Mu nkuru zinyuranye, tumaze iminsi Dutemberana mu bice binyuranye by’Akarere ka Rubavu, Rutsiro na Karongi ari nako tugiye gusorezaho dutembera Ikivu n’ibirwa byacyo bishobora kugufasha kuruhuka. Ni urugendo rugamije kubereka ahantu nyaburanga ushobora gusura ukahungukira byinshi utari uzi, kandi ukaba wanamenya amahirwe y’ishoramari mu by’ubukerarugendo. Akarere ka Karongi kari mu mishinga y’igishushanyo mbonera cyaguye Leta […]Irambuye
Burya u Rwanda ni urw’imisozi igihumbi n’ibisubizo igihumbi, uramutse ugenze uru rugendo ruva Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi, ukambukiranya imisozi ya Rutsiro, ukaminura iya Karongi nibwo ubona ko koko iki gihugu ari icy’imisozi 1 000. Kugira ngo ukore uru rugendo runyura ku misozi igaragiye ikiyaga cya Kivu ruzwi nka “Congo Nile Trail”, bisaba kubyuka kare […]Irambuye
*Gisenyi, mu Karere ka Rubavu iri mu mijyi itandatu yatoranyijwe izunganira Kigali; *Izwiho kuba umujyi wo kwidagaduriramo, ndetse ukanashyuha; *Uretse kuba umujyi w’ubucuruzi, ufite n’ibice nyaburanga bifasha abantu kwishimisha no kuruhuka; *Munyarwanda cyangwa munyamahanga utarasura Gisenyi uri guhomba. Mu Mujyi wa Gisenyi, uretse umusenyi wo ku kiyaga cya Kivu, amahoteli anyuranye, ikibuga cy’indege, Stade, inzu […]Irambuye
Hari Abanyarwanda n’abanyamahanga batekereza ko ubukerarugendo mu Rwanda ari ubwo kureba ingagi mu birunga, inzu ndangamurage, Parike nk’Akagera cyangwa Canopy way mu ishyamba rya Nyungwe, nyamara hari ibindi bice nyaburanga bigaragara hirya no hino mu Rwanda wasura kandi ukanezerwa cyane. Uyu munsi dutemberane mu rugendo rw’ibilometero 103, ruhaguruka mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka […]Irambuye
*Niwe munyarwandakazi wavuye ku buyobozi bw’Akagali agahita aba umuyobozi w’Akarere *Yabaye impfubyi ari muto, biba ngombwa ko ahinga ngo atunze barumuna be kandi bige *Yasubiye ku ishuri mu wa kane w’ayisumbuye ari umugore w’imyaka 25 *Akagali yayoboraga kuva 2009 kabaga aka mbere mu mihigo *Agira inama abakobwa yo kunyurwa no kugira intego, baaba abo mu […]Irambuye
Ni gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango igamije guhuriza hamwe ababyeyi bakaganira ku bibazo bahura na byo mu ngo zabo. Umuseke wasuye iyi gahunda mu mudugudu wa Bahoze Akagali ka Kibenga mu murenge wa Ndera Akarere ka Gasabo…. Hari ku munsi w’umugore tariki 08 Werurwe, ababyeyi bagera nko kuri 25 bari bambariye uyu munsi, […]Irambuye
Ibicurane ni indwara Abanyarwanda benshi bafata nk’iyoroshye ndetse bamwe na bamwe ntibitabira kuyivuza uko bikwiye nyamara ari indwara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu cyane ku bana, abantu bari muzabukuru, ndetse no ku bantu barwaye indwara zikomeye nk’Umutima nk’uko inzego z’ubuzima mu Rwanda zibivuga. Kuri iri uyu wa gatatu tariki 09 Werurwe, mu Rwanda hateraniye […]Irambuye
*Ubukorikori yabwigishijwe n’ababyeyi be buri mugoroba avuye ku ishuri *Yapfakaye muri Jenoside akora bwa bukorikori ngo abashe kuruhuka mu mutwe, *Ubumenyi bwe abusangiza abandi kuko ngo iyo umuntu apfuye nta handi abukoresha. Bampire Mariam Jeanne, ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 na 50, yaganiriye n’Umuseke ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore. Arata ibyiza ubukorikori bwamugejejeho, birimo […]Irambuye
Minisitiri Oda Gasinzigwa w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu murenge wa Nduba muri Gasabo ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu yatanze ubutumwa ku babyeyi bata inshingano zabo ko habayeho igihe cyo gufasha no guhendahenda ariko ubu igihe kigeze ngo batangire guhana ababyeyi bata inshingano zabo. Minisitiri yagarukaga ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo abana batwara inda […]Irambuye
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore Ambasade ya Amerika mu Rwanda yahaye Jeanne d’Arc Girubuntu igihembo cy’icyubahiro nk’umukobwa w’umuhate wabera abandi urugero. Ambasade ya Amerika ikaba igihembo nk’iki yagihaye n’abandi bagore batatu. Ambasaderi Erica Barks-Ruggles wa USA mu Rwanda yavuze ko aba bagore inkuru zabo zigaragaza impinduka n’urugero ku mugore wese mu muryango wose. Abandi bagore […]Irambuye