Digiqole ad

Perezida Kagame yasabye ko Ikinyarwanda kigishwa no ku batagihisemo

 Perezida Kagame yasabye ko Ikinyarwanda kigishwa no ku batagihisemo

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 13 iteraniye kuri Camp Kigali i Nyarugenge

Ni igitekerezo cyatanzwe na Mgr Servilien Nzakamwita umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba kuri uyu wa kabiri mu nama y’igihugu y’Umushyikirano, wavuze ko ikinyarwanda nk’ururimi ruduhuza rutagihabwa umanya uhagije mu burezi cyane cyane muri Kaminuza. Minisitiri w’Uburezi yahise asobanura uburyo kigenda kigishwa kugeza mu mashuri yisumbuye, gusa Perezida Kagame we atanga igitekerezo ko ikinyarwanda cyakwigishwa mu byiciro byose by’amashuri ndetse no ku batagihisemo kuko ngo bimaze kugaragara ko ababyiruka nta Kinyarwanda bazi.

Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru mu nama y'igihugu y'Umushyikirano ya 13 iteraniye kuri Camp Kigali i Nyarugenge
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 13 iteraniye kuri Camp Kigali i Nyarugenge

Kuri uyu munsi wa nyuma w’inama ya 13 y’igihugu y’Umushyikirano, nanone abayitabiriye n’ababakurikiye ahatandukanye mu gihugu bunguranye ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bireba igihugu n’iterambere ryacyo.

Mgr Servilien Nzakamwita yatse umwanya maze avuga ko kugira ngo igihugu kigire iterambere ryuzuye ari uko abanyarwanda bamenya agaciro kabo bakagakomeraho ndetse bakareka umuco wabo ukaba ishingiro ry’amajyambere arambye.

Mgr Nzakamwita ati “Ndagirango mbabwire ko umuyoboro w’umuco wacu ndetse n’umuco w’abanyarwanda ubwabo, bifite umwanya udahagije mu mashuri…ari amashuri abanza, ari mu yisumbuye…ariko cyane cyane muri Kaminuza.

Twifuzaga ko ururimi rwacu ruduhuza, ndetse rushobora no kuduhuza n’ibindi bihugu rwakwigwa… rwakwigishwa… abantu bakarubonamo impamyabumenyi ihanitse bityo ayo majyambere yacu n’ubwo bumwe bwacu bikagira umuyoboro mwiza w’ururimi rwacu kandi rwiza.”

Akivuga aya magambo Perezida Kagame yahise afata ijambo avuga ko igitekerezo cya Mgr Nzakamwita kitagomba guhita gutyo gusa kuko gifite ishingiro, asaba Minisitiri w’Uburezi kugira icyo akivugaho.

Dr Papias Musafiri Malimba Minitiri w’Uburezi yasobanuye ko mu nteganyanyigisho yavuguruwe (Competence based curriculum) izatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’amashuri utaha, inyigisho z’ikinyarwanda zahawe imbaraga n’umwanya uruta usanzwe.

Avuga ko mu mashuri y’incuke kugeza mu mashuri abanza mu mwaka wa gatatu, ibyo abana biga byose babyiga mu Kinyarwanda ngo nubwo biga no mu zindi ndimi z’amahanga ariko igice kinini bakiga mu Kinyarwanda.

Avuga ko guhera mu wa kane w’amashuri abanza abana biga mu cyongereza ariko bagasigarana isomo ry’ikinyarwanda amasaha menshi kurusha ayo ryari gifite. No mu yisumbuye naho ngo abanyeshuri bakomeza kwiga isomo ry’ikinyarwanda amasaha menshi.

Dr Musafiri ati “ Nyuma y’amashuri atatu yisumbuye aha ngaha isomo ry’ikinyarwanda ntiryigishwa buri munyeshuri, ariko aha hariho combinations abanyeshuri baba bashaka kuzadevelopinga career mu ndimi, aha bahitamo kwiga Icyongereza-Igifaranga-Kinyarwanda cyangwa Icyongereza-Igiswahilli-Kinyarwanda.

Iyo bagiye muri Kaminuza nta somo ry’ikinyarwanda cyigwa, ariko hari programmes nanone ziba zihari z’abifuza gukomeza kwiga ikinyarwanda bakagikoraho ubushakashatsi bakagera no kuri za PhD ku babikeneye.”

Perezida Kagame yahise asubiza anatanga igitekerezo ko ikinyarwanda cyakoze kwigishwa kuko bigaragara ko hari aho bigera ugasanga abanyeshuri ntacyo bazi ndetse batanakivuga.

Ati “Hariya bagomba guhitamo ibyo bakomeza…kuki ikinyarwanda kitakomeza gutangwa? Ushatse kugihitamo kugira ngo akigiremo ubumenyi buhanitse ibyo nyine bigakomeza…Ariko nyine utabihisemo nawe ntibimubuze gukomeza kwiga ikinyarwanda.

Ni igitekerezo cyanjye mwarebaho…ntigikomeze (Ikinyarwanda) gufatwa nk’aho ari icyongereza cyangwa igiswahili kuko biratandukanye. Ntabwo byabuza abantu guhitamo kuri biriya baboneraho amanota, ariko kigatangwa nk’ikinyarwanda kigakomeza kwigishwa. Kuki ako karusho katakwiyongeraho mu bikorwa n’ubundi?
Icyo tubivugira ni uko uyu munsi tubona abarenga izo nzego nta Kinyarwanda bavuga, ntacyo bazi…

Minisitiri w’uburezi yahise avuga ko igitekerezo bagishimye kandi bizashyirwa mu ngiro.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • ndabashimiye cyane kubw’icyo gitekerezo cyiza cyabajijwe na Nyiricyubahiro Nzakamwita, ndetse kigashigikirwa na Nyakubahwa umukuru w’Igihugu.

  • Ubwo rero REB irasabwa gusubira kwicara ikanonosora neza kiriya cyifuzo hanyuma kigashyirwa mu bikorwa kuva muri Mutarama 2016.

    Bivuze ko kuva mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4) kugeza muwa gatandatu (S6) kuri gahunda y’amasomo yari yemejwe muri iyi Curriculum nshya ya “competence-based” ubwo hagomba kwiyongeramo isomo ry’ikinyarwanda. Rikagira nibura amasaha abiri mu cyumweru.

  • Nicyo ngukundira mzee wacu,ushyira mukuri igihe cyose, birababaje kumva ngo uri umunyarwanda utazi kuvuga ururimi rwawe,yewe niyo waba utaravukiye mugihugu cyawe ugakurira iyo imahanga,ugomba kumenya ururimi rwawe kuko ururimi niwo muco,rwose n,ababyeyi ntimukagire ubwo burangare bwo kutigisha abana ururimi rwabo,……ugasuhuza umwana uti uraho,Nawe ati I’m ok cg ngo ni mzuli…..birambabaza cyane, TWIHE AGACIRO DUHA URURIMI RWACU AGACIRO

  • Turabanza kumusaba kujya avuga disikuru zitarimo icyongereza cyangwe se kujya ategura ebyiri.Murakoze nyakubahwa.

    • ubwo se koko iyo akora translation kugirango n’abanyamahanga bumve ubutumwa hari uko aba atagize koko?erega ntabwo turi akarwa?

  • THEN KIGASUBIRA NO KUBAZWAHO MU BIZAMINI BYA LETA (P6, O’L, etc, etc)

  • Ni byiza cyane ku banyarwanda twese. Hari amakosa yakorwaga mu myandikire n’imivugire.Ingero;Ngiye Kakiru kandi ari ngiye ku Kacyiru, kw’ icara kandi ari kwicara, buracyeye kandi ari burakeye na ba bandi bafatanya amagambo ngo bizashobokaruko bosebaje kandi ari bisashoboka ari uko bose baje. Byari biteye agahinda.

  • Mperutse gucisha akanyafu ku mwana wa njye ngo n’uko atavuze neza ijambo ry’icyongereza nashakaga…..ariko mpita ntekereza ko hashobora kuba nta mwana w’umwongereza n’umwe uri mu kigero cy’uwo wa njye uhatirwa kwiga ikinyarwanda;; nahise ngira indi myumvire…..

Comments are closed.

en_USEnglish