Muhanga: Umucuruzi yahombejwe n’imbeba zamwibaga amafaranga
Léontine Uwera atuye mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga, avuga ko afite igihombo cy’ibihumbi 250 y’u Rwanda mu yo yashoboye kumenya imbeba zamutwaraga buri munsi zikayangiza. Ubusanzwe abanyarwanda bamenyereye ko isiha ari zo ziba kenshi amafaranga, ariko uyu mucuruzi w’i Muhanga we za rufigi nizo zamuhombeje gutya.
Uwera akorera imirimo y’ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga, yatangarije Umuseke ko mu bucuruzi bwe buri mugoroba iyo yajyanaga amafaranga kuri Banki kuyabitsa yatungurwaga no gusanga hari ayabuzemo.
Maze we ngo akibwira ko yabaze nabi agasubiramo inshuro nyinshi ariko agakomeza kubona igihombo, ntamenye neza aho kiri kuva.
Uwera avuga ko yageze aho atangira gukeka ko hari bamwe mu bakiliya bashabora kuba bamunyura mu rihumye, bagakora mu isanduku abikamo amafaranga, ariko muri uku gukeka kose nta n’umwe yigeze afata, ndetse yaje no kubura impapuro yandikagaho imyeenda abantu bamureyemo.
Nyuma yahamagaye umutekinisiye ngo aze gukora icyuma gikonjesha (Frigo) cyari cyagize ikibazo, ahageze ahambura ibyuma bya Frigo asanga huzuyemo ibice by’inoti zitandukanye by’amafaranga imbeba zagiye zicagagura, agerageje kubara asanga ayangiritse ari ibihumbi 250 muri 300 yasanze munsi y’icyo cyuma.
Yagize ati:«Sinzi aho nzajyana ibi bice by’amafaranga, kuko harimo n’ayahindutse nk’ifu»
Umuseke wagerageje gushakisha abashinzwe ibijyanye n’imicungire y’amafaranga muri Banki nkuru y’igihugu, kugirango basubize ikibazo cy’uyu mucuruzi ntibaboneka.
Cyakora ubwo twakoraga iyi nkuru twabashije kuvugana n’umwe mu baturage wigeze guhura n’ikibazo cy’abajura, bashikuje amafaranga aracika, batwara ibice nawe asigarana ikindi akigeza muri BNR ngo bamusubije amafaranga mazima.
UWERA Léontine agira inama abacuruzi bagenzi be ko bajya bitwararika kugenzura niba za rufigi zikunze kugaragara ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi niba nta bintu byabo zangiza, ndetse n’amafaranga nk’uku.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
8 Comments
Amafaranga arababaje yego. ariko hari n’ibindi bibabaje. Imbeba ubusanzwe zikururwa n’isuku nkeya iba iturutse ku bisigazwa by’ibiribwa ndetse n’ibiribwa bizima, zikururwa kandi n’umwijima (ahantu hatabona, hihishe).
Ikibi gikabije ni uko imbeba zishobora gukwirakwiza indwara yitwa leptospirose aho icyo ikoze ho ihasiga udukoko twiyo ndwara (ibirahure, amasahani, ibiyiko amakanya n’ibindi.
Hari n’uduce tumwe na tumwe mu bihugu by’amahanga imbeba zikwirakwiza indwara yitwa Peste. izi zikaba ari indwara mbi zitera ibyorezo.
Uburyo bwo kurwanya imbeba rero ni isuku, kugira urumuri ruhagije no kutagira akajagari gatuma zibona aho zihisha.
ikindi ni ukuzirwanya hakoreshejwe imitego (Rwagakocho), imiti izica (ariko ishobora no kwica ibindi biremwa). Iyo bidashobotse hakoreshwa n’ihuku (ipusi). Madamu rero n’ahagurukire isuku, ashake ipusi cyangwa akoreshe imiti izica ariko ayirinde abantu n’amatungo
Imbeba ntabwo muzizi, wowe uravuga utwo turwara duto duto, uzasome amateka y’icyatumye abongereza bakorera genocide abayahudi (burya hari ibitajya bivugwa) mu kinyejana cya 14, babahora ko ngo aribo babateje ibyago by’ubushita, kandi nyamara bwarazanwaga n’imbeba amato yabo y’ubucuruzi yakuraga muri Asia…
Mu Bowngereza honyine, hejuru ya 20% by’abari batuye igihugu barapfuye, bikurizaho guhiga, kumenesah no kwica abayahudi mu Bwongereza n’Uburayi bwose, kuko bumvaga ko aribo babateje iyo ndwara…!
Uyu mugore rero nawe akeneye kujya akora isuku aho aba, uretse ko ubanzabyaba ari ukumugora…Mpereye k’uko aseka imbere ya frw yaciwe n’imbeba atunze, namusaba ahubwo ko yava muri business yo gucuruza inzoga akajya muyo korora imbeba.
Dore igitekerezo gutomoye kabisa
uyu mudamu akwiriye kugura aga cofre gato ko kubikamo Frw n’ikarita naho ibyisuku nke sibyo. komera kd abo basuma niba danger mama,
Uyu munyamakuru biragaragara ko yasomye ikivugo cy’imbeba.Ndabimushimiye. Rwa Gituna cya Rufigi.
Ashobora kugira isuku mu iduka rye, ariko umuturanyi cyangwa abaturanyi bo bikaba umwaku: ibishingwe, ibishugi, stock y’imyaka ifite akavuyo n’ibindi.
Ariko ndabona harimo ayo BNR yakwemera, ashake umwanya azageyo wenda muri 250 Mile ntiyaburamo 150 arokora.
Uyu munyamakuru biragaragara ko yasomye ikivugo cy’imbeba.
Amafaranga arababaje yego. ariko hari n’ibindi bibabaje. Imbeba ubusanzwe zikururwa n’isuku nkeya iba iturutse ku bisigazwa by’ibiribwa ndetse n’ibiribwa bizima, zikururwa kandi n’umwijima (ahantu hatabona, hihishe).
Uburyo bwo kurwanya imbeba rero ni isuku, kugira urumuri ruhagije no kutagira akajagari gatuma zibona aho zihisha. murakoza
KO MBONA ABENSHI BABA BAFITEMO INJANGWE ?
Comments are closed.