Digiqole ad

APR FC ubu niyo ifashe umwanya wa mbere, itsinze Mukura iyisanze i Huye

 APR FC ubu niyo ifashe umwanya wa mbere, itsinze Mukura iyisanze i Huye

Myugariro Shyaka wa Mukura abuza Sibomana wa APR gutambuka

APR FC ubu niyo ifashe umwanya wa mbere wa shampionat by’agateganyo nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports iyisanze i Huye kuri stade yayo, umukino wa mbere ukomeye Mukura yari yakiriye kuri stade nshya. Rayon Sports yari kuguma ku mwanya wa mbere iyo itanganya na AS Kigali kimwe kuri kimwe, ni mu mikino y’umunsi wa 17 wa Shampionat.

Mukura VS yabanje mu kibuga, iwayo yari yiteguye gutsinda ariko biranga
Mukura VS yabanje mu kibuga, iwayo yari yiteguye gutsinda ariko biranga

APR FC igice cya mbere ntabwo cyayihiriye, Mukura yasatiriye cyane ndetse ku munota wa 21 rutahizamu wayo Emmanuel Ngama ayitsindira igitego igice cya mbere kirangira gutyo.

APR FC yagurutse mu gice cya kabiri yiminjiriyemo agafu, ihererekanya neza kurusha Mukura ndetse mu minota ya mbere y’iki gice cya kabiri Iranzi Jean Claude atsinda igitego cyo kwishyura ku ishoti ryasubizagamo umupira wari ugarutse umaze gukubita umutambiko w’izamu.

APR FC yakomeje kuyobora umukino mu gice cya kabiri ndetse ku munota wa 78 ibona igitego cya kabiri cy’inzizi cya Fiston Nkinzingabo bituma APR igira amanota 37 ikurikirwa na Rayon Sports y’amanota 36.

AS Kigali 1-1 Rayon Sports

Kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo ho AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports zaguye miswi kimwe kuri kimwe (1-1), Manzi Thierry ku ruhande rwa Rayon Sports niwe wafunguye amazamu, Rutahizamu Sugira Ernest aza kwishyurira AS Kigali.

Uyu mukino watangiye AS Kigali ihuzagurika kubera igitutu cy’abafana ba Rayon Sports bendaga kuzura Stade, gusa Kapiteni Mabula akomeza gufasha ubwugarizi bwa AS Kigali gutuza.

Uretse abafana, Rayon Sports muri iyi minsi irimo gukina umukino wo gusatira kubera abasore bayo barimo Ismaila Diarra, Davis Kasirye, Nshuti D. Savio, na Kwizera Pierro bari mu bihe byiza.

Ku munota nk’uwa gatatu umukino ukirangira, Savio yarase igitego ari wenyine imbere y’izamu, ibi ariko ntibyaciye intege Rayon ahubwo byayeretse ko bishoboka ku Ikipe ya AS Kikali ikunze kubagora cyane.

Rayon Sports yakomeje gusatira izamu ku buryo mu minota 15 ya mbere yari yamaze kubona igitego cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry ku mupira w’umuterekano (free kick) watewe umuzamu wa AS Kigali ntiyabasha kuwufata kubera ubugufi, ndetse yahushije n’uburyo bwinshi bwabazwe.

Gusa, byagaragaraga ko Rutahizamu Sugira Ernest igihe icyo aricyo cyose ashobora kubona igitego mu izamu rya Rayon Sports kubera ba myugariro bayo bahuzamurikaga. Ariko ku rundi ruhande Diarra na Kasirye nabo bashakira Rayon ibindi bitego.

Habura iminota micye ngo igice cya mbere kirangire nko ku munota wa 38 Sugira Ernest yaje kwishyurira AS Kigali, igice cya mbere kirangira gityo.

Igice cya kabiri nta mpinduka nyinshi zakozwe ku mpande zombi, n’izabaye zaje umupira ugiye kurangira. Muri iki gice, Rayon Sports yakomeje kwataka cyane ariko ntibyayihira kuko nabwo yahushije ibitego byinshi byabazwe; AS Kigali nayo yavunikishije Sugira Ernest avamo, umukino urinda urangiye ntayongeye kureba mu izamu ry’indi.

Nyuma y’umukino Eric Nshimiyimana, utoza AS Kigali yavuze ko ku ikipe ye yari imaze iminsi ititwara neza, kubona inota rimwe kuri Rayon Sports yari iyoboye urutonde rwa Shampiyona ari byiza kuko ngo bigiye kuzamura Morale y’abakinnyi be.

Eric kandi asanga ngo AS Kigali itarava mu guhatanira igikombe cya Shampiyona kuko ikipe zimuri imbere zitaramusiga cyane.

Masudi Djuma we ngo yababajwe no kunganya, ndetse n’umukino mubi ngo atazi kuri Rayon Sports dore ko ngo AS Kigali yabashije kubakinisha umukino wayo wo hejuru badasanzwe bakina, ari nabyo ngo byatumye ibishyura.

Ati “Irya si Rayon Sports yakinaga, Rayon ntikina kuriya, ubundi dukina umupira wo hasi, wo guhererekanya cyane ariko uyu munsi nabonye umukino w’umuntu ku giti cye.”

Masudi ngo mu myitozo azakosora amakosa yabonye mu mukino w’uyu munsi dore ko anafite imikino ikomeye mu minsi iri imbere.

Masudi avuga no kuba abakinnyi bakina ku cyumweru, bakongera kugaruka mu kibuga kuwa gatatu nabyo ngo bishobora kugira ingaruka ku mikinire y’abakinnyi.

Imikino y’umunsi wa 17 uko irangiye:

Kuwa kabiri tariki 19, 04, 2016
SC Kiyovu 1 – 0 Espoir Fc (Mumena)
AS Muhanga 4 – 1 Amagaju (Stade Muhanga)

Kuwa gatatu tariki 20, 04, 2016
Sunrise FC 0 – 0 Marines FC (Rwamagana)
AS Kigali 1 – 1 Rayon Sports (Stade de Kigali)
Etincelles 2 – 1  Rwamagana City FC (Stade Umuganda)
Gicumbi FC 1 -1 Musanze FC (Gicumbi)
Mukura VS 1 – 2  APR FC (Stade Huye)
Bugesera FC 2 – 0  Police Fc (Nyamata)

Amakipe ya mbere uko akurikiranye mu manota ubu

1 APR FC                              37
2 Rayon                                36
3 Mukura                             32
4 Police FC                           31
5 AS Kigali                          30

Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga yari iyobowe na Kapiteni wayo Nshutinamagara Ismael hamwe n'inararibonye mu izamu Jean Claude Ndoli
Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga yari iyobowe na Kapiteni wayo Nshutinamagara Ismael hamwe n’inararibonye mu izamu Jean Claude Ndoli
UmunyaTunisia Nizar Khanfir utoza APR FC na Emmanuel Rubona umwungirije bari baje kwihimura kuri APR yabatsinze mu mukino ubanza i Kigali
UmunyaTunisia Nizar Khanfir utoza APR FC na Emmanuel Rubona umwungirije bari baje kwihimura kuri Mukura  yabatsinze mu mukino ubanza i Kigali
Myugariro Shyaka wa Mukura abuza Sibomana wa APR gutambuka
Myugariro Shyaka wa Mukura abuza Sibomana wa APR gutambuka
Mukura mu gice cya mbere yihagazeho cyane nk'ikipe iri mu rugo
Mukura mu gice cya mbere yihagazeho cyane nk’ikipe iri mu rugo
Abafana ba Mukura bari baje ari benshi kuri stade kureba uyu mukino ukomeye
Abafana ba Mukura bari baje ari benshi kuri stade kureba uyu mukino ukomeye
Mu bafana harimo n'abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye
Mu bafana harimo n’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Groupe Scolaire des Parents

Police FC i Nyamata ikipe ya Bugesera FC yayitsinze bibiri ku busa

Bugesera FC yasatiriye ibona ibitego bibiri
Bugesera FC yasatiriye ibona ibitego bibiri
Nyuma ibasha kubihagararaho
Nyuma ibasha kubihagararaho
Myugariro Frank Makengo wa Bugesera yafunze cyane rutahizamu Isaie Songa wa Police FC
Myugariro Frank Makengo wa Bugesera yafunze cyane rutahizamu Isaie Songa wa Police FC

AS Kigali yakiriye Rayon bigwa miswi

Rayon Sports yabanje mu kibuga uyu munsi
Rayon Sports yabanje mu kibuga uyu munsi

AS Kigali yari yakiriye Rayon Sports i Nyamirambo

Iki ni igitego cy'umutwe cya myugariro Thierry Manzi
Iki ni igitego cy’umutwe cya myugariro Thierry Manzi
Manzi (iburyo) na bagenzi be bishimira igitego
Manzi (iburyo) na bagenzi be bishimira igitego
Johnny McKinstry utoza Amavubi yari yaje kureba uyu mukino
Johnny McKinstry utoza Amavubi yari yaje kureba uyu mukino
Hon Bamporiki nawe uyu munsi yaje kureba uyu mukino
Hon Bamporiki nawe uyu munsi yaje kureba uyu mukino
Stade ya Nyamirambo nyuma ya CHAN igaragara nka Stade nziza
Stade ya Nyamirambo nyuma ya CHAN igaragara nka Stade nziza
Umutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali yari yiteguye cyane uyu mukino nubwo atawutsinze
Umutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali yari yiteguye cyane uyu mukino nubwo atawutsinze
Sebanani Emmanuel bita Crespo nyuma y'umwaka n'igice mu mvune uyu munsi yagarutse mu kibuga, yinjira asimbuye
Sebanani Emmanuel bita Crespo nyuma y’umwaka n’igice mu mvune uyu munsi yagarutse mu kibuga, yinjira asimbuye
Ahari abafana bacye ba AS Kigali
Ahari abafana bacye ba AS Kigali
Rayon Sports bari benshi nk'ibisanzwe
Rayon Sports bari benshi nk’ibisanzwe
Nyuma yo kugwa miswi umukino urangiye AS Kigali bafatanye urunana barapfukama barasenga, uyu hagati ni Sugira Ernest watsinze igitego cyo kwishyura
Nyuma yo kugwa miswi umukino urangiye AS Kigali bafatanye urunana barapfukama barasenga, uyu hagati ni Sugira Ernest watsinze igitego cyo kwishyura

Iyi nkuru iri gutegurwa birambuye…..

Photos/Evode Mugunga&Roben Ngabo ©Umuseke

Roben Ngabo & Venuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Yewe bajyaga babivuga ngo barayibira none ndabibonye. icya kabiri yari yarariye. ikindi umikinnyi akubita undi imbete ya arbitre akamwihorera kweri

  • Star a domicile, none ubu muba mushaka lo football itera imbere mwikoza nk’ibyo? Mwagigiye mwemera. None se mwari mwatinye abana mwabujije kwiga mukabazana kuri stade ngo tumenye ko mufite abafana? None ubu Ministri w’uburezi ntiyagasobanuye impanvu abana babuzwa kwiga bakajya kureba umupira?Genda ka kazina ka Muteteri uragakwiye!!!

  • APR yadufatanyije n’umusifuzi baturiraho uburimiro ngo badutsinze nihahandi MUKURA tuzagerayo kabisa kutwiba bigaragara ntibizatuma mutwara Champions League.

  • ntimukansetse rwose! niba ari MUTETERI nimwe mwariyibatije ndabona igisigaye nuko izina mwayihereye rigiye kuzatuma mwiyahura! ishyari ryanyu rigiye kuzabica kabisa! izina nimwe mwariyise ntakuntu itaryitwa nyine none?? ufite azahabwa naho udafite yakwe nibyo yari afite ibyo biranditse muri Bible! mwihanagure nimwe mwatangije iyo ntambara kubera ishyari ryanyu no kutanyurwa mwe muhore mumagambo gusa nababwira iki!! iyo star a domicile mbese mwe mwanze kuyiba? ko yabananiye? APR go go go abogela bogele!

  • ariko ntimukansetse umuntu agusanze iwawe arakudishye none ngo star a dom!!!!!!wowe se ubwo uri star a hehe koko!!!!!?gusa muzage mwemera kuko bituma munisubiraho aho mwabyishe ejo mukahakosora .aho kwihagararaho

  • Apr yagorwa yagorwa, ko nshimye rayon sport ariyo itajya yemera intsinzwi nano na mukura nayo ngo apr usibye kuyibira ntiyayibasha koko!!!!
    Ngiye kuzakora ubuvugizi Apr izajye kwikinira muri Championat yubwongereza ho hataba amatiku cyane ko itanafite amakipe ari kurwego rwayo hano mu Rwanda.
    Mwarangiza ngo star a domicile bizabura bitese kandi udukipe mwirirwa muririmba turi hasi cyane!!!!ngaho nimunsubize se?
    Apr songa mbele nubwo udafite abo ukina nabo ariko humura ndaza kugukorera ubuvugizi ujye kwikinira muri chanpionat yabongereza.

Comments are closed.

en_USEnglish