Digiqole ad

Urubyiruko rwasuye Umurindi w’Intwari ruhigira byinshi

Kuri uyu wa 01 Gashyantare 2015 umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi wahariwe Intwari urubyiruko rw’abakorerabushake rugamije gukumira ibyaha (RYVCPO) rwasuye ahitwa ku Murindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi aho rwaherewe ikiganiro ku mateka,  ubutwari n’ubumwe n’ubwiyunge n’umunyamuryango uri mu bakuru muri RPF-Inkotanyi Theogene Karinamaryo.

Binjira ku Murindi w'Intwari
Binjira ku Murindi w’Intwari

Karinamaryo uri mu banyamuryango ba FP-Inkotanyi wabaye aha ku Murindi avuga ko ubushobozi n’umubare w’ingabo z’Inkotanyi zatangiye urugamba ndetse n’abatakaje ubuzima rugikubita byashobora byonyine kubaca intege z’urugamba rw’amasasu ariko ngo ubutwari n’impamvu byatumye abasigaye barukomeza kugeza ku guhagarika Jenoside.

Karinamaryo yaganirije uru rubyiruko ku mateka y’u Rwanda aho yabibukije anashimangira ko amoko nyayo y’abanyarwanda ari ayariho kuva cyera y’Abazigaba, Abatsobe, Abega, Abazigaba n’andi…naho iby’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa byazanywe n’abashakaga gucamo abanyarwanda ibice ngo baryane.

Karinamaryo yavuze ko ubutwari bw’Abanyarwanda atari ubwa none kuko ngo abazungu bari baratinye kwinjira mu bwami bw’u Rwanda kubera ingabo zikomeye kandi zidacika intege bari barahabwiwe.

Avuga n’aho babashije kwinjirira mu Rwanda nta bucakara bwahabaye ngo abanyarwanda bacuruzwe kuko abatware babyanze.

Uru rubyiruko rumaze kumva amwe mu mateka y’u Rwanda ya kera n’aya vuba, rwashimiye ingabo zitanze zimwe zikamena amaraso zikabohora u Rwanda zikanahagarika Jenoside, ubu u Rwanda gno rukaba ruri ku murongo mwiza w’iterambere.

mu butumwa uru rubyiruko rwatanze ruvuga ko uyu munsi ubibutsa inshingano nk’abanyarwanda, cyane cyane urubwiruko mukurushaho kurinda no gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho ndetse no gukomeza kwigira kubikorwa byiza bikomeje kuranga abakorerabushacye bakuru bitanze bakabohora igihugu.

Ku Murindi w'Intwari urubyiruko hamwe n'abayobozi b'ingabo na Polisi hamwe na Theogene Karinamaryo (imbere wambaye ishati itukura n'ikoto ry'umukara)
Ku Murindi w’Intwari urubyiruko hamwe n’abayobozi b’ingabo na Polisi hamwe na Theogene Karinamaryo (uri imbere hagati wambaye ishati itukura n’ikoto ry’umukara)

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish