Digiqole ad

Perezida Abbas wa Palestine, Al Bashir na Kabila wa RDC,…nabo bageze i Kigali

 Perezida Abbas wa Palestine, Al Bashir na Kabila wa RDC,…nabo bageze i Kigali

Perezida Mahmoud Abbas yakiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.

UPDATE: Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi b’ibihugu binyuranye bakomeje kugera mu Rwanda, aho baje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe izasoza kuwa mbere tariki 18 Nyakanga.

Kugera ku masaha ya nijoro cyane abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baracyagera mu Rwanda, Jorge Carlos Fonseca wa Cape Verde nawe yamaze kuhagera.

Perezida Jorge Carlos Fonseca wakiriwe n'umuyobozi wa RDB Francis Gatare.
Perezida Jorge Carlos Fonseca wakiriwe n’umuyobozi wa RDB Francis Gatare.

Nubwo iyi nama ubusanzwe iba ireba cyane abayobozi ba Afurika, ntibibuzamo n’abayobozi bo ku yindi migabane bashobora kuyitabira, mu bakomoka ahandi bamaze kuhagera harimo Perezida wa Palestine Mahmoud Abbas wahageze mu ijoro.

Perezida Mahmoud Abbas yakiriwe na Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.
Perezida Mahmoud Abbas yakiriwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.

Mu bandi ba Perezida ba Afurika bamaze kuhagera, harimo Azali Assoumani uherutse gutorerwa kuyobora ibirwa bya Comoros.

Perezida Azali wa Comoros agera ku kibuga cy'indege cya Kanombe.
Perezida Azali wa Comoros agera ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Perezida wa Guinea-Bissau kuva mu mwaka wa 2014, José Mário Vaz nawe yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu yakirwana Valentine Rugwabiza, Minisitiri w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida José Mário Vaz atambuka kuri red carpet y'abakuru b'ibihugu ku kibuga cy'indege cya Kigali.
Perezida José Mário Vaz atambuka kuri red carpet y’abakuru b’ibihugu ku kibuga cy’indege cya Kigali.

 

Kabila yakiriwe ku kibuga cy'indege i Kanombe
Kabila yakiriwe ku kibuga cy’indege i Kanombe
Joseph Kabila yakiriwe na Minisitiri Valentine Rugwabiza ushinzwe ibikorwa by'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba
Joseph Kabila yakiriwe na Minisitiri Valentine Rugwabiza ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba
Kabila na we ari Kigali mu nama ya AU
Kabila na we ari Kigali mu nama ya AU.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu kandi Perezida wa Sudani, Omar Al-Bashir ukurikiranyweho ibyaha by’Intambara n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, i Kanombe.

Bashir yururuka indege ageze ku kibuga cy'indege cya Kanombe
Bashir yururuka indege ageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe

Uyu mukuru w’igihugu cya Sudani, Urukiko Mpanabyaha rwa ICC rumukurikiranyeho ibyaha by’Intambara n’ibyibasiye Inyokomuntu bivugwa ko yakoze mu muri 2003.

Nyuma yo gutangazwa ko uyu mukuru w’igihugu azitabira Inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri kubera mu Rwanda, ICC yasabye Leta y’u Rwanda kuzamufata agashyikirizwa uru rukiko ariko Leta y’u Rwanda ibitera utwatsi.

Ubwo yagiraga icyo avuga kuri ubu busabe bwa ICC, mu kiganiro n’Abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko Leta y’u Rwanda idashobora guta muri yombi uyu muperezida kuko akurikiranyweho ibibazo bishingiye kuri Politiki kandi ko u Rwanda rutemera imikorere ya ICC.

Mu mwaka ushize, ubwo yari yitabiriye imirimo y’inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yaberaga muri Afurika y’Epfo, ICC yahise isaba iki gihugu guta muri yombi Omar Al-Bashir.

Umucamanza wo muri iki gihugu yavugaga ko gusohoka kwa Bashir byaba ari icyasha ku bucamanza bwa Afurika y’Epfo, yategetse ko Bashir adasohoka muri iki gihugu.

Mu bwiru bwinshi, Omar al-Bashir wari wabujijwe gusohoka muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo muri 2015, yaje gusubira mu gihugu cye, asiga urujijo ari rwose muri iki gihugu batahise bamenya ko yasubiye muri Sudani.

Mbere y’aba, hari abandi nabo bari bamaze kugera mu Rwanda, Soma: Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bakomeje kugera i Kigali mu nama ya AU…

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Turabemera sana, biragaragara ko abanyamakuru mwakumiriwe muri iyi nama, mukaba mutazi ibiri kuvugirwamo, ariko ntako mutagira muremerea mukajya no gucungira hafi ya airport kandi mutemerewe kuhakorosinga.

    • EH! IYO UREBYE HANO MU KIRERE, URIMO KUBONA INDEGE NTO ZIHUTA (JET) NYINSHI BIGARAGARA KO ARI VIP (INYINSHI NABONYE ARI MONO-, BI-, NDETSE NA TRI-REACTEURS).
      ABO NABONYE BIKAZE MU MUHANDA NI BAN KI MOON HAMWE N’URIYA MU PM WA ETHIOPIA (ABAMUHEREKEJE BANDEBYE NABI, NIREBERA HIRYA DA!)

  • umva mbabwize ukuri .umuseke.rw mufite abafotozi kabisa nkurikirana inkuru zanyu nyinshi.ariko mufite gafotozi ubyumva kbsa

  • #kabila arongeye umutsinze icy’ Umutwe
    That’s how diplomacy rule

    • agitsinda se? habaye iki?sha harabantu bakunda byacitse kabisa bakiri muri history pe

  • Nizereko uyu Bachir bahita bamuta muriyombi hanyuma arare muri 1930.

    • Ngo bafate Bashir?! Bamuhiriki? Niba ubishoboye genda umufate

    • Ngo bafate Bashir?! Bamuziziki? Niba ubishoboye genda umu fate

  • umva Man cg men ! Kabila ni cousin wacu! turamushakaho iki Ko ari umwana twirereye tukamuha indangagacuro za kinyarwanda?

    mwebwe abakunda byacitse mufite tromatisme mukeneye service psychologique cg psychiatrique !

    ngo atsinzwe icy’umutwe? Ubu se kagame mugihe gushize ntiyari i Kinshasa? Louise mushikiwacu we se ntahora ajya mu manam yabereye i Congo.

    ibyo muba muvuga byitwa diarrhée verbale .

    twe abanyarwanda tuyobowe n’a Paul kagame urwo rwego rw’ububwa nk’ubwo twararurenze diiii! Ubu se ntitwirirwa Muri Congo duhaha tunahacururiza.

    vive Paul Kagame,vive le Rwanda
    Vive Joseph Kabila kabange, vive la RDCongo.

    wowe ubiba urwango urakapuuuuuuuuuuuuuu! na satani ntazakwakira!

    • Wantore wee..
      Waretse Gutukana ..
      Umwana ngo Wanyu we ni Kunda cg M23 ..
      Uyibuhe wamuntu we rwose….
      Amateka

  • mbega ikinyamakuru Mana umuseke mbakuriye ingofero muri abambere
    nukuri amakuru yandi baya copera kuri mwe big up guys

  • Kabila ni umunyarwanda 100% kuri se na nyina mbifitiye gihamya. Ntiyakagombye kuba ayobora Congo. Niyigumire hano iwabo mu Rwanda.

    • Hahahaha, sha wowe wasetsa nuvuye gushyingura nyina…..ubifitiye koko gihamya!

  • Kwitwa umunyarwanda ni shema ryaacu kandi ubiba amacakubiri natsindwe mw’izina rya Yesu

  • Umuntu watumiye uyu muperezida wa Palestina aduteranyije bidasubirwaho na Israel n’abanyamerika basanzwe barebana ay’ingwe. Ubu rero tugiye kubabarira tutazi ikipe zirimo gukina izo ari zo.

    • @Sayizoga we, Israel n’abanyamerika uvuga basanzwe bazi neza ko Palestine buri gihe itumirwa nk’indorerezi mu nama za African Union kuva kera. Ntabwo rero u Rwanda arirwo rwatumiye Umuyobozi wa Palestine, uwo muyobozi yatumiwe na African Union.

      Igihugu cy’Afurika cyose inama ya African Union yaberamo umuyobozi wa Palestine aba yatumiwe. Ntacyo rero byahungabanyaho umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Israel no hagati y’u Rwanda na USA.

Comments are closed.

en_USEnglish