Mu mpera z’icyumweru gishize, urubyiruko rw’Akarere ka Gasabo rurenga igihumbi, rufatanije n’Itorero Inshongore z’Urukaka, rwakoze igitaramo cyo gushimira Intwari z’u Rwanda. Iki gitaramo cyabaye kuwa gatandatu tariki 28 Mutarama, hagati ya 18h00-22h00, kitabiriwe n’inzego z’urubyiruko kuva ku rwego rw’umudugu kugeza ku rwego rw’Akarere, n’abayobozi banyuranye b’Akarere ka Gasabo barimo umuyobozi w’inama njyanama Perezidante Dr. BAYISENGE […]Irambuye
Nta muntu ngo ukwiye kwiharira ubumenyi cyane cyane urubyiruko ngo rukwiye gusangiza ubumenyi rufite abatabufite, kutiharira ubumenyi ngo ni ubutwari. Ibi ni byabwiwe urubyiruko rwo muri Kaminuza ya UNIK i Kibungo kuri uyu munsi rwasuweho n’abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe intwari n’impeta by’ishimwe. Aba banyeshuri biganjemo urubyiruko babanje gusobanurirwa ubutwari icyo ari cyo, cyane ko […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru haratangira irushanwa ry’iminsi itandatu rya Basketball mu rwego rwo gukina hazirikanwa intwari z’u Rwanda. Patriots BBC na REG BBC zahuriye mu itsinda rya mbere. Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Mutarama 2017 haratingizwa ku mugaragaro irushanwa rya Basketball rihuza ama-club yo mu Rwanda hagamijwe kuzirikana intwari z’u Rwanda zigabanyije mu byiciro […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko abakora ibikorwa byiza ari benshi ariko ko bose bataba Intwari. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwavuze ko mu bakandida basaga 200 batanzwe, ubushakashatsi bwarangiye hafashwe 35 bashobora kuzemezwa n’Inama y’Abaminisitiri bakongerwa mu Ntwari z’igihugu. Iki kiganiro gitegurira Umunsi […]Irambuye
Déo Nkusi ushinzwe guhuza ibikorwa mu rwego rw’igihugu y’intwari impeta n’imidari by’ishimwe yanenze abayobozi mu nzego za Leta barya imari ya Leta kandi iba yarabahaye ibyo bakeneye byose. Kuri we ngo bariya bantu ntibakwiriye kwihandagaza ngo bavuge ko bakunda igihugu kandi bagisahura. Hari mu kiganiro yagiranye n’Umuseke mu rwego rwo kumenyesha abanyarwanda uko imyiteguro w’Umunsi […]Irambuye
Abahoze ari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange ubu bagizwe Intwari z’igihugu z’Imena, kuri uyu wa kabiri basabye Minisiteri y’urubyiruko na Siporo gufasha kugira ngo ibyabaye i Nyange byakwandikwe mu bitabo, binakinwemo za cinema kugira ngo bitazibagirana mu Rwanda. Mu ijoro ryo kuwa 18-19 Werurwe 1997 abacengezi bateye ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange mu Burengerazuba […]Irambuye
10 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kabiri, ubwo yahererekanyaga ububasha na Dr.Iyamuremye ucyuye igihe mu kuyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe mu muhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Dr.Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko kuba intwari y’igihugu aribyo by’ingenzi cyane kurusha kuba intwari y’umuryango ukomokamo bityo ko nta muntu ukwiye kuvuga […]Irambuye
Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015 umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi wahariwe Intwari urubyiruko rw’abakorerabushake rugamije gukumira ibyaha (RYVCPO) rwasuye ahitwa ku Murindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi aho rwaherewe ikiganiro ku mateka, ubutwari n’ubumwe n’ubwiyunge n’umunyamuryango uri mu bakuru muri RPF-Inkotanyi Theogene Karinamaryo. Karinamaryo uri mu banyamuryango ba FP-Inkotanyi wabaye aha ku Murindi avuga […]Irambuye
Mu rwego rw’icyumweru cyahariwe intwari, kuri uyu wa 30 Mutarama 2015 mu murenge wa Byumba abanyeshuri bo muri Institute Polytechnique de Byumba (IPB) n’Ishuri rikuru ry’abaganga rya Byumba baganirijwe ku munsi w’intwari ugiye uzizihizwa ku cyumweru tariki 1 Gashyantare, basobanurirwa itandukaniro ry’intwari zisanzwe n’intwari z’igihugu. Straton Nsanzabaganwa wo mu Nteko y’u Rwanda y’ururimi n’umuco yabwiye […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari muri gereza ya Muhanga kuri uyu wa mbere Gashyantare Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe abagororwa n’imfungwa Jenerali Paul Rwarakabije yavuze uko akiri mu mashyamba ya Kongo yajyaga yakira ibaruwa nyinshi zavaga mu Rwanda zimusaba ko yakomeza urugamba kugirango abohore abanyarwanda bafunzwe. Mu kiganiro kijyanye n’uyu munsi Jenerali Rwarakabije yagarutse […]Irambuye