Byatangiye ari ubusabe bw’abaturage hafi miliyoni enye bwagejejwe mu Nteko Ishinga amategeko, Inteko itangira yiga ishingiro ry’ubu busabe iza kwemeza ishingiro ryabwo maze hashyirwaho Komisiyo yo gufasha Inteko gushyira mu bikorwa ubusabe bw’aba baturage. Iyi Komisiyo iherutse gutanga umushinga wo kuvugura Itegeko Nshinga mu Nteko n’uko wakorwa, Abadepite 71 kuri 75 bemeje ishingiro ryawo, kuri […]Irambuye
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwanzuye ko urubanza rwa Col Tom Byabagamba, uregwa hamwe na Brig Gen (wasezerewe) Frank Rusagara na Sgt (wasezerewe) Kabayiza Francois, rusubikwa nyuma y’uko Me Buhura Pierre Celestin wunganira Rusagara atagaragaye mu rukiko; gusa Col Tom Byabagamba yabwiye urukiko ko yari yaje yiteguye kuburana. Ku isaha ya saa 12h10, Inteko y’abacamanza bayobowe […]Irambuye
Nk’uko tubikesha itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira, uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Eng Albert Nsengiyumva yahagaritswe ku mirimo ye bitunguranye. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi riragira riti “Ashingiye kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza […]Irambuye
Mu cyumweru gishize, Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda yasaye u Bubiligi kubafasha bugata muri yombi abantu 12 ngo bashakishwa n’ubutabera bw’u Burundi kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze. Hari amakuru avuga ko icyenda (9) mu bari kuri urwo rutonde bashobora kuba bari mu Rwanda. Nk’uko tubikesha urubuga ‘Iwacu Burundi’, abashakishwa barimo impirimbangi z’uburenganzira bwa muntu […]Irambuye
Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Raporo yayo y’umwaka wa 2014/15, Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatunze urutoki mu bigo byakira abanyabyaha by’agateganyi (Transit Centers), amagereza na Sitasiyo za Polisi kuba hari hakirimo ibibazo bigaragaza ko ababishyirwamo batabona uburenganzira bwa muntu busesuye. Nubwo itagaragaje uburemere cyangwa ubukana bw’ibihabera nk’uko bikunze kugaragazwa n’imiryango mpuzamahanga […]Irambuye
*Me Rudakemwa yaciwe ihazabu inshuro eshatu. Zose hamwe yaciwe 1 400 000Fwrs; *Mu rw’Ikirenga yemeye ihazabu yaciwe inshuro imwe gusa ndetse ko yayishyuye; *Ubushinjacyaha bwatunguwe n’ibyatangajwe n’Avoka wa Mugesera; *Mugesera we ngo ibyakurikiye icyo ari kujuririra bikwiye guteshwa agaciro. Mu rubanza rw’ubujurire bwatanzwe na Dr Mugesera wajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru cyo kutumva umwe mu […]Irambuye
Ni imibare umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza yatangaje ko bishimira cyane kuko ngo bazamutseho 5% ugereranyije n’uko bari bakoze umwaka ushize wa 2013-2014. Avuga ko gutsinda imanza ari intambwe bateye nyuma yo guhugurirwa akazi abashinjacyaha mu gihugu bakora. Ni ibyo batangaje mu nama yabahuje uyu munsi igamije kwisuzuma. Richard Muhumuza yabwiye itangazamakuru ko muri rusange muri […]Irambuye
Mu gihe amatsiko akiri menshi ku uzasimbura Perezida ucyuye igihe muri Tanzania, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo amajwi yo mu duce dutatu (Jimbo), Umukandida John Pombe Magufuli ayoboye abandi ahanganye n’umukandida w’amashyaka atavuga rumwe na Leta yishyize hamwe Prof Edward Lowassa. Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Umunyamategeko Damian Lubuva yavuze ko uduce twamaze kumenyekana ibyavuye mu […]Irambuye
Mu mezi abiri ashize u Rwanda rwibiwe muri Tanzania imizigo y’amabuye y’agaciro afite agaciro ka Miliyoni ebyiri z’Amafranga y’u Rwanda, aya asanga andi yari yibwe mu mwaka ushize afite agaciro gakabakaba Miliyoni y’Amadolari, aba bajura ngo bibasira amabuye avuye mu Rwanda yerekeza ku mugabane wa Asia n’Uburayi. Ubu bujura bwibasire imizigo y’amabuye (mineral cargo) ngo bubera […]Irambuye
Updated 26/10/2015 10hAM : Kuri iki cyumweru ubwo abakinnyi basiganwaga mu makipe mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup mu gace ko kuva Rubavu bagana Kigali, umukinnyi Yves Kabera Iryamukuru yakoze impanuka ikomeye ageze i Shyarongi ahagana saa saba maze yihutanwa ku bitaro bya Kigali CHUK ariko birangira ashizemo umwuka. Iryamukuru w’imyaka 22 gusa yakiniraga ikipe […]Irambuye