Digiqole ad

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza uzashyirwamo kaburimbo muri 2016

 Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza uzashyirwamo kaburimbo muri 2016

Dr Alexis Nzahabwanimana yabwiye abari mu Mushyikirano ko iyi mihanda yose iri hafi kubakwa

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yarangiye kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukuboza i Kigali, Dr. Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta ushinze ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza uzakorwa mu ngengo y’imari 2016/17, ndetse yavuze ko akarere ka Gisagara vuba aha kazabona umuhanda wa kaburimbo uturutse i Save.

Dr Alexis Nzahabwanimana yabwiye abari mu Mushyikirano ko iyi mihanda yose iri hafi kubakwa
Dr Alexis Nzahabwanimana yabwiye abari mu Mushyikirano ko iyi mihanda yose iri hafi kubakwa

Ikibazo cy’imihanda cyazamuwe n’abaturage batangaga ibitekerezo bakurikiranye Umushyikirano, haba muri Gisagara, Ngororero na Bugesera.

Umuyobozi w’Akagari muri Ngororero yabajije ikibazo cy’uko Leta yabafasha gukora umuhanda mubi ugana ku Kigo Nderabuzima cyo ku Kabaya, ahanini bishingiye ku kuba icyo kigo kiganwa n’abantu benshi ariko ababyeyi bakaba barushywa no kugera kwa muganga.

Uyu muturage yavuze ko nta modoka ibasha kugera aho ndetse ngo no gufata moto biba bigoye bigatuma abahagana bagenda n’amaguru.

 

Perezida yategetse ko uwo muhanda uzakorwa bitarenze Kamena 2016

Dr. Alexis Nzahabwanimana umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) yasubije ko uwo muhanda uzakorerwa rimwe n’uwa Cyanika-Musanze-Ngororero.

Nzahabwanimana yabwiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyoboye inama ko hakozwe inyigo, ariko ngo bakaba barasanze hari ibiraro bibiri binini bisaba ko byazubakwa habaye ubwitonzi kugira ngo bitazasenyuka.

Yagize ati “Turashaka uko umuhanda watunganywa hariko hari ibiraro binini, turashaka uburyo bwa gihanga bwo gukora ibyo biraro, inyigo zigeze kure.”

Perezida Kagame ntiyanyuzwe n’ibyo bisobanuro, by’umwihariko kuri uwo muhanda wa Km 2 ugana kwa muganga ku Kabaya, asaba ko bitarenze Kamena 2016, uwo muhanda muto uzaba watunganyijwe. Perezida Kagame kandi yasabye ko izo nyigo zivugwa zisobanurwa zikarangira.

Yagize ati “Kuvuga ko ikiraro ari inyigo, ari kinini si imvugo twagombye kuba dukoresha, byakwihutishwa bigakorwa bikarangira.”

Mu gutanga ibisobanuro kuri izi nyigo zivugwa ariko ntihatangwe igihe ntarengwa, Dr Nzahabwanimana yavuze ko bitarenze mu kwezi kwa mbere 2016 inyigo y’umuhanda Cyanika-Musanze-Ngororero izaba yarangiye.

Yagize ati “Umuhanda wa Cyanika-Musanze-Ngororero, inyigo yawo iri kuzura igeze ku rwego rwo kuyigenzura (validation stage), izaba yarangiye mu kwa mbere kuza (2016).”

Yongeyeho ati “Kandi hari n’abo dusanzwe dufatanya mu kubaka imihanda bagaragaje ubushake bwo kudufasha kuwubaka, ni African Development Bank twatangiye kuganira kugira ngo amafaranga aboneke.”

 

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza uzakorwa mu ngengo y’imari ya 2016/17

Dr. Alexis Nzahabwanimana yanabajijwe igikorwa ngo uyu muhanda uzahuza bwangu Uburasirazuba n’Amajyepfo bidasabye kujya guca i Kigali, ngo urangire.

Yavuze ko uwo muhanda ureshya na km 130 uzakorwa utwaye amadolari ya Amerika miliyoni 159.

Yagize ati “Inyigo yararangiye, aho amafaranga azava twarahabonye, uyu muhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza uzatangira kubakwa mu ngengo y’imari 2016-17.”

 

Bidatinze akarere ka Gisagara kazabona umuhanda wa kaburimbo

Umuturage wo mu karere ka Gisagara, yagaragaje ikibazo cy’uko nta muhanda wa kaburimbi uhuza aka karere n’utundi kugira ngo byoroshye ubuhahirane.

Kuri iki kibazo, Dr Alexis Nzahabwanimana yagize ati “Tumaze iminsi tuganira n’akarere ka Gisagara, twasanze umuhanda wa mbere twakora uzava i Save ukagera ku karere ka Gisagara, ukagaruka ugaca ku Kabutare ukagera kuri Cathedrale ya Butare, muri ubwo bufatanye Leta izagira icyo ikora nk’uko byumvikanywe, ubushobozi buracyashakwa ngo uwo muhanda uboneke, ni ikibazo cy’igehe uwo muhanda uzaboneka vuba.”

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganywa n’itegeko nshinga, iyi ni iya 13 yatangiye ku wa mbere tariki 21 Ukuboza isozwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukuboza 2015, iraba ikayoborwa na Perezida wa Repubulika kandi igahuza Abanyarwanda b’ingeri zose, abatumiwe baba mu mahanga n’abandi bakurikiranira ibiganiro ahantu hateganyijwe mu Ntara zose z’igihugu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ibi bikorwa remezo ni ingenzi cyane twishimiye iyubakwa ry’uyu muhanda

  • BAYOBOZI BEZA, MURAKORA TUBARI INYUMA.IMANA NAYO IBASHYIGIKIRE.

  • Turashimira ziriya ntumwa z’abaturage zari mu Nama y’Umushyikirano ya 13 zagiye zibaza ibibazo bifatika.

    Abantu nka bariya nibo bakwiye kujya muri ziriya nama kuko batanga ibitekerezo bizima kandi bishingiye ku byifuzo by’abaturage biganisha ku iterambere.

    Naho abajyanwa no kuvuga ko byose bigenda neza ko nta kibazo na kimwe gihari, abo baba babeshya umukuru w’igihugu. Nta nicyo baba bamumariye.

  • IBI BIKORWA NI BYIZA BIKURA ABANYARWANDA MU BWIGUNGE. GUSA ARIKO LETA IREBE UKO YAKORESHA UMUHANDA KARURUMA-BWERAMVURA KUKO HARIMO KUGORA ABAHANYURA KANDI HATURWA CYANE. IBYO BYAGABANYA IKIBAZO CY’AMAZI ASENYERA ABAHATUYE!

Comments are closed.

en_USEnglish