Digiqole ad

Menya imihanda 15 mishya muri Kigali. AMAFOTO

 Menya imihanda 15 mishya muri Kigali. AMAFOTO

Iyi mihanda mishya kenshi usanga nta rujya n’uruza runini rw’ibinyabiziga

Kigali iragenda itera imbere, abayituye bariyongera buri munsi aba bose imihanda iri mubyo bakeneye, ikugira ngo bagendagende muri Kigali bakora ibyabo. Ku mihanda myinshi imenyerewe amasaha amwe n’amwe yo kujya mukazi no gutaha uhasanga umubyigano ukabije w’imodoka, ariko usanga hari indi mihanda yubatswe ishobora kwifashishwa ikagabanya umubyigano, bamwe mu batuye Kigali ntibarayimenya yose.

Iyi mihanda mishya kenshi usanga nta rujya n'uruza runini rw'ibinyabiziga
Iyi mihanda mishya kenshi usanga nta rujya n’uruza runini rw’ibinyabiziga

Evode Mugunga, umunyamakuru ufata Amafoto k’Umuseke yazengurutse Kigali afata amafoto y’iyi mihanda mishya ya kaburimbo (nibura yubatswe mu myaka hagati ya 10 na 15 ishize) bamwe mu batuye umujyi wa Kigali bataramenya, abandi bashobora kwifashisha birinda umubyigano w’ibinyabiziga.

Iyi mihanda yose hamwe iri hagati ya 65 na 70Km, ikaba yubatse mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge tugize umugi wa Kigali.

1.Masaka – Kabuga

Uyu ni umuhanda mushya ugana ku bitaro bya Masaka ugakomeza ukagera i Kabuga
Uyu ni umuhanda mushya ugana ku bitaro bya Masaka ugakomeza ukagera i Kabuga
Ni umuhanda mushya wafashije cyane abatuye i Masaka kuko bahoranye umuhanda mubi bikabije
Ni umuhanda mushya wafashije cyane abatuye i Masaka kuko bahoranye umuhanda mubi bikabije
Witabwaho buri munsi
Witabwaho buri munsi ngo ugire isuku
Abatuye utugali twa Cyimo, Rusheshe, Gako, Ayabaraya ndetse na centre ya Paris bishimira gukoersha uyu muhanda
Abatuye utugali twa Cyimo, Rusheshe, Gako, Ayabaraya ndetse na centre ya Paris bishimira gukoersha uyu muhanda
Aha uba winjiye muri uyu muhanda uvuye mu usanzwe ugana Kabuga - Rwamagana
Aha uba winjiye muri uyu muhanda uvuye mu usanzwe ugana Kabuga – Rwamagana

 

2.Nyarugunga – Kanombe – Remera

Uyu muhanda nawo ushamikiye ku ugana i Kabuga na Rwamagana mbere y'uko ugera mu gishanga cya Masaka, uzamuka ugana Nyarugunga
Uyu muhanda nawo ushamikiye ku ugana i Kabuga na Rwamagana mbere y’uko ugera mu gishanga cya Masaka, uzamuka ugana Nyarugunga
Ni umuhanda mushya uzamuka ugaca ku midugudu yubakiwe abamugariye ku rugamba
Ni umuhanda mushya uzamuka ugaca ku midugudu yubakiwe abamugariye ku rugamba mu murenge wa Nyarugunga
Urakomeza ugafatana n'uwo ku kibuga cy'indege i Kanombe ugakomeza na Remera
Urakomeza ugafatana n’uwo ku kibuga cy’indege i Kanombe ugakomeza na Remera


3.Umuhanda wa Masoro

Uyu ni undi muhanda ugana ku musozi wa Masoro ahubatse ibikorwa remezo birimo kaminuza n'urusengero
Uyu ni undi muhanda ugana ku musozi wa Masoro ahubatse ibikorwa remezo birimo kaminuza n’urusengero
Uhagaze kuri uyu musozi wa Masoro ureba umuhanda mushya no hakurya i Kanombe
Uhagaze kuri uyu musozi wa Masoro ureba umuhanda mushya no hakurya i Kanombe


4.Nyarugunga – Bibare (kwa Rwahama)

Uyu ni umuhanda mushya winjiramo uvuye ku muhanda mugari uva Rwamagana urenze La Palisse Hotel ugakata iburyo ugakikiza igishanga gihari ukazamuka uagera ahitwa kwa Rwahama ku muhanda ugana Kimironko uvuye kwa Lando
Uyu ni umuhanda mushya winjiramo uvuye ku muhanda mugari uva Rwamagana urenze La Palisse Hotel ugakata iburyo ugakikiza igishanga gihari ukazamuka uagera ahitwa kwa Rwahama ku muhanda ugana Kimironko uvuye kwa Lando
Uyu nawo ni umwe mu mihanda wakwifashishwa cyane mu kurwanya umubyigano w'imodoka uba ahitwa ku cya Mutziig no mu Giporoso
Uyu nawo ni umwe mu mihanda wakwifashishwa cyane mu kurwanya umubyigano w’imodoka uba ahitwa ku cya Mutziig no mu Giporoso
Aha uba ugeze hejuru ahitwa kwa Rwahama uhagaze mu muhanda ujya Kimironko
Aha uba ugeze hejuru ahitwa kwa Rwahama uhagaze mu muhanda ujya Kimironko


5.Kabeza – Kicukiro

Aha ni mu muhanda ugana Kabeza na Rubirizi, uwo ushamikiyeho (umunuka) ni uhuza Umurenge wa Kanombe n'Umurenge wa Niboye ku Kicukiro
Aha ni mu muhanda ugana Kabeza na Rubirizi, uwo ushamikiyeho (umunuka) ni uhuza Umurenge wa Kanombe n’Umurenge wa Niboye ku Kicukiro
Ni umuhanda abayobozi baherutse gutaha mu byumweru bibiri bishize
Ni umuhanda abayobozi baherutse gutaha mu byumweru bibiri bishize
Ubu abawuzi bawifashisha mu kwirinda umubyigano w'imodoka uba Giporoso na Sonatubes
Ubu abawuzi bawifashisha mu kwirinda umubyigano w’imodoka uba Giporoso na Sonatubes


6.Niboye – Kicukuro Centre

Kuri uyu muhanda uva Kabeza, iyo urenze gato Kiliziya ya Don Bosco ugana Kicukiro hari undi muhanda mushya ibumoso ugera Kicukiro Centre
Kuri uyu muhanda uva Kabeza, iyo urenze gato Kiliziya ya Don Bosco ugana Kicukiro hari undi muhanda mushya ibumoso ugera Kicukiro Centre
Ni umuhanda uca munsi ya IPRC-Kigali ahahoze ETO Kicukiro
Ni umuhanda uca munsi ya IPRC-Kigali ahahoze ETO Kicukiro


7.Remera – Rwakagara – RDB

i Remera umanutse kuri Controle Technique ugana i Nyabisindu hashamikiyeho umuhanda ibumoso unyura ahitwa Rwakagara
i Remera umanutse kuri Controle Technique ugana i Nyabisindu hashamikiyeho umuhanda ibumoso unyura ahitwa Rwakagara
Uyu unyura munsi ya centre ya Gisiment no kwa Lando ugakomeza
Uyu unyura munsi ya centre ya Gisiment no kwa Lando ugakomeza
Ugafata mu kagali ka Rukiri I werekeza kuri RDB
Ugafata mu kagali ka Rukiri I werekeza kuri RDB
Ni umuhanda nawo wifashishwa mu kwirinda umubyigano ku Gisiment
Ni umuhanda nawo wifashishwa mu kwirinda umubyigano ku Gisiment
Aha ni iruhande rwa RDB ureba aho uturutse muri uyu muhanda
Aha ni iruhande rwa RDB ureba aho uturutse muri uyu muhanda


8.Nyarutarama – Kibagabaga

Uri i Nyarutarama uvuye nko mu Kabuga ka Nyarutarama uza kuri RDB, ibumoso hashamitse umuhanda mushya werekeza Kibagabaga
Uri i Nyarutarama uvuye nko mu Kabuga ka Nyarutarama uza kuri RDB, ibumoso hashamitse umuhanda mushya werekeza Kibagabaga
Uyu muhanda uva i Nyarutarama ukambuka igishanga ukazamuka ukagera ku bitaro bya Kibagabaga
Uyu muhanda uva i Nyarutarama ukambuka igishanga ukazamuka ukagera ku bitaro bya Kibagabaga


9.Nyarutarama – Kacyiru

Uyu ni umuhanda wa Nyarutarama uga kuri golf Club ukagera Kacyiru
Uyu ni umuhanda wa Nyarutarama uga kuri golf Club ukagera Kacyiru
Ni umuhanda nawo urangwamo isuku, ushobora gufasha kwirinda umubyigano w'imodoka ku Gishushu
Ni umuhanda nawo urangwamo isuku, ushobora gufasha kwirinda umubyigano w’imodoka ku Gishushu
Ni umuhanda kandi unogeye ijisho
Ni umuhanda kandi unogeye ijisho


10.Kacyiru  – Gacuriro

Uyu ni umuhanda umanuka uva muri Gare nshya yubatswe ku Kacyiru munsi ya za Minisiteri ugana Gacuriro
Uyu ni umuhanda umanuka uva muri Gare nshya yubatswe ku Kacyiru munsi ya za Minisiteri ugana Gacuriro
Imodoka zivuye ku Kacyiru zigera muri uyu muhanda usanzwe werekeza UTEXRWA na Kinamba
Imodoka zivuye ku Kacyiru zigera muri uyu muhanda usanzwe werekeza UTEXRWA na Kinamba

 

11.Umuhanda mushya wa Kinyinya

Iburyo ni umuhanda uturutse Kibagabaga, ibumoso ukata werekeza mu muhanda uvuguruye ugana Kinyinya
Iburyo ni umuhanda uturutse Kibagabaga, ibumoso ukata werekeza mu muhanda uvuguruye ugana Kinyinya
Ni umuhanda wasubiwemo
Ni umuhanda wasubiwemo
Nawo usanga utunganyije ufite isuku
Nawo usanga utunganyije ufite isuku
Aha ugeze hakurya i Kinyinya ureba uyu muhanda wajemo
Aha ugeze hakurya i Kinyinya ureba uyu muhanda wajemo
Ugeze Kinyinya kuri Centre, ukata iburyo ukerekeza i ahari gare n'isoko rya Kinyinya muri 5Km imbere
Ugeze Kinyinya kuri Centre, ukata iburyo ukerekeza i ahari gare n’isoko rya Kinyinya muri 5Km imbere
Cyangwa ugakata iburyo ukerekeza ahahoze Deutchevelle ugakomeza kaburimbo ya 7Km uvuye aha ikagera kuri centre ya Marembo
Cyangwa ugakata iburyo ukerekeza ahahoze Deutchevelle ugakomeza kaburimbo ya 7Km uvuye aha ikagera kuri centre ya Birembo mu Bumbogo


12.Imihanda y’ahahoze hitwa mu Kiyovu cy’abakene

Imihanda ya kaburimbo iri ahahoze mu Kiyovu cy'abakene
Imihanda ya kaburimbo iri ahahoze mu Kiyovu cy’abakene
Ishobora gufasha ushaka kugera Poids-Lourds byoroshye atazengurutse Sopetrad cyangwa Nyabugogo
Ishobora gufasha ushaka kugera Poids-Lourds byoroshye atazengurutse Sopetrad cyangwa Nyabugogo
Ni imihadna ubu nayo ikoreshwa cyane
Ni imihadna ubu nayo ikoreshwa cyane
Ni imihanda nayo irangwa n'isuku
Ni imihanda nayo irangwa n’isuku
Kandi imurikiwe kimwe na myinshi muyo tumaze kubona
Kandi imurikiwe kimwe na myinshi muyo tumaze kubona
Iri munsi y'inyubako za RSSB mu bibanza biteganyirijwe inyubako z'imiturirwa
Iri munsi y’inyubako za RSSB mu bibanza biteganyirijwe inyubako z’imiturirwa
Uri aha ntabwo wahita wibaza ko uri mu mujyi wa Kigali rwagati
Uri aha ntabwo wahita wibaza ko uri mu mujyi wa Kigali rwagati


13.Nyamirambo – Rugunga – Gikondo

Aha uba uvuye kuri 40 i Nyamirambo umanuka werekeza nko mu Rwampala ugafata mu Rugunga, ni umuhanda wubatswe ukenewe cyane ngo ufashe kugabanya umubyigano mu mujyi.
Aha uba uvuye kuri 40 i Nyamirambo umanuka werekeza nko mu Rwampala ugafata mu Rugunga, ni umuhanda wubatswe ukenewe cyane ngo ufashe kugabanya umubyigano mu mujyi.
Ugeze aha, ukase ibumoso uba werekeje i Gikondo wakomeza ukagana mu Kanogo.
Ugeze aha, ukase ibumoso uba werekeje i Gikondo wakomeza ukagana mu Kanogo.
Uyu muhanda wagabanyije cyane umubyigano w'imodoka zavaga i Nyamirambo zigana mu bice bya Remera na Gikondo
Uyu muhanda wagabanyije cyane umubyigano w’imodoka zavaga i Nyamirambo zigana mu bice bya Remera na Gikondo
Aho mu kibaya niho umuhanda ukomeza Gikondo uca
Aho mu kibaya niho umuhanda ukomeza Gikondo uca
Mu myaka micye ishize hahoze ari ahantu habi cyane hatagendwa
Mu myaka micye ishize hahoze ari ahantu habi cyane hatagendwa
Ugeze hakurya i Gikondo ugakomeza ahazwi nka Gikondo-CGM
Ugeze hakurya i Gikondo ugakomeza ahazwi nka Gikondo-CGM


14.Nyamirambo – Rwarutabura – Miduha

I Nyamirambo urenze ku Rukiko rw'ubucuruzi imbere y'icyo cyapa ahazwi nko kuri LP, ubu hari umuhanda mushya wa kabirimbo ugera ku murenge wa Nyamirambo, ariko unakomeza ugana Mageragere
I Nyamirambo urenze ku Rukiko rw’ubucuruzi imbere y’icyo cyapa ahazwi nko kuri LP, ubu hari umuhanda mushya wa kabirimbo ugera ku murenge wa Nyamirambo, ariko unakomeza ugana Mageragere
Aha ni ahantu hahoze umuhanda mubi cyane n'impanuka ziva ku bubi bw'umuhanda
Aha ni ahantu hahoze umuhanda mubi cyane n’impanuka ziva ku bubi bw’umuhanda
Ubu hari umuhanda ugera kuri centre ya Miduha hafi y'ibiro by'Umurenge wa Nyamirambo
Ubu hari umuhanda ugera kuri centre ya Miduha hafi y’ibiro by’Umurenge wa Nyamirambo


15.Gishushu – Sonatubes

Uvuye ku Gishushu/Kimihurura uza ugana Kicukiro/Sonatubes naho hubatswe imihanda mishya
Uvuye ku Gishushu/Kimihurura uza ugana Kicukiro/Sonatubes naho hubatswe imihanda mishya
Iyi mihanda igabanya umubyigano w'imodoka ku Gishushu ukorohereza abava ku Kacyiru bataha mu bice bya Kicukiro
Iyi mihanda igabanya umubyigano w’imodoka ku Gishushu ukorohereza abava ku Kacyiru bataha mu bice bya Kicukiro

Photos/E.Mugunga/Umuseke

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

 

106 Comments

  • Tukaririmba Viziyo 2020, na Viziyo 2050, no kugira Umujyi wa Kigali Singapore y’Afrika, twarangiza tukubaka imihanda y’imfunganwa gusa! Ngaho nimunyerekemo nibura umwe muri iriya mihanda ungana n’iriya yo mu Kiyovu imaze imyaka irenga 40 yubatswe, cyangwa ungana na Boulevard iva i Kanombe ijya Kacyiru no mu Mujyii uciye ku Kimihurura? Cyangwa nibura ungana n’uva ku Muhima ujya i Nyamirambo? Embouteillages zimaze kuba agatereranzamba, ariko umuhanda bagiye gushyiramo kaburimbo wose ukabona barawuhinnye mu gihe ukiri uw’igitaka wari mugari, barangiza bakanahita bayikikiza amagorofa, nta buryo bwo kuyagura bugishobotse. Viziyo nive mu magambo, igaragarire mu bikorwa.

    • @Safi Ukeka ko iriya mihanda yo muri quartier yari kungana n ‘ imihanda minini? Hagomba kubaho imihanda minini n’imito. Kutubwira ngo mumyaka 40 ishize hakorwaga imihanda minini ntaho bitaniye n’uwavuze ngo hari ireme ry’uburezi. Hari imodoka ncye hagakorwa imihanda mike. Higishwaga abana bake abandi bakajya kuragira cg kwangara; iyo mu myaka 40 ishize bibuka gukora imihanda ntituba dufite akajagari nk’akari muri kigali

      • JYEWE INKURU NKIZI EVODE MUGUNGA YANDITSE NIZO MBA NSHAKA ZIFITE N’AKAMARO (Ureke abirirwa bandika ngo umugabo X yishe umugore Y, umukobwa Z yaje yambaye ubusa, etc, etc)

      • Wowe musaza wifitiye ikibazo gikomeye uterwa nipfunwe uterwa nabantu banegura ibikorwaremezo bya nyirarureshwa.Wari wafata umuhanga Gitarama-Kibuye ngo urebe uko umeze? ugereranye na Kigali-Butare-Cyangungu, harya harimo imyaka iyo miha,da yose yubatswe ryari.Yewe bigaragarira bose ko kera batari bakamenya kurya sima na Bitume.

      • Kwiga kwa benshi si byo byerekana ireme! Kereka niba utazi ireme icyo bivuga.

    • Wa nyangabirama we se umukungugu mwari mwaraduteje ku ngoma yanyu niwo war mwiza? mwagiye muva ku izima mukishimira iterambere koko ko ari ibigaragara.

      • Ariko ubwo ntimumfa ubusa. Noneko mbona nubu imikungugu igihari. Ikindi kandi amajyambere agenda yiyongera buhorobuhoro abaribafite ubutegensi kera iyo babugumana abashobora kubaribamaze kubaka mubikorwa remezo birenze ibihari ubungubu. Ubihakana arebere ku za stade, inyubako ya CND, ikibuga cyindege nibindi bikorwa bikigezweho nanuyumusi.
        FPR nayo hari ibyo imazegukora, ariko nanone ntawashigikira umujura, cyangwa kubaka mubikorwa remezo hatizwe neza uko bizakoreshwa mumyaka izaza.

        • Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh)hhhhhhh Yesu akugirire neza rwose

    • Umusaza uririrwa usubizazanya nuyu wiyita Safi ubwo wowe ntiwigora umuntu se ushaka gushyira High way muri quartie urumva atari umuhanga waminuje cyakoza ameze nka ya mpumyi yaje guhuma nyuma yo kubona isake y’inkoko , bamubwira bati hano haciye inzovu ati ni mubwire niba ingana naya sake nabonye.usibye n’ubugoryi bwe bwinshi ashobora kuba akibereye muri ya mashyamba cyangwa akibundabunda atazi aho igihugu kigeze inama nziza nuko namubwira akaza kwihera ijisho iyo mihanda nayo avuga uko yayisize siko imize kubera abayubatse bayubakanye ubuswa nk’ubwe niba bataragavuraga , ubu yarongerewe kandi isubirwamo ijisho ryawe uzaze rikwiyerekere naho kuba utazinira ibyo kwa habyara ndumva ariho wagushaga ko yakoze ibitangaza cyakoza koko yarabikoze da yigisha ivangura na macakubiri byatugejeje kuri genocide yakorewe abatutsi ngibyo ibitangaza muziho.

      • @ willy,ariko wagiye uvuga neza udatukanye, ubwo se kuvuga ayo magambo yose bikumariy’iki koko? ntabwo nkuzi ariko birababaje pe.

    • Ese wagerageje kwiga gushima koko!

    • Ntabwo uzapfa ushimye kuko imyumvire yawe ikiri mubisigazwa byaranze leta yacyera gusa for your good ntuzongere kugereranya u Rwanda rwanone nurwahozeho kuri yangoma yibisambo ninda nini change ur mind before they will help u to chenge it

  • Evode Muguunga komera rwose uri umuntu w umugabo cyaane ,ibintu nkibi nibyo biba bikinewe kugeza ku banyarwanda ureke abirirwa bashaka ibibi gusa.komrezaho mu mwuga wawe

    • Mwese mufite point ariko mujye mubanza murebe kure mumenye n uko igihugu cyingana, kuko ubuzima bw igihugu ntabwo buzanangira kuko muzaba mushaje . Abakora plan y igihugu bayikora batekereza abazabakomokaho ni ukuvuga nibura I myaka 100 kandi igihugu ntigikura. Uwakugeza iburayi aho tuba ngo urebe imihanda inyuramo imodoka imwe indi ikabanza igatanga inzira . Imihanda minini ijya ahari ngombwa

  • Nange ndemeranya nawe utu duhanda ni utw’amagare cg n’abanyamaguru. Muzarebe Kenya cg uganda ngo barya ruswa da ariko iyo bigeze ku bikorwa remezo batanga ikosora imihanda yabo ni migari cyane ahantu hose ariko hano ni ukubaka utuntu bakatuvugiraho, ubundi bagakuramo ayabo hanyuma ruswa igahanirwa uwatwaye agafuka ka cement. Ibikorwa bya kera byose birenzeho ibyubakwa ubu ahubwo ubu babarusha technic yo kubyamamaza nubwo abo babibwira babumva ariko bazi ukuri bakicecekera. Utu duhanda twose natunyuzemo kongeraho uwa nyamata wo ntiwabyumva. Hari uwa gicumbi- nyagatare kuri plan ubona measures ari Sawa ariko umu engineer ukoraho ibyo yambwiye ni akumiro. Reka ne kuzimura nzabivuga nimbona ibyo yambwiye bibaye

    • Ugaye inka aravuga ngo dore icyo gicebe cyayo koko!!!
      Imihanda nubwo yaba ari mito ariko irahari kandi imodoka zinyuramo, kugeza ubu nta statistics zigaragaza ko kuba iyi mihanda ari mito biteza impanuka.

      Naho ibyo gukabiriza ngo ruswa ngo kurya ciment…….mbona ibyo ntaho bitaba no muri za USA, ikiza njye nshima ni ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo kurwanya abakora ayo mabi, kandi buragaragara.

      Naho ubundi rero kunenga umuhanda ngo ni muto sinabiguhora kuko waba uvuga ibindi n’uwo muto udahari.

    • Hhhh uzige superficie ya kenya na ouganda uko ingana ubone kwifuza ko imihanda yabo ingana niy u Rwanda kereka miba ushaka ko kigali iba imihanda gusa abantu bakabura aho batura ,ariko tuge ducompara incompareka!tunashimishwe nibiva mu mbaraga zacu bitunyure kurusha kumva ko ibyahandi aribyo byiza gusa.niyi mpamvu naya made in Rwanda gufatisha bizagorana.njya mbona hari nubwo kutagira inyanja umunsi umwe bizaba ikosa rya leta !!!

      • Ndumva aho uba mukaze niba amagare yaho cg pietons bagendera mu mihanda imeze gutyo !!

    • Excuse me!! Uganda se na Kenya bigana n’Urwanda???

  • Mwaragerageje. Ariko se nta boulevard n’imwe ko mutwereka gusa imihanda ya quartiers ?

  • Wowe Safi uhise wiyerekana uwo uri we. Bene Ntibanyurwa muzamera nka ya ndondogozi y’ikirondwe yumiye ku mwite inka yarariwe keraaaa. Ubwo se iyo mihanda uvuga yo mu Kiyovu yubatswe mu myaka 40 ishize ni iyihe ra?? Bya byondo byanyu n’umunuko w’umwanda n’akajagari gusa. Ni hahandi wasangaga huzuye twa kiosque n’amakarito ya za bombons n’itabi n’amafi na za brochettes n’ibigori botsaga ku muhanda? Jya wicecekera kuko amagambo nk’ayo ntazatubuza gukomeza gukataza mu iterambere. Vive our President, vive our Rwanda.

    • Yes, izo Bombo nutwo dukioske twatumaga abana baramuka kandi abamama ntibincwe batewe ingume. Uwagutishamo kukwiciranyoko ukabaho ntakajagari. Cyangwase kuba mukajagari ariko bakakurekera umubyeyi wahitamo iki?

      • Ubu se tuvuge ko mukunda ababyeyi ra? tuvuge se ko mwubaha ikiremwamuntu? reka sha ntimukabeshye abatabazi iyo muba beza ntimuba mwarakoze genocide , kuki wiyibagiza million hafi ebyiri z’abana b’u Rwanda mwishe woe na bene wanyu ahubwo ukavuga umuntu umwe wishwe n’impanuka Nyabugogo! urakagwa mumwobo!

  • Twagira Kagame!!!

  • Ibyo SAFI avuga ni ukuri kwambaye ukuri. Uzabaririze amateka y’uko ingoma ya cyami yasize Kigali (n’indi mijyi yose) imeze muri 1960, basize igihugu cyose ari amazu y’ibyatsi n’ivumbi gusa ahantu hose. Ziriya Repubulika 2 mu myaka 34 zamaze zarakoze kabisa nta n’ushobora kuzigereranyaho. reka turebe mu myaka 12 isigaye uko bizaba bimeze. Niwanga urukwavu ujye wemera ko nubura ruzi kwiruka.

    • Uyu witwa Sendegeya ntazi amateka cyangwa arayirengagiza,ndagirango ngo mwibutse ko ingoma ya cyami yayoboye kugeza 1897 kuva icyogihe urwanda rwayoborwaga n’abazungu,habanje abadage bategetse kugeza 1918,basimburwa n’ababirigi nabo bageza 1962 ubwo nibwo urwanda rwongeye gusubirana ubwigenge ibyakozwe na za Leta ziyobowe n’Abanyarwanda tubivuga duhereye 1962,nitugereranya za Leta zayobowe n’Abanyarwanda nabwo ntituzitiranye Leta ya Kayibanda yatangiye igihugu Palimehutu yaragishenye ubukungu bwari bugize igihugu muricyo gihe arizo Nka zarariwe abenegihu bamwe barishwe abandi bareneshejwe barahunga,Habyarimana yafashe ubutegetsi 1973 ategeka imyaka 21 mugihe cye kugeza muri 1990 ntantambara nimwe yabaye,Kagame yageze kubutegetsi 1994,asanga igihugu cyarasenyutse million y’Abantu imazegupfa million eshatu n’igice zarahunze,imitungo ya Leta n’iyabaturage yarariwe indi yarashenywe Bank y’Igihugu ntafaranga narimwe risigayemo Leta y’Abatabazi yarayisahuye mbesekwari uguhera kuri zero!,n’abantu ubwabo basigaye mugihugu bari barasenyutse,ntimukagereranyr rero ibitagereranwa,Ahubwo FPR iyobowe na Kagame Oyee!

      • Hari emission yo mugihe cy intambara FPR imazw gutsinda,bibaza niba u rda rutazasibangana noneho ku ikarita dore ko nubusanzwe ari ruto rusa n akadomo kuri cards.iyo emission abashaka bazayirebe iri kuri youtube.none hari abagaya akaburimbo ngo ni utuyira koko!sha Imana niyo nkuru koko kayirebwa yarabiririmbye.iragahora ishimwa u rda ruracyariho ni na rwiza cyane izaturinde icuraburindi ukundi!

  • Utu duhanda ni duto ugereranije n’amafaranga aba yayitanzweho, rwose tureke gusingiza ibyo Safi Hamgy bavuga nibyo, ni uko ukuri kuryana nyine. Ariko ntiwagereranya imihanda yubakwa za Uganda na kenya, cg se iyubatswe mbere n’iyubu. musigeho mwipfa ubusa, ntaaho bihuriye rwose

    • Mujye mureka gukabya mutanga ningero zibyo mutazi. Wowe wavuga agaciro kumuhanda umwe muriyi batweretse kuburyo wavuga ngo amafaranga aba yayitanzweho????? Ese sha muragereranya Kenya Mugaragaje iyihe mibare ??????? uzi uburyo Kenya na Uganda biruta u Rwanda mubunini????? none se niba koko atari kwirarira mwarageze kenya Imihanda yo muri quartier urugero na SOUTH C I Nairobi muzi uko ingana ??? Ibyo nukurwanya Leta mumutwe , mureke gutuma amarangamutima yanyu abagira impumyi !!!! urabibona ko ari byiza ariko ukababazwa nuko Leta ibikoze utayikunda ariko niba ko muri abanyakuri mushaka kugereranya ibihugu cg Ingoma mukore statistic. umuhanda uhuza iyahize ari Gitarama na Kibuye wari uwuzi????? Umuhanda uhuza Rusizi na Kibuye wari uwuzi???? ubu Kibuye iri Guhuzwa na Rubavu nimureba neza muzasanga u Rwanda aricyo gihugu gifite imihanda ikenewe yose hafi igihugu cyose ntamuhanda numwe ugera kumupaka wibihugu duhana imbibi utameze neza ariko se mwabonye uko uhuza uganda nu Rwanda umeze upfa kurenga Gatuna ubundi ivumbi rikakubona mukunde ibyanyu cyangwa muzahindure ubwenegihugu mujye aho mutaka kandi ntacyo baturusha.

      • Ko ufite iterabwoba sha ?

        • Erega bamwe bishwe nurwango abandi amarangamutima y abagize impumyi cg abahakanyi. Tuzajye dushima n ibi dufite kuko ubukungu urwanda rufite ntirwari rukwiye kuba rufite imihanda myinshi nkiyi. Ahubwo abanyarwanda n abakozi kabisa. God bless rwanda

      • Yego da bazage za south b,c barebe nje sinahatinze namazeyo 2 weeks icyo nabonyr si migari cyane cyane rwose kuko niba ntanibeshye umuhanda umwe uba urimo imodoka zijya muri sens ebyiri,ibyo si n iterambere cyane kuko nkuko abenshi bashaka ko biba nk america n iburayi murabizi ko imihanda cyane cyane principal icamo imodoka zijya muri sens imwe,nta kubisikana ku imodoka,nta kudepassa,bus n ibikamyo bigira imihanda yabyo ndabeshya??none kenya ni imihanda ingahe ibyujuje??traffic jam ari mu rda na kenya nihe ikabije??abahazi bavugishe ukuri,ahubwo akarusho mu rda imihanda isukuye kurusha iya kenya!naho abasingiza republic 2,mwazakora statistics mukatwereka uburyo irusha ubu,kuko n amahanga arabyemera kdi atadukunze!ubwo namwe mwazatugezaho ibyegeranyo byuko n amahanga yabivugaga tukazacomparinga,kuko les faits sont tetus byo bizivugira tu.uretse ki nibyo byiza bitaragirwagaho uburenganzira na bose kdi kumanywa y ihangu bitagira akamaro,kabonwa n’igice cyabo byakagiriye gusa.ubwo gushima ibitagirira akamaro rero,ahaaaa

      • Ndagushimye, Ariko banyarwanda muge mugerageza gushima. Twe tuzenguruka africa, uburayi kandi n i rwanda tukahaba. Ibyo igihugu cyakoze nibyinshi cyane rwose. Abo bavuga se buriya kenya cg uganda buriya bazi ama quartiers yabo neza? I dont think so. Abenshi hano bagaya bashobora kuba badatemera. Rwose bicecekere ntabwo bazi buriya ibihugu byinshi bya africa. None rero kubwanjye nkuye ingofero aho igihugu kigana. Abagaya bagakabya. Bashobora kuba badakora ubushakashatsi buhagije.twe situri mu rwanda ariko turi proud y ibyakozwe tugeranije naho dutuye. Mugire amahoro

      • None se kuba igihugu ari gito bivuze ko n’imihanda cyacyo iba ari utuyira?! Ibikorwaremezo si ibya Kagame cg Habyarimana, ni iby’abanyarwanda. abariho ubu n’abazabakomokaho. Kwishimira ibyakozwe ni byiza kimwe nuko kugira icyo unenga ari uburenganzira bwa buri munyarwanda. Imihanda dukorerwa ubu ni mito cyane mu myaka 30 bizasaba kwimura abatuye mu nkengero zayo. Ikindi kandi ntiwambwira ko unugenzuzi w’imari atangaza ko arenga miriyari 210 yaburiwe irengero maze ngo dukomeze dushime ngo twateye imbere! Ikibazo ni kimwe. Ko batajya batwereka abo bajura?

        • Nonese utuyira utubonye he??ubuse ni ibihugu bingahe by I burayi bubaka “rues” uretse n ubugari mwatinzeho ziba zitanafite uburebure bwa byibuze 100m kuko ari hato kdi bakaba bashaka gushyiramo kaburimbo??uretse ko batubatse utuyira ariko niyo biba ngombwa bari kutwubaka igihe ari hato kdi bashaka kaburimbo,rega mutandukanye imihand ya quartiers na main roads!ikindi nibyiza kumenya uko ureshya yego uzabyishimire cg ubigaye ntanarimwe imihanda y u rda izamera nk iya kenya cg ahandi mwavuze kuko bitanganya ubuso,hagomba kubaho strategies zo kujera ubutaka da!ntawababuza kugaya,abashaka kugaya mugaye,en tout cas ntibibuza ko hari byinshi byo gushimwa

          • Wowe wiyise duu, ushaka kutubwira seko umuhanga uva Kicukiro ujya mu Bugesera hazubakwa Ikibuga cy’indege nacyo cyaheze mu kirere ari rue? Kereka niba wemeye ko twitiranya rue na Route principale..

      • ukeka ko ubwene gihugu bwubunyarwanda ari power muri afrika??
        bangahe se baruvamwo bakabuhindura??? shaka information ubone kwirata.

        • Barabuhindura ariko ntibibuza ko iyo bari za burayi na America basuzugurwa kurusha imbwa cg ipusi z abazungu nyamara bafite ubwo bwenegihugu!cg bakahavukira ariko bakagumya kuba ibikara cg kugira traits z abanyarda.donc si ngombwa ko igihugu cyanjye kigomba kuba powerful ngo mbe fier yacyo,uko kimeze cyose ngomba kugikunda no kukirata surtout ko mu Rwanda ibikorwa byivugira:)n’abanyamahanga bakunda africa barabyemera ushobora no gusanga ujya wubahirwa ko gusa uri umunyarda cg uruturukamo hanyuma warangiza ukaza kwandika iyi comment!!@FL

  • ariko muzemera byagenze gute?ariko uzi ikiguzi cy’umuhanda uko kingana long live HE, wowe uvuga, niba ufite aho utuye uzageze kaburembo i wawe urebe uko bimeze, n’uburyo bizaguhenda

  • mwiriwe , ba nyamakuru b’umuseke , mwazatubarije umujyi wa Kigali aho gukora imihanda yo mu ma quartier bigeze KO ivumbi ritumereye nabi , mperuka bakora iyo mihanda mu ma quartier José ndetse hamwe na hamwe ahagenewe abanyamaguru harakozwe gusa imihanda nyirizina ntikorwa , sa remera , kimironko, kicykiro imyaka ibaye myinshi , imihanda mvuga ni imwe bavugaga ngo izakorwa mu mabuye

  • Ariko abantu bibasiye Safi simbona aho bashingira. Safi rwose arasobanutse, ntimukihutire guhita mwamagana gusa. Namwe nimwitegereze iriya mihanda, bibaye ngombwa ko bayagura byakorwa gute bigakorerwa hehe? Ahubwo mbona barayiriye pe. Ibi ni ukwikiza abanyarwanda, utaragera mu mijyi y’amahanga niwe utumva ikibazo iyi mihanda ifite. Si ugusebanya rwose ni mito, irafunganye.

    • uwo upinga ari muri za ntagondwa, zidashaka kumva icyiza na kimwe cyava i Rwanda, ku butegetsi bwabo, kaburimbo y,abaga mukiyovu gusa, uwashakaga kuyireba yazamukaga mukiyovu.none ubu cartier hafi ya zose.usigaye udenda ugaramye,wumva akayaga, utwenda twawe tukagumana isuku, ivumbi turi hafi yo gutana naryo burundu.naho wowe utanyurwa bakureke w,ipfanire agahinda, none se ubundi wakavuze iki, usibye gukorwa n,isoni.kandi wowe ushobora no kuba uheruka mu rwa gasabo mu myaka 22 ishize. sha nanjye mba hanze, ariko i vumbi n,akuye kicukiro, na nubu nda cya ry,itsamura. ariko ubu iyo ngeze mu rwagasabo.ndavuga nti, harakabaho nyakubahwa president wa republika, nabo bafatanyije, kutugeza kuri ibi byiza,bakandindira umutekano muri kigali, nkarya ama euro yanjye nakoreye ntawe umputaza, narangiza, nkurirana indege akanyamuneza, nk,umwana uvuye iwabo ku ivuko, ikindi nshaka, cyangwa n,ifuza n,iki. usibye kuvuga ntu, YEGOOOO,,,turamushaka,,,,,,,,, indi manda,,,,,,,

      • Kandi ubu wasanga ukina porno iyo za burayi ! Ese waje tugafatanya kurwubaka ko nabonye abenshi mamereyeyo imvi !

        • Ahubwo wasanga ari hano muri UR nawe arimo kwibaza igihe ka bourse kazazira !

      • Hhhh niba batari bukumve sinzi.wababwiye pe

    • Nizereko atari mu bufaransa uvuga ko quartiers zose zirimo boulevards!

  • UBWOSE MURAPFIKI KOKO KO BURIWEE AGIRA ICYO AKUNDA INKURU WUMVA KO ITAKUBAKA HARABANDI IBAYUBATSE KANDI YABANYUZE.

  • Ese kumugani wa safi iyi n’imihanda cyangwa n’utuyira?? uziko irushwa ubunini na yayindi yubatse mukiyovu cy’abakire, ho si muri quartier se? mubiteza impanuka n’ibi birimo. Nibyo rwose iyi Mihanda yarariwe mubyemere.

  • Iyo ujyiye kunenga ubuto bw’umuhanda ureba aho ugiye kuwubaka, ikindi ntukwiye kugereranya ibihugu kuko ntibingana ntibinanganya resources, nonese utu duhanda two muri quartier mugiye kuyigira minini keretse ariyo yonyine uhubatse, uko igihugu kingana ni nako kigomba kureba uko cyijera ubutaka bwacyo, mbese ubwo mubara expropriation y’umuhanda wagutse, ibyo byose bishingirwaho kugirango umuhanda wubakwe, mujye mubanza mwibaze, icyo gihe Shafy avuga Kigali yari ituwe na bangahe? ni bande bimuwe? bari bubatse iki? ibyo byose,.. do not exageration your emotions.

  • Ni byiza cyane.ariko njye nk igitekerezo aho baba babona atari main roads bajya bubakisha amabuye ahantu hose ntibahashyire kaburimbo kuio igira impanuka mbi cyane kdi amabuye ana absorbinga amazi bikagabanya imivu iyo imvura yabaye nyinshi cyane.ariko ni myiza pe Imana ishimwe yo ikunda u Rwanda

  • Aho bishoboka bajye batera ibiti k umurongo bigira esthetique:)

  • Ikigaragara muri ibi byose ni poor planning itera imyubakire y’akajagari, noneho kubera ko Leta itajay ishyira ibikorwa ahantu mbere y’uko bahatura, iyo igiye kubihashyira yisanga harubatswe, expropriation igasanga irabahenze bagahitamo kubaka uduhanda tumeze kuriya.

    Urebye ahantu hose hubatswe muri iyi myaka 20 ishize (Nyarutarama, Kimironko, Kibagabaga, Karuruma, Rebero, Sahara, Kagugu, Kiyovu, Remera, Kagarama) aho hose usanga hubatse mu kajagari gateye isoni. Kandi noneho ikibazo ni uko bitahagaze, ugeze Ruyenzi, Gahanga, Nyamata, Karembure, Muyumbu, Masaka, Ndera, Gasogi…niko harimo kubakwa, abantu bose barebera…ukibaza really, aba bantu bategeka ikigihugu bafite ubushobozi n’ubushishozi bikakuyobera.

    Ikibazo ni ukumenya, iyo Leta idakoze inshingano zayo, ninde uyibibaza, bikorwa bite ?

    • Ntabwo nagusubiza nk`uko uvuze ariko ndibaza ubwenge ufite uko bungana bikanyobera. Icyo wita akajagari gateye isoni ni iki ? Uzi icyo ari cyo kuyoibora igihigu ? Kandi ubwo wasanga nawe warananiwe kwiyobora !!
      Menya kimwe : Leta irakora inshingano zayo, ibibazo birahari kandi biramutse bidahari nta buzima bwaba buhari nta n`ubwo twaba turi abantu. Leta iracyemura ibibazo uko ibishoboye niba nawe warenzaho uzaze baguhe umwanya uyobore ariko ureke gutukana kimwe n`abandi nabonye hejuru.

  • Ntamuntu waturusha amafoto yiriya mihanda yose yakera ya mbere ya 1994 ngo ayaduhe. Nziko nyuma ya 1994 iriya mihanda yose yari nk’igisoro yari yarangiritse cyane. Imihanda yose yo mu Rwanda yasubiwemo ibona kuba myiza. Pls stop tolking stupid niba mugaya mugaye ibyakera , ariko ubu mushime.

    • Hari ibyo gushima Leta iyobowe na Pres. P. Kagame:

      1. Umuhanda uturuka Kicukiro, ukagera ku mupaka n’Uburundi urakoze n’ubwo ari muto;
      2. Umuhanda urimo kubakwa uva Rusizi ugaca Karongi ukazagera Rubavu;
      3. Umuhanda uzambukiranya Amayaga twizejwe ko ugiye kubakwa vuba;
      4. Umuhanda ugiye gutangira kubakwa mu ntara y’uburasirazuba uduhuza na Uganda
      5. Nibura imihanda yose iduhuza n’ibihugu duturanye yose irakoze imeze neza
      5. Ejobundi hatashywe urugomero rwongera amazi mu mujyi wa Kigali
      6. Hatashywe urugomero rwa Nyabarongo-I
      7. Hatashywe KivuWatt ibyaza gas methane umuriro
      8. Hatashywe One stop border center iduhuza na TZ, urugomero rwa Rusumo narwo ruri hafi.
      9. Airport ya Kanombe yaravuguruwe irushaho kugira isura nziza
      10. Hubatswe ibibuga by’imikino bigeze kuri 3 mu gihe cya CHAN
      11. Convention center iri hafi kuzura igatahwa
      12. Umujyi wa Kigali wabonye inyubako modern yo gukoreramo.
      13. N’ibindi bikorwa bitobito ntarondora hano

      Muri make Kagame arakora, uwamuha frw ahagije, nta muperezida muri Africa wamujya imbere mu kubaka igihugu.

      Ariko kandi niba nshima ibi bikorwa bye hari n’ibindi byinshi byo kugaya, urugero rutari kuri ni ibi biri muri iy nkuru bijyanye n’uduhanda tumeze nk’utuyira tw’abantamaguru, ni iyi myubakire y’akajagari iri mu mujyi wose itagira plan….ibi ntibigomba gufatwa nko kutemera Kagame, ni ukunenga kandi nawe ubwe yivugiye ko kunenga ari byiza kuko bituma umenya aho ukosora.

      • Aeroport yi Kanombe ntabwo yavuguruwe barasanasanye kuko kubaka Bugesera byabananiye.

    • Abanyarwanda murasetsa rwose. Mugihe abandi bahigiye mukoranabuhanga mwe murimo murarata uduhanda turimo ciment, cyokoze sinabarenganya abakene kw’isi hose nibamwe. Ikizakubwira umukene cg igihugu gikennye nuko ashishikazwa kwerekana inzu cg umuhanda bisize amarange. Nyamara abantu bose baziko ibibengerana byose atari zahabu. Ubwo mwe ntasoni bibatera iyo mwerekana uduhanda n’amazu! Ese wari wabona hari umutanzaniya uta igihe ngo akwereke imihanda yiwabo? Hari umuganda wariwabona yashyize amafoto y’amazu ahubakwa amanywa n’ijoro! Nyamara ugasanga abakene aribo bari kurata ibyo bita ubukire. Ntagitangaza njyembona kuba utwo duhanda twubakwa kuko uwariwe wese waba ari kubuyobozi akabona imfashanyo nkiyo tubona utwo duhanda yatwubaka.

  • Bwerankori nangumurimbo Pefa kimisange

  • much Congratulations Umuseke. nukuri mugize neza kutugezaho iyi mihanda iri mumugi wa Kigali ariko ugasanga tutibuka kuyikoresha.
    Ndagira nkangurire abatunze ibinyabiziga kujya bayikoresha murwego rwo kugabanya umuvundo mumihanda isanzwe imenyerewe.
    Ikindi nanone nuko twasabaga Company zitwara abagenzi hamwe na RURA bakareba uburyo iyo mihanda mishya nayo yazajya inyurwamo na BUs.
    Naho kubanenga ngo Imihanda ni mito, ngira nabo barigiza nkana.bazi neza ubuso bw’URwanda nubushobozi bw’igihugu.Ngira ngo kugira umuhanda muto ukoze neza biruta kure kuba utawufite. Ahubwo abayobozi mukomereze ahao

    • Bayikoreshe bate urabona imodoka zayikwirwamo, zikabisikanamo? Mwirenganya abashoferi.

      • Bazabigerageze nibabura aho baca kuko imihanda ari utuyira,ubwo izagirwe sens unique!

    • Evode iyo Nkuru ni nziza.

  • impamvu imihanda ari mito ngo nuko nigihugu ari gito?hhhhh umuhanda uhabwa guarantee yimyaka irenga ijana so niyo mpamvu haba hagomba kubakwa imihanda ifatika.

  • Ariko harikintu bamwe birengagiza nonese mucyekako abantu bari mumugi mumyaka 40 ishize nkuko uwitwa Safi yabigarutseho,aribo bahari uyumunsi nonese nibagura iyo mihanda abantu bazaturahe,amavuriro,amasoko,zagare… bizajyahe konabyo bicyenewe cyane?

  • Abo bagaya birasazwe nakera bitwaga inyanga birama.Ubundi ngo uwambaye ikirezi ntamenya kokera.Abanyamahanga bavuye mubihugu byakure bagera muRwanda bakavugishwa nahomwe muhatuye ibyiza bihari mugasanga arubusa.Jyuvuga ubundavugira mwihanga ryakure.ariko kuko isi yabaye umudugudu iyo nkuruye ndeba Kigali yose ndetse nahandi.Mpitanvugago nibitanganza.Iyo nibutse Kigali mperuka muli2004 Mujye mushima ninabwo IMANA izajya ikomeza kubongerera.Aliko ubundi indashima zihoraho ntizikabateshu umutwe.thankyou.

  • Gasabo yo irarangaye kabisa ! Izakore urugendo shuri muri Kicukiro.

  • Muvandimwe Safi, muri Cameroun baravuga ngo ” même si le lièvre est ton ennemi, il faut reconnaitre qu’il court plus vite que toi”! Niba udashaka gushima ibyakozwe, wabireka ariko ntuvuge ngo ntacyakozwe! Nonese buriya uriya muhanda uva kuri mirongo ine ukamanuka mu Rugunga, bari kuwugira munini bate? Iyo basenyera bariya baturage bawuturiye nibwo wari kwishima? Cyangwa na none wari kuvuza induru ngo abaturage barashize! Reka guca Abanyarwanda intege, dukomeze imihigo. Baravuga ngo “n’izibika zari amagi”, abo utangaho urugero ba Singapore ntabwo batangiriye kuri izo Highways! Ese ikikubwira ko tuzahagararira kuri iyo mihanda unenga ni iki? Natwe tuzabigeraho, icya ngombwa ni ugukorera kuri gahunda, kandi turayifite uretse wowe udashaka kujyana n’abandi! Ariko ngo “amaso y’igikeri ntabuza inka gushoka!” Nawe uburakari bwawe ntabwo buzatubuza gukomeza gahunda nziza duhabwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika! Rwanda oyeeee!

    • Ariko Safi ko mwa mwihaye mwatanze ibitekerezo byanyu, we yagaye ibyo abona bitari byiza! none se niba tuvuga ko muri 2040 kigali yonyine izaba ituwe na abaturage basaga miliyoni 4 (4000000) bavuye kuri miliyoni imwe isaga uyu munsi, murabona iyi mihanda muvuga izaba imaze iki? niba se expropriation uyu munsi ihenze muri 2040 nibwo izaba izaba ihendutse? ikindi ntabwo kuvuga ko niba u Rwanda ari ruto bivuze ko ibikorwa remezo bigomba kuba bito!? Rwose njye ndashima ibi bikorwa dukomeje kugenda tugeraho ariko rero mu kubitegura tujye tureba kure!

      • Bigomba kuba adapte en taille en fonction ya superficie y igihugu nyine.nonese nushaka ko u rda rugira imihanda yo muri karitsiye ifite ubugari nkubwa uganda buyikubye nk inshuro 20 urumva bihura??ikindi biterwa no muyihe sens uvugamo ko biriya bikorwa ari bito,njye ndabona ari binini cyane ubuse nk umunyamaguru cg motard wajyaga gikondo rya vumbi ryaho ryamutumutseho yavuga ko iriya kaburimbo nubwo hari abayise utuyira ari mbi??ibyiza wagira akayira ka kaburimbo kuruta umuhandamugari wuzuye ivumbi,utanagendeka neza.apres tout nta wuneza bose

        • Uziko hari ubwo ujya ahandi ukabona u rda rungana na region imwe yaho!

  • IYI NKURU NI NZIZA, BE BLESSED UWAYANDITSE. CYAKORA ABANTU MU GUTANGA COMMENTS HARI ABASA N’ABAFANA GUSA, CYAKORA NABYO NIBYIZA — USESENGURA YAMENYA IBITEKEREZO BY’ABANTU. BIRAKWIYE KO HABAHO IMIHANDA MYINSHI IGERA KURI BURI WESE, UBUTOYA SI IKIBAZO. UWAGIRA MYINSHI BYARUTA KUGIRA UMWE MUNINI ARIKO UTAGERA HOSE! IBYO MWITA KO HARI IMIHANDA MININI, MUZATUBWIRE NIBA IGERA KURI BURI QUARTIERS. ICYO MBONA UMUVUDUKO MU MYUBAKIRE Y’AMAZU YIHUTA KURUTA IMYUBAKIRE Y’IMIHANDA N’IMIYOBORO Y’AMAZI…HAKORWA IKI? HASHYIRWA IMBARAGA ZITAGIRA AMARANGAMUTIMA MU GUKURIKIZA IBISHUSHANYO MBONERA (MBIBUTSE BIBONETSE VUBA 2013!), GUSHYIRAHO IMBAGO ZIGARAGARA IMIHANDA IZAGURIRWAMO (BITANGIYE VUBA 2014). MU GUKORA COMMENT TUJYE TWIBUKA UKO UMUHANDA UHENDA (1KM Y’UMUHANDA USANZWE UMARA IMYAKA 10 GUSA: MILLION USD), TWIBUKE KANDI KO IGIHUGU CYACU UKO KINGANA ( USHATSE WAGIFATA NK’UMUJYI UMWE MUNINI) RERO MU MYAKA 50 IRI MBERE: KIGALI, NYAMATA, RWAMAGANA, MUHANGA,… BIZABA ARI UMUJYI UMWE IZO ARI QUARTIERS…..TWIGIRE TUBONE GUTEKEREZA IMIHANDA ICA MUNSI, N’ICA MU KIRERE, NO GUKORESHA NYABARONGO MURI TRANSPORT ETC. KANDI TUZABIGERAHO!

  • njyewe ahubwo mbona ntawe uzicwa nagahinda nkumunyarwanda wahunze 1994 abona igihugu ari umusaka akibaza ko gupfuye birangiye , hanyuma umwaka kumwaka akajya abona ibishya byurwanda ari nako induru ayiha umunwa ngo aramagana cg aranenga , burya ipfunwe ni ribi ntawe ndyifurije bana burwanda rituma umutima wijima wabona inzu yumuturirwa ukabona arakazu , umuhanda ukabona aragahanda isuku ukabona ari ubwirasi ubuzima bwiza bwabanyarwanda ukabona arumurengwe nkaho aribo baremewe kwicwa nagahinda ! komeza rwanda ibyiza birimbere nakunze uwaciye umugani ngo ijisho ryigikeri ntiribuza inka gushoka

    • Wari uzi ko muri 1959 nta muhanda wa kabulimbo n’umwe wari muri Kigali, nta nzu ya etage n’imwe yari ihari, abaturage bageze kuri 98% bari batuye mu nzu z’ibyatsi.

      Nyuma y’imyaka 35, igihugu cyari gifite imihanda ya kabulimbo muri Kigali hamwe n’igihuza n’ibindi bihugu, gifite amahoteli, airport, stade, radio, hopitals, universities, ibiro bya za minisiteri, ingomero z’amashanyarazi, amazi, ambassades mu gihugu no mu bindi bihugu…

      None ikibazo nibaza nawe nkikubaza, abanyarwanda bari barahunze muri 1959 na nyuma yaho, kuki BATISHWE N’IPFUNWE kandi barabonaga ibyo byose bigerwaho umwaka ku mwaka haherewe ku busa ? kuki batishwe n’agahinda, hanyuma abahunze 1994 ukaba uvuga ko bo bazicwa n’ipfunwe, ubishingira kuzihe donnees zigaragaza ko abo bibayeho bose bicwa n’ipfunwe, cg se exception yo uyishingira kuki ?

      Wowe ahubwo vuga uti abanyarwanda turi abakozi, uwaduha gusa amahoro twakora tukaba intangarugero, naho iby fanatisme ni ubugoryi, ubupfapfa n’ubupfayongo nk’ubwa wa mukobwa wabonye ibicu birenga ati iwacu bantuye.

      • Hanyuma dusobanurire impamvu 1959 bahunze??suko ikirahure cyari cyaruzuye harya??bashimaga aho bahungiye bakagaya iby iwabo??ariko ibivugirwa bbc,ikondera n izindi ni ibiki??ntimukirengagize ukuri.

      • Amahoro nimwe muzayiha mureka amatiku y amoko ntawundi uzabaha amahoro ,abari mu biganza

      • Mukanyangezi nguhaye inka, abavuga ko bubatse igihugu bonyine ni ubwibone…buri wese wubaka ubu yahereye ku byo yasanze, uturere cyangwa imirenge yari gukorera he iyo idasanga mu Rwanda commune zose zifite ibiro? prefecture zose zifite ibiro, kandi rero byajyanaga n icyo gihe….ese Stade amahoro na CND iyo bitubakwa ubu haba hatekerezwa convention cyangwa baba barahereye kuri ibyo biri basic, abo badaherutse mu rwanda nta pfunwe bagira kuko ahubwo wakwishimira gusanga hari uwakorohereje ugakomerezaho……..Kimwe nuko uwo wazaza muri 2050 aramutse avuze ko ntacyakozwe muri za 2003-2034 azaba rwose yibeshye cyane

  • @ Ku bayobozi

    Nimukore imihanda mishya ihuza intara muve muri ayo maonesho y’utuyira two mu makaritsiye ya Kigali.

    Nzabashima:

    1. Kaburimbo y’uriya muhanda wa Rusizi-Karongi-Rubavu nirangira
    2. Nimwubaka umuhanda uhuza Nyagatare-Byumba-Butaro-Rubavu
    3. Nimwubaka umuhanda uhuza Kibungo-Bugesera-Mayaga-Butare
    4. Nimushyira kaburimbo mu muhanda Kibuye-Birambo-Nyanza
    5. Nimushyira kaburimbo mu muhanda Rwesero-Kiziguro ufatira ku wa Kigali-Byumba
    6. Nimushyira kaburimbo mu muhanda Giticyinyoni-Skol-Rushashi-Ruli-Muhondo uhinguka ku muhand Kigali-Ruhengeli
    7. Nimwubaka umuhanda Gitwe- Kaduha- Gikongoro
    8. Nimushyira kaburimbo mu muhanda Ruhengeli-Vunga-Nyakabanda-Gitarama
    9. Nimwubaka umuhanda Gitarama-Nyamata-Rwamagana
    9. N’indi mihanda nk’iyo ihuza intara n’uturere

    Umunsi muzubaka iyo mihanda rwose muzaze mwivuge imyato bitinde nababwira iki, nanjye nzakoma amashyi bitinde nanatange n’umusanzu wanjye mu kuyibungabunga. kuko iyo mihanda niyo ifitiye akamaro uturere kukomu by’ukuri yayikura mu bwigunge yoroshya ubucuruzi n’imigenderanire ku buryo bugaragara.

    Kuko birababaje ko:

    1.Umuntu uri Nyagatare ushaka kujya i Gisenyi abanza guca I kigali kandi yakagombye guca iyo ruguru akagerayo mu gihe gito
    2.Umuntu uri Kibungo ashaka kujya i Butare agomba kubanza guca I kigali kandi yakagombye guhinguranya iyo mu majyepfo agahita agerayo mu gihe gito.
    3. Ko Nyabarongo yuzura ubuzima bugaharagara kubera ko nta wundi muhanda wa kaburimbo uturuka mu majyepfo ujya i kigali uhari
    4. Ko umuntu uri Base ashaka kujya i Byumba abanza guca i Kigali aho bimufata amasaha 2 kandi umuhanda uhari ugiyemo kaburimbo, bitanamufata iminota 25 !!!!
    5.Umuntu uri ku kibuye ashaka kujya i Gisenyi abanza guca i Kigali kandi yakagombye guhita azamuka Rutsiro agahita agerayo.
    6.Umuntu uri Nyagatare ashaka kuza i Byumba abanza guca i kigali kuko indi mihanda ari mibi cyane atinya koyamwicira imodoka
    Nyamara uwo muhanda ushyizwemo Kaburimbo atanahagenda n’isaha 1!!!
    5. Etc.

    Mu by’ukuri rero iyo mihanda ihuza uturere niyo y’ingirakamaro, kuko niyo yateza imbere igihugu muri Rusange, naho kwishimira utuyira two muri Kigali tutanajyamo n’imodoka n’2 zibisikana utwo ni imitako mu yindi dore ko nta n’icyo tumariye abo muntara.

    Murakoze

    • Uri igipinga, uzasange Habyarimana mwirrwa murata ko yubakagaba ibikorwa remezo byinshi bya leta. Abandi se bo ntabyo bubaka. Kigaki gatuna, Muhanga Kibuye, Butare Rusizi, Ministeri zose, Stade zose sizubatswe n’umusaza Paul. Vuga uvuye aho

      • Ariko intore zipfa iki n’abantu bavuga iby’ubwenge ? Abaye igipinga kuki? Ubizanyemo Habyalimana kuki? Ngaho nawe ibaze, V8, imodoka mwiharaje muri iyi minsi, izabisikana ite na fuso muri iriya mihanda mbona ifunganye. Mwagiye mwemera ko hari amakosa yakozwe.

      • @ Munga Joseph

        Wowe uri inzanga gusa nta kindi nakubwira kuko n’ubundi ntacyo wakwiyumvira Stades nshya zubatswe ni izihe? Ibitaro biruta Faycal na CHK uzi byubatswe ni ibihe? Ibitaro uzi byo mu ntara bimeze byibuze nk’ibya Ruhengeli cg Kabgayi ni ibihe? Universite yubatswe byibuze ingana na NUR uzi ni iyihe? amashuri ya Secondaire yo mu ntara ameze byibuze nka za Saint andre, Ldk, Notre dame des Citeaux, E Sec Kabgayi, Groupe Butare, Ecole Sec. Musanze, Kibogora, GS Nyundo, Inyemeramihigo, Mater Dei Nyanza, Groupe Byumba, Sociale Byumba, etc. wayambwira? Ibigo by’ubushakashatsi bishya bimeze nka za IRST na za ISAR uzi ni ibihe? Inganda uzi zikomeye nka za Bralirwa, Utexirwa, Sulfo uzi ni izihe?

        Ibyo nibyo bikorwa by’amajyambere we kuko bigirira akamaro abantu benshi icyarimwe kandi mu gihugu cyose, naho ubundi ureke izo nduru zawe.

        • Hhh danger,uratangaje pe.shima ko ufite internet byonyine ituma wandika ibi wishakiye,niba uri hanze ariko umuseke ukorera I kgl iyo utayigira ntiwari gusoma ibi ngo ubone uko ucritika,n umutekano n umudendezo,byo ni bibi se,uretse ki no ku maintaininga neza ibyubatswe mbere ari ubutwari!izo chk,king faycal,ldk n ibindi iyo bidacungwa neza byari kuzima nk ibitarabayeho,none ntiwashima ko atariko bimeze.ubwo urindiriye ibyo wavuze haruguru ngo ubone gushima njye ndashima abayobozi beza n Imana ku bw umutekano,nta karengane k amoko kakiriho,iterambere riri promisingi,kuba umuntu ajya hanze bamubaza aho ava ntagire cg ngo bumve avuye hamwe bicana,yooooo ndashima nkongera nkashima pe.nkabazwa n uburwayi bw amoko ntakiza yazanye!!

          • Really ? Kuba ikintu iki n’iki utakibona ntibivuze ko kitariho. life is just a illusion and what it seems to be is not always what it is.

        • Ibyo byose kubyubaka nta philosophy nzima ibiherekeje ni uguta inyuma ya Huye, kuko agaciro kabyo ntikaba gakwiye kugaragarira mu burumbarare (ubunini) bwabyo ahubwo kaba gakwiye kugaragarira ku buryo bigira uruhare mu kurandura burundu ibibazo biba bigambiriwe gukemurwa, bikagendana n’ubwinshi bw’abo bifasha ndetse na quality ya services bitanga. Amashuri yigamo abanyeshuri babarirwa ku ntoki, imihanda itagira ibinyabiziba biyigendamo, ingomero zicanira kabiri ku ijana by’abaturage bose, ikibuga cy’indege kigwaho indege 10 mu kwezi… iyo bimeze bityo ntacyo uba ukemuye. Ubwo simvuze na politiki yo gushyira imbaraga mu ivanguramoko! Byaruta rero kugira bito byinshi, bigera kuri benshi kandi bitanga services nziza kuruta kugira binini bidakemura ibibazo byashyiriweho. iyo niyo mitekerereze mizima, kuko ntibyubakirwa kuba IMITAKO byubakirwa gukemura ibibazo. Usibye ko n’ibyo mbona ubu njye mba mbona atari bito rwose. Naho ubundi Umusaza Paul azi ibintu, no kuba byonyine yaraciye ya ntero y’ubujiji ngo “Umurimo ni uguhinga ibindi ni amahirwe” akwiye igikombe cy’iterambere tutiriwe tunareba ibindi bitangaza Imana yamukoresheje. Areba kure azi ko igihugu gitezwa imbere n’abaturage basonanutse, ni nayo mpamvu aribo yibandaho cyane! Naho ibyo kumbwira ngo kera barakoze, iyo baza kuba barakoze koko icyo gihe u Rwanda ntirwari kuguma rubarizwa ku rutonde rw’ibihugu 5 bitindahaye kurusha ibindi kuri iyi si. Mwibuke kandi ko muri icyo gihe aribwo abazi ubwenjye nka Singapore n’abandi bateraga imbere, icyo gihe twe twabuze n’ubutwereka ko bari mu nzira nziza ngo tubakopere, none nyabuna kuri ubu nimurekere n’iby’amarangamutima, mureke dukoreshe ubwenge turebe ko iki gisekuru cyacu cyasiga tubaye nk’abandi. turacyari kure cyane n’ubwo turi mu nzira. Imana ibane idufashe muri ibyo byiza kdi bitugereho twese. Murakoze

  • “kigali village to kigali city”

    Birashimishije kubona Kigali yari ikyaro nyuma yimwaka 20 ubu ikaba ifite isura yumujyi ufite gahunda ziza zishirwa no mubikorwa kandi zituma abashoramari batugirira ikyizere bakubaka companies zitanga akazi kubanyarwanda .

    iyi gahunda ziza ibereye U Rwanda rwose.

    • Chantal we, uzanyarukire mutwahoze ari centre de négoce mu Rwanda uzambwira ibyo uzahasanga nyuma yimyaka 22 uri mwiterambere aho i Kigali.

  • kuba igihugu ari gito ntibisobanura ko umuhanda ugomba kuba muto musigeho ikindi ahubo twashim iyagezweho pe ariko ntitwitwaze ko igihugu cyacu ari gito bigatuma imihanda nayo iba mito. noneho vatican ko ari cyo gihugu gito ku rwanda nukuvuga ko imihanda yaho ingana niyurwanda ugabanijemo kabiri. ndavuga ikerekezo gito. twasakira wenda impamvu ku mikoro y, Urwanda ariko ubunini sicyo kibazo

    • @ Serupyipyinyurimpyisi

      Bambarize kabisa!! ubu noneho za Lesotho na za Swaziland cyangwa za Mauricius islands na Cape Verde ntizikagire imihanda y’imodoka, bajye bubaka imihanda y’abanyamaguru gusa? hahahahha

      • None karitsiye zaho zigizwe na boulevards gusa??nta rue bagira?

    • Vatican ni leta y abapadiri mbere na mbere kuruta iyabaturage,abaturage muri rusange bakaba mu butaliyani.ngaho abataliyani bose nibage kuba vatican turebe ko bagumya kubaka bigali

  • ko numva muri kubwirana nabi,ubu buri wese arashaka ko undi atekereza nkawe ?kandi mwese hari ibyo muri kuvugamo byukuri,ariko njye ntwara ikamyo muri ibyo bihugu byose mwavuze,uretse imihanda ya Uganda(yo ni no comment, kuyitwaramo imodoka ni nko kurangiza) njye nahitamo imihanda yo mu rwanda kurusha iya kenya kuko imihanda yo muri kenya yangirika vuba cyane,kandi baracyakoresha kaburimbo ya kera cyane yibibuye mbi,imihanda yo mu rwanda byo nibyo kuyibisikaniramo iragoye,hari namakorosi ya byumba ukubitaniramo nindi modoka maze inyota ikakwica,ariko ni myiza kandi nubundi umuvuduko ahenshi ni60 kph,ubwo rero niba mushaka amahoro yo mu muhanda,mujye muba flexible mumenye gutwarira aho bigoramiye !

  • Iyi mihanda ni mito peee ababikora ntibs tekereza ejo hazaza.

  • Reka mbabwire ko iriya mihanda muvuga ko ari mito ni iy’agateganyo kuko imihanda yo muri Kigali hafi ya yose izaca hejuru guhera muri 2035, uzahuza, ibi bice
    1. Rond point yo mjyi, Kacyiru Ministere,ukambuka Nyarutarama,Kibagabaga,Gasabo,Kayanga no kuri Muhazi.kandi uzaba ari high way inyuramo imodoka 4 kuri buri ruhande rw’umuhanda.
    2. Rond point Kigali ville, Nyamirambo hejuru, Butamwa, Rebero, Kicukiro,Kanombe,Masaka,Muyumbu,Ruhanga, Mbandazi,Rusororo, Kabuga,Ndera,Masoro,Remera Nyarutarama aho uhurira n’uwa mbere.
    3. Rond point ya Nyarutara aho bizaba bihuriye, ukambuka Kinyinya,Kami,Bumbogo,Batsinda, Gisozi, Rond point ville.
    4. Rond point ville, Gatsata,Gisozi, Kacyiru kuri rond Point ya kacyiru, ukambuka Kagugu,ugahura nuwa bumbogo.gahunda ni ndende nzabibabwira ubutaha cyg muzarebe kuri master plan y’umujyi.

  • Urikugaya ibyo Leta yakoze nayitere inkunga bubake ibyo we ashima bibiruta

    Wowe ugaya iyomihanda mito:kankubaze
    Urugo wavukiyemo,rwubatswe na Papa wawe wakubyaye,ese Inzu yubatse wavukiyemo ugakuriramo n’abavandimwe bawe,kowvutse ugasanga papa afite abavandimwe,basowanyu,Sowanyu yubatse nkiyo wavukiyemo?? Arusha papa wawe cq we aramurusha so nibanganya imitungo!
    Wowe se uzubaka gute?mubushozi bwawe uzafasha abandi & bazagufasha??
    Nyurwa nuko ubayeho utarebeye kubandi please.

    Amahro kri mwese.

  • hari ubwo njya ntekerezako abanyarwanda twakuye isomo mubyabaye ariko nabona ibintu nkibi nkibazako bitavugwa nabanyarwanda, wenda bivugwa nabanyamahanga bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
    namwe mumbwire koko ibi byatugezahe?
    Muhinduke muve mumatiku twubake Igihugu mwagakizwa mwe.

  • Umuntu wiyia Safi kuri rubuga yiyamamaje, Gitifu,Meya dépité byosa namutora 100%

  • Ni byiza, ariko iyo mushyiraho n’ikarita (map) y’iyi mihanda nabyo byari kudufasha kumenya neza imihanda mishya. Nishimiye cyane iterambere igihugu cyacu gikomeje kugeraho rigaragarira buri wese.

  • Rwanda rwiza oyeeeeeeeee Abayobozi bareberera abene gihugu babakiza imihanda yuzuye ivumbi babarinda indwara ziterwa n,ivumbi oyeeeeee Rwanda rwiza tera imbere tuzagukorera twikorera abanzi baganye nyuma tubakize amaganya bave ibuzimu bajye ib’umuntu.

  • Mugire amahoro mwese mwakoze kwandika iyi nkuru ba nyir’umuseke ndabashimye hanyuma ndabasaba mudukorere ubuvugizi natwe abatuye i karuruma amajyambere atugereho pe ivumbi riratumaze abahatuye murarizi utwo tuyira rero numva abataba mugihugu cyacu bari kugaya twebwe tuzi akamaro katwo nukuli HE wo kagira abuzukuruza n’ubuvivi we dutabare ubwire abo uyobora babishinzwe bareke kudusigaza inyuma y’iterambere mbaye mbashimiye umuseke kubw’ubuvugizi mugiye kudukorera vive le RWANDA EAST WEST HOME IS BEST.mutahuke namwe abari mubihugu byabandi dufatanye kurwubaka.murakarama.

  • Safi wibuke ukuntu wagendaga n’amaguru ukajya kugera iwanyu ivumbi ryakuzuye nonese ubuze gushima ko usigaye ugendera muri taxi usuragura, gusa wibagirwa vuba

  • Mwaramutse basomyi bu museke?
    nimundebere iyo mihanda ukuntu ari myiza Rwose.
    none se Banyamakuru ko nshaka kubisabira nange ikintu kimwe gusa:

    Mwakwihanganye natwe mukatuvugira koko Akarere ka Kamonyi kakadukorera umuhanda: Kamuhanda-Bukimba -Nyange.
    ntago wabona naho ucisha igare kandi ari umuhanda winjiza amafaranga menshi muri Reta.

    nta modoka nimwe ihanyura idatanze umusoro cyane ko ari numuhanda wamakamyo apakira amabuye n’umucanga.

    ni Mutuvugire natwe kabisa.

    Murakoze mukomeze mubane ni Mana

  • Mureke gupfa ubusa nshuti! Imihanda ni mito ariko n’igihugu ni gito. Wakwibaza ngo bayigize minini yose abantu twaturahe ? twakorera he? twahinga he? Ahubwo keretse bashyizeho umubare ntarenga w’abana umuntu agomba kubyara kugirango hadakomeza kubaho ubucucike

  • Hhhhg mwese ndumva mwabaye experts mu bwubatsi.. Arko ndabibutsa ko umuhanda ugira standards ugomba kuba wujuje. Ikindi ntago iyo wubaka umuhanda ureba ubunini bw’igihugu.. ureba abazawukoresha(debit) &(utility) rero maybe ko u Rwanda ari ruto Arko ntago 50cm zo kwagura umuhanda bitewe n’imodoka zizawukorssha byazatuma ubura aho utura wangu..

    Ikindi woe uvuga NGO Leta za kera zarubatse igihugu turemeranywa. ariko wibuke ko zari inshingano zabo Rero na Kagame ni inshingano ye Kubaka Igihugu Kandi ari kubikora.. Rero mwipfa ubusa bavandi #NdiUmunyarwanda

  • Ari leta za kera iri iyiriho none ibyo bubatse nibiri kubakwa nishingano zabo kubikora,ibyubatswe kera turacyabikoresha kdi ibiri kubakwa none tuzabikoresha tubisigire n’abana bacu nibyiza kubikora dutekereza ko atari ibyacu gusa ko nabo tuzasiga bazabikoresha.

  • hg

  • tujye twemera ibyakozwe neza aho gupinga gusa,aha ho ndemeye rwose kdi sinvuga rumwe nubwicanyi bundi mukora

  • Ariko se ahubwo abantu nakemera ryari no hirya no hino ku isi imihanda ntigana bitewe naho ica. Haba iminini ariyo izo boulevard bavuze, hakaba n’imito ica nyine aho abantu batuye.

Comments are closed.

en_USEnglish