Digiqole ad

Mathias Ntawurikura abona kudaha agaciro inararibonye bidindiza Athletisme

 Mathias Ntawurikura abona kudaha agaciro inararibonye bidindiza Athletisme

Ntawurikura Mathias wahagarariye u Rwanda muri Jeux olympiques inshuro eshanu yikurikiranya kuva mu 1988

*Niwe mukinnyi wa mbere w’umunyarwanda wakinnye mu ikipe yabigize umwuga
*Mu myaka irindwi ishize ubwe yafashije abana batandatu kwitoreza mu Butaliyani

Mathias Ntawurikura izina rikomeye cyane mu mukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda, afite ubunararibonye yihariye, ariko asanga budahabwa agaciro n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri kandi abona bishobora kugira ingaruka mbi kuri uyu mukino.

Ntawurikura Mathias wahagarariye u Rwanda muri Jeux olympiques inshuro eshanu yikurikiranya kuva mu 1988
Ntawurikura Mathias wahagarariye u Rwanda muri Jeux olympiques inshuro eshanu yikurikiranya kuva mu 1988. Photo/R.Ngabo/Umuseke

Ntawurikura yahagarariye u Rwanda ishuro eshanu mu mikino Olepmpike kuva mu 1988 i  Seoul kugeza mu 2004 i Athenes, yihariye uyu muhigo kurusha abandi ba ‘olympiens’ bose bahagarariye u Rwanda, ni umwe mu banya – Afurika  bane gusa bashoboye kubikora, (Mohamed Khorshed wo mu misiri, Mary Onyali wo muri Nigeria, na Maria Mutola wo muri Angola)

1996, mu mikino Olempike yabereye i Atlanta ho muri Leta zunze ubumwe za America, nibwo Ntawurikura yamenyekanye cyane ku rwego rw’isi,kuko yabaye uwa munani (8), mu basiganwaga metero ibihumbi 10.

Ntawurikura kandi yakinnye shampiyona y’isi mu gusiganwa ku maguru (IAAF cross country) inshuro eshanu.

Uyu mugabo w’imyaka 52 ubu, yabwiye Umuseke ko abona kuba ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ritegera abafite inararibonye bishobora kudindiza iterambere ry’uyu mukino.

Ntawurikura ati: “Njye simfite uburenganzira bwo kugira uwo nenga mu bayobora ‘athletisme’ y’u Rwanda. Gusa nanone biba bibabaje kuba hari ishyirahamwe riyobora uyu mukino, ariko rikaba ridashobora kwegera abakinnye uwo mukino bakanahesha ishema igihugu. Ese koko ubu nta musanzu twatanga mu kubaka no kuzamura impano nshya?”

Ntawurikura yakomeje avuga ko nubwo RAF itamwegera, ariko ngo we akomeza guharanira iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda.

“navuga ko athletisme ariyo buzima bwanjye. Niba hari abatuzuza inshingano zabo ntibimbuza njye gutanga ducye mfite. Mu myaka irindwi (7) ishize, nafashije abana batandatu kujya kwimenyereza no kwitoreza umukino wa athletisme iburayi mu butaliyani. Ese ubwo uwo si umusanzu ufatika? Ntabwo baratangira kwitabira imikino Olempike nibyo, ariko niho bagana. Niyo mpamvu numva abayobozi b’umukino wacu batwegerey  tutabura umusanzu dutanga mu kuzamura abana bazadusimbura.” – Ntawurikura aganira n’Umuseke.

Mathias Ntawurikura yavutse tariki 14 Nyakanga 1964, avukira i Gisovu mu Burengerazuba bw’u Rwanda (ubu ni mu karere ka Karongi).

Yatangiye guhagararira u Rwanda mu gusiganwa ku maguru mu mikino Olempike yabereye i Seoul muri Korea y’epfo, mu 1988. Yahagaritse gusiganwa ku maguru mu mikino Olempike yabereye i Athens, mu bugereki, iki gihe yari yajyanye na murumuna we Disi Dieudonne wamukoreye mu ngata.

Ku gihe cyabo nta mudari bavanye muri iyi mikino ikomeye kurusha indi yose ku isi, ariko Ntawukuriryayo avuga ko mu bufatanye bwo gutegura abandi bakinnyi hari igihe u Rwanda rwavana umudari muri iyi mikino. (kugeza ubu rufite umudari muri Paralympics).

Ntawurikura, niwe mukinnyi w’umunyarwanda wa mbere wagiye gusiganwa ku maguru nk’uwabigize umwuga, mu ikipe ya ‘Pro Patria Milano sporting club’ yo mu butaliyani.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish