Digiqole ad

U Rwanda rukomeje gusaba kwibikira impapuro z’imanza zibitswe Arusha

 U Rwanda rukomeje gusaba kwibikira impapuro z’imanza zibitswe Arusha

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yabigarutseho ubwo yakiraga Serge Brammertz Umushinjacyaha Mukuru wasimbuye Hassan Bubacar Jallow wari umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania (ICTR), uyu Serge akuriye Urwego rwiswe The United Nations Mechanism for International Criminal Tribunal, rwasimbuye ICTR yacyuye igihe.

Ministiri w'Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko impapuro zibitse Arusha zigomba kuzanwa mu Rwanda
Ministiri w’Ubutabera Johnston Busingye yavuze ko impapuro zibitse Arusha zigomba kuzanwa mu Rwanda

Mu biganiro byabahuje kuri uyu wa gatatu, Minisitiri Busingye yabwiye umuyobozi w’uru rwego rwatangiye gukorera mu Rwanda tariki ya 26 Gashyantare 2016, bishimiye gukorana na we mu butabera.

Ministiri w’ubutabera yavuze ko bakoranye neza n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, Arusha rukaba rwaraburanishije abakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rushimira imikoranire myiza rwagiranye na ICTR aho uru rukiko rwagiye rugira dosiye zimwe z’abakekwaho Jenoside rwohereje kuburanishirizwa mu Rwanda.

Yongeyeho ko hakiri ikibazo cy’abantu bakekwaho gukora Jenoside bakidegembya hirya no hino, ndetse ko hakiri n’ibihugu bigihishira abantu nk’aba.

U Rwanda ngo rubabazwa cyane n’iyo myifatire rukaba rwifuza ko mu mikoranire na MICT ibyo bibazo byazavaho burundu.

Minisitiri w’Ubutabera yagize ati “U Rwanda ntirwishimira imikorere ya ICTR ku kuntu yagiye ica zimwe mu manza zabaregwa Jenoside, nubwo hari abo bagiye bohereza kuburanishirizwa mu Rwanda.”

Yavuze ko u Rwanda rufite impungenge z’impapuro zaciriweho imanza ziri i Arusha, kuko ngo ntibizeye uburyo zibitsemo.

U Rwanda ngo rwifuza ko izo mpapuro zazanwa mu Rwanda rukaba ari rwo ruzibika mu bubiko kuko ngo ni ibimenyetso by’ubwicanyi bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Businge yavuze ko icyo kibazo cy’impapuro zibitse Arusha cyaca mu nzira y’ibiganirompaka zikazanwa mu Rwanda.

Minisytiri yabwiye Umushinjacyaha Serge ko ibyo byavuzwe ari byo u Rwanda rwifuza kandi, akaba amwizeza ko bazakorana neza.

Serge Bremmertz Umushinjacyaha Mukuru wa MICT yavuze ko azakorana neza n’u Rwanda kurangiza imanza zose zasigajwe na ICTR.

Yavuze ko akazakomeza gukora ubuvugizi ku buryo ububiko bw’impapuro zaburanishirijweho abakekwaho uruhare muri Jensoide abahamijwe ibyaha n’abagizwe abere, zikibitswe mu nzu za ICTR, zizanwe mu Rwanda.

Ururwego rwasimbuye ICTR rufite akazi gakomeye kukasoza imanza za bamwe mu bakekwaho Jensoide batarafatwa harimo na Kabuga Felicien.

Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rushya rwa UN, MICT Serge Brammartz
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rushya rwa UN, MICT Serge Brammartz

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ni iza gacaca zaratunaniye kuzibika, none ngo na ICTR?

  • suko se ngango weeee,,, ariko wenda byatuma businge yimura ibiro bikava arusha bikaza i kigali da

Comments are closed.

en_USEnglish