Digiqole ad

Gas izagezwa mu ngo no mu nganda nk’uko amazi ahagezwa – Murekezi

 Gas izagezwa mu ngo no mu nganda nk’uko amazi ahagezwa – Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ageza ku Badepite n’Abasenateri aho igihugu kigeze mu by’ingufu

*Igiciro cya gazi kigeze ku mafaranga 1100 cyavuye ku frw 1600,
*Leta ngo izakomeza guhanarira ko ibiciro bimanuka no kurwanya ababizamura.

Ageza ku bagize Inteko ishinga amategeko, Sena n’Aabadepite ijambo rijyanye n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu by’ingufu n’amashanyarazi, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko kuba intego ya MW 563 u Rwanda rwahigiye kugeraho muri uyu mwaka ari uko rwari rwihaye intambwe ndende isaba byinshi ariko ngo hari icyizere, yavuze ko Aabanyarwanda bazavoma gas mu ngo nk’uko bavoma amazi.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ageza ku Badepite n’Abasenateri aho igihugu kigeze mu by’ingufu

Minisitiri w’Intebe yavuze ko u  izagezwa Rwanda rugeze ku ngano y’amashanyarazi MW 208,36 mu gihe rwari rwihaye urukiramende rwo kugeza nibura amashanyarazi mu ngo 70% z’abatuye igihugu, no kuba rufite amashanyarazi MW 563 ariko ubu ingo 860,085 ku ngo 2,493,000 zihwanye na 34.5% zifite amashanyarazi, muri zo ingo 678,096 zihwanye na 27.2% zifite umuriro uturuka ku murongo mugari w’amashanyarazi (on-grid electrification), ingo 181,989 zihwanye na 7.3% nibo gusa bafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (off-grid electrification).

Nubwo byumvikana ko umuhigo utagezweho, u Rwanda mu myaka ndwi (7) rwakubye kabiri ingufu z’amashanyarazi rwari rufite yanganaga na MW 98 muri 2010, kandi ngo rwihaye intego y’uko muri 2030 buri Munyarwanda azaba afite amashanyarazi yaba utuye mu mujyi no mu cyaro.

Minisitiri w’Intebe ati “Biragaragara ko nubwo tutageze ku ntego yo gukwirakwiza amashanyarazi kugera ku gipimo Leta yari yihaye kuko cyari hejuru cyane kandi guhiga igipimo cyo hejuru ni byiza bituma ushaka imbaraga nyinshi ukazishyiramo kandi duhora dushaka kujya imbere ku buryo bwihuta, amashanyarazi tumaze kugira arahagije ngo abe yashyirwa mu ngo 48% hakoreshejwe umuyoboro w’igihugu (on grid), n’ingo 22% kuri off grid, ariko bitwara amafaranga menshi cyane kugira ngo ayo mashanyarazi agereyo.”

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko gukora amashanyarazi bihenda ku buryo MW 1 y’urugomero itwara million 4 naho kugira ngo umuturage agezweho amashanyarazi hagatangwa $ 1000, mu gihe we atanga ifatabuguzi ry’amafaranga 56 000 gusa.

Yavuze ko u Rwanda abantu batarebye neza rwahinduka ubutayu kuko ngo abagera kuri 83% bagicanisha inkwi cyangwa amakara bikaba byangiza ibidukikije ndetse ubutaka bukazasigara butera. Kubera iyo mpamvu ngo Abanyarwanda bagomba gukoresha gazi (gas) na biogas cyangwa amashyiga arondereza ibicanwa.

Ati “Gazi yariyongereye mu baturage, kuri buri stasiyo haboneka gazi, amacupa ya gazi aba menshi ku cyiciro cya gazi umuntu ashobora kwikorera, byavuye ku macupa ya kg 8 bigera no kuri kg 1, no kugura gazi bigiye koroha kurutaho, bibe ‘pay as u go’,  wishyure gazi ugiye gukoresha. Gazi izagezwa mu ngo no mu nganda nk’uko amazi ahagezwa.”

Yasabye amahoteli, restora, ibigo by’amashuri na gereza n’Abanyarwanda bose gukoresha gazi kuko ngo irahendutse, aho yatanze urugero rw’ishuri ryakoreshaga miliyoni 6 rigura inkwi buri kwezi ubu bakaba bakoresha milioni 1,3 kubera gucana gazi batekera abanyeshuri.

U Rwanda ngo rwohereje intumwa mu Buhinde ngo bajye kureba uko inganda z’icyayi zaho zikoresha gazi vuba ngo bakazatangira no mu Rwanda.

Abadepite bavuze bose bashimaga ibyo u Rwanda rwagezeho bagaragaza ko ntako rutagize.

Hari icyizere ko vuba ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho mu ngufu bizagerwaho bitewe n’imishinga yagutse yo kongera amashanyarazi harimo uwa Rusumo uzatanga MW 80, gazi methane MW 50, Nyabarongo MW 120, Gisagara nyiramugengeri ya MW 80, Rusizi MW 146 n’indi mito.

Minisitiri Murekezi yagejeje ku nteko raporo y'ibyakozwe mu rwego rw'ingufu
Minisitiri Murekezi yagejeje ku nteko raporo y’ibyakozwe mu rwego rw’ingufu
Abashingamategeko batanze ibikerezo
Abashingamategeko batanze ibikerezo
Babajije n'ibibazo
Babajije n’ibibazo
Iki gikorwa cyanakurikiranwe na Mugiraneza Jean Bosco wahoze ayobora REG
Iki gikorwa cyanakurikiranwe na Mugiraneza Jean Bosco wahoze ayobora REG
Intumwa za rubanza zagejejweho ibyagezweho mu mashanyarazi
Intumwa za rubanza zagejejweho ibyagezweho mu mashanyarazi

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • hahahaaaa, gaz izagezwa mu ngo nk’uko amazi ahagezwa?! white elephant!!

  • Niba gas izagezwa mu ngo nk’uko amazi ahagezwa, business y’kamakara iracyafite isoko pe! Tekereza ugiye ufungura robinet ya gaz ngo uteke, icyumweru kigashira cyangwa ukwezi nk’uko bitugendekera ku mazi!

  • Icyo gihe kigashira nta gas urabona nk’uko n’amazi tuyabura.

  • Izo ndoto ngo nizo muri vision kangahe se? Mujye mwiha targets ziri SMART kandi ngirango mwese muzi icyo bivuga. Mu myaka ishize uyu mugabo nubundi yarihanukiriye ati 2017 izasiga 70% by’ingo zo mu Rwanda bifite amashanyarazi n’amazi meza, harya bigezehe nyakubahwa? Aho ubwo hari na 30% twagezeho usibye amagambo? Twihaye intego twageraho niyo yaba ari nto nibyo byiza naho ubundi tuba twigayisha cyane ko abo tubibwira bafite ubwenge bwo kubikorera analysis.

  • Iyo gahunda ya gas mu ngo nijya gutangira, muzatumenyeshe hakiri Kare mu mijyi, kugira ngo igihe itabonetse nk’uko tubura amazi salades zizajye ziba ari tayari. Izo karoti n’amashu na courgettes tuzigerekeho n’ibindi bihekenyeka nk’ibijumba, imyumbati, inyamunyo, igisheke, ubundi turenzeho imbuto. Ariko mu kinyarwanda umugabo wahekenye ngo aba ari igikenya. Birasaba na sensitzeshoni kampeyini yo guhindura mayindiseti.

  • Uyu mugabo mbona akwiriye igihembo cyo kubeshya, niwe muntu wa 2 ubeshya muri iyi Government. Mpise nibuka avugira muri iyi nyubako n’ubundi ngo muri 2016 ngo mu mujyi wa Kigali hazaterwa ibiti millions 30, bifite amababi magari yo kugabanya umukungugu n’imyuka ihumanya ikirere. Ubu uwamubaza aho izo 30,000,000 z’ibiti zatewe muri iyi Kigali yaherekana koko ?

    None ati gas izajya ivomwa mu ngo ! Niba ari hariya i Gacuriro muro Vision City byo birashboka, ariko twe tuba twiteze ko uvuga ibireba abanyarwanda bose muri rusange, atari agatsiko ka ba elitse gusa gatuye mu mazu ya millions 400 i Gacuriro!

    Sha wari ukwiye gusimbuzwa vuba kabisa, twizere ko nyuma y’amatora President azashaka umukozi, hapana umubeshyi.

  • Njye rero buriya nubaha kandi ngashyigikira gahunda za Leta. Iyo ndebye aho tuvuye n’uko u Rwanda rwari rumeze mu myaka 23 ishize mbona ntako tutagize. Imana ihe umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda cyane cyane Umusaza PK. Mpamya ntashidikanya ko ibyo tugezeho byose ariwe tubikesha. ARIKO SE:

    AMAZI: Aha ndahatsimbarara. Dufite abanyakubahwa benshi baba mu nteko just byo kuzuza inteko ariko ibitekerezo bikaba bigufi. Nk’ubu mwambwira muri iyi myaka tumaze twubaka imihanda, tugerageza mu mashanyarazi amazi koko yarakozweho iki kidasanzwe uretse tekinike za WASAC ishyira amatiyo hirya iyo urenze kugiti cy’inyoni igahamagara TVs ngo mukwa 4 abanyakigali 80% bazaba bafite amazi!Cyangwa muzi ko twabyibagiwe!Amatiyo uko bayahasize kuva ubwo na n’ubu rwa ruganda rw’amazi rwabaye nka ya mabati. Abatuye umurenge wa kanombe cyane cyane mu kagari ka RUBIRIZI mu midugudu ya ITUNDA n’INTWARI kumanukaaa murumva icyo mvuga. Njye mbona amazi ari ubuzima, niba ntagikozwe WASAC isenywe higwe izindi strategies naho ubundi turashize.

    Gusa simbereyeho kunenga gusa, nemera ko hari byinshi byiza bimaze gukorwa nko kubaka imihanda no kwagura isanzweho, mu kugerageza kuri gahunda y’amashanyarazi nubwo bigaragara ko intego twihaye ya 70% y’ingo zicaniye by 2017 itazagerwaho (BUT WE TRIED TO THINK BIG < TO AIM AT HIGH), which is good indeed kuko nibura n'umuriro ntukibura bya hato na hato nk'uko byahoze mu myaka ishize kd bigaragara ko bimaze guhindura ubuzima bw'abanyarwanda benshi. UMUTEKANO wo ni ntamakemwa, Bravo kuri MINADEF ndetse na Police, izindi Ministeres zijye zigira kuri MINADEF how to do (SMARTNESS) ariko iy'umutungo kamere niba ariyo ifite amazi mu nshingano zayo rwose ndayigaye pe!Kuvoma amazi ya 400FRW nayo yo mu gishanga utuye mu mujyi precisement muri KICUKIRO kweli!Ni ishayno rwose turabigaya ndetse cyane.

  • Gusa AKUMIRO ibyo avuga nibyo, niba GAZ izatangwa nk’amazi wapi kabisa, ubwo mu murenge wa Kanombe (RUBIRIZI) twazajya tuyibona 1 mu kwezi nabwo 10minutes kuko nibwo tubona amazi. Ikindi sinxi niba uwo mushinga waraganiriweho bihagije n’inzobere kuko gaz iri dangerous, ikindi njye ndumva ari ukwikirigita kabisa simbnona gaz itembera mu matiyo urugo ku rundi. wapi rwose. abagenze amahanga mudusangize ku bunararibonye kuri iyi gahunda twumve niba tuzabishobora kubigeraho cg niba ba boss bataba bicaye mu nteko bananiwe bakarota! Igitekerezo cyanjye ni iki: Ni harebwe uburyo bwo kugabanya ibiciro ubundi dusanzwe tuyigura kuri za stations kd ntacyo bidutwaye tuzakomeza tuyigureyo. Ikitubangamiye ni igiciro si accessibility mubyumve rwose kd mubihe agaciro.

  • Buriluntu wese afite uburenganzira bwinshi.Nubwo kurota burimo gusabiba ikibazo iyurose uri maso uhagaze.

  • Translation : Gas ntizabageraho.
    @ Mashyengo Thanks for your comment. LMAO

    • Ndemera ko ibyo nyakubahwa prime minister avuga bishoboka pe cyane cyane urebye aho twavuye birashoboka aliko hamwe na hamwe dufite BAD MANAGERS LIKE IN WASAC WHO ARE GOOD LIES.LIKE SANO OF WASAC BASUBIJE HO SPEACHES ZE KU MAZI WASHOBERWA.NDIBUKA ONE COMENT YU WAHOZE ALI STATE MINISTER FOR WATER HONOURABLE BIKOLO AVUGA KO BY 2018 URWANDA HOSE AMAZI MEZA BIZABA ALI 100% NONE NTA 50% MWIBAZE NAMWE

      • Joseph, amazi ni make. Uko mwangiza ibidukikije ninako amazi agabanuka. Amazi ni kimwe nibindi bintu bigira ingano ariko iyo ukinishije ibidukikije aragabanuka pe. Mubanze wowe nabagenzi bawe mugabanye kwangiza ibidukikije amazi aziyongera. Imiyoboro yo igurwa mu Bushinwa banayitangira ideni ariko amazi ava mamasoko (sources). naho Bikolo ibyo yavugaga nawe ntabyo yari azi kuko iyo ari muli Prado V8 ya fumer ntareba ibirimo gupfa hanze aha. Ibiti barabimaze.

  • erega ntimubarenganye, abo bayobozi mungo zabo ntabwo babura amazi, hababajwe twebbwe ba rubanda rugufi, espacially Kanombe, Kabeza twaragowe, tubona amazi rimwe mu kwezi kandi akaza udutonyanga iminota 10 gusa. birababaje.

  • Umenya abenshi mu bayobozi b’iki gihugu bashobora kuba batinya kuvugisha ukuri. Ubona rwose kubeshya no kwiiraariira bimaze kuba umuco, ariko kandi hari n’ubwo ubona biteye isoni kubona umuntu w’Umuyobozi avuga amagambo mu ruhame asa naho afata abo abwira nk’injiji.

    Birababaje cyane kubona abantu b’abayobozi badashobora gukora za Analyses na za Etudes zihamye ngo barebe MU BIKORWA ibishoboka n’ibidashoboka. Nibyo, mu Burayi no muri Amerika hari imijyi ugeramo ugasanga abayituyemo amazu yabo afite impombo zibazanira gaz mu nzu, mu gihe bagiye guteka bagafungura Gaz nk’ufungura amazi, bagacana, barangiza guteka bakazimya Gaz nk’ufunga Robinet y’amazi. Ariko ibyo kubitekereza ko byakorwa mu Rwanda ubu, byaba ari nko kurota kuko ntaho turagera. Nitureke rero kwiiraariira, kwisumbukuruza, kubeeshya no kwibeeshyera, cyangwa gutera igipindi mu bintu bikomeye.

Comments are closed.

en_USEnglish