Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore ku Isi, ku kigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere, RDB, bari kwakirana umugore cyangwa umukobwa wese uhinjiye urugwiro rwinshi bakamuha ururabo rwiza rwo kumwifuriza umunsi mwiza. Abagore n’abakobwa, abanyamahanga n’abanyarwanda bari kwinjira ku biro bya RDB ku Gishushu kuva muri iki gitondo byabatunguye cyane kandi byabashimishije. Kuri Twitter, umuyobozi w’ikigo RDB […]Irambuye
Muri Championat y’umukino wa Volley Ball 2016 mu bagore, ikipi y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ikomeje imihigo yo gutsinda andi makipe y’imbere mu gihugu bahuye. ku cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016 yahuye na St Aloys VC iyitsinda amaseti 3-0. Uyu mukino wabereye i Rwamagana muri St Aloys. Muri iyi season, usibye umukino yatsinzemo St Aloys, RRA […]Irambuye
Nyuma y’umuhango wo guteza icyamunara imwe mu mitungo y’Umuryango w’abahinzi n’aborozi INGABO wabaye muri iki cyumweru kirangiye, bamwe mu banyamuryango baravuga ko bagiye gutanga ikirego mu rukiko kubera ko ngo icyamunara cyabaye abanyamuryango bose batabyumvikanyeho. Imwe mu mitungo y’umuryango INGABO iherutse gupakirwa n’umuhesha w’inkiko w’umwuga kugira ngo izatezwe cyamunara, kubera impamvu z’umwenda wa Miliyoni zirenga […]Irambuye
Abatuye mu kagali ka Kageyo, umurenge wa Mwiri mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamiwe no gukoresha amazi y’igishanga cya Pariki y’Akagera kuko ashobora kubatera indwara zitandukanye, gusa ngo bisanga ariyo abashobokeye kuko amazi meza ahenze. Aba baturage ubusanzwe bafite amazi meza ariko ntibibabuza kujya kuvoma igishanga cy’Akagera kuko ngo amazi meza avomwa n’uwifashije, ijerikani […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri uyu wa 02 Werurwe nubwo Dr Naasson Munyandamutsa wari umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta Never Again Rwanda yitabye Imana azize uburwayi iwe mu rugo nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije Umuseke. Dr Munyandamutsa wigeze kandi kuba umuyobozi w’ikigo IRPD(Institut de Recherche et le Dialogue pour la Paix), yari umuganga […]Irambuye
Mu muganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu, mu mudugudu w’Isangano mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko, abaturage bakoze imiserege (imiferegi) ku muhanda ureshya na km 1, nyuma y’umuganda berekwa abayobozi bashya baheruka gotorwa, banaganira kuri gahunda za Leta. Abaturage batunganyije rigole z’umuhanda ureshya na km 1 uhuza umudugudu w’Isangano n’uw’Ijabiro. Uyu muhanda […]Irambuye
Nyuma y’umuganda rusange, abatuye Umudugudu wa Mumararungu, mu Kagaari ka Kabogora ya I, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge ngo bahangayikijwe n’ikibazo cy’ubujura bukorwa amanywa n’ijoro, n’ibiyobyabwenge birimo urumogi na Mugo. Kuri uyu wa gatandatu, mu gihugu hose abaturage babyukiye mu muganda rusange ngaruka kwezi uba kuwa gatandu wa nyuma wa buri kwezi. Nyuma […]Irambuye
*Agace ka Biryogo gafatwa nk’umwihariko w’Umujyi wa Kigali kubera ubuzima n’ibihakorerwa; *Benshi mu bahatuye ntibagenderaku myumvire ya bamwe mu banyamujyi bumva ko batakora umuganda; *Ubwitabire muri byose, ngo nta kiza butabagezaho. Ku bwitabire bwinshi, kuri uyu wa gatandatu abaturage bo mu midugudu ya Biryogo; Nyiranuma na Gabiro, mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge bazindukiye […]Irambuye
Kalusha Bwalya, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia, akaba n’icyamamare mu mupira w’amaguru muri Africa cyo mu gihe gishize, kuri uyu wa gatandatu hamwe n’abayobozi bakuru b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF bakoreye umuganda murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo. Bari kumwe kandi na Minisitiri w’umuco na Siporo w’u Rwanda hamwe n’umuyobozi wa FERWAFA […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2015 mu murenge wa Byumba habaye igikorwa cyakozwe n’urubyiruko rukorera TIGO cyo guha uwacitse ku icumu ibiribwa(umuceri, kawunga, ibirayi…) n’ibindi bikoresho by’isuku nk’amasabune. Uwahawe iyi nkunga ni umukecuru w’imyaka 58 witwa Umulisa Viviane yashimiye aba basore n’inkumi ku bufasha bamuhaye kuko ngo yumvaga ubusanzwe ari wenyine ariko ubu […]Irambuye