Digiqole ad

Firigo na ‘Air Conditioners’ zikubye inshuro 15 imyuka CO2 mu kwangiza ikirere

 Firigo na ‘Air Conditioners’ zikubye inshuro 15 imyuka CO2 mu kwangiza ikirere

AUSummit – Sosiyete Sivili iharanira kurengera ibidukikije muri Afurika yasohoye itangazo risaba Isi gukanguka igahangana n’uburozi ‘hydrofluorocarbons’ buba muri za Firigo n’ibyuma bitanga ubukonje bizwi nka ‘Air Conditioner’ kuko ngo bisa n’ibyirengagizwa kandi bifite ingaruka zo gutuma Isi ishyuha kurusha n’imyuka ya Carbon dioxide (CO2).

Uburozi butuma Firigo zikora butuma ikirere gishyuha cyane.
Uburozi butuma Firigo zikora butuma ikirere gishyuha cyane.

Sosiyete Sivili iharanira kurengera ibidukikije muri Afurika “Pan African Climate Justice Alliance (PACJA)” yari mu nama y’iminsi itatu bari bamazemo mu Rwanda yiga ku kwihutisha ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Intero ngo baguriyeho n’izindi Sosiyete Sivili zirengera ibidukikije ku Isi, ni ugusaba ko amasezerano y’i Montreal muri Canada (Montreal protocol) yo ku itariki 16 Nzeri 1987 agamije guhangana n’ibyangiza akayunguruzo k’izuba bituma habaho imihindagurikire y’ikirere ahindurwa.

Impamvu nyamukuru ngo ituma bashaka ko ahinduka ni ukugira ngo Isi itangire guhangana n’uburozi bwa ‘hydrofluorocarbons (HFC)’ buba muri za Firigo n’ibyuma bitanga ubukonje munzu, mu modoka, mu binyabiziga, mu nganda n’ahandi.

Mithika Mwenda, umuyobozi mukuru wa PACJA yavuze ko Isi ibashije gukuraho uburozi bwa ‘HFC’, ngo byagabanya ku bushyuhe bw’Isi Degree Celsius zigera kuri 0,5 mu mpera z’iki kinyejana.

Mu gihe kandi ngo habaho gukoresha neza ‘air conditioners’ byagabanya ingaruka zijya kungana n’iz’imyuka ya CO2 Toni miliyari 200 mu mwaka wa 2050.

Abaharanira kurwanya uburozi bwa HFC ngo bizeye ko inama y’Isi ku mihindagurikire y’ikirere izabera mu Rwanda mu Kwakira 2016, izasiga yemeje ko amasezerano ya y’i Montreal ahinduka.

Benson Ireri, umujyanama mu mukuru muri Afurika w’umuryango mpuzamahanga Christian Aid kuba imihindagurikire y’ibihe n’ubushyuhe bihangayikishije Isi, ngo abantu bagomba guhagurukira ikintu icyo aricyo cyose cyatuma Isi ikomeza gushyuha.

Ati “Uburozi butuma za Firigo na Air Conditioner zikora bwitwa HFC, kuva cyera nta muntu wita ku ngaruka za HFC usanga bose bahugiye kuri CO2, kandi ugereranyije ingaruka za HFC mu gutuma Isi ishyuha ikubye inshuro 15% CO2. Impuguke ahubwo zo zizakubwira ko ingaruka za HFC zikubye inshuro ziri hagati ya 100 na 3 000 ingaruka za CO2.”

Niba dushaka guhangana n’ubushyuhe bw’isi n’imihindagurikire y’ikirere isi ikwiye kwiyemeza guhangana na HFC, kandi kugira ngo bigerweho ni uko bishyirwa mu itegeko mpuzamahanga n’amasezerano mpuzamahanga nka ‘Montreal Protocol’ ibihugu byose byo mu muryango w’Abibumbye bitegetswe kubahiriza.

Ntabwo bivuze ko abafite Firigo cyangwa AC bagiye kuzijugunya

Benson Ireri avuga ko hari ubundi burozi bwavumbuwe bwakoreshwa muri za Firigo na Air Conditioner (AC) nk’ubwitwa ‘Ammonia’ cyangwa ‘Hydrocarbon’ ntibugire ingaruka nyinshi kandi ntibisabe ko Firigo na AC bisanzwe bijugunywa kuko ari uguhindura uburozi gusa.

Ati “Nubwo HFC itangiza akayungurozo k’izuba, ituma Isi ishyuha cyane. Gusa, hari ubundi bumara bwavumbuwe bwakoreshwa ntibwangize akayunguruzo k’izuba kandi butanatuma Isi ishyuha cyane.”

Ibihugu nka United Arab Emirates n’ibindi bishyuha cyane ntibishyigikiye ko uburozi bwa HFC bucibwa, ahanini bitewe n’amafaranga menshi usanga byarashoye muri za Firigo na Air conditioners.

Mu nama izabera mu Rwanda, Isi niyiyemeza guca uburozi bwa HFC, hazakurikiraho gusaba inganda zakora ubwo burozi kubihagarika zigashyira imbaraga mu burozi budafite ingaruka nyinshi, kandi ngo ibihugu bizafashwa muri izi mpinduka.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish