Kuri aya makipe ahora ahanganye kandi afite abafana benshi ubu buri imwe itegereje ko indi ikora ikosa ryo gutsindwa mbere y’uko zihura (tariki 03/05/2016). Ku mikino zari zifite uyu munsi ntayakoze ikosa. Mu mukino, ukomeye uyu munsi Rayon Sports yari yahuye na Mukura kuri Stade Huye ibatsinda kimwe ku busa, ni nako APR FC yabigenje […]Irambuye
*Iyi gahunda ya JOB NET itegurwa n’ikigo Kigali Employment Service Center na MIFOTRA, *Binyuze ku guhuza abakoresha n’abakeneye akazi, abantu 508 bamaze kubona akazi, *Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa baragishama abandi bakagaragaza ko nta cyizere bafite cy’akazi. I Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki 27 Mata 2016 abantu bashaka akazi bagera ku 1000 cyangwa barenga, […]Irambuye
Umusore w’ikigero cy’imyaka 25 yafatiwe mu mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga aho yafashwe n’uwitwa Nsanzurwimo nyiri umurima w’ibinyomoro amushinja ko yaje kubyiba ahagana saa kumi za mugitondo kuwa 26 Mata ahita amutema amuca ikiganza cy’ibumoso akivanaho burundu. Bamwe mu baturage muri aka kagali babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze iminsi ataka ko […]Irambuye
Amajyaruguru – Byatangajwe mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana byakorewe mu karere ka Gicumbi ko muri iki cyumweru abana b’u Rwanda miliyoni 1,5 bagiye guhabwa Vitamine A ibafasha gukura neza. Aha Akarere ka Gicumbi kashimiwe ko kubyarira kwa muganga ku babyeyi bigeze ku kigero cya 97% naho gukingiza abana bikaba […]Irambuye
Abagabo bane bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga nyuma yo gukekwaho gutesha agaciro ibendera ry’igihugu mu murenge wa Karengera aba bakekwaho kujugunya ibendera ry’igihugu mu musarani w’ishuri ryitwa Nyanunda riherereye mu mudugudu wa Nyagashikura mu kagali ka Mwezi mu murenge wa Karengera. Ibi ngo byabaye nyuma y’amakimbirane n’umuzamu urinda iri shuri Nteziryayo Theobard, aho […]Irambuye
Inama ya 26 ya World Economic Forum kuri Africa igiye guteranira i Kigali mu kwezi gutaha, intero yayo izaba igira iti “Connecting Africa’s Resources through Digital Transformation” mubyo iyi nama izigaho izareba ku byaganiriweho ubushize byo guhanga imirimo kuri benshi aho bigeze kuko hari impungenge ko mu 2030 ku isi hazaba hari abantu miliyoni 470 […]Irambuye
Ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Nyaruguru kuva imvururu zakwaduka mu Burundi abayobozi baho bakabishinja u Rwanda habayeho guhungabana kw’ubuhahirane n’imibanire hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda baturiye ibi bice. Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ariko avuga ko nubwo hajemo ikibazo ariko abaturage bo ubwabo nta kibazo bafitanye, ndetse Abarundi bo baracyambuka cyane bakaza guhaha ku […]Irambuye
Umuyobozi mushya w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice afite ingamba nshya mu mikorere y’akarere ke, ndetse ngo Muhanga nk’akarere katoranyijwe mu kugira umijyi minini wunganira Kigali, ngo ntigakwiye guhora kaza mu turere twa nyuma mu kwesa imihigo. Mu kiganiro cyihariye n’Umuseke, Uwamariya Beatrice yadutangarije ko mu karere ke kagizwe n’imirenge 12, ine muri iyo ikaba iri […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere i Kigali hatangiye inama y’akarere ivuga ku murimo, atangiza iyi nama, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko Leta irajwe inshinga no kugabanya umubare w’abantu badafite akazi cyane cyane biganje mu barangije amashuri. Minisitiri w’Intebe yavuze ko ubushomeri bushobora kuba inzitizi ikomeye yo kugera ku cyerekezo U Rwanda rwihaye, Vision 2020 na […]Irambuye
Kurwaza umuntu urembye cyane bisaba ubushobozi, ubutwari no kwihangana ariko mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali hari umubyeyi uhamaze ukwezi arwaye witwa Vestine Mukamana, nta murwaza wundi afite uretse akana ke k’agakobwa k’imyaka itandatu gusa kamukorera byose gashoboye mu ntege zako, kagafashwa n’abandi barwaza bamwe bari aho. Ubuzima bwa nyina ubu bugeze ahakomeye, […]Irambuye