Digiqole ad

Kigali ntihigeze hagwa indege zingana gutya…nibura buri 20min hari indege

 Kigali ntihigeze hagwa indege zingana gutya…nibura buri 20min hari indege

ingendo z’abayobozi n’abakozi bajyaga mu butumwa bw’akazi mu mahanga zatwaraga Leta agera kuri miliyari ebyiri buri mwaka

Kigali – Abaturage bo mu kagali ka Nonko mu murenge wa Nyarugunga baravuga ko nta na rimwe bigeze babona urujya n’uruza rw’indege ku kibuga cy’indege cya Kigali aha i Kanombe nko kuri uyu wa kane no kuwa gatanu. Umunyamakuru w’Umuseke nawe yabonye urujya n’uruza rudasanzwe. Ni inama y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iri kubera i Kigali.

Indege za Rwandair zo zifite akazi kenshi kuko zirahaguruka kandi zikaruruka kenshi muri iyi minsi, iyi ni iyafotowe ahagana saa tatu za mugitondo
Indege za Rwandair zo zifite akazi kenshi kuko zirahaguruka kandi zikaruruka kenshi muri iyi minsi, iyi ni iyafotowe ahagana saa tatu za mugitondo uyu munsi

Impinduka ni nyinshi mu burasirazuba bw’umujyi wa Kigali, umuhanda wa Kanombe – Giporoso – Gisiment – Gishushu – Kimihurura – Kigali Ville urafungwa bya hato na hato kugira ngo abawukoresha babererekere abashyitsi bakomeye bari kuza mu Rwanda.

Police yasabye abatwara ibinyabiziga gukoresha imihanda mishya yubatswe yakwifashishwa mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka kuri uyu muhanda w’inzira y’abashyitsi.

Mu kagari ka Nonko, uhagaze munsi y’inzira y’indege zikaruruka (kugwa kw’indege) cyangwa zifata ikirere zigenda niho uhita ubona ko ikiri mu Rwanda kidasanzwe.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze muri iyi nzira y’indege mu gitondo kugeza saa munani z’amanywa yasanze hari urujya n’uruza rudasanzwe, nibura buri minota 20 hari indege ikaruruka cyangwa ifata ikirere igiye.

Kimwe n’abandi baturage batandatu baganiriye n’Umuseke, Felix Karinganire utuye mu kagari ka Nonko kuva mu 1999, nawe yemeza ko nta na rimwe yigeze abona urujya n’uruza rw’indege nk’urwo yabonye ku mugoroba wo kuwa kane no mu gitondo kuri uyu wa gatanu.

Ati “Indege nyinshi ziri kuza mu Rwanda sinigeze nzibona  mbere kandi urabona ko ndi mukuru, birerekana ko mu Rwanda hari inama ikomeye koko. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru zari nyinshi ariko uyu munsi n’ejo (hashize) ni nyinshi cyane.”

Indege za Rwandair zo zifite akazi kenshi, umunyamakuru w’Umuseke wazifotoye aravuga ko ari zo zimanuka zikongera zikanazamuka inshuro nyinshi zisa n’izijya mu bice binyuranye kuzana abantu.

Indege ziri kuza zitwaye abashyitsi barimo abakuru b’ibihugu zo ntizongera kuzamuka uko bigaragara.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bakomeza kugera mu Rwanda ari benshi kuri uyu wa gatanu

Ikiciro cy’inama zibahuza kiratangira kuri uyu wa gatandatu. Bamwe mu bayobozi b’ibihugu batangiye kugera mu Rwanda kuva kuwa gatanu ku gicamunsi.

Inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe mu Rwanda izakoranyiriza abantu bose hamwe barenga ibihumbi bitatu, aba bantu bafite icyo baza bitwaje mu gihugu bigira icyo byongera ku bukungu bw’igihugu, gutanga akazi no gukagaragara kw’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Indege zinyuranye ziri kuza i Kanombe ku bwinshi
Indege zinyuranye ziri kuza i Kanombe ku bwinshi
Zitwaye abanyacyubahuri banyuranye barimo n'abakuru b'ibihugu
Zitwaye abanyacyubahuro banyuranye barimo n’abakuru b’ibihugu
Indege za Rwandair ziri kugaragara kenshi mu kirere
Indege za Rwandair ziri kugaragara kenshi mu kirere
Rwandair indege zayo zitandukanye zifite akazi kenshi
Rwandair indege zayo zitandukanye zifite akazi kenshi
Qatar nayo iri kuzana abagenzi batandukanye barimo n'abaje muri iyi nama
Qatar nayo iri kuzana abagenzi batandukanye barimo n’abaje muri iyi nama
Uko abashyitsi bakomeye baza niko uyu muhanda ufungwa ngo ibinyabiziga bibabererekere
Uko abashyitsi bakomeye baza niko uyu muhanda ufungwa ngo ibinyabiziga bibabererekere. Aha ni mu masangano y’umuhanda mu Giporoso
Baratambuka barindiwe umutekano mu cyubahiro cyabo
Baratambuka barindiwe umutekano mu cyubahiro cyabo
Imodoka nyinshi nazo zifite akazi ko gutwara abanyacyubahiro
Imodoka nyinshi nazo zifite akazi ko gutwara abanyacyubahiro
Kugira ngo batambuke ibinyabiziga birahagarikwa ugasanga hari umubyigano
Kugira ngo batambuke ibinyabiziga birahagarikwa ugasanga hari umubyigano
Police yagiriye inama abatwara ibinyabiziga kudakoresha uyu muhanda bagakoresha indi iri ku mpande barangiwe kugira ngo birinde umubyigano w'ibinyabiziga mu gihe bahagaritswe ngo hakirwe abashyitsi
Police yagiriye inama abatwara ibinyabiziga kudakoresha uyu muhanda bagakoresha indi iri ku mpande barangiwe kugira ngo birinde umubyigano w’ibinyabiziga mu gihe bahagaritswe ngo hakirwe abashyitsi

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

63 Comments

  • Reka turebe abaperezida baje munama ya OUA muri za 1978 uko banganaga maze tugereranye indege zaje icyo gihe.Ndumva icyo gihe zimwe barajyaga kuziparika Bujumbura,Zaire kugirango izindi zibone uko zisesekara.

  • @
    Matayo,
    Ibyo uvuze nibyo, igihe habaga inama ya OUA hagure i Kanombe izirenze. Ndense nigihe haba inama yibihugu bivuga ururimi rw’ igifransa mu Rwanda, i Ikanombe haguye izirenze izi za AU. Ndibuka nibwo leta ifatanije nubufransa bubanse village urugwiro, ubu niyo president akoreramo. Iriya village urugwiyo yubanswe kugirango izakire abakuru bibihugu bari baje munama yibihugu bivuga ururimi rwigifranca. Abanyamakuru rero muje mubanza mwabaza amateka aho kwandika ibihabanye nukuri.

    • @Matayo, Simba,Rwose turemerankwa 100% ko muri 1978 haje indege nyinshi bakajya kuziparika i Burundi ndetse na Zaire, ariko ndakumenyesha ko icyo gihe ikibuga cy’indege i kanombe cyanganaga urwara nta nubushobozi cyari gifite cyo kwakira indege ziremereye, wibuke neza ko kiriya gihe indege iyo yajyaga kugwa bacanaga umuriro hanyuma bagahita bawuzimya noneho bakareba aho umwotsi werekeza bagahita bamenya icyerecyezo cy’umuyaga indege ikabona kugwa kuko burya indege igwa yerekeza aho umuyaga urimo uturuka, icyo nshaka kuvuga nuko ubu ikibuga cyacu twagikoze kurwego mpuzamahanga, kikaba kiri mubibuga byiza muri Africa,amaso burya araguha ibikorwa bikivugira, twakivanye ibuzimu tukijyana ibuntu, twubatse Tarmac ijyanye n’igihe, ibikoresho bya Aviation bigezweho, amakuru avuga ko Control Tour y’u Rwanda iri muzambere muri Africa nonese Matayo we iyo ninkuru mbi?

      • @El Chapo

        Ikibuga cyikanombe nubundi cyigeze kuvugurwa muza 85 ubwo bubakaga niriy aedrom, bakongera na running line. muri icyogihe indege CONCORDE yari itwaye President Mittela wubufransa yarahaguye ariko avuye mu Rwanda agiye iburundi inanirwa kuhagwa, bituma president Mittela agaruka ikigali aja ibujumbura na Kajugujugu. Niba namwe mwarongeye kukivurura nibyiza cyane, kuko imyaka hafi mi 33 kivuguwe nimyinshyi. Niwagaya abantu bacyubanse mumyaka 33ishyize kuko niho iterambare ryicyogihe ryari rigeze. Ahubwo njye ndunva urebye aho iterambere rigeze ubu kiba mwarakoze ibirenze biriya mwakoze, kuko ubu ibigezweho nuko ikibuga cyindege kiba gifite running lines nyinshyi bicyo bituma indege nyinshyi zishobora kuba zahagwira icyarimwe cyangwa zigahagurukira icyarimwe ntayibanze gutegereza nkuko bigenda kubibuga bifite running line imwe gusa. Gusa nandinse cooment yanjye nvugura umunyamakuru wavuzeko aribwo bwambere indenge zingana kuri ziguye ikanambe umusi umwe, ibyo rwose ntakuri kurimo. Naho kuvugurura niba mwarabikoze ndabibashyimira mukomerezaho. Ahubwo njye igishya nabonye kitigezekibaho mu Rwanda rwohambere, nuko urwanda rutigeze rugira company y’indige ikomeye itwara bantu nka Rwanda air. Iyo umunyamakuru avugako bibaye ubwambere urwanda rugize company yindege ikomeye itwara abagenzi aho narikwemeranwa nawe 100%

        • @Simba,

          Muvandimwe wange Simba, ko numva uri umuntu usobanukiwe waje tugafatanya kubaka uru Rwanda rwacu ko ruzazamurwa n’amaboko yabana barwo kandi ko nta shiti twaruhindura ecstasy, wamenye inkuru nziza se? Rwandair ubu mu minsi micye nuko igiye kujya ikora ingendo zijya KGL-Shanghai,
          wumvise ko Rwandair yaguze Airbus indege igezweho ifitwe nibihugu mbarwa muri Africa?

          • @Simba, iyo mvuga yawe urabona ari iy’umuntu wubaka? Cg ni iy’umuntu urangwa n’amarangamutima?

      • Urabeshye ndibuka ko muri 85 indege nini cyane y’abarusi(URSS)yarahaguye kuko ikibuga bari baracyaguye ndetse n’abantu baherekezaga umuntu ku kbuga hari n’ubunywero. None ubu uherekeza umuntu kukbuga ukagaragara nk’uhetse igisasu mu maso y’abashinzwe umutekano! Isi irashaje pe

        • Mwambari ubivuzeneza, ubu iyimvura iguye irakunyagira.Ese nukuvugurura cyangwa nugusondasondeka kuko byatunaniye kubaka Bugesera? Ninka wa mubyeyi wubaka inzu yimbyumba 3 nyuma yimyaka ugasanga yarashyizeho ibikoni hiryano hino.Njyewe numva convention center yaragombye kuza nyuma y’ikibuga cya Bugesera wenda bikatunanira ariko twaratangije igikorwa kizibukwa igihe cyose.

    • ARIKO MWARETSE TUKISHIMIRA IBYIZA TURIMO KUBONA??? JYEWE NAREBYE NGEZAHO NUMVA ABAYOBOZI B’IGIHUGU MBAKURIYE INGOFERO PE!
      PK TUMURI INYUMA KANDI ABASHYITSI BARAKAZA NEZA!

    • Uyu muntu witwa Simba iyo ndebye comments ashyira ku mbuga ndumirwa!

      @Simba, ikigaragara wanga u Rwanda, wanga abanyarwanda ariko ntacyo uzatwara u Rwanda ndetse n’abana barwo uzashuka bake abandi bazakubona bakwirinde!

      Nashatse muri comments zawe wandika nshaka ikintu na kimwe cyiza waba uvuga ku gihugu cy’u Rwanda ndaheba! Ntiwemera ko gitera imbere, ntiwemera ko abantu bahorora initameze neza, ….

      Birababaje abo mbabarira ni abo ushuka!!!

      • @
        Lacky
        Ariko ubwo ndumbesheye. Iyaba nibura ugaragaje comment nibura imwe natanze irimo urwango. Sinanga u Rwanda sinanga nabanyarwanda. Kandi kwangana ntibiri no muri kamere yanjye. Gusa birambabaza iyo mbona abafite ubutegensi nabo bagabiye burigihe bagenda baharabika abo basimbuye. Ibyakozwe nabo basimbuwe bigahindurwa zero, maze akaba aribo bishyira imbere bakerekanako aribo gakiza kabanyarwanda. Nibyiza gushyima ibyakozwe nabo wasimbuye, no kunenga ukanakosora aamakosa bakoze. Naho iyo wowe wiyita marayika ntubone amakosa yawe, ahubwo ugahora werekanako abo wasimbuye ntacyo bakoze burya nawe uba ufite ikibazo. Haribyo nemera ubutegensi bwa FPR bwagezeho, gusa simeranya nabo invugo ikunda gukoreshwa bashaka kwerekana ko abo basimbuye ntacyo bakoze. Urugero naguha ni iki Kibuga cyindege cyateje impaka hano. Urebye comments zirigutangwa hano nabantu barikuruhande rwa leta iriho, barikugaragaza ko ari iyi leta iriho yubanse iki kibugacyindege. Nyama uwacubanswe arazwi, ndense nuwari waracyitiriwe arazwi. None usanze umuntu yarubanse inzu, ukajaho ukayitera irangi, yenda ukongeraho na ka anex wagenda uririmbaku ariwowe wubane iyo inzu, kandi warayihasanze. Ugihe uvugako ariwowe wubanse iyonzu nawe waba ufite ikibazo.

        • Twongeye kugira umubyeyi wu Rwanda, noneho ngo ni nimpanga ya yesu.Akumiro karagwira.Amateka nta na kimwe yigisha abirabura kbs.

      • @ Lacky,
        ariko intore muziga ryari kumva ko umuntu wese mudahuje ibitekerezo ataba ari umwanzi wawe? Niba mu bwenge bwawe wumva ko abanyarwanda miriyoni 12 bagomba kubona ibintu kimwe ufite ikibazo gikomeye cy’imyumvire.

  • Simba, uvuze neza.Inama yibihugu bivuga igifaransa nigaga muri secondaire i Kigali Twiriwe kumuhanda namabendera twakira abo baperezida bose.Ndabona uwo muco waracitwe baose barikunyuzwa mubikari.Kobari uruhuri ra? Uyu Ngw’ema nawe yarahari ndabyibuka.

  • Matayo na Simba mwitwifatira nkaho ari mwe bakuru mwariho icyo gihe.
    Umva basha, mu 1976 nari umusore muto nkora muri Komine Gikoro nk’umukarani, mu 1977 banyimurira muri Komine Kanombe ibyo mubara rero ntimwabindusha, nubwo ibiro bya Komine bitari hafi y’ikibuga cy’indege ariko inama ya OUA iba nari mukuru kandi zagwaga ndeba, iyi nayo ibaye ndi umusaza (ariko sindi rukukuri) nayo ndi kureba uko ibintu bimeze.
    Ntabwo rwose u Rwanda rwigeze rwakira abantu 3000 mu nama ya OUA, icyo gihe bavugaga ko mu Rwanda haje abantu 1800, nari mukuru nari nzi ubwenge.
    Iby’indege rero zabazanaga namwe ubwo muzibare niba indege zazanye abantu 1800 zaruta izizazana abantu 3000 barenga.
    Ibyo mwivugira ngirango ni ukwiganirira, ingendo z’indege ziteye imbere cyane kurusha icyo gihe, ibihugu byinshi n’abayobozi babyo ubu bifitiye indege zabo, icyo gihe abantu batebyaga bavuga ko President Joachim Opango wa Congo Brazaville na Bédel Bokasa wa Centre Afrique baje bateze indege ya Mobutu. None ubu buri wese arikuzana iye nibwo wumva haje indege nke?

    • @
      Callixte Gatera,
      Unvanyine ko urikubara inkuru zabasaza numuntu wamaze kozwa ubwonko. None se wowe ugereranije iterambere ryariho icyogihe, niririho ubu urunva abobayobozi bakera wabanenga iki. Naho kuvagako abayobozi 1800 batazana indege nyinshyimuguhugu kuruta 3000 uribeshya cyane. Harya Kadafi igihe aza murwanda yazanye zingahe kandi yari umwe. Icyo nemeranwaho nuko hari ibyo koko leta iriho ubuyakoze nkigihe irimo bitari gushobokera abayoboye urwanda mumyaka 30 ishyize. ariko kwihanukira ukanenga abayobozi bavuye kubijyanye niterambere ryigihugu waba urimo kwigiza nkana, cyangwa ari uguharabika kubera inyungu zawe. Habyara muzamunenge ikindi, iterambere yarigejejekure ugereranije naho iterambere ryari rigeze icyohihe muri Africa, ugereranije nimfashanyo yabonaga. FM ivugako nyuma yintamba urwanda rwabonye imfashanyo zikubye icuro 1000 izo Urwanda mbere yintambara rwabonaga. Ahubwo iyo Habyara azakubona imfashyanyo nkiyo, ntihazemo nintambara yamusabonse yarigukora ibyo mwakoze ubungubu.

      • Iyo abona inkunga nyinshi yari kugura imihoro myinshi. Uretseko mwese mubizi.

      • Simba urumuntu w’umugabo

  • @Matayo, uri igipinga kuko ushima Leta zavuyeho z’abicanyi.

    • …ngo Leta za mbere zari iz’abicanyi?! Ko ugiyeho tumuha impundu uvuyeho tukamuha induru da?! Ibihe bihora bisimburana iteka! Uzarama ni mwene Buhacye!

      • Mwese muri abaswa muterana amagambo gusa atubaka aho guterana ibitekerezo bubaka u Rwanda muvuga ko mukunda. Mwese muharanira inda zanyu gusa, amatiku niyo aranga ab’iki gihe. Muri abo kugawa kuko ubwo abandi bahugiye mu bikorwa byo k6baka no guhesha ishema u Rwanda, bakira abashyitsi, batekereza icyatuma bazava mu Rwanda banezer3we, mwebwe aho gutekereza cg guhana inama z’uburyo amazi n’ibyo kurya byagezwa ku baturage ba Mutara nahandi, muhugiye muguterana amagambo adashinga. REKA MBABWIRE NEZA MWESE MWA BANA MWE NUBWO MWIGIRA ABAKURU (agaciro k’umuntu ntigatangwa n’imyaka amaze ku isi….), mugaragaze uruhare rwanyu mwagize mu byubatwse kuva iyo za 78 kugeza uyu munsi nibwo mushimwa ko muzi gutaka cg kunenga ibyagezweho. Bitari ibyo mutuze abakora bakomeze bakore kuko mumeze nkamajereri mu binonko cg igihuru.

  • Izo nama za OUA murata n’ubuyobozi bwazakiriye ibyo byadusigiye mu Rwanda twarabibonye.
    Have nimurekeraho

  • NKUNZE IBITEKEREZO BYABA BASAZA RWOSE UWABAMPA TUKAGANIRA BYANSHIMISHA BOSE IBYO BAVUGA BIFITE ISHINGIRO KUKO UKULIKIJE IBIHE BYICYO GIHE ABANTU 1800 BALI BENSHI NINKUWABONA INZU YA SE YUBATSE ICYO GIHE YAMABATI 50 AKAYISUZUGURA KUKO YUBATSE ETAGE IBIHE BIHA IBINDI RERO KANDI ITERAMBERE RYA NONE SIRYO RYA KERA NANONE NTITUGAKABYE ALIKO TWIBUKE KO NABADATA BAKOZE IBIHWANYE NIGIHE BALI BALIMO BA MATAYO NA SIMBA NDUNVA BARYOSHYA INZOGA BAGANIRA UWAMPA NKAHURA NABO NKUNDA ABASAZA BAGANIRA IBYA KERA

  • no comment

  • Njye ndabona abo basazaza bapfa ubusa kuko n’umunyamakuru ibyo yatangaje ndumva atabeshye kuko yavuze ibyo abaturage baturiye ikibuga cy’indege bamubwiye.Niba mwasomye neza inkuru umuturage uhatuye witwa Felix KARINGANIRE yavuzeko:”ngo kuva yatura ikanombe kuva mu mwaka wi 1999 nibwo yabona indege zingana gutya” ubwo rero abazana ibyo muri 1978 sinzi icyo bagamije

    • Mwanga abababwira ukuri.

  • Muri aho gusa murabara indege n’abantu baje ku kibuga, ibyo bibamariye iki ? Ese mukeka ko ibyemezo bifatirwa muri iriya circus bishobora kubavana mu bukene mwebwe baturage ? hanyuma se muri 1978 ko yabaye, ubu twavuga ko abanyarwanda benshi aribwo babayeho neza ?

    Mujye mugabanya ubujiji kabisa, iyi show y’abategetsi ba Africa bagombye kujya bayikorera kuri facebook na viber, bakareka kwangiza imisoro y’abaturage no kuza kutubuza umudendezo.

  • Iyo ndebye ibyo mwandika mbona benshi bagifite byinshi byo kwiga. Nonese yaba 1977 na 2016 harubwo urwanda twabaye ikindi gihugu mujye mureke ubujiji bushingiye kubutagondwa bwububwa urwanda rwa 1977 nirwo rwa 2016 nirwo rwa 2050 nanirwo rwa 3000…..abantu bazapfa havuke abandi iterambere ryiyongere urwanda rukomeze kuba urwanda .

  • Sindi uwa kera ariko sindi n’uwa vuba. Ibyo ubuyobozi bwacu bukora utabishima yaba ari ingayi ariko n’ubwo Habyarimana yakoze genocide nta wavuga ko ntacyo yubatse mu gihugu. None se icyo kibuga n’ubwo cyari gito cyabayeho kuva u Rwanda rwaremwa? Rudasingwa yabivuze neza. Niba so yarubatse inzu y’amabati 50 mu myaka 50 ishize wowe ukaba wubaka etage ubu ntiwavuga ko so ntacyo yakoze. Reka tujye tugaya ibibi ariko n’ibyiza tubishime

    • Iyo genoside ya Habyarimana yayikoreye mu ndege ari guhanurwa? Uwaciye kariya kogazi imana izabimubaze iteka ryose.

  • Harya nkubu muba murimo gupfa iki?Erega mwafatanye mu mashati abandi imitsi yareze!Mwese murabogamira ku ngoma mwakuriyemo!Mwakwishimiye ibyo mwabayemo n’ibigezweho iki gihe aho guterana amagambo!Ngo ubumwe n’ubwiyunge ra!Ubu muhuye mukavuga kuri iyi article muri mu kabari ntimwakubitana amacupa!Tworoherane bavandi!

    • Duhuriye mu kabari ntanuwakopfora kugirango batamutambikana.Cyane cyane uvuze ingoma ya Habyarimana.

  • NB . muri iyo anama ya abavuga igifaransa nanjye narayibonye nkuko Liberia yabanje kujya muri gare gutega nabwo niko byagenze …!! hari abapeerezida bazanaga ari 4 cg 5 mu ndege imwe nka bimwe bya habyara na ntibantuganya .

  • nimuve muri ibyo. ahubwo dusabe abaje muri iyi nama gufata ingamba zatuma ba bana b’abakobwa bashimuswe na boko haram muri nigeria babohorwa bose, bitabye ngombwa ko turindira inkunga ziva kwa rutuku.

  • @callixte gatera biragaragara ko utari gukurikirana amakuru,ntabwo abakuru b’ibuhugu bose bazanye indege zabo hari abateze nka Johnson Sirleaf wa Liberia wazanye na Kenya Airways kandi siwe wenyine.

  • Birakaze cyane! Ngo muri 1978??? Ego ko!Muve muri ayo bavandi, none se ko numva mwese muvuga ikinyarwanda, sinkeka ko mwese amateka muyaziranyeho? None se ubwo muri mwese ni nde utazi ukuri? Ukuri kubarimo, bityo rero Discipline ku IZUBA RIRASHE.

    Murakoze.
    Muri Abanyarwanda!

  • Birakaze cyane! Ngo muri 1978??? Ego ko!Muve muri ayo bavandi, none se ko numva mwese muvuga ikinyarwanda, sinkeka ko mwese amateka muyaziranyeho? None se ubwo muri mwese ni nde utazi ukuri? Ukuri kubarimo, bityo rero Discipline ku M– USEKE.

    Murakoze.
    Muri Abanyarwanda!

  • Nishimiye kunguka ubumenyi sinarinzi ko muri za 70 u Rwanda rwakiriye bene iyi nama karundura mutubwire rwose ubwo bakurikije iki? Uziko burya iyo baza gukomeza iyi yakagombye kuba ari iya U.N twakiriye nkuye ingofero harakabaho umuseke utuma abantu bafunguka bakavuga. Mutubwire rwose icyagenderwagaho aho baraye, aho nakoreye iyo nama nge ndumva bintangaje pe. Ndibaza ko ubwo hari hashize nk’imyaka 5 Perezida agiye ku butegetsi hanyuma nabasha negotiation yo kwakira iyo nama? Ndumiwe mwa basaza mwe murakoze cyane.

    • Nanjye byantangaje! Nari nzi ko iyi ari yo nama ya mbere ihuje abaperezida bo muri afurika ibereye mu Rwanda kuva Rwabaho nkurikije ibyo bahora batubwira. Mbega mbega!!!

  • Njye mbona ibi byose ari ubusa. Nyakwigendera Perezida wa Burkina Fasso Capt.Thomas Sankara iyo yazaga muri izi nama yasekaga bagenzi be akanabakwena muruhame ntiyanatinyaga kubereka ko bicaye muri ariya manama bazanywe no gusesagura ibyagafashije abaturage babo! Muri izi nama zabaga zirimo abaperezida b’abanyagitugu,(Bokasa, Mobutu, Idi Amin…) abasabirizaga cyane(Habyarimana, Bagaza,…)n’abakundaga intambara(Kadafi, Hussein HABRE-GUKUN WEDEY…)n’abarevolutioneri nka Julius Nyerere na Kenneth KAWUNDA. Iyo babaga bari mu nama nashakaga buri gihe kureba Thomas SANKARA winjiraga mu nama yambaye gikomando! Nabireberaga kuri TV yo kwa Mobutu dore ko kuva muri za 70 Zaire(DRC)yagiraga Televisiyo! Kuva cyera nta gishya uyu muryango urakora kidasanzwe kandi uhora ucometse kw’ibere rya bya bihugu bikomeye byo muburengero bw’isi! Njye rero nta gishya mbona iyi nama izazanira Afurika.

    • @Simbi ibyo nibyo koko barasabirizaga cyane kuko ntacyo bari bafite cyo kugulisha kurabo bazungu mu gihe Zaire,Tchad babaga bafite aho bacukukura amabuye nibindi.Ariko icyo gihe barahabwaga kuko bakoreshaga neza ayo mafaranga basabirije kandi amahanga akabibashimira nta za Rwanda day zabagaho icyo gihe.Ntabwo bararaga mu byumba bya 20.000dollars.Ibyuvuga kuri Sankara nibyo hari discours yavugiye muriyo nama yo muri 1987 akwena koko abo bagenzi be ko ibyo bambaye byose nta na kimwe gikorerwa iwabo ariko bakirirwa baririmba ubwigenge.Iyo video iyi kuri Youtube.Yahitanwe nande? abifashijwemo nabande? Ngaho aho ubwigenge bwa Africa bugeze.Gufata intwaro ugafata ubutegetsi ese izo ntawaro baziguhera kubera amaso meza ubufite cyangwa nukugirango baguhindure igikoresho gishya? Njyewe nshimira abagabo nka Castro Fidele,Sankara,Nkrumah,Mandela,Rawlingw wa Ghana, nta bapfira gushira Africa izakomeza yibaruke bamwe mu bana bayo bazamenya ukuri bashyire ibintu kumurongo babifashijwemo nabaturage igihe abo baturage bazahabwa ijabmo.

      • @Kanyoni,

        Erega burya aho kugirango ugume unengere inyuma ya Computer byaba byiza wiyemeje ukaza maze ukadufasha gukosora ibitagenda nka banyarwanda bakunda igihugu cyabo, naho kuvuga ngo amafaranga Habyarimana yasabirizaga bayakoreshaga neza nshuti yange, ibyiza bayakoreshaga twarabibonye, kugura imbunda zo kwica abaturage, imipanga yo gutema abantu, reka nkubwire burya abanyarwanda turaziranye cyane, none Rwanda day yari kubaho gute kandi gusohoka mugihugu byari umuziro, ubu umwana wese ahabwa ijambo kuko igihugu atari gereza, mbere ya Jenocide nta munyarwanda utari urwaye imvunja, ayo mafaranga yasabirizwaga yakoraga iki? murabuzwa niki kuvuga ko Kagame yabasirimuye, mwasize igihugu kirimo imiborogo mwaryaga ibirayi bidahase, mwaryaga amamesa, mwaryaga ibivuzo, ubu igihugu kiratuje, nta mwana wu Rwanda utakiga, umwana ankwa amata kw’Ishuri kandi ni itegeko, nta munyarwanda ukigenda n’ibirenge atambaye inkweto, buri mutura Rwanda afite Mituele de Sante uzaze urebe ukuntu u Rwanda rurabagirana mvuge iki ndeke iki ibyo byose tubicyesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na HE Paul Kagame.

        • Uyu El chapo aringiza nkana rwose.ese izombunda baguze ntizatangiye kuvuga 1/10/1990? Ese iyo mihoro uvuga ubu mu Rwanda nta mihoro ikihaba yaraciwe? uti gusohoka mu Rwanda byari umuziro, sinzi niba warakuriye mu Rwanda bibaye aribyo waba wigiza nkana, yewe na Kayirebwa yazaga gucuranga agasubira mu bubiligi kandi ubutegetsi bwari buziko atabukunda ariko abanyarwanda twakundaga indirimbo ze.Ibyo by’amata rero nakubwirako abana ndihira bose ntanga 150.000frw ni batatu biga muri nine abakubeshya ko banywa amata uzabahinyuze kuko abanjye nta mata banywa nabusa.Uti Kagame yarabasimuye kuko baryaga ibirayi bidahase.Aha rwose abantu bose bashobora kuguha amenyo, kuko intungamubiri niba warize burya niho ziba iyo icyo kirayi gitetswe neza.Yewe ikiro cyaguraga 20frw ubu ntikigura magana?U rwo rwanda rurabagirana rero nagukangulira gufata umuhanga uva Gitarama (Muhanga) werekeze Cyangugu (Rusizi) maze wiheramaso.Urebe ahahoze centre de négoce hose uko hameze.Haraho ugera ugasanga ubuzima bwarahagaze kuva 1994.

        • @ El Chapo
          Wagira ngo uri umuminister muri north Korea! ☺☺☺☺☺☺☺

  • Mujye mutanga ibitekerezo mutagamije kuvushanya no gusererezanya. Mugendere kuri facts nibiba ngombwa.
    Burya koko ikibuga cya Kanombe usibye inzu y’abagenzi (aerogar) uko kingana ntibyahindutse. Ndetse mbere ya 1994 cyagiraga running lines ebyiri imwe ituruka Kabeza indi yerekera ku gice cya Masaka. Nyuma ya 1994 hakora iyo yanyuma gusa. Ibyo ni ingaruka ya jenoside n’intambara. Nta mpamvu ihari yo gutesha agaciro ibyakozwe twiyubaka nk’igihugu ahubwo byagombye kudutera ishema. Cyokora twese twemeranya ko urugendo rukiri rurerure kugira ngo tugere aho twifuza. Mu mavugurura ari gukorwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe iyo ya Kabeza, parking y’indege biri mu bizakorwaho.

  • 1. Ntukagaye icyakozwe udahari niba abandi bashobora kugiheraho bakagera ku kindi kigisumbye (motherbod), bitari ibyo wasatuka ababyeyi bawe bakubyaye batazi gusoma cg kwandika, cg batazi gutwara imodoka cg kurasa ariko wowe ukaba waravuyemo umuhanga ukoresha computer muri byose.
    2.Ntukagaye ibi gukorwa ndetse ni yakozwe udahari ngo kuko byakozwe nabantu udakunda cg babanzi bawe mu gihe ibyo bakora cg bamaze gujora ari rusange kandi umwuzukuru wawe azabiheraho na we akongera agakora ibirenzeho agendeye ku gihe azaba agezemo. Nubigaya ubwo witege ko umwana wawe wabyaye muri iki kinyejana namara kumenya ko hari ibyo utari uzi na we uzamwemerere azaguteshe agaciro kuko utarubizi.
    3. Ibyiza: reka gusebanya ugendeyeku marangamutima cg ku byo wabwiwe , reka guterana amagambo atubaka ushaka gusenya ibyagezweho mu gihe cyawe cg icyakubanjirije kuko uba na we usenya ibyuvuga wagezeho nibyuzageraho reka kwinjira mu macakubiri ushyira abantu bose mu gatebo kamwe kuko uba ugaragaje ko uri injiji kurenza nuwariho mu bihe by’ingoma y’umwami Gahindiro. Ahubwo niba uzi ubwenge bwuzuye (sagesse et intelligence) ba stratege, plannificateur, uha agaciro gakwiye buri muntu nigikorwa ubona ubu uteganya nicyazagikorwaho ubutaha ngo kirusheho kugira akandi gaciro numusaruro birenze ho. Uzaba ubaye Umunyarwanda wuzuye.
    4. NDASHIMA:abayobozi b’u Rwanda bose bagize uruhare rwiza mu kubaka iki gihugu kuva ku wo bita Kigwa nabwiwe mu mateka (kuko yakundaga igihugu cye ) kugeza ku INDASHYIKIRWA Z’UYU MUNSI ziri kugaragaza ko U Rwanda rwacu rugendwa kandi uwo ari we wese aruraramo agasinzira mu ituze numutekano.
    By’umwihariko ariko, ndashima Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME kuko akoresha imbaraga ze zose nyinshi, akayobora byaba ngombwa agategeka abanyarwanda kugira ngo igihugu kigere aha kigeze ndetse kizanaharenge. Umusaruro urigaragaza aho Africa ndetse n’isi yose ubu iri kurangamira u Rwanda.. mutekereze ku mafoto namashusho biri gukwira isi yose muri ibi bihe, maze muve mubindi bitekerezo byo kunenga mubanze mushyigikire ibiri gukorwa. Nyuma nkuko bisanzwe abo mu rugo (ndavuga u Rwanda) tuzajye twakwicara hamwe twinebure ariko abashyitsi batashye bishimye).Dushimire rero UMUYOBOZI MUKURU wacu, nyiri urugo, kuko aruyoboye neza.Sinitaye ku byo muvuga bibi cg byiza mvuze ibyanjye. Kandi ntawe ndi gusaba ahubwo nduzuza inshingano zanjye. Murakoze.

    • Nta Kigwa wabayeho, jya uva mu bujiji dore turi muri 21 century.

  • Ibyo mwigira byose twese turi abanyarwanda ntaho twabihungira. Murike tujye duhora dushakisha uko iri zina ryacu karemano twarihesha agaciro. Nabayeho kungoma zombi. Iterambere tujyezeho ubu turikesha technology, gushyirahamwe, kutavangura, guha agaciro buri muntu no gucunga neza duke dufite byose bishingiye kubuyobozi bwiza. Guverinoma yambere rero nayo yari yarageregeje kubijyanye nibikorwa remezo bijyanye nicyo gihe ariko yimakaza ivangura rishingiye kumoko kudaha agaciro ikiremwa muntu, kwikubira umutungo w’igihugu mugatsiko kamwe into byose byatugejeje kuri Genocide. Nubwo rero Habyarimana arafashe umuhoro cg imbunda ngo akore genocide, yayoboye ibikorwa byo kuyitegura kuko genocide ibanza gutegurwa cyane cyane mumitwe yabantu. Iyaza kuba Atari yarimakaje ivangura moko genocide yari kuva he? Bavandi nimurekere aho twese twarahombye!!!! Mureke dukore ibishoboka byose dushyire kamwe twubake uRwanda Ababa Bacu bazarubemo neza kuko twe ntibyadukundiye. Muri make Leta ya Kagame ntacyo idakora.

  • Mahoro ko umeze nkaho abo ubwira batazi ibibera i Rwanda. Fanatisme

  • murapfa ubusa indege nyinshi zinezeza abana nabo bo mu bihugu bikennye hari aho kajugujugu yaguye mu karere haba conge ngo bajue kwihera ijisho.Icya ngombwa ni ikiva muri iriya nama wenda abantu bari guhunga inzara mu burasirazuba bakabona icyo barya kivuye kuri abo bazungu bari kuza mu nama…. Kuko barashonje peeeee!!!!!!!Naho indege se muri zaire abanyeshuri b’amashuri yisumbuye bagiye mu kiruhuko bagenda n’indege uretse kuzibona ku kibuga gusa bo aba ari izabo ariko se bibamariye iki! ntibabarirwa mu bihugu nya mbere bifashwa n’abazungu!!!!!INDEGE NYISHI!!!!!!!!!!!!!1

  • Nakunze ibiganiro mwagize muri izi comments zose. Nshimiye abantu bakuru bakibuka izo nama ari iza Francofonie n’iza OUA. Binyereka ko abantu bazi uRwanda murucecekanye ariko kumutima ruriho.

    Naho abagaya byose kugeza bagaye abaharaniye repuburika kandi uRwanda rukaguma kuba repuburika nabo tujye tubibagayira. Ni nka wa mwana ubona nyina ashaje akavuga ngo INKA SE YAKOYE ZAPFUYE UBUSA.

    Dushimire ibyiza byagezweho; duharanire kubisigasira no gushyiraho itafari ryacu. Tugaye ababuza abandi amahwemo bigatuma uruhare rwabo batarutanga bitwaje imyanya barimo, cyangwa imyumvire y’abo badahuje ibitekerezo. Turwanye gusenya, duharanire kubaka Agahugu kacu.

    • Inama, urumusaza kbs bagusororere.

  • ibisambo bibiri byarwaniye mumurima karahava nyuma byagoranye biti turapfa ubusa nubundi ntibyeze
    iyo aeroport yariho icyogihe niriho icyigihe nubundi zose ntizeze muzarebe aeroport ya dubai namateka yazo murasanga mupfa ubusa

    • @ Karumbeti
      ahhahhah!!! Urinda ujya kure yo yose? Warebye Aiport ya Jomo Kenyatta (Nairobi), Entebbe (Uganda), Bole (Adiss Ababa), ko izo zonyine zihagije kugira ngo ubone ko Kanombe ari nk’akayira ko mu giturage ugereranije n’izo mvuze!!!

      • @ Mbili Mbili,
        Izo airport uvuze zubanswe naba koloni kubera inyungu bari bafite muribyo ibihugu. Naho murwanda ababirigi bahubanse ikibuga cyibyansi. Ahubwo GVT ya Habyara yarakoze kuba yarashoboye kwigondagondera ako kayira ko mugiturage uvuga.

  • Abanyarwanda barimo bararwanisha NARI UMUGABO! iyi nama abo izasigira amafaranga ni abazakira bariya bayijemo. wowe muturage rwimbi uretse no kugufasha baragucisha inkereramucyamo ngo aha abashyitsi utabahungabanuiriza umutekano! Ndebera ukuntu hariya Kimihurura bajujubije abateaye ibibyabiziga! Birababaje pe. Sitwe tuzabona inama irangira abantu bagahumeka. Harya rond point ya KBC izongera kuba umuhanda nyabagrndwa?

  • Hahahaahahah @El chapo Gabanya Fanatisme wana, ngo mbere ya Genocide abantu bose bari barwaye amavunja? ndagusetse cyaneeeeeee iyo Fanatisme ntaho yageza u Rwanda, nariho kandi ntayo nigeze ndwara iyo ni Exception, kandi harinaho bakiyarwaye uzatembere za Kayonza Rwinkwavu, nyamasheke Rangiro, nyabitekeri kanjongo aho hake nkubwiye naho niwacu mu Rwanda.
    Ndashimira Ubuyobozi buriho kubyo bwagejeje kubanyarwanda nkaba narize ubu umuntu akaba ashobora kwandikisha computers akaganira nabanyarwanda bene wacu bari ishyanga, kandi we welcome all african leaders in our beautful country!

  • Ariko njye ndabona umunyamakuru mwamuvangiye: Yabahaye inkuru igaragaza uko bimeze i Kigali uyu munsi, ariko mwe mwahise mujya mu marangamutima yanyu ntabwo aribyo ntimukabibe urwango; Ntitukibagirwe ko muri 94 u Rwanda rwabaye umuyonga bikababyarasabye imbaraga nyinshi kugirango hongere kubakwa ibikorwaremezo kandi bijyanye n’igihe kuko isi irihuta. Kugereranya ibya mbere ya 94 na nyuma yaho ndumva atari cyo cyateza imbere imibereho y’Abanyarwanda. Ayo makuru mufite mwagombaga kuyatanga abatayazi bakayamenya ariko ntimwari kuyifashisha mugaragaza ko uyu munsi ntacyakozwe mu gihe inzobere mu bushakashatsi zigenda zibigaragaza. Njye mbona hari abazaba nka cya kirondwe cyumiye ku mwite!
    Gusa nkimara gusoma iyi nkuru nasanze ikibuga cy’indege gitegannywa kubakwa i Bugesera gikenewe byihutirwa ngo cyunganire Kanombe (kuba cyaratinze kubakwa wasanga harimo amananiza ashingiye kuri ruswa, ibyo nibyo tugomba kurwanya twese hamwe); birumvikana ko indege ziri gushaka ahandi zijya guparika kubera ubwinshi(dépenses zitari zikenewe), ndetse ndakeka ko biri no gutinza ingendo. Ikindi kandi buriya habaye nk’akantu gato gatuma ikibuga gihagarika service ubwo twajya gutira i Bujumbura natwe; C’est malheureux ariko twizere ko tuzabigeraho. Nimureke twoye kwimakaza amacakubiri kuko u Rwanda ruhombye ndahomba nawe ugahomba.

  • Ntawe uneza rubanda!

  • Njye ndabaza impanvu zigwa i Kanombe gusa ,kandi twarubatse ibindi bibuga by’i ndege ?,kamembe ,na bugesera n’ibindi …..

  • Aba bose bavuga ko inama ya OUA yigeze kubera i Kigali barabeshya. Inama yabereye ino mu Rwanda mbere ya jenoside ni “Réunion France-Afrique” igihe cya Miterand

  • Icyo nzi u Rwanda CG isi ni uruhererekane rw ibyakozwe….n ibikorwa…nta ho nzi umuntu yaje akubaka ibye adahereye kubyo asanze….convention se yari kubakwa urugwiro rutariho…kagame se aba akorera hé!? Inteko se yo iba ikorera hé iyo iba itarubatswe…..CND se siyo yacumbikiye 600 zarwanye ku bantu i Kigali…..nyamara nuzaza ubutaha ntazakenera kubaka convention… Wenda azatekereza ibitaro bikaze za nyabitekeri…..mufatane urunana nibyo by ingenzi

  • Kagame we,uracyafite akazi kenshi Mwana wa Ma…Virus ababiligi Badusizemo iracyafite ibyororo!

Comments are closed.

en_USEnglish