Komiseri w’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro mu muryango w’Ubumwa bwa Afurika yunze, Rhoda Peace Tumusiime yatangaje ko umugabane wa Afurika muri rusange wahuye n’ingaruka zikomeye zaturutse ku mihindagurikire y’Ibihe yiswe ‘El Niño’. Mu Rwanda, hirya no hino by’umwihariko mu ntara y’Uburasirazuba hakomeje kuvugwa amapfa n’inzara byatewe n’izuba ryinshi ryatse igihe kirekire bigatuma abahinzi n’aborozi batabona umusaruro uhagije. […]Irambuye
UPDATE: Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi b’ibihugu binyuranye bakomeje kugera mu Rwanda, aho baje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe izasoza kuwa mbere tariki 18 Nyakanga. Kugera ku masaha ya nijoro cyane abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baracyagera mu Rwanda, Jorge Carlos Fonseca wa Cape Verde nawe yamaze kuhagera. […]Irambuye
Mu gufungura ku mugaragaro inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri kubera mu Rwanda kuva kuwa 10 Nyakanga, Perezida wa Senegal, Macky Sall yasabye Afurika guhagurukira ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi no gushyira imbere iterambere ridaheza, avuga ko uyu mugabane udakwiye kugwa mu mutego w’abawubuza gukoresha ingufu z’amashanyarazi ufite. Nubwo hari ibibazo, imishinga y’iterambere n’ibikorwa remezo ku […]Irambuye
Kigali – Abaturage bo mu kagali ka Nonko mu murenge wa Nyarugunga baravuga ko nta na rimwe bigeze babona urujya n’uruza rw’indege ku kibuga cy’indege cya Kigali aha i Kanombe nko kuri uyu wa kane no kuwa gatanu. Umunyamakuru w’Umuseke nawe yabonye urujya n’uruza rudasanzwe. Ni inama y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iri kubera i […]Irambuye
UPDATE: Perezida Brahma Ghali wa Sahrawi Arab Democratic Republic nawe yageze i Kigali mu nama y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti nawe ageze i kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu. Museveni ageze i Kigali mu masaaha ya nyuma ya Saa Sita aho na we yitabiriye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na […]Irambuye
Kuva mu mwaka wa 2011 muri Libya hatangira intambara yakuyeho uwari Perezida Muammar Gaddafi, Abanyalibya bafata umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’uwabatereranye nk’uko byatangajwe n’umwe mu Banyalibiya bari mu Nama ya Afurika yunze Ubumwe. Dr Nkosazana C. Dlamini Zuma uyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe avuga ko iriya mitekerereze isangiwe n’Abanyalibya benshi, gusa ngo sibyo […]Irambuye
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ageze i Kigali kuri uyu wa 14 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe n’igice, aje mu mirimo y’inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali. Mugabe niwe muyobozi wa mbere mu bayobora ibihugu biri muri African Union ugeze mu Rwanda kwitabira iyi nama. Uyu muyobozi yahagurutse n’indege kuri […]Irambuye
Muri iki gitondo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yahaye abanyamakuru ikiganiro ku bibazo binyuranye biri kuganirwaho muri iyi nama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iri kubera i Kigali, umunyamakuru w’Umuseke yamubajije impamvu Umuryango wa Africa yunze ubumwe utohereza umutwe w’ingabo w’uyu muryango wo gutabara aho bikenewe asubiza ko ari umwanzuro uzaganirwaho n’abakuru b’ibihugu […]Irambuye
AUSummit – Sosiyete Sivili iharanira kurengera ibidukikije muri Afurika yasohoye itangazo risaba Isi gukanguka igahangana n’uburozi ‘hydrofluorocarbons’ buba muri za Firigo n’ibyuma bitanga ubukonje bizwi nka ‘Air Conditioner’ kuko ngo bisa n’ibyirengagizwa kandi bifite ingaruka zo gutuma Isi ishyuha kurusha n’imyuka ya Carbon dioxide (CO2). Sosiyete Sivili iharanira kurengera ibidukikije muri Afurika “Pan African Climate […]Irambuye
*Dr Dramini Zuma avuga ko ubutegetsi bubereyeho kurinda abaturage atari ukubahungabanya, *African Passport: ati “Abanyafurika bakeneye kwiga, gucuruza…aho ari ho hose ku mugabane wabo.” Mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe iri kubera i Kigari, kuri uyu wa 13 Kamena, Umuyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango Dr Nkosazana Dlamini Zuma yavuze ko ubutegetsi bubereyeho […]Irambuye