Jeanne d’Arc Girubuntu yahawe icyubahiro na Ambasade ya USA nk’umukobwa w’umuhate
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore Ambasade ya Amerika mu Rwanda yahaye Jeanne d’Arc Girubuntu igihembo cy’icyubahiro nk’umukobwa w’umuhate wabera abandi urugero. Ambasade ya Amerika ikaba igihembo nk’iki yagihaye n’abandi bagore batatu.
Ambasaderi Erica Barks-Ruggles wa USA mu Rwanda yavuze ko aba bagore inkuru zabo zigaragaza impinduka n’urugero ku mugore wese mu muryango wose.
Abandi bagore bahawe iki cyubahiro na Ambasade ya USA mu Rwanda ni umwalimukazi Agnes Twagiramaliya w’i Nyamagabe ku bw’umuhate n’amashimwe ahabwa n’abo yigishije mu murimo amazemo imyaka 36, hamwe na Zulfat Mukarubega washinze University of Tourism nk’urugero rwiza ko umunyarwandakazi nawe ashoboye ubushabitsi.
Jeanne d’Arc Girubuntu niwe muto mu bahawe iki gihembo, afite imyaka 20 gusa, niwe mukobwa wenyine ugize ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abasiganwa ku magare mu bagore.
Yamenyekanye cyane cyane mu 2014 ubwo yasigaga abandi mu irushanwa ry’igihugu, uyu mukobwa ukomoka i Rwamagana mu 2015 yahise yemererwa kujya kwitoreza mu ishuri ry’abitegura kugira umwuga umukino w’amagare mu Busuwisi.
Umwaka ushize kandi Girubuntu yamenyekanye cyane muri USA ubwo yabaga umugore wa mbere w’umwirabura wasiganwe mu mikino y’isi yo gusiganwa ku magare i Richmond muri Leta ya Virginia, nubwo bwose ataje mu ba mbere.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka Girubuntu yegukanye umwanya wa kabiri mu gusiganwa n’igihe wenyine mu mikino African Continental Championships muri Maroc.
UM– USEKE.RW
7 Comments
tunashukuru
Ntamwana w’urwanda utakwishimira intera ugezeho keet it up sister.
nakomereze aho
Rwamagana , oyeeeee, Urwanda oyeeeeee
Nukosha mukobwa w’Urwanda turagushyigikiye! Girubuntu d’Arc J.courage.
Uwo mwalimukazi Twagiramaiya Agnes ndamuzi akunda akazi cyane kandi abana yigisha bakaba abahanga. Afite impano mu burezi. Kera systeme itarahinduka ngo buri mwarimu afate amasomo ye, ababyeyi bamusangaga mu rugo basaba ko yabigishiriza abana. Courage Agnes.
Uwo mwarimukazi Twagiramaliya Agnes ndamuzi akunda akazi cyane kandi abana yigisha bakaba abahanga. Afite impano mu burezi. Kera systeme itarahinduka ngo buri mwarimu afate amasomo ye, ababyeyi bamusangaga mu rugo basaba ko yabigishiriza abana. Courage Agnes.
Comments are closed.