Digiqole ad

Congo-Brazzaville: Bwa mbere habereye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside

 Congo-Brazzaville: Bwa mbere habereye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside

Amb Habyalimana acana Urumuri rw’icyizere bwa mbere muri Congo Brazzaville

Ambasade y’u Rwanda muri Repuburika ya Congo (Brazzaville) kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2016, yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu.

Minisitiri w'Umuco n'Ubugeni Congo, Bienvenue OKIEMY na Amb Habyalimana bacana Urumuri rw'icyizere bwa mbere muri Congo Brazzaville
Minisitiri w’Umuco n’Ubugeni Congo, Bienvenue OKIEMY na Amb Habyalimana bacana Urumuri rw’icyizere bwa mbere muri Congo Brazzaville

Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, Abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda bahaba.

Ambaderi w’u Rwanda Dr Jean Baptiste HABYALIMANA, yasobanuye impamvu yo kwibuka.

Ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije ibintu bitatu by’ingenzi: kunamira abazize Jenoside, kubasubiza icyubahiro bambuwe no kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside.”

Icya kabiri ngo ni ukubwira abazize Jenoside ko hari icyizere cyo kubaho ku bwabo, ko umwijima wasimbuwe n’urumuri.

Icya gatatu ngo ni uko “Twibuka kugira ngo dukangurire buri muntu wese kwifatanya natwe kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

Yagarutse ku myitwarire igayitse y’Umuryango Mpuzamahanga watereranye u Rwanda mu gihe rwari ruwukeneye muri 1994.

Yibutsa ko buri gihugu gifite inshingano zo kurwanya Jenoside, ko atabona impamvu ibihugu bimwe bigicumbikiye abagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabasabye gushyigikira intambwe igihugu kimaze gutera cyiyubaka nyuma y’imyaka 22 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba buri wese ko yafatanya n’u Rwanda mu kurwanya uburyo bwose bwatuma Jenoside yongera kubaho.

Asobanura insanganyamatsiko y’uyu mwaka, Amb. Habyalimana yavuze ko imwe mu nzira z’ingenzi yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari uko buri muntu atahishira ikibi, ngo yicecekere aho abonye gupfobya no guhakana Jenoside.

Ati “U Rwanda rwakagombye kubera Isi yose isomo, kuko hatabayeho uruhare rwa buri wese mu kurwanya Jenoside, amacakubiri, urwango n’ubundi bugome, ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba n’ahandi.”

Yashimiye FPR yahagurutse igahagarika Jenoside ndetse ikabohora u Rwanda.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje gutera imbere kuko rufite umuyobozi mwiza uharanira ubumwe, amahoro, umutekano n’iterambere rya buri mu Munyarwanda.

Anthony K.O BOAMAH, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira Amajyambere (PNUD) muri Congo- Brazzaville, wasomye ubutumwa bw’Umunyamabanga Mururu wa UN Ban Ki Moon.

Anthony yanabwiye abari aho ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu bintu bihangayikishije uyu muryango, avuga ko PNUD  izafatanya na Ambasade y’u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka izakomeza gukora.

Minisitiri w’Umuco n’Ubugeni muri Repubulika ya Congo, Bienvenue OKIEMY, wari uhagariye Leta yabo muri uyu muhango, yavuze ko nyuma y’ibyabaye mu Rwanda, Congo n’abaturage bayo bihanganishije Abanyarwanda.

Yangeyeho ko  bazafatanya n’Isi yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyatuma Jenoside yongera kubaho.

Yanashimiye u Rwanda n’Abanyarwanda ku ntera igaragara mu iterambere bamaze kugeraho, avuga ko byerekana ko basenyeye umugozi umwe.

Ati “Natwe hari byinshi tubigiraho.”

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Ubugeni muri Congo Brazzaville
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubugeni muri Congo Brazzaville
Bari benshi baje gushyigikira Abanyarwanda
Bari benshi baje gushyigikira Abanyarwanda
Abaje kwifatanya n'Abanyarwanda kwibuka muri Congo Brazzaville
Abaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka muri Congo Brazzaville

Adeline M– USEMA/Congo Brazzaville

 

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish