Intwari nyayo ni isangiza abandi ubumenyi ifite- Prof Dusingizemungu
Nta muntu ngo ukwiye kwiharira ubumenyi cyane cyane urubyiruko ngo rukwiye gusangiza ubumenyi rufite abatabufite, kutiharira ubumenyi ngo ni ubutwari. Ibi ni byabwiwe urubyiruko rwo muri Kaminuza ya UNIK i Kibungo kuri uyu munsi rwasuweho n’abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe intwari n’impeta by’ishimwe.
Aba banyeshuri biganjemo urubyiruko babanje gusobanurirwa ubutwari icyo ari cyo, cyane ko ubu igihugu kiri mu cyumweru cyo kwizihiza umunsi w’intwari wa tariki ya mbere Ugushyingo.
Prof. Jean Pierre Dusingizemungu Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo yabwiye abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ko gusangiza ubumenyi bafite abatabufite bakanabukoresha mu bikorwa by’ingirakamaro ku gihugu ari ubutwari.
Ati “Icyo uzi manuka ujye mu cyaro ugisangize abandi nabo bakimenye nibwo uba ubaye intwari naho nutabikora uzapfa wibagirane”.
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kuganira no gusobanuza abayobozi banyuranye babasuye ngo baganire ku butwari.
Kimwe mubyo babajije ni uko umuntu wiswe intwari biba ari burundu cyangwa se hari igihe ashobora kuvanwa kuri iki cyubahiro.
Janviere Ugizeneza Intumwa yo mu rwego rw’igihugu rushinzwe intwari umpeta n’imidari by’ishimwe yasubije ko uko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ngo umuntu ashyirwe mu ntwari ari nako gukurwamo bishoboka biciye muri izo nzira.
Ati “Nta mpungenge bikwiye gutera kuko inzira iba yakoreshejwe kugirango abe intwari ni nayo yakoreshwa akurwamo mugihe atitwaye neza”.
Ibi biganiro birimo gutangwa hirya no hino mu gihugu mugihe hitegurwa umunsi w’intwari uzizihizwa kuwa gatatu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma
1 Comment
MURAKOZE CYANE
Comments are closed.