P. Kagame yavuze amagambo akomeye. Atangaza icyerekezo gishya cya 2050
*Perezida Kagame yashimiye abatoye YEGO n’abatoye OYA
*Yasubiyemo amwe mu magambo agize Irangashingiro ry’Itegeko Nshinga
*Icyerekezo 2020 ngo cyari icyihutirwa cyane, icyerekezo 2050 ngo ni icy’ahazaza harambye h’u Rwanda
*Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ngo biri mu byo Abanyarwanda bifuza kandi bazabona,
*Abanenga bagamije kubaka ngo bahawe ikaze, ariko abanenga bagamije gutukana ibyo bavuga bishyirwa aho bikwiye kujya,
*Yibukije Abanyarwanda kurangwa n’umutima ukunda kandi ufasha abababaye.
Atangiza Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 13 kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yavuze imbwirwaruhame ikubiyemo amagambo menshi akomeye, harimo nko kuba yatangaje icyerekezo gishya cya 2050 ku Rwanda, ko guhererekanya ubutegetsi mu mahoro biri mu byo Abanyarwanda bifuza kandi bazabibona, anibutsa ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kurangwa n’umutima ukunda, ufasha abababaye, wishimira umurimo unoze no kubazwa inshingano.
Avuga ku uko igihugu gihagaze, ntiyabitinzeho, yavuze ko uyu mwaka umwihariko ari uko Abanyarwanda bagaragaje ko igihugu gihagaze neza batora bemera kugendera ku Itegeko Nshinga rivuguruye.
Ati “Tuvuye muri referendum yitabiriwe n’umubare munini cyane watoye YEGO, abandi na bo bagera mu bihumbi batoye OYA, bose ndabashimira. Ndashimira buri wese watoye.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruriho ubu rurenze kure uko rwatekerezwaga imyaka 21 ishize, ndetse ngo nk’uko Itegeko Nshinga ribivuga buri Munyarwanda yiteguye kurinda ibyagezweho.
Muri iyi mbwirwaruhame ye, yasubiyemo muri amwe mu magambo akubiye mu Irangashingiro ry’Itegeko Nshinga rivuguruye.
Aho yagize ati “Tuzahora dushaka kuba hamwe, tuzahora twese tubazwa ibyo dushinzwe. Mbere na mbere ntituzigera tureka kureba kure.”
Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agaciro gukorera Abanyarwanda, ko nta muntu ubaho igihe cyose, ariko inzego, indagagaciro, n’iterambere byo ngo bihoraho, kuko ngo igihe cyabyo ntikirangira.
Ati “Igihe nikigera cyo guhererekanya inshingano ziva kuri umwe zijya ku wundi, Abanyarwanda bafite icyizere ko bizakorwa mu mutuzo no mu bwumvikane. Nibyo biteze kandi nibyo bashaka.”
Gusa yongeraho ko icy’ingenzi ari uko Abanyarwanda bagaragaje ko nubwo u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi ariko rutaragera aho rwifuza kuba ruri, ko imbere hakiri byinshi byo kugeraho, ko amahirwe yo kubigeraho adakwiye gutakarira mu kudakora, mu kujijinganya cyangwa mu gucunga nabi ibyo Abanyarwanda bashinzwe.
Ati “Abanyarwanda rero bafashe icyemezo cyo gushyiraho igihe kizwi cyo gushimangira ibyo tumaze kugeraho ku buryo bidashobora guhungabana cyangwa gusubira inyuma.
Tugakomeza kwibanda kuri politiki yo kubaka ubukungu bw’igihugu cyacu, ntidukangwe n’amateka ahubwo dukomeze kugira icyizere cy’ejo hazaza. Ntidukwiye gutakaza uyu mwanya n’amahirwe dufite.”
Urubyiruko rutabaye mu Rwanda rubi nirwo rwatoye icyo rwifuza
Perezida Paul Kagame yavuze ko umubare munini w’abatoye bemera Itegeko Nshinga rivuguruye ari urubyiruko. Avuga ko abenshi ari urubyiruko rwo mu kigero kitigeze kigera mu gihe cyo gutinya umupolisi cyangwa ngo batange ruswa bayiha umukozi wa Leta kugira ngo babone uburenganzira bwo kubaho.
Ati “Abenshi muri bo ntibigeze bumva urusaku rw’amasasu, ntibigeze baba mu buzima burangwa n’ubwoba bukabije bwasize ibikomere bikomeye mu mitima y’ababyeyi babo. Ibi dukwiye kubyishimira. Aha niho ejo hazaza twahoraga twifuriza abana bacu.
U Rwanda rushya babona aho ibintu bigenda uko bikwiye, bo babifata nk’ikintu gisanzwe, kuko n’ubundi ari ko bikwiye. Ibi ni ibyo kwishimirwa.”
Perezida Kagame ariko yashimiye n’abakuru bagize uruhare mu guhindura ibintu mu Rwanda, avuga ko icyari ubwoba bagihinduyemo icyizere. Maze avuga ko ibi byiciro byombi by’Abanyarwanda we ubwe abishimira.
Icyerekezo 2020 cyari icyo gukora ibikenewe kugira ngo tubeho
Perezida Kagame yavuze ko hashyirwaho icyerekezo 2020, cyari icyo gukora ibyari bikenewe kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubaho, kandi bisubize agaciro; Ariko ngo ubu icyerekezo gishya 2050 kigomba kuba icyo kwihitiramo ejo hazaza, kuko ubu babishoboye kandi aribyo bakwiriye.
Abanyarwanda ngo ntibifuza kunyurwa n’ubukungu gusa
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kunyurwa n’umushahara cyangwa umusaruro ubaha kuramuka ku buryo bwa buri munsi. Ko ahubwo bashaka kuba hafi y’imiryango yabo, bakareba abo bakunda, ko bifuriza abana babo uburezi bwo ku rwego rwo hejuru iwabo mu gihugu kandi ngo nibyo bakwiye.
Ati “Bifuza (Abanyarwanda) kugenda ku Isi henshi nta nzitizi, bagiye gutaara ibyo bashaka ibyo ari byo byose; ubumenyi, kureba uko abandi bakora… maze bagataha kuko ntawifuza kuba ahandi, kuko nta haruta mu gihugu cyacu.
Abanyarwanda barashaka ubuyobozi bwiza bukomeza kubagezaho ibikorwa na Serivisi kandi bwubaha amahame ari mu Itegeko Nshinga ryacu.
Bashaka kandi Demokarasi aho gusimburana ku buyobozi ari ibisanzwe, ariko aho gufata ibyemezo biguma mu maboko y’abaturage ubwabo.
Niba twumva ko ibi ari byo….ndumva twese turi kumwe. Iki si icyemerekezo cyazanwa na Leta yonyine, ntibyaturuka hanze, cyangwa Perezida,…ahubwo birasaba ubufatanye n’uruhare rwa buri weseije.
Umuntu udafite igihugu ntagira agaciro, igihugu kitagira indagagaciro ntikigira ejo hazaza.
Ejo hazaza hacu si mu mibare gusa, ni agaciro kanini, bigaragaza uko twumva bagenzi bacu n’igihugu cyacu.”
Ikibazo si abatunenga, ikibazo ni abatukana
Muri iyi mbwirwaruhame ye itangiza Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 13 Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo Abanyarwanda bafitanye n’ababagira inama cyangwa ababanenga aho baba bari hose kuko ngo bishobora kubagirira akamaro.
Ati “Ariko abemera ko hari byinshi twagezeho ariko bakanerekana ko Abanyarwanda ntacyo bashoboye kwigezaho…. uko si ukunenga ahubwo ni ugutukana kandi babigambiriye….Ibyo byose turabyumva…tugashishoza… tukabyitondera… tukabishyira aho bikwiye.”
Perezida Kagame yavuze ko umurynago w’Abanyarwanda ushingiye ku kuri kandi usangiye indagagaciro z’ubunyarwanda, ibi ngo biri mu mitima y’Abanyarwanda, mu bushobozi bwabo no mu mitekerereze yabo.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira no kwiha agaciro, kudatinya mu gihe ufite ukuri, no guharanira ubutwari mu bihe bitoroshye.
Maze ati “Bitari kera cyane iki gihugu kizagira ubukungu bugaragara, atari uko twuririye ku bandi ahubwo ari uko twafatanyije dukoresheje ubushobozi n’ubwenge bwacu n’ubushake bwo kugera ku ntego.
Kugira umusaruro utubutse n’ubukungu bushimishije bishingira ku kugaragaza inshingano mu byo dukora, tukabikorana ubushishozi n’umurimo unoze kandi tukamenya ko igihe gifite agaciro.
Ikindi ni ukugira umutima utanga n’urukundo ari ryo shingiro ry’umuryango, hamwe no kugira uburinganire bw’abantu, abagore n’abagabo ibyo na byo u Rwanda rwarabyiyemeje.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barangwa no kwita ku batishoboye, bakabikora nubwo bwose amategeko atabibategeka ahubwo ngo bikomoka mu mitima y’Abanyarwanda, ibi ngo bigaragaza agaciro baha ikiremwa muntu ndetse ngo n’abayobozi bagomba kubikora batyo.
Turigenga
Asoza yagize ati “Turi abantu bigenga, kandi bazima, duhitamo, duhora turi umwe, tubazwa ibitureba twese, no kureba kure. Ibi byose tubikora dufite agaciro, urukundo no kumva ko dufite inshingano zikomeye.
Byumvikane ko ejo hacu hazaza hagomba kuba mu maboko yacu.
Akazi gakomeye kari imbere.”
Photos/Presidential Press Unit
Venuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
26 Comments
Tuvuye muri vision 2020 ubu tugiye muri 2050 kugirango muri 2034 batubwireko tugomba gukomezanya nawe kugirango turangize vision 2050.
Sha Mutuyimana we Kagame agomba kutuyobora rwose igihe cyose tubona ko ashoboye imijinya yanyu n’urwango ntacyo bizadutwara
Aliko ahari wowe ukeka ko ari wowe wenyine ayobora?!!! Jya wibuka ko hari nabo ayobora batamushaka, kandi akaba ari uburnganzira bwabo kudashaka kuyoborwa nawe
Kugira no kwiha Agaciro
Kudatinya mu gihe ufite Ukuri no
Guharanira ubutwari mu bihe bitoroshye
Nyakubahwa ndagukunda!!!
ubusanzwe izi nizo principes zanjye.
ukwanga a
rakarwara munda
Thank you my president for such a wise note,
We shall never let you down kuko impanuro zawe ziratwubaka.
Abatakwifuriza Ineza ni abatayishakira kandi u Rwanda.
Turacyagukeneye muri iki gihe hakiri gushidikanya, muri iki gihe tukiva mu icuraburindi.
Imana igukomeze tukugumane nk’indi myaka nibura 10 cg 15.
Inshallah
2050 ahaaa!!!!. byaba ari pradaiz
Perezida arakoze kuba avuze ko umubare munini ari urubyiruko rwatoye najye ndimo ariko se ikibazo nibaza,nigute ushobora gukura ukagire imyaka hafi 20 utekekwa n’umuntu umwe ukazigirira ikizere cyuko washobora kuyobora kandi warakuze bakubwira ko ushoboye ari umwe gusa?
Uko mbyumva igihugu kigira abayobozi benshi batandukanye muri domaines nyinshi, gusa niba wifuza kuba president nawe urabona uko bimeze wategereza mukazahatana igihe cye kigeze cyo kuvaho, cg se umusanzu ushaka gutanga ukawutanga mu bundi buryo, ikindi abantu bose numva bashaka ko avaho simbona neza ko bose babasha kuba ba President.
Mureke dutange umusanzu mu buryo butandukanye twubake igihugu, mu bwubatsi, mu buganga, mu ikoranabuhanga, mu buhinzi, n’ibindi igihugu gikeneye kugira ngo kibe igihugu, ntabwo President kagame azazcyubaka wenyine akeneye abamufasha ariko badahumye amaso bavandimwe
Iyo visio 2020 yagombaga kurangira tubaye singapuru y’africa se twabigezeho? Ese ko azatanga imihoho muri 2017 niwe ugomba gutanga icyerekezo cya 2050?
Ibyo mwigira byose ni umurengwe, gusa nabyo ni ibyo kwishimira kubona abantu barengwa amahoro.
U Rwanda ruyobowe neza, kubona ibintu bigenda uko bikwiye kugenda, abantu babazwa inshingano zabo ntako bisa.
Njyewe nishimiye Kagame ko akomeza kutuyobora muri iki gihe gito kiri imbere kugira ngo umurongo yahaye igihugu ubanze uhame.
Ibindi muba muvuga muba mwigiza nkana
Thank you Karasira,
Nange turi kumwe ko abantu baba basinze amahoro kabisa, ese Democracy bavuga nukujya mumihanda ubundi bakamenagura imodoka, amaduka, abakozi ntibakore igihugu kigatindahara iyo niyo Democracy yabanya Africa, ngewe uvuga ibi mba Liberia igihugu gifite umutungo kamere ujya no kuruta uwa Congo, ariko ndakubwiza ukuri ko kuva murugo umuntu ujya kukazi ushobora kuhagenda isaha ebyeiri ahantu hangana na 5 kms, kubera nta bikorwa remezo, umugi ujagaraye, moto itwara abantu bose ishoboye, ushaka kureba imodoka zishaje kwisi waza hano, ibyo ntibiba mu Rwanda rwacu ese bavandimwe iyo ni inkuru mbi kuri twebwe kugira igihugu gifite gahunda? uwababwira ukuntu abaturage bibindi bihugu cyane cyane hano Liberia baririmba, bifuza Kagame sha muzamwifuza mutakimubonye.
Your Excellence please stay in 2017 even 2034 why not 2039 for those people who want him to stepping down shame on you.
Nyakubahwa icyo twifuza nuko muri iyi nama y’umushyikirano wakwatura rwose ko uzakomeza kutuyobora cyane cyane ko wiboneye ko tubishaka aho twatoraga Yego 98% muri referendumu
Uwirengagiza wese aho u Rwanda ruvuye ejo bundi, agakora nkana ikibi ku Rwanda cg akagambirira gusebya no kugirira nabi igihugu cyem nta mahoro azagira kandi ntacyo bizamugezaho.
Nabaye ku ngoma zose muri iki gihugu, Mbonyumutwa yategetse ndi umwana w’umusore w’imyaka 15, nabonye Kayibanda mbona Habyarimana mbona Sindikubwabo, mbona Bizimungu mbona na Kagame uyu.
Umwihariko ndusha benshi ni uko ntigeze mba impunzi na rimwe, bose baje bansanga, ibyiza byabo n’ibibi byabo ndabibona. Ariko mwe bato reka mbibire ibanga:
Nimwishimire umuyobozi mufite ubu, abo bose ntawahaye u Rwanda (Abanyarwanda bose muri rusange) umutuzo n’amahoro nk’ayo mbonye mu myaka 20 ishize.
Ndababuriye ndi mukuru, abanduta bajya kuri Internet ni mbarwa.
Bana bato mufite amahirwe mwe muri kumwe n’umuyobozi ukunda abanyarwanda bose, twe iminsi dusigaje ni mbarwa ariko turatabarukana ibyishimo ndebye uko dusize u Rwanda.
Bana bato nimukunde u Rwanda, mukunde Perezida warwo uyu munsi rufite kugeza igihe azaba ahaye undi mu mahoro nk’uko tubyifuza. Ibyo yakoze kandi agikora ntabwo nabibonye muri uru Rwanda mazemo imyaka myinshi nzi ubwenge ndeba.
Bana b’u Rwanda, nimugire amahoro, nimukunde igihugu, nimube umwe, nimushyire hasi amoko yasaritse twe abakuru kubera uko ubuyobozi bwabanje bwatureze, nimukunde umurimo, mwange akarengane.
Bana bato ndabahanuye ndimukuru ndabaruta nimunyumve.
How much are you paid ?!
Hahaaaa, uwapfuye yarihuse ! None se ko ndeba witwerera imyaka udafite (utazi niba uzanayigezaho), urabona ibyo utubwiye biguha moral ground yo kuba wahagarara imbere y’abantu ukabahanura kandi ubwawe wivugira ko mwasaritswe n’amoko ?
None se kuva ukivuka kugera ku myaka 15 wahabwaga ubuhe burere, ni bande babuguhaga ? Wowe Subira i Nkumba, niho hari umwanya wawe, kabisa, ibya dotcom biturekere, u Rwanda, tuzarubogora bidasabye indoctrinations z’abihisha inyuma ya keyboard !
Umva bana mwe, ntabwo rwose ndi DotCom nkamwe, ntanubwo nabishobora kuba we kuko mufite imbanduko.
Wowe ubajije ngo mpembwa angahe, nagusubiza nti mpembwa amahoro n’ituze nkanyurwa n’ibyo ndeba ntari narigeze mbona abana b’u Rwanda muri rusange bose batekanye ntawunyanyaswa cyangwa ngo abuzwe amahwemo kubera uko yavutse cyangwa aho yavukiye.
Naho wowe uvuga ngo nkwiye kujya i Nkumba, rwose ufite ukuri, abangana nanjye benshi basaritswe n’amoko mu mitima yabo, ariko ibyiza ni uko biguma muri bo ntitubisigira cyangwa ngo tubirage mwe bato ngo namwe cyera muzamarane.
Rwose uwatujyana i Nkumba yaba agitsinze bakadukamuramo iby’amoko twigishijwe imyaka irenga 50 twigisha kwangana.
Gusa ntundenganye njye aho ntandukanye ni uko aho kwigisha abana mwe iby’amoko mbakangurira ubumwe no gukunda igihugu cyanyu no kugishakira ibyiza n’amahoro biciye mu koroherana no kumva bose.
Murakagira Paul Kagame, murakagira Imana, muragahorane u Rwanda,
Oya rwose, niba uri n’umusaza nk’uko ubyiyitirira, mbere yo kuduhanura uzabanze udusobanurire uburyo ki mworetse igihugu kikagera kuri ruriya rugero…
Ubutaka bwa Gihanga mwabwuhiye amaraso, nta mudugudu w’u Rwanda utasangaho nibura abantu 50 bahaguye none nawe urazana aya ndongo….c’set du blablablablabla…!
Njye mbona ahubwo mutari mukwiye no gutinyuka kuvuga…niba waritegereje neza, wabonye ko kuva 1994 igihugu cyayobowe n’abantu bato bato hagati ya 20~40 none reba aho tukigejeje, none nawe ngo uratanga inama, wihishahisha inyuma ya clavier wa mugani wa Mutesi..
Mbiswa ma !
VISION2020,IRABANANIYE,none ngo VISION2050…..ayi ayinyaaa! mujyemureka kubeshya rwose. Ubuse ko mwatubwiraga ngo RWANDA izaba SINGAPOUR YA AFRIKA none nkaba mbona ubukene butwishe?
Vision2020 ntiyatunaniye rwose kandi aho tugeze haragaragara buri wese ushaka kureba muzabaze abanyafurika bagenda mu Rwanda nibo bazabaha ubuhamya bagererenije niwabo mu myaka 10 cga 20 ishize. naho abakene ntaho utabusanga kw isi. Twebwe twishima ubuyobozi bwacu burangajwe imbere na FPR na Perezida wacu Paul Kagame naho mwe mushaka kuyobora muze muhere mu nzego z ibanze turebe ko mubishoboye ubundi muzahatane muri 2024.
Kugenda nta vision ni inzozi bavandimwe! Muramenye mutazifuza gusubira inyuma! Kuba u Rwanda rusobanura icyerekezo bitanga icyizere, naho ufite impungenge ko habaho Vision 2050 atinya ko abanyarwanda bazongera gusaba Perezida wa Repubulika Paul KAGAME gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2034, nizeye ko atanahakana ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize! HE Paul KAGAME Imana ikomeze kumunezererwa kubwo guharanira ineza y’Abanyarwanda!
Président wacu yavuze discours nziza vraiment tujye tuvugisha ukuri.ahubwo jyewe nagize kwibaza byinshi bugera naho nibwiye ko président wacu amie mu magambo ye numvaga AWa nubwira abanyarwanda ko ntibizabatungure aramutse afashe icyemezo gitandukanye nicy benshi mu banyarwanda bamusabye.munyumve neza niko nabifashe.
Ubwo yavugaga ko nta utegeka igihe cyose,akongera ngo guhererekanya ubuyobozi mu mahoro ngo nibyo abanyarwanda benshi bategereje kandi ngo bazabibona! Urumva ayo magambo atakwereka ko adakeneye manda ya 4?
Nitubiganireho ariko tudatukana. Mugire amahoro. Dukomeze twubake urwatubyaye.
urukundo nirwo banze rya byose. Bigaragara ko benshi mu banyarwanda bagifite ubwoba ku hazaza h’igihugu kandi bifite ishingiro ibihe byahise ni bibi cyane. Gusa ntihakagire abatuka abandi bumva naho habaho guhererekanya ubutegetsi nta kibabzo babona byatera.
Buri wese afite uko yumva ibintu n’impamvu ibimutera. Na Kagame ubwe ntarumva igihe cyo guhererekanya ubutegetsi kiragera nk’uko yabyivugiye muri dicours, so ubutegetsi ni ubw’abanyarwanda niba babumuhaye abugumeho ariko igihe babumwatse cyangwa ananiwe azabuveho mu mahoro nk’uko babamuhaye mu mahoro.
Imana imwishimire.
igihugu kiyoborwa na system ntabwo kiyoborwa nu muntu … System yashyizweho na FPR turasaba ko FPR ikomeza igaha igihugu umurongo … c ‘est tout naho umuntu umwe se yayobora igihugu bigashoboka
abanyarwanda bareke ubujiji numurengwe kubabifite. kuko urwanda rwacu ruyobowe neza bitagereranwa. tubikesha Imana ibinyujije kumubyeyi wacu ukunda igihugu nyakubahwa P Kagame. turabyishimiye. nimurebe uburundi uburyo babayeho? bifuza uwabageza kubyo Kagame atugejejeho Sibanga. murebe Libya abaturage bararenzwe abanzi babanyuramo babagira igikoresho bitwazako kadhaf ayoboye igihe ibyabaye murabizi ubu noneho abaturage bahoze ari abambere mukubahoneza ku isi ubu basigaye barwara imvunja. bahundira iburayi babateje biriyabibazo bakabarohera munyanja…….. banyarwanda niki mutabona niki ? niki? mumyumvire yange rwose Paul Kagame natuyobore .kd tumuri inyuma. niba hari nundi wumvako ashoboye kuburusha turamusabye nage iburundi ajyegufasha abaturanyi. icyo nasorezaho ndakibwira urubyiruko: rubyiruko mwirinde amagambo mabi yuje ibinyoma urwango ishyari ubureryarya bigaragara kuma internet avugwa nabiyitako bakunze utwanda kd bagamije gusenya urwanda abenshi baba baba hanze yigihugu. ikindi ni abantu bakuru barenzwe nivangura bagamije kutwicira ejo hazaza hacu. urubyiruko nitwe banyembaraga nitwe tugomba gufasha Kagame guheka kino gihugu tukiganisha aheza. rero ndabasabye twese mureke tumushyigikire twivuye inyuma
ijambo ry’umusaza rihora ari ingenzi, Komerezaho musaza
MU GIHUGU,HABAHO ABIGENZA ,BA NYAMUJYA IYO BIJYA,ABAYOBOKA.
BURI WESE YISUZUME AMENYE AHO AHAGAZE
Comments are closed.