Digiqole ad

Ntituzihanganira abategetsi ba Africa batita ku buzima bw’abaturage – Dlamini Zuma

 Ntituzihanganira abategetsi ba Africa batita ku buzima bw’abaturage – Dlamini Zuma

Yasabye ko Abategetsi ba Africa bita ku baturage bitabaye ibyo AU ngo ntizabihanganira

*Dr Dramini Zuma avuga ko ubutegetsi bubereyeho kurinda abaturage atari ukubahungabanya,
*African Passport: ati “Abanyafurika bakeneye kwiga, gucuruza…aho ari ho hose ku mugabane wabo.”

Mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe iri kubera i Kigari, kuri uyu wa 13 Kamena, Umuyobozi wa Komisiyo y’uyu muryango Dr Nkosazana Dlamini Zuma yavuze ko ubutegetsi bubereyeho kurinda abaturage no kubageza ku byiza butabereyeho kubateza ibibazo bityo ko umuryango wa Africa yunze Ubumwe utazihanganira ubutegetsi butita ku buzima bw’abaturage.  

Abari bateraniye mu nama kuri uyu wa gatatu muri Convention Center
Abari bateraniye mu nama kuri uyu wa gatatu muri Convention Center

Muri ibi biganiro byitabiriwe n’Abaministiri b’Ububanyi n’amahanga, Dr Dlamini Nkosazana yagarutse ku ntambara iri kubera mumuri South Sudan.

Yanenze ibi bikorwa bibangamira abaturage bikomeje gifata intera nyuma y’amezi abiri hatangajwe ko hashyizweho Guverinoma muri iki gihugu.

Mme Zuma yavugaga ko ibi bikorwa bigirwamo uruhare n’ubutegetsi, yagize ati “ Nk’umugabane tugomba guha agaciro ubuzima bw’abaturage bacu, ntitugomba kwihanganira ubutegetsi butita ku mibereho y’abanyagihugu.”

Dr Nkosazana yanengaga imiyoborere ikandamiza abaturage, ati “ Guverinoma n’ubutegetsi buriho kurinda abugarijwe n’ibibazo no guha abaturage ibyo bakeneye ntabwo bubereyeho kubateza intambara.”

Nkosazana yibanze ku mirwano iri kubera muri Sudan y’Epfo, avuga ko ubuyobozi bwo mu bihugu bya Afurika n’abatavuga rumwe na bwo birengagiza ibibazo byugarije Abanyafurika bagatakaza byinshi mu kubahungabanya aho gukemura ibi bibazo.

Dr Nkosazana yagarutse ku  ntwaro n’ubushobozi butangwa muri ibi bikorwa bihungabanya Abanyafurika, ati “Ibi bikoreshwa mu guhungabanya abaturage ni byo byagakwiye kuba byifashishwa mu kubabonera ibiribwa, n’imiti ku bana bakomeje kwicwa na Malaria.”

Uyu muyobozi wavugaga ko Abaturage bagomba gushyirwa imbere muri byose, yavuze ko imiryango y’Uburenganzira bwa muntu igomba kujya itanga vuba amakuru y’ibikorwa bibangamira abaturage kugira ngo bishakirwe umuti bitaragera kure.

Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira n'umwe mu bitabiriye imirimo y'iyi nama
Minisitiri Louise Mushikiwabo aganira n’umwe mu bitabiriye imirimo y’iyi nama

African Passport- Nkosazana ati ‘Abanyafurika bakeneye gukora ibyo bashaka mu mugabane wabo’

Ku ngingo yo gushyiraho Passport ihuriweho n’Abanyafurika (African Passport) izamurikwa muri iyi nama, Dr Nkosazana yavuze ko iki gikorwa kizatuma ubucuruzi bw’Afurika bukomera, bukanigenga.

Dr Nkosazana yatangaje ko  gushyiraho uru rupapuro rw’inzira rumwe ku banyafrika bigamije gutuma abawutuye barushaho kwiyumvamo umugabane wabo, ndetse ko abaturage bazabasha kubona ibisubizo by’ibibazo byabo mu bice byose bigize umugabane wabo.

Ati “ …Bakeneye kwiga, gucuruza, gukora business, gushora imari no gukora ubukerarugendo aho ariho hose ku mugabane wabo, bakaboneraho no gusogongera ku bukire n’ubwiza bwawo.”

Uyu muyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko ibi bikorwa bizatuma Africa igera mu kirekezo cyo kwiteza imbere mu mwaka wa 2063 (Agenda 2063).

Dr Nkosazana yagarutse kuri iki kerekezo kirambye, avuga ko hagomba gushyirwaho ingamba zishoboka kugira ngo iki kerekezo kizagerweho Abanyafurika bageze aho bifuza.

UmunyAlgeria Smail Chergui Komiseri muri Africa Union ushinzwe amahoro n'umutekano
UmunyAlgeria Smail Chergui Komiseri muri Africa Union ushinzwe amahoro n’umutekano
Dr Mustapha Sidiki Kaloko wo muri Sierra Leone nawe ni Komiseri muri AU
Dr Mustapha Sidiki Kaloko wo muri Sierra Leone nawe ni Komiseri muri AU
Mrs. Fatima Haram Acyl wo muri nawe yari mu nama y'uyu munsi
Mrs. Fatima Haram Acyl wo muri Chad nawe yari mu nama y’uyu munsi
Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ijambo ryo gutangiza iyi nama
Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ijambo ryo gutangiza iyi nama
Abayobozi batandukanye bari muri iyi nama
Abayobozi batandukanye bari muri iyi nama
Abateraniye muri iki cyumba cy'inama cya Convention Center
Abateraniye muri iki cyumba cy’inama cya Convention Center
Dr Zuma avuga ijambo muri iyi nama
Dr Zuma avuga ijambo muri iyi nama
Yasabye ko Abategetsi ba Africa bita ku baturage bitabaye ibyo AU ngo ntizabihanganira
Yasabye ko Abategetsi ba Africa bita ku baturage bitabaye ibyo AU ngo ntizabihanganira

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Byari kuba byiza iyo INAMA ya African Union Summit bajya batoranya abahagarariye abaturage-nyabaturage (umwe muri buri gihugu) bakaza muri iyo nama, kandi bagahabwa ijambo.

    Naho ubundi usanga AU Summit uko imeze ubu isa naho ari “Syndicat” cyangwa Ishyirahamwe ry’abakuru b’ibihugu n’ababungirije, yego bivugwa ko bavuganira abaturage bayobora, kandi ko bagamije iterambere n’imibereho myiza yabo, ariko hari ubwo rimwe na rimwe usanga bitaye mbere na mbere ku butegetsi bwabo.

    Dufate urugero nko ku kibazo cya ICC aho usanga ngo Abakuru b’ibihugu bya Afurika bashaka ko ibihugu bya Afurika ngo biva muri ICC, ngo kuko babona ICC ibogamye, ngo yibasiye cyane cyane abayobozi bo muri Afurika akaba aribo icira ImanzA gusa, naho abayobozi bo mu Burayi n’Amerika bakoze ibyaha ikabihorera.

    Nubwo ICC yaba koko ikora ibyo bintu bayishinja ntabwo umuti ari uwo kuyivamo, ahubwo abo bakuru b’ibihugu bya Afurika bari bakwiye gushyikiriza ICC urutonde rw’abayobozi bo mu Burayi n’Amerika bafite ibyaha noneho bagasaba ICC nabo ibakurikirana.

    None se Umukuru w’igihugu cyangwa undi Muyobozi wo mu rwego rwo hejuru muri Afurika najya akorera abaturage be ibyaha by’iyica rubozo cyangwa “war crimes” cyangwa “crimes against Humanity”, ubwo bazajya bamwihorera ngo ni uko ICC ishinjwa kubogama?? ICC se nimwihorera ntimukurikirane, abo baturage bazarengerwa na nde wundi??? None se ntimubona ko gusaba ko Ibihugu bya Afurika biva muri ICC ari ukurengera inyungu z’Abayobozi ba Afurika baba bakandamiza abaturage babo?? None se umuyobozi uzavugwaho gukandamiza abaturage azabibazwa na nde???

    African Umion Summit rwose igomba gushishoza bihagije ikirinda gufata umwanzuro wagira ingaruka mbi ku baturage ba Afurika, kuko gushaka “Protection” y’Abayobozi ba Afurika nyamara ntashake “protection” y’abaturage ba Afurika, uba werekanye ko witaye ku nyungu za bamwe gusa.

    • Weho uracyababonamo icyizere ?

      Hari umugabo uherutse gutanga comment kuri New Times agira ati (ngenekereje) : African Union is an expensive chat-room of heads of states and other self-serving individuals whose purpose and activities can be best and effectively carried out through a whatsapp group.

      Muri make yavugaga ko iki kintu bita African Union (mbere yari OUA) ari agatsiko k’abategetsi b’Africa n’abandi baramira inda zabo, ku buryo rwose ibikorwa byabo bashobora no kubikorera kuri group ya whatsapp kandi bakabona umusaruro nk’uwo babona ubu mu manama bahoramo atajya arangira cg ngo agire umusaruro ugize icyo umariye abaturage.

      Nawe ndebera aba bantu uko bangana (hari n’abandi bataraza), muri bariya bose nibura buri wese yahawe impamba ya mission itari munsi ya 10,000 USD (hafi 8,000,000 frw), nawe undebere uko bangana, unanyumvire ibyo biga n’umusaruro uzavamo….barajya aho bakitakuma, bakaganya, bagasohora za statements zuzuyemo ubusa gusa, ariko nyamara abaturage babo baheze mu bukene n’ubujiji; ibihugu byabo nta democraties, intambara ziraca ibintu.

      Reba, uko South Sudan barimo gupfa, wumve ko hari umwanzuro bafata ugaragara, uretse kwamagana gusa…nyamara birazi ko Salva Kiir arimo asunikwa na Abongereza na USA, hanyuma na Machar akaba arimo ahabwa imbunda n’barabu, ariko aba bari aho ngo baramagana gusaaa !

      Ntibajya banamenya ko iyo chat-room nayo biberamo, budget ikoresha iyihabwa n’abanyaburayi. Africa yafashwe bugwate n’ibisambo.

      • Ni akumiro. Niba nk’uko tubisoma mu binyamakuru iyi inama izitabirwa n’abantu bagera kuri 3,500 nibura delegate umwe akaba yarahawe ayo USD 10,000 uvuze ya mission azamutunga mu minsi 7 azamara hano i Kigali, ubwo ni ukuvuga ko azabagendaho bose angana na miliyari 28 (milioni 35 z’amadolars).

        Aya frw ubwayo yakubaka Centre of Excellence 2 muri Africa, kandi dore ubu noneho barimo ngo barasaba EU inguzanyo yo kuzubaka izo centres. Africa ikeneye kandi ikwiye REVOLUTION ihereye mu mizi.

      • Reka turebe niba Magufuli azayitabira.

  • Uvuze ukuri kuko uko bigaragara abayobozi ba Africa barasa naho bavuga ko nta muyibozi wo muri ukwiye gufatwa niyo yaba yaragiriye nabi abaturage be. Ubwo se ko numva bihaye rugari bakima abaturage ubwinyagamburiro bizagera he? Njye mbere bakwiye gushyira imbere inyungu yabaturage. Abayobozi ba Africa nibashyireho amategeko arengera abaturage kdi nabi bayubahirize. Bitabaye ibyo hazajya habaho kwivumbura kwabaturage kuko abatur

  • Uyu mugore aba avuga ibiki, ko mandat ye muri AU yabaye a total failure !

  • Ko arangije manda ye se yabuzwa n’iki kuvuga ibyo yishakiye? Iyo yibeshya akabivuga agitangira imirimo ye, ngo arebe uburyo abayobora za Gondouana très très democratiques bamwirenza.

  • Africa warakubititse koko!! gusa njye mbona ugeze aharindimuka!! sinari nziko abagabo n abagore bashobora kumara 8jours bavuga ubusa. Bisubiramo gusa. Ruswa zamunze ibihugu byabo nabo ubwabo arko ngo bweju bweju

  • Biteye agahinda pe! Ben Rutabana ati Africa warakubititse!

  • Ibigambo gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish