Burya u Rwanda ni urw’imisozi igihumbi n’ibisubizo igihumbi, uramutse ugenze uru rugendo ruva Rubavu mu Mujyi wa Gisenyi, ukambukiranya imisozi ya Rutsiro, ukaminura iya Karongi nibwo ubona ko koko iki gihugu ari icy’imisozi 1 000.
Kugira ngo ukore uru rugendo runyura ku misozi igaragiye ikiyaga cya Kivu ruzwi nka “Congo Nile Trail”, bisaba kubyuka kare ntugundirwe n’akabeho ko mu buriri bwa Gisenyi.
Saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ukaba uhagurutse byibura mu Mujyi wa Gisenyi, ugafata umuhanda wo ku ruganda rwa Bralirwa, ugafata inzira izamuka Cyimbiri, Kinunu n’indi mirenge y’Akarere ka Rutsiro.
Uvuye Cyimbiri, Umurwa wa Bikiramariya ni ahandi hantu hateye amatsiko utagomba kurenga mu gihe ukora uru rugendo. Ni ahantu hari ibikorwaremezo bijyanye n’imyemerere Gatolika nk’inzu zo gusengeramo n’ibindi.
Aha hantu hatangijwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami wabaye umwirabura wa mbere wahawe ubusenyeri mu bihugu byakolonizwaga n’Ababiligi.
Padiri Nshimyumuremyi Straton, ukorera ubutumwa ku murwa wa Bikiramariya avuga ko uyu mwaka bitegura kwakira abantu barenga ibihumbi 300 baje gusenga no kuhasura.
5 Comments
Uyu mukobwa simwise mubi ariko nanone si mwiza wo guhagararira u Rwanda. Mwifurije amahirwe masa kuko yabitsindiye.
Ese wakwishimira beauties without minds. sinzi ni cyo wita ubwiza kuko njye ahubwo ndabona azir’inenge hose.
Ese mwazinduwe no kunegurana Lattice?:
nice
mukosore musemyeri BIGIRUMWAMI muri 1853 yari ataravuka. murakoze
Comments are closed.