Digiqole ad

Afurika yunze ubumwe ntabwo yatereranye Libya – Dr Dlamini Zuma

 Afurika yunze ubumwe ntabwo yatereranye Libya – Dr Dlamini Zuma

Dr Nkosazana C. Dlamini Zuma uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Kuva mu mwaka wa 2011 muri Libya hatangira intambara yakuyeho uwari Perezida Muammar Gaddafi, Abanyalibya bafata umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’uwabatereranye nk’uko byatangajwe n’umwe mu Banyalibiya bari mu Nama ya Afurika yunze Ubumwe.

Dr Nkosazana C. Dlamini Zuma uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Dr Nkosazana C. Dlamini Zuma uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Dr Nkosazana C. Dlamini Zuma uyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe avuga ko iriya mitekerereze isangiwe n’Abanyalibya benshi, gusa ngo sibyo kuko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe “African Union (AU)” wagerageje uko ushoboye.

Nkosazana Dlamini Zuma yavuze ko ibibazo bigitangira muri Libya, Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wagerageje kubyinjiramo, ushyiraho itsinda ry’Abaperezida batanu kugira ngo bagerageze gukemura ikibazo cya Libya nk’Abanyafurika ariko ngo nta musaruro byatanze.

Ati “Mu gihe barimo babigerageza Umuryango w’Abibumbye (UN) yaje gutora umwanzuro urebana na Libya, uruhare rwacu ruba rutakiri ngombwa, ibibazo bisigarana UN n’umuryango w’ibihugu by’Abisilamu.”

Yongeraho ati “UN nk’urwego rufite inshingano zo gucunga umutekano ku Isi, yatangiye koherezayo intumwa zihariye ariko ntabwo bikwiye ko wavuga ngo AU ntabwo igaragara mu bibazo bya Libya.”

Dlamini Zuma kandi avuga ko kuba Afurika itaragize uruhare rugaragara mu bibazo bya Libya, harimo n’impamvu z’amateka kuko ngo abahiritse ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi batifuzaga namba gukorana n’abantu abo aribo bose bakoranye n’uwo bari bamaze gukura ku butegetsi.

Ati “Abari ku buyobozi nyuma ya Gaddafi mbere bari bitaye cyane ku gukorana gusa n’ibihugu baturanye nabyo nka Misiri, Tchad, Tunisia, na Sudani.”

Nkosazana Dlamini Zuma yatangaje ko Afurika yunze Ubumwe yiteguye kongera gukorana neza na Libya.
Nkosazana Dlamini Zuma yatangaje ko Afurika yunze Ubumwe yiteguye kongera gukorana neza na Libya.

Dlamini Zuma ariko yavuze ko uko igihe cyakomeje gushira, Afurika yunze ubumwe yaje kubona ko UN n’abaturanyi bagerageza neza ariko batihuta mu gukemura ibibazo bya Libya.

Ati “Twafashe umwanzuro wo kugira icyo tubikoraho, mu ntangiro z’uyu mwaka twagize uwari Perezida wa Tanzania Kikwete intumwa yihariye ya AU kugira ngo twongere tugire uruhare mu kibazo cya Libya aho kubiharira abaturanyi.”

Dlamini Zuma afite icyizere ko Perezida Jakaya Kikwete azahagararira neza Afurika yunze ubumwe, igafasha Libya kuva mu bibazo irimo.

Ati “Nishimiye ko ubu birimo guhinduka, Libya irimo kongera gukingura imiryango kugira ngo ikorane n’abavandimwe b’Abanyafurika batitaye ko waba warakoranye na Gaddafi cyangwa mutarakoranye.”

Dlamini Zuma yemera ko isura ya Libya itakigaragara cyane mu bikorwa na gahunda z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe nk’uko byahose ku gihe cya Ghadafi, ariko ngo bizeye ko bizeye ko bashobora kongera gukorana na Libya ikongera ikagira isura nk’iyo yahoranye.

Ati “Libya ifite ibibazo byinshi ariko dufite ubushake bwo gukorana na Libya mu bibazo bikomeye irimo bitakemukira umunsi umwe, ariko turashaka kubatera ingabo mu bitugu tukabafasha mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.”

Kuba ngo hari abayobozi barimo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Libya bari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe irimo kubera i Kigali, ngo ni ikimenyetso cyiza.

Dlamini Zuma aganira n'abanditsi bakuru b'ibitangazamakuru binyuranye muri Afurika, ari naho yatangarije ibi.
Dlamini Zuma aganira n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru binyuranye muri Afurika, ari naho yatangarije ibi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mwatereranye Kadafi, mutinya kumurwanaho we na family ye kandi Kadafi yabafaje igihe mwarwanaga. Shame on you.

  • Ikosa AU yongeye gukora nukugira ikigarasha kikweti special envoy muri libiya. Uyu numugambanyi wagambaniye libiya na kaddafi kuko batera libiya bagashaka buhacye gikweti niwe wayoboraga AU icyo gihe yararuciye ntiyagira icyo avuga kuri westerns envayidazi sarkozy nabambari be

  • Byaratubabaje cyane twe abanyafurika rubanda rugufi kandi n’ubu biracyatubabaza, kubona mu gihe ba gashakabuhake b’i Burayi n’Amerika bahagurutse bakava iwabo bakazana indege z’intambara zo kurekura amabombe ziyatera ku nyubako zose z’ubutegetsi bwa Libiya iyoborwa na Kadhafi no ku ngabo z’igihgu cya Libia, bagashyigikira bivuye inyuma inyangabirama zarwanyaga ubutegetsi bwa Khadafi (rebelles) kugeza bamwishe urw’agashinyaguro, nta jambo na rimwe African Union yigeze isohora mu kanwa kayo rivugira Kadhafi cyangwa rimuhumuriza cyangwa ryamagana ibyo bitero by’ababisha-mpatsibihugu.

    Khadafi yapfuye nabi azira gusa ko yanze kuvugirwamo na ba Mpatsibihugu no kuba umuja wabo. Yazize ko yanze kuba igikoresho cya ba Mpatsibihugu nka bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika usanga bakorera inyungu za USA, UK na FRANCE batitaye ku nyungu z’abaturage babo.

    Khadafi yafashaga ibihugu byinshi byo muri Afurika nyamara mu gihe ba Mpatsibihugu bamwibasiraga bakamuhiga bukware kugeza bamwishe urubozo, ibyo bihugu byo muri Afurika yafashaga abayobozi babyo bararuciye bararumira ngo ngaho batiteranya n’ibyo bihangange byo kw’isi.

    None se ubu uyu Mudamu ngo ni Dr Dlamini Zuma, arimo kuvuga ibiki??? yakwicecekeye nk’uko yacecetse igihe ba Mpatsibihugu bari bahagurukiye kurimbura Kadhafi bakamurandurana n’imizi ye yose kandi bakabigeraho. Dr Dlamini Zuma nareke rero kwiha amenyo y’abasetsi kuko nyuma y’urupfu rwa Kadhafi muri Libia ntibizoroha kuhagarura amahoro asesuye.

Comments are closed.

en_USEnglish