Digiqole ad

Mbarushimana yasabye ko Urubanza ruhagarara imyaka 2

 Mbarushimana yasabye ko Urubanza ruhagarara imyaka 2

Emmanuel Mbarushimana ashinjwa icyaha cya Jenoside. Photo/Umuseke

*Avoka yasohotse mu iburanisha ntiyagaruka ahita acibwa amande ya 200 000Rwf
*Arashaka ko hashyirwaho bantu bane (babiri mu Rwanda n’abandi hanze) bakora iperereza rimushinjura
*Uyu mugabo uregwa Jenoside yavuze ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitumvikana. Ngo bazagusubiremo
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buregamo Emmanuel Mbarushimana ibyaha bya Jenoside birimo kuyobora ibitero no kwica impunzi z’Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, kuri uyu wa 21 Ukuboza uyu mugabo yasabye Urukiko guhabwa imyaka ibiri kugira ngo hakorwe iperereza ryihariye rimushinjura ngo kuko n’Ubushinjacyaha bahanganye bwakoze iperereza mbere yo kumushinja.

Emmanuel Mbarushimana ari gushinjwa icyaha cya Jenocide.Photo/Umuseke
Emmanuel Mbarushimana ari gushinjwa icyaha cya Jenocide.Photo/Umuseke

Mbarushimana Emmanuel Alias Kunda yamaze gusomerwa ibyaha bitanu akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ndetse nawe yatangiye kubyireguraho aho aherutse kuvuga ko akeneye kubona ibyemezo (Attestation de décès) byerekana ko abo ashinjwa kwica bapfuye koko. Ibintu mu rukiko byiswe n’ubushinjacyaha ko ari ugushinyagurira abazize Jenoside.

Kuri uyu wa mbere, ahawe ijambo, uyu mugabo woherejwe n’igihugu cya Denmark, wari utegerejweho gukomeza kwiregura yahise agaragariza Umucamanza ko afite inzitizi ebyiri zirimo gusaba gushyiraho abantu bane bihariye bakora iperereza rimushinjura ngo kuko n’Ubushinjacayaha baburana muri uru rubanza bwarikoze.

Mbarushimana wafatanyaga n’umwunganira mu mategeko, Me Shoshi Jean Claude Bizimana, babwiye Umucamanza ko hakenewe abakora iperereza bane, babiri bo mu Rwanda n’abandi babiri bo hanze y’igihugu bazakora iperereza rimushinjura.

Aba bagabo batigeze bagaragaza ingingo y’itegeko bashingiraho muri ubu busabe bwabo bavuze ko iri perereza rizamara imyaka ibiri ndetse ko ari na ryo rizavamo abagomba gushinjura uregwa.

Uyu mugabo wahoze ari umugenzuzi (Inspecteur) w’amashuri mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, yabwiye Urukiko ko abazakora iperereza mu Rwanda bazarikora ku bantu 50 naho abo hanze bakarikora ku bantu 55 ari na bo bazavamo abagomba gushinjura uregwa.

Mbarushimana n’umwunganizi we banasabye Urukiko gutegeka Ubushinjacyaha bugasusubiramo ikirego cyabwo ngo kuko kitumvikana.

Abagize inteko y’Ubushinjacyaha wabonaga basa nk’abatunguwe ubwo uruhande rw’uregwa rwagaragazaga inzitizi, babwiye Umucamanza ko nta gikwiye kuvugirwa mu rukiko kidaherekejwe n’itegeko nk’uko byakorwaga n’uruhande rw’uregwa.

Umushinjacyaha Jean Bosco Mutangana yavuze ko itegeko ry’u Rwanda rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rigena inzego zimerewe gukora iperereza barimo urwego rw’Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha cyangwa ubwunganizi bw’uregwa.

Yifashishije icyemezo cyafashwe mu rubanza rwa Uwinkindi Jean woherejwe n’urukiko rwa Arusha ICTR, umushinjacyaha Mutangana yavuze ko muri uru rubanza havutse impaka nk’izi, Urukiko rukanzura ko ubwunganizi bw’uregwa ari bwo bufite inshingano gukora iperereza rishinjura umukiriya wabwo.

Uyu mushinjacyaka yavugaga ko Mbarushimana n’umwunganira basaba ibidashoboka, ati “ ntibyumvikana mu gihe abo basaba batagenwe n’itegeko.”

Mutangana yavuze kandi ko abo bantu bihariye bazakora iperereza atari ngombwa, ati “…iperereza rishinja n’irishinjura natwe turarikora.”
Ubushinjacyaha bwanagaye uruhande rw’uregwa rwavuze ko ikirego cyabwo kitumvikana ariko ntirugaragaza ibidasobanutse muri iki kirego ndetse ko ibyo bwasobanuriye Urukiko ntaho bwanyuranyije n’amategeko.

Avoka yasohotse mu iburanisha ntiyagaruka ahita acibwa amande ya 200 000Rwf

Nyuma y’iminota 20 y’ikiruhuko cyatanzwe n’urukiko Me Shoshi Jean Claude Bizimana wunganira uregwa wari wibukije Umucamanza ko amasaha y’akaruhuko ageze yaje gutegerezwa mu gihe cy’iminota igera muri 40 ariko Abacamanza, Abashinjacyaha ndetse n’umukiliya we baramuheba.

Nyuma yo gusaba Umwanditsi w’Urukiko guhamagara uyu munyamategeko kuri Telephone nticemo, Umucamanza yahise yanzura ko ibi ari ugusuzugura Urukiko amuhanisha ihazabu mbonezamubano y’ibihumbi magana abiri.

Atitaye ku ibaruwa yari yoherejwe na Me Shoshi Mbarushimana avuga ko yagiye mu nama itegura urundi rubanza, Umucamanza yahise yimurira iburanisha kuwa 30 Ukuboza ababuranyi bakomeza impaka kuri ubu busabe bw’uregwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mbarusha wirirwaga Eden Garden, yaba ari uyu? Niba atari we, haba hari umwibuka ngo abe yamunsuhuriza?

  • uyu mugabo arashinyagura ngo bazane attestation de deces? sha uzakatirwa urugukwiye nabo wicishije bari abantu, Imana izaguhe ibigukwiye

Comments are closed.

en_USEnglish