Ni igitekerezo cyatanzwe na Mgr Servilien Nzakamwita umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba kuri uyu wa kabiri mu nama y’igihugu y’Umushyikirano, wavuze ko ikinyarwanda nk’ururimi ruduhuza rutagihabwa umanya uhagije mu burezi cyane cyane muri Kaminuza. Minisitiri w’Uburezi yahise asobanura uburyo kigenda kigishwa kugeza mu mashuri yisumbuye, gusa Perezida Kagame we atanga igitekerezo ko ikinyarwanda cyakwigishwa […]Irambuye
Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yarangiye kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukuboza i Kigali, Dr. Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta ushinze ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza uzakorwa mu ngengo y’imari 2016/17, ndetse yavuze ko akarere ka Gisagara vuba aha kazabona umuhanda wa kaburimbo uturutse i Save. Ikibazo cy’imihanda cyazamuwe n’abaturage batangaga ibitekerezo […]Irambuye
Bamwe mu batwara abagenzi muri rusange mu mujyi wa Karongi bavuga ko umurimo wabo ukorwa nabi cyane kuko nta hantu hazwi abagenzi bategera imodoka habugenewe. Igitangaje ariko kuri bo ngo ni uko imyaka ibaye itanu bizezwa ko gare igiye kubakwa. Ikibanza cyari cyagenewe kuyubakwamo ubu cyabaye urwuri ruba rurishamo amatungo magufi. Abatwara abagenzi kimwe n’abaturage […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje amajwi ya nyuma y’ibyavuye mu matora ya referendum yabaye ku matariki 17-18 Ukuboza 2015, aho abatoye YEGO babaye 98.3%, naho abatoye OYA bakaba 1.7%. Itangazo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasohoye riragaragaza ko mu Banyarwanda 6,392,867 bari bitezwe kwitabira amatora ya referendum 6,266,490 bangana na 98% […]Irambuye
Kuri stade nto i Remera kuri uyu wa mbere, Inama y’Umushyikirano yakurikiranywe n’Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu rurenga ibihumbi bitatu bicaye bakurikirana Live ibibera kuri Camp Kigali aho Umushyikirano wa 13 wateraniye. Ijambo rya Perezida Kagame ryakoze ku mitima y’Urubyiruko rwari ruteraniye aha. Urubyiruko ruri aha ruteraniye mu ihuriro ryarwo ngarukamwaka (Youth Connect) aho […]Irambuye
*Avoka yasohotse mu iburanisha ntiyagaruka ahita acibwa amande ya 200 000Rwf *Arashaka ko hashyirwaho bantu bane (babiri mu Rwanda n’abandi hanze) bakora iperereza rimushinjura *Uyu mugabo uregwa Jenoside yavuze ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitumvikana. Ngo bazagusubiremo Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Emmanuel Mbarushimana ibyaha bya Jenoside birimo kuyobora ibitero no kwica impunzi z’Abatutsi bari […]Irambuye
*Perezida Kagame yashimiye abatoye YEGO n’abatoye OYA *Yasubiyemo amwe mu magambo agize Irangashingiro ry’Itegeko Nshinga *Icyerekezo 2020 ngo cyari icyihutirwa cyane, icyerekezo 2050 ngo ni icy’ahazaza harambye h’u Rwanda *Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ngo biri mu byo Abanyarwanda bifuza kandi bazabona, *Abanenga bagamije kubaka ngo bahawe ikaze, ariko abanenga bagamije gutukana ibyo bavuga bishyirwa aho […]Irambuye
Léontine Uwera atuye mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga, avuga ko afite igihombo cy’ibihumbi 250 y’u Rwanda mu yo yashoboye kumenya imbeba zamutwaraga buri munsi zikayangiza. Ubusanzwe abanyarwanda bamenyereye ko isiha ari zo ziba kenshi amafaranga, ariko uyu mucuruzi w’i Muhanga we za rufigi nizo zamuhombeje gutya. Uwera akorera imirimo y’ubucuruzi mu mujyi wa […]Irambuye
Mu nkera y’imihigo y’Urubyiruko (Youth Connect), hahembwe imishinga 30 y’Urubyiruko yahize indi, uwa mbere uhabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, uwukurikiye ebyiri uwa gatatu ugahaba miliyoni imwe, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w’Urubyiruko, yavuze ko iyi mishanga igomba kubungabungwa kuko yitezweho gutanga akazi, kandi asobanura ko banki zikangukira gukorana n’urubyiruko kuko atari ba bihemu. Ibi bikorwa […]Irambuye
*Uwo mu ishyirahamwe ry’ababumbyi avuga ko ‘Abatwa’ bakwiye umwihariko, *Avuga ko aho kwita ‘Umusangwabutaka’ yakwitwa ‘Umutwa’ kuko ngo iyo mvugo nayo irapfobya, *Minitiri w’Ubutabera abona ko mu Rwanda nta we ukwiye kumva ko ari Umusangwarwanda *Ambasaderi wa EU mu Rwanda avuga ko mu Rwanda bigoye kuzana iby’amoko, ariko ngo yabonye ko ‘Abatwa’ bafite ikibazo, *Amb. […]Irambuye