Jenerali Rwarakabije yatanze ubuhamya ku byo yabonye
Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari muri gereza ya Muhanga kuri uyu wa mbere Gashyantare Komiseri mukuru w’urwego rushinzwe abagororwa n’imfungwa Jenerali Paul Rwarakabije yavuze uko akiri mu mashyamba ya Kongo yajyaga yakira ibaruwa nyinshi zavaga mu Rwanda zimusaba ko yakomeza urugamba kugirango abohore abanyarwanda bafunzwe.
Mu kiganiro kijyanye n’uyu munsi Jenerali Rwarakabije yagarutse kuri amwe mu mateka yaranze u Rwanda nyuma ya Jenosige yakorewe abatutsi mu 1994 aboneraho umwanya wo kuvuga ku byo yagiye abona igihe yarwanyaga leta y’u Rwanda mbere yuko yishyira mu maboko yabo yarwanaga nabo muri icyo gihe.
Rwarakabije yavuze ko ubwo yari muri FDLR muri Repubulika iharanira demokrasi ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru,yagiye yakira inyandiko z’abantu batandukanye bari bafungiye muri za gerza z’u Rwanda zimubwira ko yakomeza urugamba ariho rugamije gusubiza igihugu abacyambuwe noneho abari mu munyururu bakabohorwa.
Komiseri Rwarakabije yavuze ko ibaruwa ya mbere yabonye yamugezeho mu mwaka w’1999 ayizaniwe n’abasirikare be yagendaga yohereza kuza kugaba ibitero mu Rwanda nabo ngo bayihwe n’abagororwa.
Ati “Ayandi mabaruwa yose yakurikiyeho yavugaga kimwe n’ayambere, yose yansabaga kutarambika intwaro hasi bakavuga ko bari inyuma yanjye ko kandi banshigikiye mu rugamba natangije. Nyamara bari bafunze.”
Uyu Muyobozi yasabonuye ko izi baruwa zose zavaga hafi muri za gereza zose mu Rwanda ngo ubutumwa bamuhaga bwose bwari bumwe, ariko ngo uko imyaka yagiye isimburana niko yagendaga acika intege kugeza ubwo abonye ko ntakintu gifatika arwanira kandi bidashoboka gufata ubutegetsi.
Guhera ubwo ngo atangira kwima amatwi aba bose bamwandikiraga,ahubwo yigira inama yo gutaha mu Rwanda kuko yabonaga intambara ariho ntacyo igamije cy’ukuri.
Impamvu nyamukuru yatumye ataha ngo n’ubuhamya bw’abaturage yagiye yumva bavuga ko mu Rwanda hari umutekano n’iterambere.
Hari mu 2003 ubwo yatahaga, yavuze ko guhera ubwo kugeza uyu munsi atarongera gutekereza icyatuma yongera gusubira mu ishyamba kuko yasanze u Rwanda rw’iki gihe rubumbiye hamwe abanyarwanda bose rugamije iterambere ridaheza.
Rwarakabije yamaganye raporo z’amahanga zivuga ko abasirikare b’u Rwanda bakoze ubwicanyi mu nkambi z’abanyarwanda babaga muri Congo.
Avuga ko we yari ahibereye kandi yari umusirikare ibivugwa atari ko biri.
Ati: Ibyo bavuga ku ngabo z’u Rwanda sibyo, izi ngabo zashatse gucura impunzi zihura n’imbogamizi y’abahoze ari abasirikare b’u Rwanda bari bagose inkambi bari no mu baturage abaturage bapfuye icyo gihe ni abazize iyo mirwano.
Kuri uyu munsi w’intwari bamwe mu bagororwa batahutse vuba baboneyeho umwanya wo gutanga ubuhamya ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba bafunzwe nyuma y’uko inkiko gacaca zihagarika imirimo yazo banavuga ko biteguye gusaba abanyarwanda imbabazi.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.
0 Comment
Nawe akwiye kugirwa intwari!!!!!
uvuze neza cyane Seka we,ariko se ubwo bazamugira intwari ko yishe abatutsi benshi,cyange intwari yataye ingabo kurugamba yarishinzwe kuyobora .njye ntabwo nemera ko umunu warashe abanu ,agashoza intambara ko uwo munu yaba intwari ntamunu wamenye amaraso uba intwari uwo yaba ariwewese.niyo waba warishe umunu umwe.intwari zemewe ni Mandela, Martin Luther King,Gandi…,naho abandi bababacyatsa.
YEGO RATA NAHO UREKE RWARA WARARITSE ABANTU MURI GENOCIDE AGASOREZA KUBAHUTU MUNTAMBARA YISWE IY’ABACENGEZI. ESE UBWO YUMVA NTASONI AFITE IYO ABO AVUGA YOHEREZAGA MURWANDA BAHEZE MUMUNYURURU WE YIDEGEMBYA. iMODOKA MWATWIKIYEMO ABANYARWANDA B’INZIRAKARENGANE. ARIKO KO UTAJYA UJYA GUFATANYA N’ABANDI KWIBUKA ABAKOZI BA BRALIRWA MWATWIKIYE MURI BUS N’AHANDI HENSHI.
Naho Rudahigwa uramwibagiwe di? Kereka niba nta na gake uzi ku mateka y’u Rwanda.
Rudahigwa ni Rudahigwa koko; ariko ubutwari bwa bariya uvuze ni ubuhe? Niba hari n’ubwo bagize bwamariye iki u Rwanda.
Umva uko kera bigaga yewe: Ubuhinde bwa Neru (L’Inde de Nerhu); Misiri ya Naseri (L’Egypte de Nasser); Yugoslavia ya Broze Tito (La Yougoslavie de Broz Tito), ngo abo bayobozi ni intangarugero mu guharanira iterambere n’amahoro y’ibihugu byabo; nyamara se ubu bimeze bite. Mahatima wavuze yiyicishije inzara ngo Abongereza bamureke; Mandela yafunzwe 27,arekurwa ku gitutu cy’abanyamerika bamaze kumvikana n’abongereza, Luther King nk’umunyapolitiki n’umunyedini w’umunyamerika acungira kuri “I have a dream” Nkubwiye ibyo byose, kimwe n’abandi basoma uru rubuga ko dufite intwari zisumba iz’ahandi. Ugaya iz’iwabo bucya yimuka. Niko ye Rudahigwa wemeje ko umugaragu agabana na shebuja, yatangije amashuri mu Rwanda,Ababirigi bashatse ku mubuza kumenya iby’ahandi ngo atamenya démocratie,arabihisha ajya mu Buholandi(Poland), mu Busuwisi(Switezland) no mu Budage(Germany); n’ibindi yakoze ntamara inyuma. Sha ntabogamye reka nkubwire umuntu umuyingayinga ni Kagame nadacogora. Uti kuki? Umugabo wahuje ingabo zatsinze n’izatsinzwe; umugabo wakuye abakomeye mu byo babohoje bakabisubiza ba nyirabyo no kugerageza guhuza no kunga imitima y’abamaze kumarana. Nta wundi wari wakora ibyo muri iyi si y’Imana. Niba ahari mwamuvuga tukamumenya.
Ibi mbyanditse ntawe ndwanya igitekerezo cye;nagirango mbiganiririze ku bintu bikwiye gushyirwa ku mugaragaro. Ciao!
Ibwo uvuze nukuri reka abantu banjye bavugisha ukuri.Kandi abantu batemera ibyiza byiwabo ngo bavugishe ukuri nukudashaka kuvuga ibihari byiza.Urakoze kubisobanuro byawe bwiza.
sha zaki we,ni uko nta nka mfite mba nyiguhaye!!!umvugiye ibintu pe!ko utavuga kwicara akaganira n’abaturage akanabakemurira ibibazo byananiranye ako kanya?kudahishira abayobozi bakuru badakora neza?sha uwavuga ibya H.E we ntiyabimarayo!Imana ijye imuha umugisha uko bwije n;uko bukeye!
Bwana Zaki,nagirango nkwibutse ko Ubusuwisi ari Switzerland[ ntabwo ari Switerland ],naho Ubuholandi ntabwo ari Poland[kuko Poland ari Pologne],ngirango Ubuholandi bwaba Nederland !!
Bwana Imbwa,
Umunu n’iki?? Urashaka kuvuga UMUNTU?Andika umunTu!! Rwose kuri izi mbuga nimwiheshe agaciro, mwandike nk’abantu bakandagiye mu ishuri! Byaba byiza mugiye mukoresha inyuguti nkuru aho zikwiye kujya, naho ubundi ukuntu mwandika, birerekana ko uburezi bw’ubu nta reme bufite.
uyu mugabo yafashe umwanzuro wa kigabo kandi yirinda kumva amabwire none dore aracyeye, ubwo abandi bataraza bategereje iki?
Ntibavuga muhanga bavuga Gitarama..Kuko Kayibanda,Rwigema, bose bakomokaga i Gitarama.
Bategereje kuza bemye kandi mu cyubahiro gikwiriye umunyarwanda we. Naho kuza wunamye nkuko kwa Rwarakabije ntawe ubikeneye. Byongeye ntabwo bose babaona nkawe, icyo yashakaga ko yakibonye, abandi nabo icyo bashaka igihe bazakibona nibwo bazataha. Kandi inzira, ubwenge, n’uburyo ni byinshi,singombwa rero kunyura iya Rwara twe tuzanyura izatunyura.
Nine isi mfugwa ari kubwira zuzuyemo izirengana, izifungiye ibinyoma bya gacaca arumva atarazihemukiye? Kuri zo ni ikigwari
watanga urugero rwabafungiye ubusa? ntimugakabye Gacaca yatanze ubutabera bw’ukuri
uzabimenya wagiyemo.
Abasirikare bavura abarokotse genocide, FARG,IBUKA, ndumunyarwanda!!!!!!! Ko bitajyanye? Ndumunyarwanda oyeeeeeeeeeee!!!!!
Wowe wiyise kabarisa ndagirango nkubwire ko imyimvire yawe ikiri hasi muri bible havuga ko nt amahoro y umunyabyaha uwumva ntacyo yicyeka afata umwanzuro wa kigabo akajya gufatanya nabandi kubaka urwamubyaye naho ieahisemo kubana n inyamaswa mwishyamba nuko nawe yakoze kinyamaswa naho kuvuga ngo bazataha bemye ushatse kuvuga iki? Basohoka murwababyaye bagiye bemye?ndagirango nkumenyeshe ko uwabasohoye ntaho yagiye
Wibagiwe ko baneshejwe no gufatitwa, embargo! Uretseko bamwe muribo bari banasinze amaraso ya kanyarwanda hasigaye kumarana hagati yabo!Erega na nyina w’undi abyara umuhungu, ibyo mwivugisha byose twese turaziranye, hari abavugaga ko akayiko kamara ingunguru kandi nibyo, ariko iyakaremye niyo ikamena! Mwibuke ko abatashye bari bamaze imyaka 30 basabwa kuyamanika! Uko byagenze ibara umupfu!
rwarakabije yafashe inzira ya gitwari idashoborwa nabose, nawe niyo mpamvu ntakibazo afite, naho wowe uvuga ngo uzanyura inzira zawe ngo kandi uzaza wemye, kuguhindura amateka tukajya tukwiga mubitabo, RDF bizayoroheeera cyane, kabalisa jean nakugira Inama yo gutaha inzira zikigendwa naho niba ushaka kurwana, agapfa kaburiwe nimpongo, u rwanda namahoro, kandintanambara iteze kuzongera kugera muri iki gihugu icumu ryunamawe cyeeeera cyane, ubu igishishikaje abanyarwanda nukwiteza imbere bivana mubukene
rwarakabije n’intwari pe, burya ni gacye uzabona umugeneral ureka ingabo yarafite akamanika amaboka ni gacye cyane, nubutwari rwose kuri rwarakabije njye namukuriye ingofero, kandi ndacyekako na leta y’ u rwanda yamwakiriye ikabimushimira cyane! naho u rwanda ntayindi ntambara duteze kongera byararangiye! namahoro masa
Ese ko abanyeshuri b’inyange bagizwe intwari kuko abo rwarakabije yabohereeje kubavangura batabibemereye ubwo rwarakabije we azagirwa intwari kuko yabakozemo operarations zibagira intwari n’akaga ubwo na mudacumura yarambitse intwaro nawe naze abe intwari! jye mbona kugera abana b’inyange bishwe n’abandi kandi ababishe boferejwe na Rwara akwiye gukuramo iriya myenda ya kaki akambara iy rose niyo bayishyiraho amapeti ariko ari rose
rega bizarangira mwemeye gahunda ya Ndi umunyarwanda mu mezi make imaze gutanga umusaruro no kugezwa muri buri rwego rwose n’ingeri zose z’abanyarwanda
ingo da si ngaho arakibaryanye!!aho atabashima ni hehe najye arinjye ,erega yaguye ahashashe, naho Rwarakabije naho yakipfira azapfa neza!
JYE RWARAKABIJE ICYEMEZO YAFASHE CYOGUTAHA MURWAMUBYAYE NDAKIMUSHIMIRA. ABANDI NGO BARASHAKA IBIGANIRO NTAMISHYIKIRANO DUSHOBORA KUGIRANA NINTERAHAMWE.
ushobora kuba udasobanukiwe cyange uri nkababafana biruka inyuma yikipe gusa ,ntanurwara ro kwishima bigirira.bakirirwa muri ngo karagakipe ntikadutsinda .kabatsinda bagataha bareba hasi nkingurube.umva nzuki we imushyikirano n`interahamwe yatangiye kera ubwo rwara bamusangaga mwishyamba.gufana ikipe ariko ni uburenganzira bwawe
Ese ko abanyeshuri b’inyange bagizwe intwari kuko abo rwarakabije yabohereeje kubavangura batabibemereye ubwo rwarakabije we azagirwa intwari kuko yabakozemo operarations zibagira intwari n’akaga ubwo na mudacumura yarambitse intwaro nawe naze abe intwari! jye mbona kugera abana b’inyange bishwe n’abandi kandi ababishe boferejwe na Rwara akwiye gukuramo iriya myenda ya kaki akambara iy rose niyo bayishyiraho amapeti ariko ari rose
Ndashimira cyane iyi ngabo y’igihuguJenerali Rwarakabije kubera ubuhamya atanze buzaguma mu mateka y’iggihugu niba adatwitswe. Ariko ubu buhamya ntabwo bwuzuye kuko izo nyandiko zfite abazanditse ndetse n’abazigezaga mu maboko y’izo nyeshyamba za FDLR yayoboraga kugaba ibitero mu Rwanda. Kudashyira ahagaragara se biraterwa nuko ayatangaje byagira ingaruka mbi k’umutekano w’igihugu muri rusange , cyangwa ni amwe mu mabanga y’igihugu abaturage batemerewe kumenya?
Banyamakuru bo mu Rwanda dukora iki kugira ngo uru rujijo turuvane mu mitwe y’abanyarwanda? Ubuyobozi se bwo bwumva ko hari abantu bagitekereza gukoresha inyeshyamba kugira ngo ibyaha byakozwe biburizwemo bo bakora iki kugira ngo uku kuri kujye ahagaragara?
Ntarugera François
uyu kamoso ninterahamwe vuga uvuyaho.bayitwitse Atari wowe se kamoso utanze amabwiriza?urakimanika.
Unva.We wiyise Umufana FDlR.sigisimba gitukura cyangwa kilindi bara.ni umunyarwanda.icyo asabwa nugutaha iwabo murwamubyaye ntamananiza.Kuvuga rero ngo azaza ahetse intaro. niyihamire mwishamba azahamerera insharakima.Ariko kuki mwiyibagiza vuba.ubwose wibagiwe amahano wakoze?Nimucishe make muze duturane.Erega uwo ubivuga ninfura si nka Kinani wavuzeko ngo rwuzuye nki kirahuli cyuzuye amazi.Niba ulimuto baza abakuru sinkuru mpimbano.Nimureke kwitetesha sha.
Nasomye comments zanyu mwese muribeshya…Umusirikare aho ava akagera yubaha umusirikare mugenzi we naho baba bahanganye. Ibi byo kwita aba FDLR interehamwe ni politiki, bibaye ari byo twibaze impamvu uyu Rwarakabije yatashye mbere yitwaga interahamwe bagahita bamuha irya General!!! buri wese akore akazi ke, umusirikare arwane, umunyapolitiki abeshye, umunyakuru avuge byose n’ibihuha bivanze, nanjye mbisome ubundi nshyireho comments uko mbyumva.
Ako kantu!!! Ahubwo wowe uzi ibintu pee!!
haaaaaaaaaa uyu mu Gen YANZE GUSHUKWA NIMFUNGWA AFATA ICYEMEZO GIKAKAYE NIHATARI
ndagirango nsubize Muhutu : uwabasohoye mu Rwanda ni Col Karegeya Patrick na Gén Kayumba Nyamwasa ! uzi aho bari ???? ariko twagiye tureka kwishongora cyane !!! iminsi itubikiye amabanga menshi cyane.
RWARAKABIJE IMPANVU UVUGA IBYO NUKO WISHAKIRA AMARAMUKO ,KDI WARATSINZWE BOSE BABIREBA,HARI IMANA ICA IMANZA ZITABERA IZAKUBAZE IBYO WAKOZE, IBYO BYOSE NI BIMWARO BYIBYO WAKOZE ,– USEBWO IYO UREBYE ABO WAHEMUKIYE BARIHO NEZA ,BATAKUGIRIRA INABI NKIYO WABAGIRIYE WUNVA NTASONI UFITE? TWEBWE HO TWARABABABARIYE GUSA UWITEKA ASHIMWE KO YADUHAYE UMUTIMA WO KUBABARIRA IKADUHA NU BUZIMA BWIZA
Wowe wiyise imbwa ,ukwiye gusubira kwiga igihekane “Ntu”,izina ni ryo muntu koko!
Ariko ibyo Rwarakabije avuga nibiki? yibagiwe inzirakarengane yatumye zipfa mu ntambara yabacengezi? ( karago, giciye, mutura, rwerere, jomba cyabingo, nyamutera ,gatonde ndusu, cyeru , kibirira …… ?) ubu se azi ko twabyibagiwe? abo yajyanye ko atabagaruye ? imfubyi zaturutse ku ntambara yateje ninde uzitaho? ko yari azi ko nta mpamvu yiyo ntambara ko utari warayihagaritse mbere ? ko utarajya gusaba abo baturage bo muri turiya turere cyane cyane imbabazi? njye sinakubabarira.
Polotiki ni hatali, nta mwanzi uhoraho nta ninshuti ihoraho.
Niba mbeshya reba aba bagabo: Kayumba, Rwarakabije, Late Karegeya, Ninja, Mzee Rujugiro… mugihe gito cyane abari INKOTANYI cyane ubu ni IBIGARASHA bicitse naho abitwaga IBIPINGA ubu ni IZAMARERE zihetse impeta z’igihugu.
Ndabizi ubwo hari abagiye kuvugaho ibitajya ntibize, ariko we azakomeza atanjye umusaruro ku gihugu cye ni hahandi!! kandi erega aranahembwa, abo bari kumwe bariho batungwa n’utwumbati tw’abaturage bo muri congo!!
Niko bimeze jya uvuga ibyo wabonye n’ibyo wumvise niko kubaka igihugu by’ukuri ninako Gacaca yabashije kugenda neza!!
Ntawutagushima rwose kandi uri umwe mu babashije gutanga umusanzu wawe mu gihugu!! kandi wafashweho umusingi wo gucyura no gusubizwa mu buzima busanzwe kw’impunzi nyinshi!!
Jya ubabwira bazumve cyangwa barorere ntawubinginga!!
None se ko avuga ibyo yabonye gusa ntavuge n’ibyo yakoze.
Comments are closed.