Digiqole ad

Intwari z’i Nyange zirasaba ko ibyazibayeho bitakwibagirana

 Intwari z’i Nyange zirasaba ko ibyazibayeho bitakwibagirana

Intwari y’igihugu y’Imena Phanuel Sindayiheba, kuri uyu wa kabiri ubwo bagiranaga inama na Minisitiri w’Umuco na Siporo

Abahoze ari abanyeshuri mu ishuri ryisumbuye rya Nyange ubu bagizwe Intwari z’igihugu z’Imena, kuri uyu wa kabiri basabye Minisiteri y’urubyiruko na Siporo gufasha kugira ngo ibyabaye i Nyange byakwandikwe mu bitabo, binakinwemo za cinema kugira ngo bitazibagirana mu Rwanda.

Intwari y'igihugu y'Imena Phanuel Sindayiheba, kuri uyu wa kabiri ubwo bagiranaga inama na Minisitiri w'Umuco na Siporo
Intwari y’igihugu y’Imena Phanuel Sindayiheba, kuri uyu wa kabiri ubwo bagiranaga inama na Minisitiri w’Umuco na Siporo

Mu ijoro ryo kuwa 18-19 Werurwe 1997 abacengezi bateye ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange mu Burengerazuba bw’u Rwanda, basaba abanyeshuri mu ishuri rimwe kwitandukanye bashingiye ku moko, aba barabyanga maze barabarasa bicamo benshi bamwe bararokoka. Aba banyeshuri bose ubu bashyizwe mu kiciro cy’intwari z’igihugu z’Imena.

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Umuco na Siporo yari yaje kubafasha gufungura umunsi ngarukamwaka Intwari z’Imena zizajya zihura zikaganira ku bibazo bizireba ndetse no kuganira uko bakomeza kuba intangarugero mu muryango nyarwanda.

Phanuel Sindayiheba, Intwari y’Imena yarokotse ubu bwicanyi akaba anakuriye ishyirahamwe “Komeza Ubutwari” ribahuza avuga ko ubu bari kugenda basaza ariko bafite impungenge ko ayo mateka y’ubumwe y’i Nyange ashobora kuzibagirana mu gihe atanditsweho ibitabo na za cinema.

Sindayiheba agasaba ko Minisiteri y’Umuco yafasha abafite ubushake, ariko batarabona ubushozi, bwo kwandika ibitabo no gutunganya za cinema ku byabaye i Nyange kugira ngo bizabere isomo ry’ubumwe abanyarwanda b’igihe kizaza izi Ntwari zaratabarutse, kugira ngo umurage wabo utazasigara uvugwa gusa ukaba wazibagirana vuba.

Kugeza ubu filimi imwe ikinamo umuhanzikazi Liza Kamikazi yakozwe na Jean Claude Uwiringiyamana yiswe “One Night at Nyange” niyo izwi gusa ivuga ku mateka y’ibyabereye i Nyange.

Intwari za Nyange zasabye guhabwa uburyo bwo kwiyubaka bakabasha kwiteza imbere kandi abamugajwe n’amasasu barashwe bagafashwa kubona ubuvuzi bakeneye kuko ngo hari abagife ibice (fragments) bya za grenades batewe n’abacengezi icyo gihe.

Urimubenshi Emmanuel wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye icyo gihe, yabwiye Umuseke ko kimwe mu bibabaza ari uko muri bo hari ababayeho nabi kandi bitwa Intwari z’u Rwanda.

Yasabye ko byaba byiza bahawe uburyo bwo kwiga bakabasha kwigirira akamaro n’igihugu muri rusange.

Julienne Uwacu Minisitiri w’umuco na Siporo yababwiye ko Minisiteri izabishyira muri gahunda yayo ikazabishakira ingengo y’imari.

Minisitiri Uwacu yasezeranije Intwari z’i Nyange ko agiye gukomeza gukorana n’Urwego rw’igihugu rw’Intwari, Imidali n’impeta by’ishimwe n’izindi nzego zirebana n’imibereho myiza y’abaturage kugira ngo niba hari abafite imibereho mibi koko bafashwe.

Min Uwacu “ Mwe mwamenye gahunda ya Ndi Umunyarwanda mbere y’uko itangizwa.”

Minisitiri Julienne Uwacu (hasi iburyo ku ifoto) kuri uyu wa kabiri mu kijyanye n'ubutwari no gutegura umunsi w'intwari
Minisitiri Julienne Uwacu (hasi iburyo ku ifoto) kuri uyu wa kabiri mu kiganiro kijyanye n’ubutwari

Yabasabye ko bakomeza ubutwari bakirinda kuzaba ibigwari kuko by’umwihariko bo ari intwari zikiriho mu gihe abashirwa muri uru rwego abenshi baba baratabarutse.

Muri 2001 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko abanyeshuri bishwe n’abarokotse ubwicanyi bw’abacengezi i Nyange bashyirwa mu rwego rw’intwari z’Imena.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Harya ngo bishwe mu gitero cyari kiyobowe na Rwarakabije?

  • yego

Comments are closed.

en_USEnglish