Abahinzi b’ikawa mu karere ka Muhanga, akagari ka Shori bavuga ko igiciro kingana n’amafaranga y’u Rwanda 150 bagurirwaho ikawa muri uyu mwaka kidahagije ugereranyije n’ukuntu bavunika. NAEB yo ivuga ko atariyo igena igiciro ahubwo ngo kigenwa n’uko ku isoko umusaruro w’ikawa uhagaze. Ikawa ni kimwe mu bihigwa bizamura ubukungu, ndetse mu mwaka ushize wa […]Irambuye
Urugaga rw’Abikorera (PSF) binyuze mu gashami karwo k’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda batangije amarushanwa mu gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera umusaruro w’ibikorwa byabo, iki kigo ngo cyateguye miliyoni 500 y’u Rwanda yo gufasha aba bahinzi mu bikorwa byabo ngo bongere umusaruro. Ku rwego rw’Igihugu kuri uyu wa kane iki gikorwa cyatangiriye ku mugaragaro mu karere […]Irambuye
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mujyi wa Rochester bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22 baboneraho n’umwanya wo kugaragaza isura y’u Rwanda n’icyerekezo gishya cy’ababyiruka. Abanyarwanda baba mu mujyi wa Rochester biganjemo abanyeshuri biga muri kaminuza ebyiri ziherereye muri uyu mujyi arizo University of Rochester ndetse na Rochester Institute […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu, abakozi ba Sosiyete y’itumanaho ya MTN_Rwanda basuye incike 18 zacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse basura Urwibutso rwa Jenoside basobanurirwa amateka ya Jenoside muri aka gace. Muri iki gikorwa, incike zacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Rayon Sports FC yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, rwo ku gisozi, mu Karere ka Gasabo. Abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo ibihumbi by’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abakinnyi ba Rayon Sports batambagijwe ibice bitatu bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi. Abakinnyi […]Irambuye
Ku itariki ya 10 Mata 2016, Abanyarwanda baba muri Djibouti hamwe n’inshuti zabo bahuriye mu Mujyi wa Djibouti bafatanya Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu butumwa bwatanzwe na NKURAYIJA Jean Marie Vianney waje muri uyu muhango ahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, yasabye ko muri iki gihe […]Irambuye
Gasabo – Mu murenge wa Ndera kuri uyu wa mbere habaye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibihumbi biciwe ahanyuranye muri aka gace cyane cyane ku bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Caraes aho n’abarwayi bari yo batagiriwe impuhwe. Iki gikorwa cyabanjirijwen’urugendo rwo kwibuka rwavuye ahitwa kuri 15 rugana i Ndera hamwe n’igitambo cya Misa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu ubwo bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murenge wa Murama Akagali ka Nyakanazi umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yasabye abafite amakuru ku bishwe muri Jenoside barenga 100 bitaramenyekana aho bajugunywe kuyatanga kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro. Kwibuka muri uyu murenge wa Murama byaranzwe n’ihungabana rikomeye kuri bamwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Mata 2016, Abanyarwanda bagize Diaspora yo muri Côte d’Ivoire bafatanije n’inshuti zabo bahuriye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabereye Abidjan mu cyumba mberabyombi cya Latrille Event, ukaba witabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi, harimo Abanyarwanda bakorera umuryango w’abibumbye, abakorera Banki […]Irambuye
Kigali – Mu ijoro ryo kuwa 08 Mata 2016, mu ndirimbo nyinshi zaririmbwe nyuma gato ya Jenoside kugeza ubu aba bahanzi bakoze igitaramo cyo kwibuka cyateguwe na Dieudonne Munyanshoza na Mariya Yohanna bise “Ntacyambuza Kubibuka”. Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abayobozi ku nzego nkuru nka Minisitiri w’Umuco na Siporo, Minisitiri wo gucyura impunzi no […]Irambuye