Digiqole ad

Uwaje gushinja Mbarushimana ngo nta ruhare amuziho…Ahubwo ngo yahishe abahigwaga

 Uwaje gushinja Mbarushimana ngo nta ruhare amuziho…Ahubwo ngo yahishe abahigwaga

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda avuga ko ntaho yahera yiregura imbere y’abantu bamubonamo umwicanyi ruharwa

*Yasabye umwanya wo kubanza kuramutsa uwaje kumushinja…

Mu rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, kuri uyu wa 22 Ugushyingo umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha wahawe izina ‘KMK’  yavuze ko atigeze abona uregwa ari mu bikorwa by’ubwicanyi, avuga ko yari yarahishe abo mu muryango w’umugore we bahigwaga ndetse ko yigeze kwakwa amafaranga yo kubagura kugira ngo baticwa.

Mbarushimana Emmanuel alias Kunda avuga ko ntaho yahera yiregura imbere y'abantu bamubonamo umwicanyi ruharwa
Mbarushimana Emmanuel alias Kunda avuga ko ntaho yahera yiregura imbere y’abantu bamubonamo umwicanyi ruharwa

KMK uvuga ko aturanye n’imiryango ya Mbarushimana ndetse ko mbere ya jenoside yakoze akazi gakomeye katuma ahita amenyekana, yavuze ko aba bavandimwe ba Mbarushimana baramutse bamenye ko yaje kumushinja ashobora kugirirwa nabi.

Mbarushimana wareberaga uyu mutangabuhamya mu kumba kagenewe abarindiwe umutekano, yabanje kumwenyura akimara kumubona (bari bakuyeho rideaux).

Uregwa (Mbarushimana) yahise avuga ko uyu KMK ko atari akwiye gutanga ubuhamya arindiwe umutekano kuko yigeze kumutangaho ubuhamya ku ntumwa zari zoherejwe n’igihugu cya Denmark cyamwohereje kandi ko atigeze agirirwa nabi.

KMK wari umaze kwemererwa gutanga ubuhamya arindiwe umutekano, yavuze ko kuva ku italiki ya 07 Mata kugeza kuwa 04 Nyakanga 1994 (igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye) yabonye uregwa inshuro ebyiri gusa.

Uyu mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha wazindutse ategerejweho ubuhamya bushinja Mbarushimana Emmanuel alias Kunda, yavuze ko inshuro ya mbere yabonye uregwa bagiye gusaka ko hari ibyasahuwe mu ngo z’Abatutsi bikajyanwa kubikwa iwe ariko ko nta kintu bahasanze.

Avuga ko ahubwo bahasanze muramu wa Mbarushimana (w’Umututsikazi) n’abandi bantu bane bo mu muryango w’umugore we (wa Mbarushimana) bose bahigwaga.

KMK uvuga ko yari ari mu bari bayoboye abagiye gusaka kwa Mbarushimana, avuga ko bamaze kubura ibyo bakekaga ko byasahuriwe kwa Mbarushimana, bamwe mu baturage bari kumwe bashatse kwica aba bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi bari bahungiye kwa Mbarushimana.

Ati “ Mfatanyije n’ushinzwe umutekano (bari bajyane) twarababujije bahita baka Mbarushimana amafaranga kugira ngo batabica.”

Uyu mutangabuhamya wigeze gufungirwa Jenoside akaza gufungurwa arangije ibihano, avuga ko mu gace bari batuyemo we n’uregwa hashinzwe bariyeri zafatwaga nk’izo gukumira uwafatwaga nk’umwanzi icyo gihe.

Ati “ Bariyeri zashyizweho n’ubutegetsi, cyane cyane izo hagati y’uturere n’uturere, hagati y’imirenge n’imirenge,…”

Avuga ko nyuma haje kubaho akajagari mu gushingwa izindi bariyeri zagiye zishyirwa mu dusozi zikocirwaho Abatutsi.

Ubushinjacyaha bumubajije niba nta bariyeri azi yashinzwe ku mabwiriza y’uregwa, yasubije agira ati “ Nta bariyezi nzi yashyirishijeho (Mbarushimana).” Niba yarigeze amubona kuri bariyeri, asubiza agira ati “ Ntawe nasanze kuri bariyeri.”

KMK wanibukijwe bimwe mu bikubiye mu nyandikomvugo yakoreshejwe mu bushinjacyaha aho yatangaje ko Mbarushimana yari ari mu gitero cyagiye kwica baramu b’uwitwa Ndayisaba Albert (wari Umuhutu), yavuze ko aya makuru atayemeza kuko yatangajwen’umuyobozi wari ufitanye amakimbirane na Mbarushimana.

Uyu mutangabuhamya wavugaga ko mu gihe cya jenoside yabonye uregwa inshuro ebyiri, avuga ko ku nshuro ya kabiri yamubonye ku biro bya Komini ari kumwe n’abo mu muryango we n’abandi bo mu muryango wo kwa sebukwe (b’Abatutsi).

Ahawe umwanya ngo abaze umutangabuhamya wazindukiye kumushinja, Mbarushimana yabanje kugira ati “ Muraho muraho mutangabuhamya. Uranyihanganira ntabwo mvuze izina ryawe (kugira ngo umwirondoro we utamenyekana) ntabwo ari agasuzuguro.”

Mbarushimana wabazaga KMK nk’umuntu bari baziranye, yamubajije icyo yakoraga mu gihe cya Jenoside, avuga ko yari yarahagaritse akazi k’uburezi agasubira kwiga.

Abajijwe niba Mbarushimana ataritabiraga inama zategurirwagamo umugambi wo kurimbura Abatutsi, KMK yagize ati “ Iyo nyamenya ni yo mba nahereyeho ntanga ubuhamya.”

KMK avuga ko Mbarushimana yari umurwanashyaka wa MRND ndetse akaza no kuba vice president wayo mu cyahoze ari Komini Muganza ariko ko jenoside yabaye atarikiri we.

Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha ni bo bakomeje kumvwa muri uru rubanza ruregwamo Mbarushimana Emmanuel alias Kunda woherejwe na Denmark kugira ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside akekwaho.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • NI HAHANDI HANYU NUSHAKA UMUSHINJURE,ARIKO NIBA YARISHE UMUTIMA WE NIWO WA MBERE UMUSHINJA,KANDI NO KWIGIZA NKANA BIBAHO, IMANA YO MW’IJURU IZABAHEMBERE IBYO MWAKOZE, KWICA IMPINJA ZIBASEKERA ABARWARI, ABAKAMBWE, HARYA NGO MWAGOMBAGA KUMARAHO HATAZAGIRA N’UBARA INKURU, NTABWO IMANA YAKWEMERA KO UMARAHO UBWOKO UTAREMYE NTIBIBAHO. MUGIRE AMAHORO

    • Niba hari ibyaha umuziho wajya kumushinja aho kugira umujinya w’umuranduranzuzi!

  • None se ko wumva Mbarushimana Emmanuel yari afite umugore w’umututsikazi, akaba yarahishe abatutsi benewabo b’umugore we, kuki ubucamanza budatumira abo batutsi yahishe, niba bakiriho, ngo nabo baze mu rubanza rwa Mbarushimana batange ubuhamya ku byo bamuziho, banavuge n’ukuntu yitwaraga muri icyo gihe bamaranye muri ubwo buhungiro barimo aho iwe. Wenda hari icyo byakungura ku bacamanza.

    Kuki abantu bamwe bumva ko umuhutu wese ugiye mu rukiko kuburana kubera gukekwaho icyaha cya Genocide, agomba buri gihe byanze bikunze gushinjwa ko yishe, niyo wenda mu by’ukuri ataba yarishe.

    Kuki abantu bumva ko umutangabuhamya wese ugiye mu rukiko agomba byanze bikunze gushinja uregwa icyaha cyo kwica.Kuki umutangabuhamya uvugiye mu rukiko ko atigeze abona uregwa mu bikorwa byo kwica, abantu bamufata nk’aho yabeshye kandi wenda mu mutima we koko ibyo yavuze ari ukuri???

    Abanyarwanda turaruhije, umwanzi watubibyemo iriya nyagwa y’amacakubiri ashingiye ku bwoko yaraduhamije!!!

    • nukuri koko muvandi birababaje.gusa ukuri ni uko ikintu kiri ntabwo ari uko umuntu abitekereza cyangwa abyumva.

  • Gitsimbanyi ndumva ufite ingengasi,ukwiriye kuba wajya kwamuganga wo mumutwe.

  • Jye nzi benshi bidegembya kuko batunzabatutsi kazi bakaba barahishe abandi kandi babaga no kuli Barriere,Ibyo mu Rwanda nurusobe ntawapfa kubyiyumvisha.
    Twe tubana nabazungu tubona bisa nibyabarenze.

    • Iby’abanyarwanda na genocide yabo biri complexe cyane, kubyumva keretse warabaye muri kiriya gihe.

      Hari n’ababaga batunze abagore b’abatutsikazi, bakajya kuri barrieres ari ukugirango barengere abo basize mu rugo, bene abo akenshi bagendaga inyuma cg bakajya kuziraraho ijoro, ntabwo bishoraga mu kwica-nyirizina. Mu bice bitari iby’imigi, barrieres zafatwaga nk’izo kurinda ko agace runaka kinjirwamo n’inkotanyi, ariko kandi zanahanaguyeho abatutsi; biragoye rero gusobanura ko utishe mu gihe wari kuri bariere kuko mu rwego rw’amategeko, kujya kuri barriere byitwa nk’ubufanyacyaha bityo ukaba ubarwa nk’umujenosideri.

      Gusa ikibazo abanyarwanda dufite kugeza n’uyu munsi, ni ukumvira ubutegetsi ku buryo burengeje urugero rukenewe, ugasanga abafite inyungu mu butegetsi buriho barabubafata nk’ubutegetsi bwabo n’Imana yabo, bigatuma n’abandi basigaye bose babufata gutyo, ndetse utabyumva kimwe nabo akitwa umwanzi w’igihugu n’andi mazina ateye ubwoba. Ntabwo turagera ku rwego rwo kumva ko ubutegetsi bugraho kugirango buzasimburwe n’ubundi kandi mu mahoro, ntituragera ku rwego twumva ko ushobora kudakurikiza ibyemezo n’ibyifuzo byabwo kandi ntibigutware ubuzima bwawe cg abawe.

      Ni ngombwa rero ko abantu bajijuka, bakarenga iyi stage yo gufata abatagetsi nk’Imana; ibi kandi bigomba guhera mu bategetsi ubwabo, hagakurikiraho abitwa ko bize, hagataho abaturage bo hasi.

      • Urakoze Mugeni.Uvuze ibintu bikomeye cyane,njye ni ubwambere nabyumva, kandi ndumva koko bishoboka,umugabo akajya kuri barriere kuko yabitegestwe, kdi kuko natabikora baramuhiga, akigira nkufatanya nabandi,kugira kdni ngo ahishe umugore we wumututsikazi nabana , Uku ni ukuri, (kutari ukwa kinyarwanda).Imana itabare igihugu cyacu, cyane cyane twe urubyiruko tumenye neza mu mitima yacu ko isano dufte riruta isayo twavukiyemo. Maze urukundo rusage, rusumbe ikinamico yuzuye amaco y’inda.

  • Uwishe agomba kubihanirwa, usabye imbabazi babyo bigasuzumwa, uwiciwe akagerageza kubabarira cyane cyane kunyungu z’abazadukomokaho. URwanda nurwabanyarwanda twese ababi n’abeza.

  • Kujya kuri bariyeri ntibivuga kwica.niba igihugu kigusabye kujya gucunga umutekano.ntugire uwo uhutaza numva utafatwa nk’umwicanyi kandi nkeka buri wese yarasamaga aye.ikindi abantu bajye bareka gufata ibintu in general cg kumva ko uwari akomeye icyo gihe ashobora gutanga imisanzu bamwatse cg yari umuyobozi bivuze ko yishe abantu.ibyo sibyo.

  • none ko kujya kuri barierre byari itegeko,bireba buri muntu wese, ubwo niba kujya kuri barierre babibonamo icyaha, ni bafunge abagabo bose mugihugu,kuko keretse urwaye, niwe utarajyagaho,naho abandi bose bababwiraga ko ari ukwirindira umutekano, iby,abanyarwanda n,urusobe ,urujijo, n,ibirebire

  • Hhhhhhh.Imana ige yifashiriza u Rwanda kuko ibyarwo ni amayobera.Gusa urwango abantu bafitiye abo badahuje ubwo buhanya bw’ubwoko na nubu ruracyagaragara kdinumva ngo turi muri leta y’ubumwe n’ubwiyunge wareba ugasanga ibiriho bitandukanye cyane n’ibivugwa.Gusa kuri uyu ukurikiranywe we numva mu rwego rwo gutanga ubutabera hanabazwa abo bo mu muryango we barokotse cyane ko bivugwa ko yabarwanyeho.

  • Politike ni politike.ubu bihindutse twakwisanga turi muburoko ngo twagiye mu mihanda kwirukana abafaransa kdi hari abari babifitemo inyungu.twe tutazi ibyo turimo.none ngo barriere abenshi bazijyanyweho kungufu da!

  • Biragaragara ko mu rwanda ikibazo cyamoko gihari 100% nikibazo cyubumwe nubwiyunge kiri kure nkukwezi ntimukatubeshye ibi ndabivuga nkurikije coment mbona hano

Comments are closed.

en_USEnglish