Digiqole ad

Musanze: Abana batatu bava inda imwe bishwe n’imyumbati

 Musanze: Abana batatu bava inda imwe bishwe n’imyumbati

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo, umuryango w’abantu batanu ugizwe n’umugore n’umugabo n’abana batanu bariye bariye imyumbati ibagwa nabi, ndetse birangira abana babo batatu bitabye Imana.

Uyu muryango utuye Kagari ka Mushonga, Umurenge wa Muko, mu Karere ka Musanze ngo wariye iyi myumba bazi ko ari imiribwa. Gusa, ngo batangiye kugubwa nabi abaturanyi babajyanye ku Kigo nderabuzima cya Muko, gusa abana abana bo byaje kurangira bo bafuye.

Aba bana bitabye Imana, barimo umukuru witwa Uwamariya w’imyaka 10, musaza we witwa Maniragaba w’imyaka 7, n’agahererezi kabo kitwa Nyiramategeko k’imyaka 4.

Umuyobozi w’Umurenge wa Muko Niyibize Aloys yabwiye Umuseke ko uyu muryango waraye uriye imyumbati wari wakuye mu murima wabo bibeshyeko ari imiribwa.

Yagize ati “Kubw’amahirwe macye abana babo bahise bitaba Imana uko ari batatu, umwe w’imyaka 10, undi yarafite irindwi (7) naho umuto yarafite imyaka ine (4).”

Niyibizi avuga ko ababyeyi babo bo ubu borohewe, ndetse bakaba basezerewe batakiri kwa muganga.

Ntitwabashije kuvugana na nyiri urugo, ari nawe Se w’abana witwa Bazibukaryari Phaucas afite imyaka 35, na Nyina wabo witwa Nyirasafari Gaudance w’imyaka 31.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko, bufatanyije n’Akarere ka Musanze bukaba aribwo ubu ngo buri gushaka uko bwashyingura abana bitabye Imana kuko umuryanga utishoboye.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • RIP

  • Amapfa aratumara aho bukera.

  • IMANA IBAKIRE MUBAYO.

  • Abo bana Imana ibakire mu bayo kandi abo babyeyi bihangane mu isi niko bigenda.

  • Aba bana bitabye Umuremyi Imana ibakire mu bayo. Bagiye bakiri bato cyane.Twihanganishije n’umuryango ubuze abana babo bakiri bato. RIP

  • Imana Ibafashe kwihangana.

  • @ Marie Merci, ubwo se urumva bazize amapfa? Barakubwira ko bibeshye bakarya imyumbati bagirango ni imiribwa, nawe uti: amapfa??? Abafite amapfa ntibabona imyumbati
    Imana ibakire

  • ninde wakuye iyo myumbati ese yayihinze atazi iyo ahinze ikindi umuntu yakwibaza bayiriye ntibumva isharira?

  • mbega inkuru ibabaje nukuri abo babyeyi nibihangane ariko uko mbibona bavandimwe banyamakuru nukuri mutugerera aho tutagera ndetse turabubaha ariko mbona kwamamaza comedy hagati munkuru nkiriya mwabihindura wenda kko tuziko ari business wenda bikajya bijya hasi yayo murakoze cyarigitecyerezo

  • birababaje cyane
    uwo muryango wihangane cyane

  • hhhhhhh

  • Bakwiye no gusuzuma iyo myumbati nibishyimbo bakaba sure ko aryo abana bazize kugira ngo bakaumire ntihazagire abandi bayirya. Nuwayigurishije nafatwe ahanwe kuko abizi neza ko gitaminsi yica dore lko ibamo uburozi.

  • imana yonyine ibihanganishe kabisa mbega igihombo kumuryango nigihugu

  • yooooo sooory kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish