Mu kiganiro ku guteza imbere impano n’ibitekerezo by’ikoranabuhanga by’abana b’Abanyafurika, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe guteza imbere imyuga, Eng Albert Nsengiyumva yagaragarije abahanga mu ikoranabuhanga baturutse mu mpande zose z’Isi bitabiriye Transform Africa 2015 aho u Rwanda rugeze mu gufasha abafite imishinga y’ikoranabuhanga kuyishyira mu bikorwa, ndetse atangaza ko n’ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga bahuraga […]Irambuye
Constantin Akayezu, afite imyaka umunani arerwa n’ababyeyi be mu kagali ka Nyamabuye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Nyina akora isuku mu kigo cyigenga se ni umukarani wikorera imizigo. Uyu mwana yavukanye ubumuga bw’amaguru, anarwara indwara ituma atabasha guhagarika imyanda mbere y’uko ajya kumusarani, ibi bituma iyo agiye ku ishuri nibura agomba kwambara ‘pampers’ […]Irambuye
Hashize imyaka irenga 10 Perezida Paul Kagame ahaye inkunga ya Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, icyahoze ari Intara ya Gitarama yo kubaka Hoteli ku gasozi ka Binunga mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga, ikibanza cyagombaga kubakwamo iyo hoteli kuri ubu ikigo cya WASAC n’akarere barimo kucyubakamo ibigega by’amazi. Ubwo Perezida wa Repubulika y’u […]Irambuye
Ku munsi wa mbere w’inama mpuzamahanga ku guteza imbere Africa binyuze mu ikoranabuhanga (Transform Africa), inzobere zinyuranye mu ikoranabuhanga zagaragaje ko hari intembwe imaze guterwa ku mugabane wa Afurika, gusa ko hakiri ibibazo birimo ishoramari, ubumenyi, ibikorwaremezo n’ibindi. Ihuriro ku Ikoranabuhanga ‘Transform Africa Summit’ ririmo kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, uyu mwaka ryitabirabiriwe […]Irambuye
*Yanze Abavoka yahawe, avuga ko bagenwe n’uwatowe mu mariganya; *Avuga ko guhabwa urutonde rw’Abavoka 66 mu bagera mu 1000 bikwiye gukemangwa; *Abavoka yahawe avuga ko bataharanira inyungu ze ahubwo baharanira iz’uwabashyizeho. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Mbarushimana Emmanuel ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu; kuri uyu wa 19 Ukwakira uregwa yavuze ko nta bwoba […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’U Bufaransa hari kubera ibiganiro ku buryo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, kwashyirwa ku mugaragaro, uruhare rw’Ubufaransa rukamenyekana, ibiganiro byitabiriwe na Senateri Laurent Nkusi. Iyi nama iraba ifite insanganyamatsiko “Génocide contre les Tutsis : la vérité maintenant” (Jenoside yakorewe Abatutsi, UKURI ubu ngubu). Ku […]Irambuye
Nta gitaramo nk’iki byigeze biba mu Rwanda mbere y’iki. Umuntu umwe, ubuhanga budasanzwe, ubunyamwuga imbere y’abantu, ibyishimo bidasanzwe, umuziki unyuze amatwi byaranze igitaramo cya Stromae yakoreye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Inenge yabaye gutinda cyane gutangira ugereranyije n’igihe cyari cyavuzwe mbere. Imbaga nini y’abakunzi ba muzika y’uyu muhanzi w’umubiligi ukomoka mu Rwanda yari yakoraniye […]Irambuye
Paul Van Haver uzwi cyane nka Stromae yavukiye i Bruxelles mu Bubiligi. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, ndetse n’umusemuzi ufite se w’umunyarwanda wishwe muri Jenoside. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu masaha ya saa sita zo kuri uyu wa gatandatu, yavuze ko atishisha kwitwa umunyarwanda kandi yishimiye kugera mu gihugu cya se n’abavandimwe be. Bimwe mu byagiye […]Irambuye
Hanze y’ikibuga cy’indege cya Kigali kugeza saa tanu z’ijoro kuwa gatanu urujijo rwari rwose ku bantu bari baje gutegereza no kwakira Stromae, benshi bacitse intege barataha. Uyu muhanzi ariko aya masaha niho yari ageze ku kibuga cy’indege ntiyigeze ashaka ko abanyamakuru bamufotora byabaye ngombwa ko acishwa ahatari aho abavuye mu mahanga banyura basohoka mu kibuga cy’indege. Kugeza […]Irambuye
Mu matorero n’amadini by’iki gihe hari abanyamasengesho n’abiyita abanyamasengesho benshi basengera abantu cyangwa bakabahanurira, ndetse akenshi bakanabikora babanje guhabwa amafaranga; Umushumba mu Itorero rya ADEPR Desire Habyarimana avuga ko Yesu yari yarabivuze ko mu minsi yanyuma hazaza bene abo bahanuzi bamwiyitira. Pasitori Desire Habyarimana avuga ko “ubuhanizi ari ihishurirwa ridasanzwe, cyangwa uburyo bwo kumenya ibintu […]Irambuye