Digiqole ad

Bwa mbere, abahatanira gusimbura Sen Mucyo biyamamarije i Nyamagabe

 Bwa mbere, abahatanira gusimbura Sen Mucyo biyamamarije i Nyamagabe

Abagize Inteko itora mu karere ka Nyamagabe ni abagize Njyanama z’imirenge n’iy’Akarereq

Kuva kuri uyu wa mbere mu ntara y’amajyepfo abakandida batanu; Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Dr Masabo François, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité bahatanira kuzasimbira Senateri Mucyo Jean de Dieu muri Sena y’u Rwanda batangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza  mu karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi wa Komisiyo y'amatora Prof Mbanda, Guverineri Mureshyankwano w'Amajyepfo n'umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Philobert Mugisha bari bayoboye iki gikorwa
Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora Prof Mbanda, Guverineri Mureshyankwano w’Amajyepfo n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Philobert Mugisha bari bayoboye iki gikorwa

Aba bakandida baziyamamaza mu gihe cy’iminsi 10 bahatanira gusimbura Jean de Dieu Mucyo wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo muri Sena y’u Rwanda.

Aba biyamamaje buri wese yahabwaga umwanya akinjira mu cyumba cyarimo Inteko itorera Akarere ka Nyamagabe, iyi Nteko iba igizwe n’abajyanama mu mirenge no mu karere. Maze umukandida akabiyamamazaho agasohoka hakaza undi.

Buri mukandida yagiye avuga ibyo yakoreye igihugu n’imigambi afite nagera muri Sena n’ibyo azakorera Intara y’amajyepfo nibamutora kuyihagararira.

Dr Richard Sezibera w’imyaka 52 wabaye Minisitiri w’ubuzima, akanama umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba niwe byagaragaye ko afite amahirwe ukurikije;  imigabo ye ikomeye kubera imyanya yaciyemo, ndetse n’ikiganiro cyarimo amatsiko menshi yagiranye n’Inteko itora.

Dr Masabo François w’imyaka 57, ubusanzwe ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, afite PhD mu bijyanye n’imibanire no gukemura amakimbirane akaba n’umuyobozi w’agateganyo ubu w’ikigo cya kaminuza y’u Rwanda gikora ubushakashatsi ku gukemura amakimbirane, avuga ko ibyangombwa bisabwa abyujuje ndetse akavuga ko icyo ashyigikiye ari uko ashingiye kubyo uturere twose dufite bigaragarara ko dufite ubukungu, akavuga ko azafatanya n’abadutuye ndetse n’abanyarwanda muri rusange kubyaza umusaruro ibyo bafite kandi yiteguye gukora ubuvugizi aho ariho hose,azateza imbere.

Mukamuganga Veneranda w’imyaka 55 wo mu karere ka Muhanga wabaye umuyobozi w’inama ngishwanama y’abagore kuva mu mwaka 1995 kugera 2005 ubu akaba yari muri njyanama y’Umurenge wa Nyamabuye muri Muhanga yize ku rwego rwa Masters iby’buringanire n’iterambere, avuga ko atowe yaca umuco w’abatorwa ntibongere kwibuka icyo batorewe kandi yaharanira ukuri agaca macakubiri, agashyigikira uburinganire nyakuri.

Muhimakazi Félicité umugore wikorera wize ibijyanye n’iterambere avuga ko ibyo yagiye aboneramo imbaraga ari amahugurwa menshi yagiye akora ndetse akaba yaragize uruhare runini mu kumvikanisha gender icyo aricyo ,aha avuga ko atowe yashyigikira ubumwe mu bantu batandukanye. Avuga ko kuko amaze iminsi ari mubuzima busanzwe abana cyane n’abaturage ngo yashobora kubavuganira aho biri ngombwa.

Monique Mukakarera w’imyaka 55, ni umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Mahembe mu Karere ka Muhanga akaba n’umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga nawe yavuze ko natorwa azaharanira guteza imbere Intara y’Amajyepfo ayikorera ubuvugizi ku bibazo byayo.

Abagize Inteko itora mu karere ka Nyamagabe bo basabye uzatorwa kuzaba hafi y’abamutoye ntibazamuheruke atorwa gusa.

Christine Uwizeye uri mu nteko itora muri Nyamagabe ati “Hari abo dubatora bagera i Kigali bakihererayo ntitwongere kubabona kandi baba bakwiye kumanuka bakatwegera bakumva ibyifuzo byacu.”

Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof Kalisa Mbanda yibukije abakandida bahatanira uyu mwanya ibisabwa; ngo ni ukuba ari abanyarwanda b’indakemwa kandi bafite ibikorwa bifatika bakoreye igihugu n’imyaka y’ubukure kuva kuri 40 n’ibindi.

Mureshyankwano Marie Rose Guverineri w’Intara y’amajyepfo avuga ko uhagarariye Intara muri Sena ibibazo by’Intara abimenyeshwa kare akabikorera ubuvugizi afatanije na bagenzi be bagashyiraho amategeko anogeye abaturage.

Biteganijwe ko amatora y’uzasimbura Senateri Jean De Dieu Mucyo azaba tariki ya mbere Ukuboza uyu mwaka.

Abagize Inteko itora mu karere ka Nyamagabe ni abagize Njyanama z'imirenge n'iy'Akarere
Abagize Inteko itora mu karere ka Nyamagabe ni abagize Njyanama z’imirenge n’iy’Akarere

 

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ikinamico….Rwanda nziza

    • Uzajye aho itaba. cg Vatican AYINYA!!!!!!

  • Turasaba abasenateri kwiga ku kibazo cy’umusoro w’ubutaka kuko ubangamiye abaturage. Byaba byiza amafaranga atangwa kuri uwo musoro agabanyijwe kuko ni menshi, niba uwo musoro ubwawo udashobora kuvaho.

  • Ibintu birigaragaza kuba Dr. Sezibera ntawundi mwanya yari yabona niwe uzegukana uyu mwanya wa Senateri kabsa gusa ninabyiza kuba ari uwo mumajyepfo ndabona yarabyiruye abahanga benshi

Comments are closed.

en_USEnglish