Digiqole ad

Kuki muri Sudan y’Epfo hatoherezwa ‘African Standby Force’? – Mushikiwabo arasobanura…

 Kuki muri Sudan y’Epfo hatoherezwa ‘African Standby Force’? – Mushikiwabo arasobanura…

Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko ibibazo byugarije Afurika n’ahandi bihari

Muri iki gitondo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yahaye abanyamakuru ikiganiro ku bibazo binyuranye biri kuganirwaho muri iyi nama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iri kubera i Kigali, umunyamakuru w’Umuseke yamubajije impamvu Umuryango wa Africa yunze ubumwe utohereza umutwe w’ingabo w’uyu muryango wo gutabara aho bikenewe asubiza ko ari umwanzuro uzaganirwaho n’abakuru b’ibihugu muri iyi nama.

Minisitiri Louise Mushikiwabo asubiza ibibazo by'abanyamakuru muri iki gitondo
Minisitiri Louise Mushikiwabo asubiza ibibazo by’abanyamakuru muri iki gitondo

Asubiza iki kibazo, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ikibazo cya Sudan y’Epfo ari ikibazo kiremereye cyane umugabane wa Africa cyane cyane akarere k’uburasirazuba bwa Africa.

Ati “Sudan y’Amajyepfo ni igihugu gishya mu muryango wacu (EAC), biduteye impungenge cyane muri aka karere, cyane ko twebwe nk’u Rwanda dufiteyo n’ingabo zanagize ibibazo muri iyi minsi ishize ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bakaba barakomeretse, turabikurikiranira hafi rero.

N’ubundi iriya brigade (African Standby Force) yashyiriweho kugira ngo igihe habaye ibibazo bikomeye mu karere runaka abasirikare b’ako karere babe babasha kugenda mu buryo bwihuse bakajya gutabara.

Nkatwe twakwishimira ko Brigade yo gutabara muri aka karere kacu ariyo ya mbere yabashije kwitegura ubu iri ku murongo yiteguye, ikaba ishobora gutabara mu gihe cy’iminsi itari myinshi.

Nta kintu na kimwe cyaduha igisubizo kuri Sudan y’Amajyepfo kitazaganirwaho, niba hakenewe ko iyo brigade yoherezwa bizaganirwaho abakuru b’ibihugu bafate icyemezo, ibyo biganiro birateganyijwe mu nama y’abakuru b’ibihugu hano i Kigali.”

Minisitiri Mushikiwabo asubiza ibibazo by'abanyamakuru
Minisitiri Mushikiwabo asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Ban Ki-moon azaza ejo mu Rwanda

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko iyi nama izaganira cyane ku bikwiye gukorwa ngo Sudan y’Epfo isubire kumurongo nk’uko mu myaka ibiri ishize hari hashyizweho umurongo w’uko bigomba kumera, ariko ubu mu buryo bubabaje bikaba byarasenyutse.

Louise Mushikiwabo yasobanuye ko  hari ibiganiro bikomeye bizahuza abayobozi banyuranye ba Africa kuri iki kibazo.

Ati “Birateganyijwe cyane, ndetse kuri uyu wa gatanu Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ategerejwe i Kigali kuwa gatanu nimugoroba aho azahura na bamwe mu bayobozi ba Africa bakaganira byihariye kuri iki kibazo.”

Abanyamakuru bamubajije ibibazo binyuranye bigendanye na Africa
Abanyamakuru bamubajije ibibazo binyuranye bigendanye na Africa


ICC yasabye u Rwanda gufata Bashir, ariko ntiruzabikora

Abajijwe ku bijyanye no kuza mu Rwanda kwa Omar al Bashir washyiriwe inzandiko zo kumuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, Louise Mushikiwabo yasabye abantu gutandukanye ibintu bibiri; ubucamanza mpuzamahanga na Politiki.

Ati “Ubucamanza mpuzamahanga burimo politiki nyinshi ibyo ntawubishidikanyaho.

U Rwanda twe nk’igihugu kigize Africa yunze ubumwe turubahiriza ibyemezo byose bifatwa n’uyu muryango wacu. Uyu muryango wacu rero wasabye akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ko abakuru b’ibihugu igihe bari mu kazi batorewe n’abaturage babo, bafite ibyaha baregwa, bagomba guhabwa ubudahangarwa kugeza igihe baviriye mu mirimo.

Twe nk’u Rwanda rero mbere yo kubahiriza ibyemezo by’Urukiko tudafite aho duhuriye, kuko twebwe ntabwo turwemera ntabwo turi abanyamuryango barwo, turubahiriza amabwiriza y’abakuru b’ibihugu bya Africa.

Omar al Bashir kuba aje hano rero, ibyo aregwa biburanirwa mu nkiko ntabwo biburanirwa muri izi nama za Africa yunze ubumwe. Ikindi gikomeye cyane abantu bagomba gusobanukirwa ni uko Africa n’umunsi n’umwe nta na rimwe hari umuyobozi wa Africa wavuze ko abayobozi badakwiye guhanwa, ntabwo Africa ishyigikiye ibyaha nk’ibyo, ariko iyo ubucamanza butangiye kuvangamo politiki nyinshi bidusaba guhagarara tukabitandukanya… politiki ikajya aha…ubucamanza bukajya aha.

Ndibaza ko kuva igihe kinini umukuru wa Sudan amaze bamushakisha batabuze amikoro cyangwa se uburyo bwo kumufata, ntabwo rero bategereje ko aza i Kigali kugira ngo afatwe. Icyo nakwemeza ni uko twebwe nk’u Rwanda Perezida Bashir ari umushyitsi wacu, ari umushyitsi wa Africa yunze ubumwe, twakiriye inama yatumiwemo, nta muntu ushobora kumufatira hano i Kigali.”

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rusanga imikorere y’urukiko rwa ICC ibogamye cyane kuva rwajyaho mu myaka 15 ishize, ndetse ati “Urwo rukiko rero  duhindure izina rwitwe Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha by’Abanyafrica cyangwa se rube mpuzamahanga kuko twese imbere y’ubutabera tugomba kureshya.

Yavuze ko ICC iherutse kohereza urwandiko rusaba u Rwanda gufata Omar al Bashir naza ariko u Rwanda rudashobora kubikora
Yavuze ko ICC iherutse kohereza urwandiko rusaba u Rwanda gufata Omar al Bashir naza ariko u Rwanda rudashobora kubikora
Mu kiganiro n'abanyamakuru
Mu kiganiro n’abanyamakuru

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Tuvugishije ukuri iyi brigade bazayite izina si iyo gutabara aho tukomeye!ubu se ibibera i Burundi hari utabibona?ko idatabara se?izatabara se ari uko abantu bashize?bazayishakire irindi zina is not a standby one

    • KUKI HATAJYAYO ABANTU BAFITE PhD, MASTER’S, etc, MU BYO GUKEMURA AMAKIMBIRANE (Conflict resolution/Management) ?????
      NYAMARA UMENYA KWIGA “CYANE” NTACYO BIMAZE!!!!

  • Ariko njye abategetsi baransetsa. Birazwi ko Salva Kiir ari USA na UK bamuri inyuma, hanyuma Machar nawe abarabu bakaba bamuri mu bitugu banamuha intwaro…none izi nkozi z’ubusa zidashobora kugira icyo zikemura, ziri aho ziritotomba gusa !

    • Well said, ni akumiro.

  • “U Rwanda twe nk’igihugu kigize Africa yunze ubumwe turubahiriza ibyemezo byose bifatwa n’uyu muryango wacu. Uyu muryango wacu rero wasabye akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ko abakuru b’ibihugu igihe bari mu kazi batorewe n’abaturage babo, bafite ibyaha baregwa, bagomba guhabwa ubudahangarwa kugeza igihe baviriye mu mirimo.”

    Nshingiye kuri ibu busabe bwacu(Ubumwe bw’Afrika)ndumva nta n’impamvu yo kohereza ingabo muri Sudani yaba iya ruguru(kwa Bachir) cg iy’epfo aho Louise avuga ko bihangayikishije Ubumwe bw’Afrika ku buryo iyi nama ishobora kubyigaho. Iyo nyigo se urumva yavamo iki mu gihe abakekwaho ibyaha bihitana imbaga baharanira guhabwa ubudahangarwa kugeza batakiyobora?!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Mu yandi magambo, ni nde warekura ubutegetsi azi ko ahita atakaza ubudahangarwa bwari bumufatiye runini? Amasaziro nk’ayo uwayahitamo ni nde koko? Ndumva iby’amahoro muri Afrika mwabirekera Iyayiremye!

    • Ubivuze neza Niyonsaba, abobaperezida bahonyoye kandi bagihonyora abaturage bazagundira ubutegetsi kuko nyine baziko babuvuyeho bazabibazwa.Bazi Charles Taylor na Milosevic wa Yougoslvia ukobyabagendekeye.Kuvugango abaturage barabitoreye mujye mujya kubibeshya abahinde.

  • Wurikumwe

Comments are closed.

en_USEnglish