Digiqole ad

Uwagerageza guhungabanya ibyo twagezeho, ntazamenya ikimukubise – Kagame

 Uwagerageza guhungabanya ibyo twagezeho, ntazamenya ikimukubise – Kagame

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ijoro ryo kwibuka kuri uyu mugoroba

Kuri uyu mugoroba, mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku mbaga y’abitabiriye umugoroba wo kwibuka kuri stade Amahoro, yagarutse ku mateka y’u Rwanda avuga ko atagarukira ku kuba abantu barabuze ababo bakundaga, asaba Abanyarwanda kunga ubumwe bakagera ku iterambere, ariko yongeye guha gasopo buri wese ufite ibitekerezo byo gusenya ibyagezweho, Ati “Baratinze ngo baduhe uburyo bwo kurangiza ikibazo… Uwagerageza guhungabanya ibyo twagezeho mu myaka 22 ishize, ntazamenya ikimukubise..”

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ijoro ryo kwibuka kuri uyu mugoroba
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ijoro ryo kwibuka kuri uyu mugoroba

Mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mugoroba wo kwibuka wabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) aho abantu benshi barimo Perezida Kagame n’abayobozi bakuru b’igihugu n’urubyiruko bahagurutse ku Ntko Nshingamategeko y’u Rwanda berekeza muri Stade Amahoro.

Perezida Kagame yashimiye buri wese waje kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira cyane urubyiruko rwitabiriye urugendo, avuga ko rufite inshingano ku gihugu, kandi ko bitanga ikizere mu bihe bizaza igihe ruzaba rwafashe inshingano zisumbuye, ndetse ko ari icyizere ko ibyinshi byifuzwa kugerwaho bizagerwaho.

Yavuze ko akababaro Abanyarwanda babuze ababo muri Jenoside bagize utabona amagambo ukavugamo.

Ati “ugendeye ku mateka y’ibyo tubona, ibyo tubwirwa ntibishoboka kubona ijambo ubivugamo. Ariko, ntibikuraho ko dukomeza gutekereza inzira twahisemo yo kubirenga no kugera ku iterambere.”

Yavuze ko abantu barenga miliyoni bapfuye bazize ingengabitekerezo mbi, ati “Abo bose si umubare gusa, ni imiryango ni inshuti, ni abavandimwe bakundwaga n’abasigaye, babubaha, bubahana, ni na ko bikomeza n’ubwo batakiriho, ariko rero amateka y’u Rwanda ni ay’Abanyarwanda ntabwo ari aha yarangirira.”

Kagame yavuze ko mu myaka 22 ishize igihugu cyari mu rugendo rw’iterambere kandi Abantu bari hamwe.

Abahekuye u Rwanda baracyafite ibitekerezo byabo

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagarutse ku kuba hakiri abantu bahekuye u Rwanda ariko n’uyu munsi bagifite umugambi wabo mubisha.

Ati “N’uyu munsi ntabwo bibuza n’abahekuye u Rwanda, baba Abanyarwanda, n’abataribo, bafatanyije, n’uyu munsi ibyo bitekerezo byo gusenya ubumwe bwacu usanga bikiriho, ariko iby’ubu ntabwo byaba nk’ibyashize.

Abo bakwifuza kongera guhungabanya igihugu cyacu, ni inkuru gusa, ntabwo byashoboka ntabwo byakunda. Ni uko biba mu nkuru gusa, ariko, hari n’ubwo bagerageza, hari igihe kimwe bazaduha uburyo tubereke icyo tuvuga. Rimwe gusa, bazaduhe uburyo, tubone aho duhera.”

Perezida Kagame yatanze gasopo ku muntu wese wagerageza gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibyagezweho ati “Uwagerageza guhungabanya ibyo twagezeho mu myaka 22 ishize, abo twumva bazenguruka ku mipaka, biratinze gusa ngo bahe abantu uburyo bwo kurangiza ikibazo, biratinze, ntabwo bamenya icyabakubise. Ndibwira ko banyumva, iyo bageragezaga gusa, ngo baduhe ubwo buryo bwo kurangiza ikibazo. Byaba ari ukwibeshya.”

 

Imbaraga zo kubaka igihugu ziri mu bumwe bw’Abanyarwanda…

Perezida Paul Kagame yavuze ko akangurira Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka, bagafatanya mukurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gukomeza ibyo igihugu cyubaka.

Yagize ati “Nta mbaraga twagira, nta n’ibitangaza twakora ngo tugarure abo twabuze, ariko nk’Abanyarwanda dufite ubushobozi bwo gukorera hamwe.

Tuzakomeza gukora uko dushoboye kose ngo duhangane n’ibibazo biremereye ari ibyaturutse kuri aya mateka n’ibyaturuka ku zindi mpamvu igihugu cyagenda gihura na byo. Ibibazo ntibibura bizahoraho, ariko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ibyacu uko bizaba biteye kose.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’abandi kugira ngo Isi ibone amahoro, ariko ngo bigomba kuba mu bwubahane.

Kagame agana ku musozo w’ijambo rye, yavuze ko Abanyarwanda bafite ubushake bwinshi mu kubona ibisubizo by’ibibazo byabo.

Ati “Ubushake Abanyarwanda dufite, ibisubizo bigenda biboneka kuruta ibibazo duhura na byo, iteka ryose ni uguhora dushaka ibisubizo. Dukomeze ntiducike intege, mu mbaraga dufite n’izo dushobora kubaka duhangane n’icyo aricyo cyose cyashaka kuduca intege mu buzima bwacu. Mu bufatanye nta kintu mbona cy’inzitizi cyatubuza kugera ku buzima dukwiriye kandi dushaka. Ibyabaye ntibizasubira.”

Ku Kimihurura Perezida Kagame atangiranye n'urubyiruko 'Walk to Remember'
Ku Kimihurura Perezida Kagame atangiranye n’urubyiruko ‘Walk to Remember’
Urubyiruko rutari ruke rwitabiriye uru rugendo rwo kugarukira kuri Stade Amahoro
Urubyiruko rutari ruke rwitabiriye uru rugendo rwo kugarukira kuri Stade Amahoro
Aha bari barenze ku Gisiment bageze munsi ya Stade Amahoro
Aha bari barenze ku Gisiment bageze munsi ya Stade Amahoro
Binjiriye mu muryango ureba i Kanombe
Binjiriye mu muryango ureba i Kanombe
Urubyiruko cyane cyane nirwo rwitabira iki gikorwa
Urubyiruko cyane cyane nirwo rwitabira iki gikorwa
Irindi tsinda ry'abari muri uru rugendo binjira muri stade
Irindi tsinda ry’abari muri uru rugendo binjira muri stade
Stade yari yuzuye abaje muri uyu mugoroba wo kwibuka
Stade yari yuzuye abaje muri uyu mugoroba wo kwibuka
Bamwe mu bayobozi b'ingabo n'abaturage banyuranye baje muri uyu mugoroba wo kwibuka
Bamwe mu bayobozi b’ingabo n’abaturage banyuranye baje muri uyu mugoroba wo kwibuka
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bamanuka mu kibuga gucana urumuri rw'ikizere
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bamanuka mu kibuga gucana urumuri rw’ikizere
Perezida acana urumuri
Perezida acana urumuri
Uru rumuri yagiye aruha ku bana bari hasi nabo ngo barukwize muri bagenzi babo nk'ikimenyetso cy'ikizere
Uru rumuri yagiye aruha ku bana bari hasi nabo ngo barukwize muri bagenzi babo nk’ikimenyetso cy’ikizere
Amaze kubacanira yasubiye muri stade hejuru
Amaze kubacanira yasubiye muri stade hejuru
We na Mme Jeannette Kagame bajyanye urumuri rw'ikizere mu bari hejuru
We na Mme Jeannette Kagame bajyanye urumuri rw’ikizere mu bari hejuru
Perezida aracanira n'urubyiruko asanze hejuru uru rumuri
Perezida aracanira n’urubyiruko asanze hejuru uru rumuri
Abahanzi barimo Mariya Yohana, Suzana Nyiranyamibwa, Masamba na Muyango baririmbye kuri uyu mugoroba
Abahanzi barimo Mariya Yohana, Suzana Nyiranyamibwa, Masamba na Muyango baririmbye kuri uyu mugoroba
Baririmbye indirimbo zirimo izo mu myaka yashize Jenoside ikirangira
Baririmbye indirimbo zirimo izo mu myaka yashize Jenoside ikirangira
Uyu mugoroba witabiriwe n'abarenga 25 000 biganjemo urubyiruko
Uyu mugoroba witabiriwe n’abarenga 25 000 biganjemo urubyiruko

Photos/Eveode MUGUNGA/Umuseke

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Icumu ryarunamuwe amashyi menshi kuri kagame wacu ni salomo. Imana yatwihereye wana ndashimira inkotanyi zigikundiro mbura uko nzita nkazita abacunguzi

  • Iri jambo ryj HE #PaulKagame riranshimishije cyane. Nibatwumve n’ukuri, byose yabivuze ntakindi nakongeraho.

    Never again!

  • Iyi mvugo harya Siyo yakoresheje avuga Perezida Kikwete wa Tanzaniya?

    • Niyo rwose! Ahantu iri kukurya uhashime.
      reka nanjye mbisubiremo, uzagerageza ntazamenya ikimukubise.
      Turi maso, turinze igihugu cyacu kurusha ejo hashize, kandi n’abagerageza ejo bundi warabibonye mu Birunga uko byabagendekeye.
      Iyaba wamugani baziraga rimwe ikibazo kikarangirira rimwe bakareka no gukomeza gufata ku ngufu no kwica abavandimwe b’abanyecongo.

      • Ngaho ra ngoturi mubumwe nubwiyunge..

        • Wagirango tujye gushaka Fdlr muri congo nako mu Burundi ngo twiyunge nabo?hahah ndagushinyitse.

      • KANDI HARAGUYE ABASIRIKARE BA RDF 4 , HAGWA UWO BITIRANYIJE NA FDLR . ABANYAMAKURO BABUZGWA KWEREKANA IMIRABO YA RDF .HHHHH
        KANDI RDF IFITE MILITARY EQUIPMENT MODERN ARIKO NTACYO BAMAZE .

        • Hahahaaaa waruhari Harya ko utafashe ama Foto ngo wikorere iyawe nkuru murarushywa n’ubusa ariko tu muzashira mugitekereza gutyo kuko nta Kiza umwicanyi yigeze abona cg ngo atsinde urugamba !!!? Ikiza kizaganza ikibi kandi ikiza kirigaragaza ubu . N’ikibi cyarigaragaje 1994 .

        • @UDAKANGWA, Ndumva ubivuganeza nkuwaruhari, Nonese niba fdr Itera hagapfa RDF zingana zityo niki kibabuza kuzavuba bagafata igihugu??? Ukaba umuyobozi mubicanyi
          Niba bo batera hagafpa RDF ndumva ntagituma batinda mumashyamba nako Mumuji wa BJ. Nibaze birukane RDF turebe nibwo tuzamenya koko ko fdr itajya ipfa.
          Gusa umenyeko ntankozi yibibi cg uwifuza kwica benekanyarwanda adusenyera igihugu Imana izongera gushyigikira. Ntamaraso y’Umunyarwnda akwiye kongera kumeneka. Nabo ba fdr nibisubiraho bakihana bakareka umugambi wabo na shitani wo kwica abanyarwanda, bakareka kumena amaraso, bakaza bashaka KUBAKA IGIHUGU, tuzabakiraneza, tuzabana mumahoro, bazaturana muriki gihugu ntankomyi.

      • Umubano mwiza na Tanzaniya niwo uzakemura ibibazo byose dufite.Ibyo sijye ubivuze.

    • Uwiteka aravugango ukora ibibi nkakwihorera, ukibwirako uhwanye nange rwose, ariko nzahuhana, nutisubiraho. Ijambo umukuru wigihugu yavuze, niryoguhumuriza abanyarwanda ndetse nokwibutsa izo nkozizibibi nababashyigikiye bose ko IMANA YACU ndtse natwe abanyarwanda turi tayari, kurengera abanyarwanda bose ntavangura narimwe. Ko uwifatanya nizo nkozi zikibi bazavunagurika. Nukuri Imana ntizemera ko abantu basha kwica abanyarwanda bayobora ikigihugu. Never.

  • kd uriya muriro nuwa eliminate

    • Kc, uretse ko urwango, isoni n’ikimwaro bikuvugisha n’ibyo utabasha gusobanura, ubundi uwakubaza icyo ” Illuminati” aricyo n’aho gihuriye n’uru rumuri rukwibutsa ubugome butagira urugero wakoze cyangwa bwakozwe n’abo ushyigikiye wasubiza iki?

    • @kc, Abishe abanyarwandase, nibo bamalayika?
      Kwibuka ducana urumuri ry’ikizere si illuminati, ahubwo abishe impinja, abasaza, abacecuru, abasore bimigenda, abangavu n’inkumi, nababashyigikiye bose nibo ba illuminati.

  • Joel we urashaka ko twiyunga na Kikwete se….

  • Hari aho nemeranya na HE abanyarwanda banyotewe no gukora cyane no gushaka icyatuma barushaho gutera imbere ariko ubuyobozi usanga bubabera kidobya ntibabashe kugera ku inzozi zabo. kuko abanyarwanda baritanga rwose ariko politike y’itekinika iri hanze aha ituma basubira inyuma cg bakadindira bigatuma n’imitekerereze yabo itaba myiza. erega ntawanga igihugu cye ahubwo uburyo abayeho nibyo bituma yitwara nk’umwanzi wacyo

    • Uti ” ntawanga igihugu cye?” Ni ukuvuga rero ko n’abateguye Genocide yari igamije kurimbura abatutsi twibuka none nabo bakundaga/bakunda u Rwanda? Kandi bashaka kurimbura bamwe mu banyarwanda? Hari igihe ureba ibintu abantu bandika babyoroheje cyane ukumirwa, ukibaza niba baba batekereje ku byo bandika bikakuyobera.

    • @Mutesu: Sinzi icyo wita ” gutekinika” gituma wahita witwara nk’umwanzi w’igihugu kandi wagikundaga nk’uko ubivuga, ariko n’ubundi nta rukundo mbonye aho aho uzakunda igihugu cyawe ari uko ibintu byose bimeze neza! Sindumva n’icyo gihugu kimeze gityo kandi uretse ko nta n’ikibaho. Ibyo uvuze ni nko kuvuga ko uzakunda umwana cyangwa umubyeyi wawe ari uko ibintu bimeze neza maze hagira ikitagenda ukamufata nk’umwanzi! Nta rukundo mbonye aho rero, ahubwo igihe bimeze nabi nibwo urukundo nyarwo rugaragara!

    • @Mutesi, nshuti, ntibikabeho ko waba umwanzi w’Igihugu kubera abantu bamwe nabamwe, wowe kora neza ibyo ushinzwe, igane abayobozi beza gukoraneaza, utungire agatoki inzego zibishinzwe ahobitagenda neza. Ba intwari nibakoko w’umvaneza gahunda ya Leta.
      Nitwe tuzahindura igihugu cyacu icyo twifuza.

  • Hummm! ni hatari. ibihe burya koko bihinduka vuba cyane kdi amateka ahora yisubiramo. ese nta kuntu bariya twabasanga aho bari wa mugani tukarangiriza ikibazo rimwe? twabyigaho da! byakunda kuko si ubwa mbere!

  • U Rwanda ruriho kdi ruzakomeza rubeho ne ndetse abanyarwanda bahisemo neza kuko bahisemo ko ntawe ukwiye kubagenera uko bagomba kubaho nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ubu u Rwanda rwariyubatse kdi iterambere rirakomeje Imana ikomeze ibe hafi abanyarwanda muri ibibihe twibuka abavandimwe ababyeyi inshuti twaburiye muri Genocide yakorewe abatutsi .

  • Just,Ubumwe bwacu nkabanyarwanda numubavu mwiza utanga Umwuka wikizere cyubuzima twabuze mu bihe byashize, Turabashimiye cyane.

  • Ariko nawe ntugashinyagure wabonye hehe Umututsikazi usa n’uyu mugore Min w’umuco Uwacu Julienne? Wari wareha inteko ishinga amategeko ni abahutu buzuyemo?

    Niba uha agaciro amoko yabo harimo abatutsi bangahe? Ese niyo wabashaka wakurahe abahagije baminuje ko benshi babujijwe amahirwe yo kwiga.

    Abatutsi uvuga ni PM Murekezi? Bosenibamwe? Cg ni Min MYICT Philbert? Abarokotse bararengana. Wasanga abatutsi uvuga ari ba Makuza?

    Abacitse ku icumu batarengana.

  • @Kazungu: Uri kuningurana ariko icyo ugomba kumenya ni iki(usanzwe unakizi): Umutekano w’u Rwanda nta na rimwe uzagibwaho impaka Perezida Kagame ahari. Izindi ” insinuations”, cyangwa ” interpretations ” zose ukora ni uburenganzira bwawe kandi zirakureba.

  • Ntamuriro usobanura amahoro ubaho usibye abasatani namashini nibyo bikoresha ibimenyetso byumuriro

    • @kc, niba umuriro udasobanura amahoro, kwica impinja nibyo bisobanura amahoro????
      Menyako uriya sumuriro ahubwo “N’URUMURI” rw’ikizereko nubwo abanyrwanda bishwe, impfubyi zikirera, imiryango myinshi ikazimira, incyikye zigasigara ntawuzitaho amatongo akaba ariyo mazu yabo, ko nubwo abicanyi (abakozi bamashitani) bifuzagako igihugu kizima, HARACYARI IBYIRINGIROKO ABANYARWANDA twese twakongera tukabana tukiyubakira igihugu, ko abarokotse Genocide bakongera bakabaho. Bitandukanye nibyo abicanyi bifuzaga.

  • ca bugufi ube mu rwanda mu mahoro.

Comments are closed.

en_USEnglish