Huye: Abacungagereza baraye barasaniye ku bitaro umwe arapfa
Ahagana saa munani z’ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa gatandatu abacungagereza babiri bari barinze abarwayi ku bitaro bya Kabutare bashwaniye mu kazi bararasana umwe ahasiga ubuzima. Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruvuga ko byatewe n’ubusinzi bukabije.
Umucungagereza witwa Straton Harinditwari yarashe mugenzi we Jean Pierre Dusabimana mu gituza isasu rimwahuranya umutima ahita ahasiga ubuzima.
Iperereza ry’ibanze riravuga ko aba bacungagereza bataye akazi kabo bakajya kunywa inzoga maze bagaruka ku bitaro bagatangira gushwana kugeza barasanye umwe agahamya undi mu kico nk’uko bitangazwa na Gen Paul Rwarakabije Komiseri mukuru wa RCS.
Gen Paul Rwarakabije yabwiye Umuseke ko icyateye ubu bugizi bwa nabi ari imyitwarire mibi y’ubusinzi bukabije kuri aba bacungagereza.
Avuga ko usibye n’abacunga abagororwa ubusanzwe n’abandi bakora indi mirimo babizwa kunywera inzoga mu kazi, akagaya cyane imyitwarire nk’iyi kandi ko ngo bagiye kurushaho gushishikariza abacungagereza kwitwara neza mu mirimo bashingwa.
Gen Rwarakabije ati “Icyo twabwira abantu bumvise iyi nkuru ni uko nta kindi cyabiteye uretse ubusinzi bukabije. Imyitwarire nk’iyi yo kurasana kubera ubusinzi ni ubwa mbere igaragaye mu bacungagereza kandi tugiye kurushaho kubakangurira kwitwararika mu kazi kabo.”
Straton Harinditwari warashe mugenzi we yatawe muri yombi ubu akaba afunzwe na Police ishami ryo mu mujyi wa Huye.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
15 Comments
abagororwa ngira bavyungukiyemwo baca batungwa nayo bameze
Nakataraza Muzakazana.
ntibikwiye kuba abashinzwe umutekano aribo bakawuhungabanije nibareke ubusinzi bakore akazi uko kagomba gukorwa ikindi kandi ufatiwe mumakosa nkayo ahanwe hakurikijwe uko itegeko rihana ufatiwe muricyo cyuho.
UBWO NI UKUVUGAKO GEN RWARAKABIJE AGIYE KUJYA YANGAJA ABAROKORE GUSA.
RCS, RCS,RCS!!!!
What is wrong with you guys, njye mbona abacungagereza aribo bakwiye kubanza kugororwa kuko imyitwarire yabo ntihwitse na gato, bahorana udutendo buri gihe. Sinumva ukuntu umuntu aba ari ku burinzi, n’imbunda Yesu ashimwe leta s’il vous plaît ! Akajya kunywa kugeza aho asinda! Birababaje, gusa leta iha akazi aba bantu sinzi criteria bagenderaho ndetse na courses bakora, Afande Rwalakabije nagire icyo akora otherwise kamunaniye
RCS, RCS,RCS!!!!
What is wrong with you guys, njye mbona abacungagereza aribo bakwiye kubanza kugororwa kuko imyitwarire yabo ntihwitse na gato, bahorana udutendo buri gihe. Sinumva ukuntu umuntu aba ari ku burinzi, n’imbunda ya leta s’il vous plaît ! Akajya kunywa kugeza aho asinda! Birababaje, gusa leta iha akazi aba bantu sinzi criteria bagenderaho ndetse na courses bakora, Afande Rwalakabije nagire icyo akora otherwise kamunaniye
Nta gahunda z’abasinzi si abo kwizerwa nimushaka mujye mugaha abatazinywa
Ubundi se abo bantu ko badahembwa mubitezeho ubuhe bunyamwuga? mwibarenganya. imiryango yabo irashonje, barinywera inzoga, urumogi, kugirango biyibagize ibibazo bafite.
ariko bavandi mbere yokwandika tujye tubanza dutekereze,ngo banywa inzoga ,urumogi n’ibindi ngo kuko badahembwa urumva atari ukwivuguruza ukombizi jyewe nziko murwanda ntanzoga zubuntu cg urumogi rwubuntu bihaba ahubwo nziko bigura amafaranga,batayafite ntabwobasinda kuko ntibabona ayokunywera,isubireho rero,ahubwo bafite ikibazo bwite bakurikiranywe neza!”””
Ibyo uvuze ni ukuri. Ahubwo twongereho ko ibyo avuga ko badahembwa atari nabyo kuko barahembwa. Hariho benshi bahembwa munsi y’ayabo kandi badafite imyitwarire nk’iyo ngiyo. Kandi kariya kazi ntawe bagaha ku gahato, wumva utagakora kuko kadahemba neza uko ubishaka wareka kugasaba ukajya gushaka akowishimiye ariko ntujye kwangiza
Ntarabasabye akazi mukakanyima none dore icyo abasinzi baberetse!
ehhhh ntibyoroshye! nimushake abantu batanywa ibiyobyabwenge
Jyewe iyo mbonye uriya ngo ni Rwarakabije mpinda umushyitsi. Mutegereze muzabibona.
ngewe ndahamya ko batari basinze , ndahamya rwose ko nubwo bari kuba basinze umuntu asinda ibyo asanganywe , nonese uwarashe abadi i akra nawe yari yasize ? umunyeshuri watemye mwarimu yari yasinze ? urwanda nibyo ruri gutera imbere ariko umuryango nyarwanda ufite ibibazo psychological , kandi ntimubyemera nakataraza rero nako kazaza . wamunyeshuri yaravuze ngo byari bimurambiye ? byunvuhore nawe yaravuze ngo ndambiwe ndambiwe . cyokora ibyo kumena amaraso byo ????????????? IMANA yatabara gute abambaza satani ? bob marley yaravuze ngo don’t ask me why
RCS YARANANIWE AMAGEREZA BASI BAYAHE INTERSEC, none abagororwa batoroka ni bangahe mu mwaka?abatorokeshwa nabamurinda bo ni bangahe???ko numvunse abacunga gereza noneho basigaye bava mu ngabo none nta experience militaire babazaniye. Rwarakabije arashaje akwiye pansion ake yaragakoze….IVUGURURWA RYA RCS RIRAKENEWE
Comments are closed.