Digiqole ad

Afurika ntidukwiye kugwa mu mutego w’abatubuza gukoresha amashanyarazi dufite- Macky Sall

 Afurika ntidukwiye kugwa mu mutego w’abatubuza gukoresha amashanyarazi dufite- Macky Sall

Macky Sall yasabye ko Afurika itagwa mu mutego w’abayibuza gukoresha ingufu z’Amashanyarazi ifite

Mu gufungura ku mugaragaro inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri kubera mu Rwanda kuva kuwa 10 Nyakanga, Perezida wa Senegal, Macky Sall yasabye Afurika guhagurukira ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi no gushyira imbere iterambere ridaheza, avuga ko uyu mugabane udakwiye kugwa mu mutego w’abawubuza gukoresha ingufu z’amashanyarazi ufite.

Macky Sall yasabye Afurkika kutabuzwa gukoresha Amashanyarazi yayo
Macky Sall yasabye ko Afurika itabuzwa gukoresha Amashanyarazi yayo

Nubwo hari ibibazo, imishinga y’iterambere n’ibikorwa remezo ku mugabane wa Afurika birimo biratera imbere bitewe n’ubushake bw’Abakuru b’ibihugu by’umwihariko  uruhare rw’umugambi w’Abakuru b’ibihugu bakunze kumvikana ko baharanira iterambere ry’ibikorwa remezo uyobowe.

Mu rwego rw’ikoranabuhanga, Macky Sall yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere ikoranabuhanga, by’umwihariko umugambi wa fibre optic uhuza ibihugu bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba  (EAC).

Yavuze ko Afurika mu gukorana n’umuryango mpuzamahanga mu gushyira mu bikorwa gahunda nshya y’isi y’iterambere rirambye, Afurika ifite ubushake mu gukomeza gahunda z’iterambere kuri bose,

Macky Sall yavuze ko kugira ingo itereambere kuri bose rigerweho, Afurika igomba guhindura politike n’imikorere, nayo igatangira gushyira imbaraga ku nkingi nshya z’iterambere nko mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubukungu bw’ibihugu.

Afurika ifite ubushobozi bwo kwagura umusaruro w’inganda binyuze ku baturage bayo bakiri bato, ku bushake bw’abagore, ku musaruro w’ubuhinzi n’umutungo kamere ufitwe n’ibihugu bitandukanye. Perezida Macky Sall avuga ko icyo bisaba ari ugutoza abakozi, by’’umwihariko mu ikoranabuhanga.

Uyu mugambi wo guteza imbere inganda muri Afurika kandi ngo ushyigikiwe n’Umuryango Mpuzamahanga n’igihugu cy’Ubushinwa kiteguye gushyigikira imishinga yose y’iterambere igaragaramo udushya, ikoranabuhanga n’impinduramatwara ya kane y’inganda.

Perezida Macky Sall ati “Ariko amahirwe yose dufite ntacyo yaba amaze nta n’icyo yatugezaho tudafite ingufu z’amashanyarazi zihagije.”

Akomeza agira ati “Birihutirwa cyane ko tuzamura urwego rw’ingufu z’amashanyarazi kuko zidahari nta terambere dushobora kugeraho.”

Asaba ko hashingwa ikigega cyo gushyigikira imishinga y’amashanyarazi kuko hari n’abaterankunga bamaze kwemera gutera inkunga icyo kigega, barimo Ubufaransa bwemeye gushyiramo Miliyari ebyiri z’amadolari.

Avuga ko umugabane w’Afurika utagomba kubuzwa kwihitiramo ibiyebereye kandi byayizamura. Ati “ Afurika ntigomba kugwa mu mutego w’abayibuza gukoresha zimwe mu ngufu z’amashanyarazi ifite

Macky Sall ugaragaza aya mahitamo nka kimwe mu bizagira uruhare mu kuzamura umugabane wa Afurika, yakomeje agira ati “ Twese tuzi ko dukeneye ingufu z’amashanyarazi zihagije kandi zinyuranye kugira ngo tugere ku kwihaza ku ngufu z’amashanyarazi.”

Yavuze ko mu gihe indi migabane ikoresha ingufu zose ifite, itagomba kubuza Afurika yo gukoresha ingufu zose ifite by’umwihariko zimwe mu ngufu zisubiranya (renewable energy) nk’izikomoka ku mashyuza (geothermic) na charbon.

Sall avuga ko hagomba kubaho ikoranbuhanga rifasha Afurika kubyaza umusaruro ingufu z’amashanyarazi ari muri uyu mugabane,

Asaba abafatanyabikorwa n’abaterankunga ku mugabane wa Afurika  barimo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) bakomeza gutera inkunga imishinga ihari n’iteganywa mu gihe kiri imbere.

Ati “Afurika turabizi ntabwo iri mu bangiza cyane akayunguruzo k’izuba, kuko uruhare rwacu mu kwangiza ikirere ari ruto cyane.”

Avuga ko ari ngombwa ko Afurika ikomeza gushyigikira cyane uruhare yiyemeje mu kurengera ikirere n’ibidukikije, ariko ko na none ku buryo bitayibuza kongera ingufu z’amashanyarazi ikeneye kugira ngo itere imbere.

Macky Sall yibukije Afurika ko kugira ngo igere ku ntego z’iterambere ishaka nk’uko bikubiye mu cyerekezo 2063 Afurika yihaye, ubuyobozi bwo muri Afurika bugomba gushyiraho igenamigambi risubiza ibyo abaturage bashaka no gukomeza imikoranire n’imiryango y’ubukungu ihuza ibihugu.

Minisitiri Mushikiwabo yatanze ikiganiro
Minisitiri Mushikiwabo yatanze ikiganiro
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Dlamini Zuma yatanze ikiganiro
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Dlamini Zuma yatanze ikiganiro
Perezida Jacob Zuma wa Afurika y'Epfo mu biganiro by'abakuru b'ibihugugu na Guverinoma
Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo mu biganiro by’abakuru b’ibihugugu na Guverinoma
Abakuru b'ibihugu na Guverinoma bibanze ku bizitira Afurika kugera ku majyambere
Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bibanze ku bizitira Afurika kugera ku majyambere
Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bagarutse ku kibazo cy'ingufu z'amashanyarazi
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagarutse ku kibazo cy’ingufu z’amashanyarazi
Abaturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye ibiganiro by'abakuru b'ibihugu na Guverinoma
Abaturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na Guverinoma
Min Mushikiwabo yahaye ikaze abashyitsi
Min Mushikiwabo yahaye ikaze abashyitsi
Ibiganiro bitaratangira Nkosazana na Mushikiwabo babanje kuganira bakanyuzamo agatwenge
Ibiganiro bitaratangira Nkosazana na Mushikiwabo babanje kuganira bakanyuzamo agatwenge
Abakuru b'ibihugu baramukanyaga ubona bafitanye urugwiro
Abakuru b’ibihugu baramukanyaga ubona bafitanye urugwiro

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ese Kabila yahageze kandi aho yagombye kugira icyabivugaho bitewe ningufu Inga ifite mu karere? Nkurunziza,Magufuli, turebe niba baraza muriyi nama.

    • BRAVO MACKY SALL. TWEBWE ARIKO UMENYA MISIRI ITAZATWOROHERA; Hari uwigeze kumbwira ko kuva kera MISIRI bashyizeho umutwe w’ingabo zizarwanira mu misozi i wacu mugihe tuzaba dukoze ku mazi ya NIL!!!

  • Ba Magufuli, Nkurunziza, abo muli Angola, Congo Braza, Gabo, Cameroun … bari he?! Batubwiye ko hazaza abagera kuri 35 hamaze kugera bangahe?! Salva Kiir ubanza atakije ari mu gatekano gacye cyo kimwe na Nkurunziza.

  • @k ngo baturwanya? hah ko ari ayacu se kuki tutayakoraho bazibeshye,rutuku washyizeho ayo masezerano yashakaga ko abirabura tutongera gutera imbere ariko yaribeshye,ndetse urugomero rumwe rwatangiye kubakwa Ethiopia

Comments are closed.

en_USEnglish