Twegereje amatora y’umukuru w’igihugu. Perezida Paul Kagame yageze kuri byinshi bigaragara mu myaka ishize ayobora u Rwanda, ariko nk’uko yagiye abigarukaho hari byinshi nanone bitarakorwa, hari byinshi abanyarwanda bagikeneye ngo babeho neza kurusha uyu munsi. Umuseke wazengurutse mu turere twinshi tw’u Rwanda uganira n’abaturage kucyo bifuza Perezida uzatorwa yabamarira muri manda y’imyaka irindwi iri imbere. […]Irambuye
Nyuma y’uko kuwa gatanu ushize tariki 07 Nyakanga, Komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje Philippe Mpayimana nk’Umukandida wigenga wenyine muri batatu bashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nk’abakandida bigenga, havuzwe byinshi kuri Kandidatire ye, gusa nyiri ubwite we ngo asanga ngo abamushidikanyaho ari abatarakira ko mu Rwanda hari ikintu gishobora gukorwa giciye mu mucyo. Philippe Mpayimana […]Irambuye
*Igiciro cya gazi kigeze ku mafaranga 1100 cyavuye ku frw 1600, *Leta ngo izakomeza guhanarira ko ibiciro bimanuka no kurwanya ababizamura. Ageza ku bagize Inteko ishinga amategeko, Sena n’Aabadepite ijambo rijyanye n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu by’ingufu n’amashanyarazi, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko kuba intego ya MW 563 u Rwanda rwahigiye kugeraho muri […]Irambuye
*Nubwo yakosoye 80% ntirakomorerwa amashami yose. Mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri P. Malimba yatangaje ko Kaminuza ya Gitwe igeze kuri 80% ikosora ibyo yasabwe gukosora kugira ngo ikomorerwe amasomo yose yafunzwe, gusa ngo izakomorerwa ari uko yabikosoye ku gipimo cya 100%. Muri rusange iki kiganiro cyari kigamije kureba ibyagezweho mu rwego […]Irambuye
Leta y’u Rwanda yimye impapuro z’inzira (visa) aba Diplomate b’Abafaransa bashakaga kuza mu Rwanda ku matariki ya 09 na 10 Nyakanga 2017 kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, kubera ko ibyangombwa bajyanye kuri Ambasade basaba izi mpapuro z’inzira byariho ibendera ritagikoreshwa mu Rwanda. Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kiravuga ko iri […]Irambuye
Mu giterane cyahuriyemo amatorero n’amadini yo mu ntara y’Amajyaruguru cyo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, kuri uyu wa 9 Nyakanga bamwe mu bakitabiriye bahamya ko umuyobozi mwiza ari uteza imbere abo ayobora, abashakira amahoro, ituze n’iterambere bakamugereranya nk’intumwa y’Imana cyangwa umwana wayo (Yesu/Yezu). Bavuga ko intumwa y’Imana ihora ishaka ko ubwoko bw’Imana (abantu) […]Irambuye
Muri iki cyumweru turi gusoza Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye. Umwanditsi w’ibitabo Nshutiyimana Abraham Braddock le sage (RWAGASANI) yamuritse igitabo yise “Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by’amage mu Rwanda, 1894-1994” kigaruka ku mateka y’u Rwanda n’amage yagiye arutsikamira ariko hakabaho intwari zagiye zemera kugira ibyo zihara kugira ngo igihugu gisugire. Uyu mwanditsi […]Irambuye
*Yatashye kumugaragaro inyubako y’ikitegererezo y’iterambere ry’abagore, *Avuga ko nta mugore ukwiye gupfa atanga ubuzima, Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’inyubako y’ikigo cy’ikitegererezo cy’iterambere ry’abagore cyubatswe i Gahanga mu karere ka Kicukiro, yashimiye abagore ko bakomeje gusigasira no kubyaza umusaruro agaciro basubijwe nyuma yo kumara imyaka myinshi barahejwe. Iyi nyubako y’impuzamiryango Pro-Femme […]Irambuye
Perezida Paul Kagame yakira indahiro z’Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Yankurije Odette na Hon Depite Niyitegeka Winfred wasimbuye nyakwigendera Depite Mukayisenga Francoise witabye Imana tariki 11 Kamena 2017, yasabye abayobozi gukorana kandi bakarushaho kwegera abaturage muri ibi bihe by’amatora u Rwanda rujyamo. Uyu muhango wa baye kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame yavuze […]Irambuye
Mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe hari abaturage basaga igihumbi bavuga ko banyazwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3 900 000 n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kwishingira urubyiruko n’abagore “BDF”, ariko BDF yo ikavuga ko uwatse abaturage ayo mafaranga atari umukozi wabo ahubwo ari umutekamutwe wabiyitiriye. Aba baturage bagera ku 1 300 bavuga ko mu myaka […]Irambuye