Kuri uyu mugoroba, mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku mbaga y’abitabiriye umugoroba wo kwibuka kuri stade Amahoro, yagarutse ku mateka y’u Rwanda avuga ko atagarukira ku kuba abantu barabuze ababo bakundaga, asaba Abanyarwanda kunga ubumwe bakagera ku iterambere, ariko yongeye guha gasopo buri wese ufite ibitekerezo byo gusenya ibyagezweho, Ati “Baratinze ngo baduhe uburyo […]Irambuye
Muhanga – Mu gikorwa cyo Kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde akaba n’umushumba wa Diyozese ya Kabgayi yatangaje ko ikibazo cy’ubwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa cyazanywe n’Abanyapolitiki bashaka kugera ku nyungu zabo. Ibi Musenyeri Mbonyintege Smaragde, yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 bitaro […]Irambuye
*Ku bwo kuzirikana igihango cy’ubushuti yarokoye abana batatu b’abakobwa *Yatewe ibitero birenga umunani saa munani z’ijoro, bamusenyera bashaka abo yahishe *Babiri muri bo amaze kubashyingira undi aritegura kujya kwiga muri kaminuza 2016/17 *Yabahishe mu cyumba ibitero bitabashaga kugeramo kubera Imana. Kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, abari inshuti za […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane ubwo Abanyanyarwanda bibutse ku nshuro ya 22 Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994, abatuye muri Kenya nabo bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kiri ahitwa Gigiri. Uyu muhango wari uhagarariwe na Perezida wa Sena ya Kenya, Ekwee Ethuro. Ethuro yavuze ko Abatutsi bishwe bari abaturage […]Irambuye
Abahanzi 10 bitegura guhatanira Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) VI basuye imiryango y’abakecuru b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi barindwi (7) babana mu nzu imwe bubakiwe n’uruganda rukora ibinyobwa Bralirwa mu mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Musumba, Umurenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza. Aba bakecuru bose bari mu kigero cy’imyaka 80, ngo binjiye muri iyi […]Irambuye
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo baratangaza ko nyuma y’amahano yababayeho mu 1994, ubu bongeye kwiyubaka ngo nubwo hatabura bamwe bagiheranwa n’agahinda bikaba byabatera kudindira. Ku musozi wa Rwankuba, mu Murenge wa Murambi, abarokotse baho babwiye UM– USEKE ko mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bo kuri uyu musozi bagerageje […]Irambuye
Ambasade y’u Rwanda muri Repuburika ya Congo (Brazzaville) kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2016, yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu. Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, Abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda bahaba. Ambaderi w’u Rwanda Dr Jean Baptiste […]Irambuye
Kuwa 07 Mata, Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Tanzania bahuriye ku biro by’ubunyamabanga bukuru bwa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye Arusha bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. Uyu muhango winitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr. Richard Sezibera, uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Hassan Bubakar Jallow, abahagarariye ibihugu byabo […]Irambuye
Muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile/Malakal, abasirikare ba batayo ya kabiri y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa RwandaFPU1, bose hamwe 800, inshuti z’u Rwanda zikora muri UNMISS, mu miryango itegamiye kuri Leta, tariki ya 7 Mata baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22 bifite […]Irambuye
Ihuriro ry’urubiruko rw’i Burayi rurwanya Jenocide n’ivangura mu Bufaransa, mu Budage n’ahandi ku Isi, bari mu Rwanda kugira ngo bamenyere neza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bive mu kubyumva gusa. Uru rubyiruko rwibumbiye mu ihuriro EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) bavuga ko baje mu Rwanda kugira ngo bimenyere ibyaranze Jenocide yakorewe Abatutsi, ngo kuba baturuka […]Irambuye