Bampire, umugore watejwe imbere n’ubukorikori, bwamuhaye inzu, imodoka…
*Ubukorikori yabwigishijwe n’ababyeyi be buri mugoroba avuye ku ishuri
*Yapfakaye muri Jenoside akora bwa bukorikori ngo abashe kuruhuka mu mutwe,
*Ubumenyi bwe abusangiza abandi kuko ngo iyo umuntu apfuye nta handi abukoresha.
Bampire Mariam Jeanne, ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 na 50, yaganiriye n’Umuseke ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore. Arata ibyiza ubukorikori bwamugejejeho, birimo inzu, imodoka, imashini ihenze, ubuzima bwe bumeze neza kandi ibyo akora ibyigisha abana be n’abandi ngo ubumenyi bwe ntashaka ko azapfa abujyanye.
Mariam yavukiye ku Gisozi, ashakira umugabo i Kagugu, niho yapfakariye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agira ati “Ubukorikori nabutangiye ndi umwana muto cyane, nabyigishijwe na mama wanjye mfite imyaka 12, nyuma mbaye umugore ndakomeza ndabikora, nkakora amapupe, nkakora agaseke.”
Nyuma ya Jenoside amaze gupfakara, ngo nibwo yatangiye kwibaza icyo yakora, kuko n’akazi kari gake.
Ati “Naricaye ndavuga nti ibi bintu nabikomeza dore ko nta kazi kari gahari, abantu bose bari bipfumbase, nkumva ko bishobora kumfasha kuruhuka mu mutwe, kuko ubukorikori bufasha kuruhuka mu mutwe, ntiwihugireho muri bya biitekerezo byo kuvuga ngo nzabaho nte.”
Icyo gihe nibwo yatangiye kujya akora amapupe (ibipupe), aza kubona umuzungu witwa ‘Mag’ wakoraga muri Clinic akajya ayamugurira.
Avuga ko mama we yari azi no gutaka amasaro ku nkoni za kera abageni batahanaga, na we aza kumumenyeraho gutaka amasaro.
Ati “Icyo gihe ibintu by’ubukorikori numva binjemo, ndabikunda mbigira nk’ikintu nzakora mu bihe biri imbere, ariko ntibyambuzaga kwiga kuko nabikoraga niga.”
Umuryango wabo ukunda ubukorikori
Mariam nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yize ayisumbuye arayarangiza, ajya no kwiga ubukanishi.
Ati “Narimfite musaza wanjye wakundaga ‘mecanique’ (ubukanishi) cyane akabinyinjizamo, ariko igihe cyose nkumva nkunze ubukorikori. Muri ayo mashuri yose nize, umwuga nkora ni ubukorikori.”
Mariam afite abana bane, umukuru yarashyingiwe ariko ngo na we akunda ubukorikori bwo gutunganya imisatsi, akora muri ‘saloon de coifure’.
Abahungu be babiri, ngo na bo bakunda ubukorikori ku buryo iyo bavuye ku ishuri mu biruhuko barabikora.
Ati “Ubu umwana wanjye umwe, yabashije kwigurira telefoni kuko namwigishije gukora amakaramu atatseho amasaro, ikaramu imwe tuyigurisha Frw 3000, urumva akoze ikaramu 20 biba bifite agaciro gahagije ku buryo umwana atajya kuraruka ngo ajye mu biyobyabwenge cyangwa yifuze ipantaro.”
Ubukorikori bwaramukijije, afite inzu, imodoka, yishura minerval ya Frw 200 000…
Ati “Ubu mbayeho nkora ubwo bukorikori kandi abana banjye bariga, umwe mwishyurira amafaranga 200 000 mu ishuri yigamo, nta wundi muntu umfasha ni jyewe umwishyurira.”
Mariam yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Herux amafaranga asaga miliyoni 2, yakoreye mu bukorikori, ubu ngo iyo modoka kuko yayishyizemo ibyuma bishya ifite agaciro ka million 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yaguze imashini igezweho akoresha mu bukorikori bwe, ihagaze agaciro ka miliyoni 1,2 y’amafaranga y’u Rwanda.
Mariam akora amapupe, udukapu, hari ako yeretse Umuseke, gakozwe mu ishusho y’umutima agurisha amafaranga y’u Rwanda 4 500.
Ati “Abazungu benshi bakita on ne sait jamais…”
Hari n’akandi gakapu agurisha Frw 10 000, akora ingofero n’amakaramu atatsweho amasaro.
Ubumenyi ufite iyo utabwigishije abandi, urapfa ukabujyana aho butazagira akamaro
Mariam avuga ko urukundo yakuye ku babyeyi be, rwamuteye gufasha abandi kumenya ibyo akora. Yashinze Cooperative INEZA igizwe n’abagore 25, ikorera i Remera ibijyanye n’ubwo bukorikori.
Ati “Abo ‘badam’ ni beza cyane, barakataje mu bukorikori, hari n’irindi tsinda rikorera Kacyiru, muri ‘Lab to Help.’ Ubumenyi mfite mu mutwe wanjye numva ntabwihererana, nkabusangiza Abanyarwandakazi, kuko iyo umuntu atakiriho bwa bumenyi arabujyana kandi nta handi ari bubukoreshe.”
Yongerako “Icyiza ni ukubusigira abandi kugira ngo babukoreshe, buzabagirire akamaro nk’uko nanjye bwangiriye.”
Asanga urubyiruko rugomba kwegera abamaze kujya mu bukorikori bakabagira inama.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW