Digiqole ad

El Niño ngo yagize ingaruka zikomeye ku buhinzi n’ubworozi muri Afurika

 El Niño ngo yagize ingaruka zikomeye ku buhinzi n’ubworozi muri Afurika

Tumusiime avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeje kugera ku Banyafurika benshi

Komiseri w’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro mu muryango w’Ubumwa bwa Afurika yunze, Rhoda Peace Tumusiime yatangaje ko umugabane wa Afurika muri rusange wahuye n’ingaruka zikomeye zaturutse ku mihindagurikire y’Ibihe yiswe ‘El Niño’.

Tumusiime avuga ko ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere zikomeje kugera ku Banyafurika benshi
Tumusiime avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeje kugera ku Banyafurika benshi

Mu Rwanda, hirya no hino by’umwihariko mu ntara y’Uburasirazuba hakomeje kuvugwa amapfa n’inzara byatewe n’izuba ryinshi ryatse igihe kirekire bigatuma abahinzi n’aborozi batabona umusaruro uhagije.

Komiseri w’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro muri AU, Rhoda Peace Tumusiime yabwiye Itangazamakuru ko imihindagurikire y’ibihe yateje izuba rikabije n’imyuzure mu bice bitandukanye byagize ingaruka zikomeye ku buhinzi n’ubworozi ku mugabane wa Afurika.

Ati ” Mu bihugu byo mu Magepfo y’umugabane wa Afurika by’umwihariko muri Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe, Malawi n’ibindi, abahinzi barenga miliyoni 40, ni ukuvuga 70% by’’abahinzi mu magepfo ya Afurika bagizweho ingaruka na El Niño.”

Akomeza agaragaza ingaruka zatewe n’iyi mihindagurikire y’ibihe, yagize ati “ Uyu mubare ni munini cyane, bigaragaza ko batakaje byinshi mu musaruro wabo, nka Afurika y’epfo amatungo menshi yarapfuye.”

Ashingiye kuri raporo ya UNICEF, Tumusiime yavuze ko ingaruka za El Niño zirimo no gutuma ikibazo cy’ibiribwa gikomeza kwiyongera ku mugabane wa Afurika, ku buryo hari abaturage bagera kuri Miliyoni 11 bagizweho ingaruka n’ibi bibazo, akavuga ko bashobora no guhura n’ingaruka zituruka ku ibura ry’ibiribwa.

Tumusiime avuga ko abenshi muri aba bagizweho ingaruka n’iyi mihindagurikire y’ibihe ari abo mu Magepfo ya Afurika, no mu Burasirazuba bwa Afurika cyane cyane muri Ethiopia aho abaturage bagera kuri Miliyoni 10 badafite ibiribwa bihagije.

Yavuze ko icyo Afurika ikora ku bibazo nk’ibi, ari ugukora ubuvugizi no kugaragaza ko ikibazo gihari, hanyuma ibihugu byahuye n’iki kibazo bigafashwa by’umwihariko kongera kubyutsa ubuhinzi bwabyo.

Mu bufasha bw’igihe kirambye ngo ibi bihugu byagizweho ingaruka n’imihindagurikire y’ibihe bihabwa burimo kuzamura uburyo bwo kuhira no gufata amazi mu gihe imvura igwa.

Rhoda Peace Tumusiime avuga ko nyuma y’amasezerano ya Malabo yo muri 2003, agamije kuzamura ubuhinzi muri Afurika ariko yaje kudashyirwa mu bikorwa, kugeza ubwo abayobozi ba Afurika bongeye gusubiza amaso inyuma mu 2013 bakiyemeza gushyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje.

Ubu ngo ubukungu burazamuka ku kigero cya 4% kandi n’ishoramari mu buhinzi ririmo kwiyongera nk’uko abakuru b’ibihugu bari babyiyemeje.

Zimwe mu mbogamizi ubuhinzi bufite muri Afurika muri iki gihe, zirimo ibibazo bikiri muri Politiki zo kongera umusaruro ku bahinzi bato n’abanini, kongerera agaciro umusaruro w’’ubuhinzi, kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi n’impungenge

Tumusiime avuga indi mbogamizi iri mu buhinzi bwa Afurika ari imyumvire y’abakiri bato badashaka kwinjira mu buhinzi, ahubwo bakifuza gukora imirimo yo muri Serivisi n’indi iboroheye.

Tumusiime avuga ko imihindagurikire y'ikirere yagize ingaruka zikomeye ku buhinzi bwo muri Afurika
Tumusiime avuga ko imihindagurikire y’ikirere yagize ingaruka zikomeye ku buhinzi bwo muri Afurika

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • None se iyo El Ninnyo niyo yambuye abaturage ibishanga bahingagamo bikabagoboka mu mpeshyi?
    Ahaaaaa!

Comments are closed.

en_USEnglish