Gicumbi: Abasenyeye umuturage mugenzi wabo bakatiwe gufungwa imyaka 6
Ku isoko rya Yaramba mu murenge wa Nyankenke mu ruhame niho kuri uyu wa kane hasomwe urubanza ku bantu bateye urugo rw’umuturage witwa Jean Bosco Karamage bagasenya inzu ndetse bakangiza ibikoresho byo mu rugo nyuma yuko uyu yari yabatanzeho amakuru yaho bari guca binjiza Kanyanga mu gihugu bayivana muri Uganda.
Ikibazo cy’uyu muturage cyaravuzwe cyane nyuma y’uko umuyobozi w’Akarere yari yatangarije radio Ishingiro yo muri Gicumbi ko nta muntu wari watumye uyu muturage gutanga amakuru kandi ntawatumye abo bagizi ba nabi kumusenyera.
Abaturage benshi bari baje kumvwa isomwa ry’uru rubanza ku bugizi bwa nabi bwakorewe umuturage mugenzi wabo Karamage.
Uyu munsi urubanza rwatangiye basomerwa nanone ibyaha bakurikiranyweho uko ari batandatu, aho babwiwe uburemere bw’icyaha bakoze dore ko aba batanu bahamwe n’icyaha cyo kurema Umutwe w’ubugizi bwa nabi ndetse no gusenya inyubako itari iyabo byombi bikaba bibahama uko bari muri ako gatsiko.
Ababuranaga uko ari batandatu harimo abemeraga ibyaha ndetse bagasaba imbabazi gusa Urukiko rwemeje ko kuba baremeye icyaha gusa ntibasobanurire ubucamanza uko bagikoze ibyo ari bimwe mu byatumye batagabanirizwa igihano nk’uko babisabaga.
Theoneste Twizerimana wahakanaga uruhare muri ubu bugizi bwa nabi Urukiko rwamugize umwere ku mpamvu z’uko ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwamutanzeho bityo agirwa umwere nk’uko amategeko abiteganya.
Abakatiwe gufungwa imyaka itandatu harimo Peter Nizeyimana, Maisha Uwimana, Arinaitwe, Habyarimana na Hagenima bose uko ari batanu nibo bahamwe n’icyaha bose basinye nta kujurira kubayeho.
Jean Bosco Karamage wasagariwe n’aba bagizi ba nabi yabwiye Umuseke ko ashimye imikirize y’urubanza rw’abamuhemukiye anashima ko na nyuma ubuyobozi bw’Akarere bwaje kumwubakira.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
6 Comments
aba bacamanza bwarwaye mu mutwe, imyaka 5? for what? ohh my God. ariko uziko gufunga umuntu ufite imabaraga nkaziriya uba uhombeje igihugu. ubwo z,iriya ngufu z,igiye kwicara iyo myaka b,agabaurirwa. mbega imibare mibi. uko biri kwose ntawabareze guteza umutekano muke muri rubanda, ngo wenda tuvuge ko b,abahunza rubanda kugirango basinzire. bakagombye kubategeka kubaka iriya nzu, no gusaba imbabazi uwo bakoshereje no kumuha indishyi y,akababaro. noneho kuberako iyo kanyanga ntayo b,abafatanye. bakabihanangiriza ,babereka ko b,abakeka amababa. cyangwa se bakanitwaza amategeko egenga abakora fraude. kandi iyo utafatanye umuntu ibyo ari gu frauda, icyo gihe ntacyaha kiba kiramuhama, icyo gihe rero ubwumvikane bwari kuba hagati yuwo basenyeye, nabo. ariko ngo kubera aya makuru ufunzwe imyaka 5 ,yebabawe, n,ukupfa kw,ivugira iyo myaka, ntibazi uko iba ingana, uwayibakatira nabo ngobarebe uko ingana,
Vana ubugoryi aha ! Uwashenye inzu na nyirayo iyo amubona yari kumuhitana ! Iyo baza kuba ari iyawe basenye uba uvuga ukundi !
Izo nyangabirama se ingufu z’amaboko zidaherekejwe n’ingufu z’ubwenge zamarira iki igihugu uretse nyine gusenya no gucuruza kanyanag !
Bafunge nyankaragata, imyaka 6 ni mike kabisa !
Njye hari ikibazo nibaza ariko kugeza ubu ntawampaye igisubizo. Icyo kibazo ni iki: Ko uriya Jean Bosco Karamage yagiye gutanga amakuru kuri Polisi mw’ibanga akavuga amazina ya bariya bakoraga magendu ya kanyanga, abo yavuze bamenye bate ko ariwe wabavuze hanyuam bakajya kumusenyera inzu?
Amakuru yatanze, yayahaye Polisi gusa, kandi Polisi yari ifite inshingano yo kumubikira ibanga, ahubwo yo ikikorera amaperereza ubwayo ikabona guta muri yombi abanyacyaha, ariko bishoboka ko Polisi yabyitwayemo nabi igasohora amakuru ikanavuga uwayatanze uwo ariwe noneho babandi b’abanyacyaha babimenya bakajya gusenyera uwatanze amakuru.
Please, ubutaha Polisi amakuru ihawe ijye iyagira ibanga, yikorere investigation ku giti cyayo ku buryo uwatanze amakuru atamenyekana. Kuko amazina y’abatanze amakuru kuri Polisi najya ashyirwa ahagaragara, bashobora kuzajya bahura n’akaga, ndetse bikaba byabaviramo n’urupfu.
Ikibazo nuko harimo abafatanya cyaha muri abo ba police, wakabaye wihaye igisubizo, mumashyiga narahabaye kanyanga kuhacika ntibizoroha haba abitwa ba Uwimana
Uriya wiyise babuate sinzi niveau y’amashuli ufite cg se ubumenyi yaba afite ku mategeko. Kuko ibigambo ahuraguye biragaragaza ko ibitekerezo bye biri hasi. Umucamanza atanga ibihano agendeye ku cyaha cyakozwe. Kandi buri cyaha kiba gifite igihano, ubwo rero wenda iyo uduha ibigaragaza ko batanze ibihano bitajyanye n’ibyaha byabo
Ahubwo iyo bareba ukundi babagenza!
Comments are closed.