Mu mikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu amakipe yose yanganyije, umukino wari utegerejwe cyane ni uwa Rayon Sports nazo zanganyije n0-0 kimwe na Police FC inganya na Sunrise 1-1. Rayon Sports yakinaga idafite umutoza David Donadei wahagaritswe icyumweru ashinjwa kugumura abakinnyi, ariko uyu mugabo yagaragaye yicaye mu bafana, ikipe itozwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr Alvera Mukabaramba yatangaga inzu ku bapfakazi barokotse Jenoside n’abandi batishoboye ndetse n’imfubyi, nyuma yo kumara imyaka itatu bazibamo ariko batarahabwa ibyangombwa. Inzu zatanzwe, zubatswe n’Umuryango Nyarwanda wa Gikirisitu witwa Link Ministries, watewe inkunga n’undi muryango w’AbanyaOstralia, witwa Hope […]Irambuye
Ahagana saa munani z’ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa gatandatu abacungagereza babiri bari barinze abarwayi ku bitaro bya Kabutare bashwaniye mu kazi bararasana umwe ahasiga ubuzima. Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruvuga ko byatewe n’ubusinzi bukabije. Umucungagereza witwa Straton Harinditwari yarashe mugenzi we Jean Pierre Dusabimana mu gituza isasu rimwahuranya umutima ahita ahasiga […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buremeza ko Dr. Rwirangira Theogene wayoboraga ibitaro bikuru bya Kibuye yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akekwaho imikorere mibi. Hari amakuru avuga ko Dr. Rwirangira Theogene ufite Ipeti rya Captain mu Gisirikare cy’u Rwanda ashobora kuba afungiye muri Gereza ya Girikare yo ku Murindi. Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yadutangarije ko […]Irambuye
*Abashinjuye Twahirwa bose ni abigeze gufunganwa na we bazira gukora Jenoside; *Ubushinjacyaha buvuga ko 90% by’abashinjuye bafitanye isano n’uregwa; batatu ni baramu be; *Twahirwa we ngo ntiyari gutegeka kwica umuntu narangiza abikirwe urupfu rwe; *Abashinje uregwa bose ngo batanze ubuhamya hatubahirijwe amategeko; *Iburanisha rya none ryitabiriwe n’abakabakaba 40. Ni mu rubanza rw’ubujurire bwa Twahirwa Francois […]Irambuye
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma asanga ikibazo cy’umutwe wa FDLR cyarabaye “nka ya mabati kuko nta wuzigera amenya aho kizarangirira.” Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yari abajijwe ikigiye gukurikira nyuma y’ibiganiro Minisiteri y’ingabo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranye n’iy’u Rwanda bakemeranya gufatanya bundi bushya mu kurwanya umutwe […]Irambuye
Mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba haravugwa ikibazo cy’abana ndetse n’abakuze bagaragaraho imirire mibi, ibi bikaba byahagurukije inzego zitandukanye zirimo amatorero n’amadini ndetse n’ibigonderabuzima muri aka karere n’abandi barimo abafatanyabikorwa hagamijwe guhangana n’iki kibazo. Abaturage ba Kirehe basabwa kwita ku mirire myiza y’abana na cyane ko hari bamwe bashinjwa kugurisha imfashanyo baba bahawe n’ibigonderabuzima […]Irambuye
Ku isoko rya Yaramba mu murenge wa Nyankenke mu ruhame niho kuri uyu wa kane hasomwe urubanza ku bantu bateye urugo rw’umuturage witwa Jean Bosco Karamage bagasenya inzu ndetse bakangiza ibikoresho byo mu rugo nyuma yuko uyu yari yabatanzeho amakuru yaho bari guca binjiza Kanyanga mu gihugu bayivana muri Uganda. Ikibazo cy’uyu muturage cyaravuzwe cyane […]Irambuye
CIP Alex Murenzi umuyobozi ushinzwe iperereza mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yatangaje kuri uyu wa kane ko abagororwa bagera ku icyenda aribo batorotse za gereza mu gihugu mu gihe cy’amezi atatu ashize, ariko ngo barindwi muri bo ubu bafashwe ndetse bagiye gushyikirizwa inkiko ku cyaha cyo gutoroka igifungo. Hari mu kiganiro abayobozi b’uru rwego […]Irambuye
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ikibazo kiri kuvugwa i Burundi gikomeye kurenza uburyo abantu babitekereza, bityo ngo u Rwanda rwahisemo kubyitondera kugera igihe u Burundi bubonye ubuyobozi bwiteguye kuganira n’abaturanyi babwo. Ubutsegetsi bwa Bujumbura bushinja ubwa Kigali ibirego […]Irambuye