Perezida Paul Kagame amaze kuvuga ijambo ry’ikaze ku bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali, atangira yavuze ko UBUMWE ari igisobanuro cy’uko Abanyafrica bameze kunyuranye, ko Abanyafrica nibagira ubumwe ibintu byose bizahinduka hakabaho amateka mashya. Perezida Kagame yavuze ko ibisubizo by’ibibazo bya Africa bizaboneka ari uko habanje kubaho ubumwe bw’ibihugu […]Irambuye
*Ibitekerezo: Ngo uraye muri Hotel yajya atanga amadolari 2 buri joro, uteze indege akongeraho 10; *Uburyo bwakoreshwaga n’ibihugu by’ibinyamuryango mu gutanga inkunga bwahinduwe… Agaragaza ibyaraye biganiriweho n’Abakuru b’ibihugu na Guverinona ku nkunga igenerwa AU, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Claver Gatete yavuze ko 76% by’amafaranga yakoreshwa n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yaturukaga mu baterankunga, ariko […]Irambuye
Ibihano kuri Sudani bigiye kumara imyaka 20, ndetse n’impapuro zita muri yombi Perezida wayo Omar Al-Bashir ngo birimo kugira ingaruka zikomeye ku bukungu n’abaturage ba Sudani biganjemo urubyiruko rutanazi icyo igihugu cyabo kizira. Kuri uyu wa gatandatu, Perezida Omar Al-Bashir yageze mu Rwanda aje kwitabira inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ICC yari yasabye u […]Irambuye
Komiseri w’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro mu muryango w’Ubumwa bwa Afurika yunze, Rhoda Peace Tumusiime yatangaje ko umugabane wa Afurika muri rusange wahuye n’ingaruka zikomeye zaturutse ku mihindagurikire y’Ibihe yiswe ‘El Niño’. Mu Rwanda, hirya no hino by’umwihariko mu ntara y’Uburasirazuba hakomeje kuvugwa amapfa n’inzara byatewe n’izuba ryinshi ryatse igihe kirekire bigatuma abahinzi n’aborozi batabona umusaruro uhagije. […]Irambuye
UPDATE: Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi b’ibihugu binyuranye bakomeje kugera mu Rwanda, aho baje kwitabira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe izasoza kuwa mbere tariki 18 Nyakanga. Kugera ku masaha ya nijoro cyane abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baracyagera mu Rwanda, Jorge Carlos Fonseca wa Cape Verde nawe yamaze kuhagera. […]Irambuye
Mu gufungura ku mugaragaro inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iri kubera mu Rwanda kuva kuwa 10 Nyakanga, Perezida wa Senegal, Macky Sall yasabye Afurika guhagurukira ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi no gushyira imbere iterambere ridaheza, avuga ko uyu mugabane udakwiye kugwa mu mutego w’abawubuza gukoresha ingufu z’amashanyarazi ufite. Nubwo hari ibibazo, imishinga y’iterambere n’ibikorwa remezo ku […]Irambuye
Kigali – Abaturage bo mu kagali ka Nonko mu murenge wa Nyarugunga baravuga ko nta na rimwe bigeze babona urujya n’uruza rw’indege ku kibuga cy’indege cya Kigali aha i Kanombe nko kuri uyu wa kane no kuwa gatanu. Umunyamakuru w’Umuseke nawe yabonye urujya n’uruza rudasanzwe. Ni inama y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iri kubera i […]Irambuye
UPDATE: Perezida Brahma Ghali wa Sahrawi Arab Democratic Republic nawe yageze i Kigali mu nama y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti nawe ageze i kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu. Museveni ageze i Kigali mu masaaha ya nyuma ya Saa Sita aho na we yitabiriye ibiganiro by’abakuru b’ibihugu na […]Irambuye
Kuva mu mwaka wa 2011 muri Libya hatangira intambara yakuyeho uwari Perezida Muammar Gaddafi, Abanyalibya bafata umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’uwabatereranye nk’uko byatangajwe n’umwe mu Banyalibiya bari mu Nama ya Afurika yunze Ubumwe. Dr Nkosazana C. Dlamini Zuma uyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe avuga ko iriya mitekerereze isangiwe n’Abanyalibya benshi, gusa ngo sibyo […]Irambuye
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ageze i Kigali kuri uyu wa 14 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe n’igice, aje mu mirimo y’inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali. Mugabe niwe muyobozi wa mbere mu bayobora ibihugu biri muri African Union ugeze mu Rwanda kwitabira iyi nama. Uyu muyobozi yahagurutse n’indege kuri […]Irambuye