Digiqole ad

Gicumbi: Abanyeshuri basobanuriwe itandukaniro ry’intwari isanzwe n’intwari y’igihugu

Mu rwego rw’icyumweru cyahariwe intwari, kuri uyu wa 30 Mutarama 2015 mu murenge wa Byumba abanyeshuri bo muri Institute Polytechnique de Byumba (IPB) n’Ishuri rikuru  ry’abaganga rya Byumba baganirijwe ku munsi w’intwari ugiye uzizihizwa ku cyumweru tariki 1 Gashyantare, basobanurirwa itandukaniro ry’intwari zisanzwe n’intwari z’igihugu.

Abanyeshuri babajije ibibazo bitandukanye ku butwari
Abanyeshuri babajije ibibazo bitandukanye ku butwari

Straton Nsanzabaganwa wo mu Nteko y’u Rwanda y’ururimi n’umuco yabwiye uru rubyiruko ko abanyarwanda kuva na cyera barangwaga n’ubutwari nubwo banabamo ibigwari, ari nabyo ngo byatumye igihugu kigira amateka mabi.

Yasobanuye ko intwari ari umuntu wese ukora inshingano ze uko bikwiye, yubaha bagenzi be, akunda igihugu kandi ari inyangamugayo mubyo akora.

Intwari y’igihugu yo ngo ni iyakoze ibikorwa by’intangarugero n’ingirakamaro ku gihugu, akabikorana ubwitange kugeza aho ashobora kumena amaraso ye.

Intwari ngo irangwa no kureba kure, kudahubuka, kudatinyano kugira  ubwitange bwo guharanira inyungu rusange.

Aba banyeshuri bagiye babaza ibibazo bitandukanye ku butwari bw’abanyarwanda, Nsanzabaganwa agenda abagaragariza ko ubutwari bw’abanyarwanda atari ubwa none mu ngero zo mu mateka ndetse ko ubu butwari buri mu ndangagaciro z’abanyarwanda.

Ati “Ni nako insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga ngo ‘Ubutwari bw’abanyarwanda, agaciro kacu. Ni ukugira ngo umunyarwanda yumve ko ubutwari ari indangagaciro ye akwiye gusigasira no gushyira imbere mu byo akora.”

Uhagarariye ingabo yababwiye ku mateka y'urugambarwo kwibohora no guhagarika Jenoside n'ubutwari bwaruranze
Uhagarariye ingabo yababwiye ku mateka y’urugambarwo kwibohora no guhagarika Jenoside n’ubutwari bwaruranze

Abanyeshuri kandi basobanuriwe urwego rw’igihugu rushinzwe gutanga impeta n’imidari  ko rwatangiye mu mwaka wa 1995 nyuma y’uko bamwe mu banyarwanda biyemeje kwitangira abandi hagamijwe kurwanya  amacakubiri.

Dr Padiri Faustin Nyombayire, Umuyobobozi mukuru w’ishuri rya IPB   yabwiye Umuseke ko intego yabo atari ugutanga uburezi bufite ireme gusa ahubwo no kwigisha abayigana indagagaciro z’abanyarwanda.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

2 Comments

  • dukomeze dusigaisre ubutwari bwaranze ingabo zacu zabohoye igihugu zimwe zikanabizira kandi dukomeze dutoze izindi ntwari zizakomeze zigaragare iwacu

  • Aho bitazorohera rero nuko buri ruhande rubona intwari zarwo mu gihe abandi babonako ntacyo bakoreye igihugu.Ubu uvuzeko Mbonyumutwa na Kayibanda ari intwari waba ukoze ikosa kuri bamwe.

Comments are closed.

en_USEnglish