Digiqole ad

P. Kagame yasabye abayobozi kwegera abaturage kurushaho mu gihe cy’amatora

 P. Kagame yasabye abayobozi kwegera abaturage kurushaho mu gihe cy’amatora

Perezida Paul Kagame yakira indahiro z’Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Yankurije Odette na Hon Depite Niyitegeka Winfred wasimbuye nyakwigendera Depite Mukayisenga Francoise witabye Imana tariki 11 Kamena 2017, yasabye abayobozi gukorana kandi bakarushaho kwegera abaturage muri ibi bihe by’amatora u Rwanda rujyamo.

Perezida Kagame Paul yavuze ko Abanyarwanda baruhukira mu bihe by’amatora bayakora neza

Uyu muhango wa baye kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe mu mezi nk’aya ahandi ku Isi baba babonye agahenge ko kuva mu mwijima, no mu bukonje bababamo bakabona izuba, bakajya mu biruhuko ariko ku Rwanda ho ngo abantu bazaba bari mu matora, kandi ngo ashobora gukorwa neza abantu bakaruhuka.

Ati: “Muri iki gihe nibwo abantu baba babonye akanya ko kujya kota akazuba kuko bahora mu mwijima no mu mbeho n’ibindi ariko kuri twe ntitwari twanze ikiruhuko ariko ngira ngo muri uyu mwaka tuzaba tujya mu matora na byo dushobora kubyifatamo neza kandi tukabona ikiruhuko. Abantu bazabikore neza batavunitse, twuzuze inshingano.”

Kagame yavuz eko ibihe by’amatora byakabaye umwanya wo kujya mu giturage ku bayaobozi kuko ngo hari abajyagayo igihe bashakiye, hari abashinzwe uturere na bo bajyayoyo, ariko ngo bizatanga uburyo bwo kubihuza, abayobozi na we arimo bagere aho batari basanzwe bagera cyangwa ngo bajye n’aho bajyaga.

Ati “Ndabibonamo ibintu bibiri, kuzuza inshingano yo kwegera abaturage mu gikorwa cy’amatora kgira ngo kigende neza uko tubyifuza, uko kubegera kugira ngo tugere kuri icyo gikorwa twegereje bizaduha kwegera Abanyarwanda ari abaturutse aho baba n’abaza aho baba bahuriye.

Twagikoresha twiga ku bibazo by’abaturage, na twe tukabikemura imbona nkubone twabirebye n’amaso yacu, bizadufasha kubaka ubukungu, imibereho myiza n’umutekano w’Abanyarwanda uko tubyifuza, duteze imbere u Rwanda n’Abanyarwanda uko babyifuza ku muvuduko udasanzwe.”

Hon Depite Niyitegeka Winfred w’imyaka 45 warahiye nk’Umudepite mushya mu Nteko Nshingamategeko asimbura nyakwigendera Depite Mukayisenga Francoise, yakoze imirimo itandukanye ndetse yari yarigeze kuba Umudepite.

Yabaye Umuyobozi w’Ishuri ribanza mu cyahoze ari Komine Maraba, mu Ntara y’Amajyepfo. Yabaye Umuhuzabukorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere, nyuma aza kuba Umudepite mu barangije manda yashize ubu agarutse mu Nteko.

Yankurije Odette w’imyaka 43 y’amavuko, yarahiye nk’Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, nta mirimo ikomeye mu myanya ya politiki yanyuzemo.

Yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Amategeko, ahakura impamyabumenyi ihanitse (A0). Nyuma yize muri Kaminuza yitwa University of Quebec muri Canada, ahavana Masters mu bijyanye n’amategeko mu mwaka wa 2008.

Yanize mu Bwongereza muri Kaminuza yitwa, Queen’s Mary University mu mujyi wa London, naho ahabona Masters mu mategeko.

Muri 2017, yabonye Advanced Diploma mu gushyira amategeko mu ngiro yakuye mu Ishuri ryigisha rikanateza imbere Amategeko, ILPD.

Hon Depite Niyitegeka Winfred w’imyaka 45 arahirira kuzuzuza inshingano ze neza
Hon Depite Niyitegeka Winfred w’imyaka 45 arahirira kuzuzuza inshingano ze neza
Yankurije Odette wagizwe Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane arahira
Yankurije Odette wagizwe Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane arahira
Yankurije Odette aha icyubahiro Perezida wa Repubulika n'Abayobozi bakuru nyuma yo kurahira
Yankurije Odette aha icyubahiro Perezida wa Repubulika n’Abayobozi bakuru nyuma yo kurahira
Hon Depite Niyitegeka Winfred n'abo mu muryango we bifotoza hamwe na Perezida wa Repubulika
Hon Depite Niyitegeka Winfred n’abo mu muryango we bifotoza hamwe na Perezida wa Repubulika
Yankurije Odette wabaye Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, yifotozanya na Perezida wa Repubulika
Yankurije Odette wabaye Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, yifotozanya na Perezida wa Repubulika
Perezida Kagame yabanzaga gusuhuza buri wese mu baherekeje aba bayobozi barahiye
Perezida Kagame yabanzaga gusuhuza buri wese mu baherekeje aba bayobozi barahiye
Abo mu muryango wa Yankurije Odette bifotoranya na Perezida wa Repubulika
Abo mu muryango wa Yankurije Odette bifotoranya na Perezida wa Repubulika
Yankurije Odette ibumoso bwa Perezida na Niyitegeka Winfred iburyo bwe bifotoranyije n'Abayobozi bakuru b'igihugu
Yankurije Odette ibumoso bwa Perezida na Niyitegeka Winfred iburyo bwe bifotoranyije n’Abayobozi bakuru b’igihugu
Imbere Perezida wa Reubulika y'u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Sam Rugege, Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi na Perezida w'Inteko Nshingamategeko, Umutwe w'Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile
Imbere Perezida wa Reubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi na Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatile
Mbere gato y'uko Perezida yinjira, Minisitiri w'Umuco na Siporo araganira n'inshiti ze bigeze kuba bakorana mu Nteko Nshingamategeko
Mbere gato y’uko Perezida yinjira, Minisitiri w’Umuco na Siporo araganira n’inshiti ze bigeze kuba bakorana mu Nteko Nshingamategeko
Abayobozi Bakuru muri za Minisiteri zinyuranye
Abayobozi Bakuru muri za Minisiteri zinyuranye
Abana ba Yankurije Odette wabaye Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane
Abana ba Yankurije Odette wabaye Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane
Abo mu miryango y'abarahiye
Abo mu miryango y’abarahiye
Hon Depite Niyitegeka Winfred mbere y'uko kurahira bitangira
Hon Depite Niyitegeka Winfred mbere y’uko kurahira bitangira
Yankurije Odette mbere yo kurahira
Yankurije Odette mbere yo kurahira
Abanyacyubahiri barimo ba Minisitiri, abo mu nzego z’umutekano, Abadepite n’Abasenateri n’abayobora ibigo bitabiriye uyu muhango
Abadepite n’abandi banyacyubahiro bari mu Nteko
Abasenateri n’abandi banyacyubahiro

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange-Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • I dream to stand near HE also one day after being conferred upon responsibilities to serve the Country. Am I dreaming?

    Meanwhile Amatora meza for all

  • I dream to stand near HE also one day after being conferred upon responsibilities to serve the Country. Am I dreaming?

    Meanwhile Amatora meza for all

Comments are closed.

en_USEnglish