Digiqole ad

‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

 ‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

*Ibitekerezo: Ngo uraye muri Hotel yajya atanga amadolari 2 buri joro, uteze indege akongeraho 10;
*Uburyo bwakoreshwaga n’ibihugu by’ibinyamuryango mu gutanga inkunga bwahinduwe…

Agaragaza ibyaraye biganiriweho n’Abakuru b’ibihugu na Guverinona ku nkunga igenerwa AU, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb. Claver Gatete yavuze ko 76% by’amafaranga yakoreshwa n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yaturukaga mu baterankunga, ariko ko abakuru b’ibihugu bemeranyijwe ko uyu muryango ugiye kujya witera inkunga 100%.

Amb. Gatete avuga ko AU itazongera guterwa inkunga
Amb. Gatete avuga ko AU itazongera guterwa inkunga

Amb. Claver Gatete avuga ko Abakuru b’ibihugu ma Guverinona bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bagarutse ku mbogamizi zagaragaraga mu gutera inkunga uyu muryango, aho ibihugu biwugize byakoraga ku ngengo y’imari yabyo.

Abakuru b’ibihugu na Guverinoma banagarutse ku kibazo cyo kuba 76% by’amafaranga akoreshwa n’uyu muryango aturuka mu baterankunga, biyemeje ko uyu muryango ugomba kwitera inkunga 100%.

Muri ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu na Guverinoma, hatangiwemo ibitekerezo by’uko iki kifuzo cyo kuba AU yaterwa inkunga 100% n’ibihugu biyigize cyagerwaho.

Gatete wagaragazaga bimwe mu bitekerezo byagiye bitangwa n’aba bakuru b’ibihugu na Guverinoma, yagize ati “ Uwahoze ayobora Nigeria, Perezida Obasanjo yatanze igitekerezo cy’amadolari abiri ku bijyanye n’amahotel, niba uraye muri Hotel ugatanga amadolari abiri ku ijoro rimwe…

Batanze n’igitegekerezo cy’amadolari 10 ku itiki, ni ukuvuga igihe cyose ushatse gukora urugendo , ku itiki yawe ukongeraho amadolari 10.”

Abakuru b’ibihugu na Guverinoma batanze ibitekerezo byinshi kuri iyi ngingo, bafashe umwanzuro wo gukuraho uburyo bwakorshwaga n’ibihugu bigize AU bwo gukora ku ngengo y’imari yabyo, bemeranywa ko buri gihugu kigiye kujya gitanga 0.2% by’amafaranga y’ibicuruzwa byose byinjira mu gihugu.

Gatete avuga ko ibi bizatuma amafaranga ahubwa AU aboneka kandi ku gihe kuko azajya ahita ajya muri za Banki nkuru z’ibihugu.

Ati “ Amafaranga azajya akusanywa n’ibigo by’imisoro, ahite ajya muri za Banki z’ibihugu mu buryo bunyuze mu mucyo, ntihazongera kumvikanamo ikibazo kuko ntaho azaba ahuriye n’ahaturuka ingengo z’imari z’ibihugu cyangwa ibindi bikorwa bya Guverinoma, ni ibintu bizajya bihita byikora (Automatic).”

Amb. Gatete avuga ko iyi myanzuro yafashwe n’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma igamije gukuraho burundu iyi 76% by’amafaranga yavaga mu baterankunga.

Ati “ Ibi bivuze ko abaterankunga batazongera kudutera inkunga ya 76%,…oya, tuzajya twitera inkunga 100%,  Turifuza kubigira ibyacu.”

Amb. Gatete avuga  ko ibi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyari byemerenyijweho n’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma mu mwaka ushize, bari biyemeje ko ibihugu bigize AU bizajya byishakamo 75% by’amafaranga akoreshwa muri za Porogaramu za AU naho mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika bikitera inkunga kuri 25%.

 

Nta mwihariko ku bihugu bifite ibibazo,…Ahazaturuka aya mafaranga ngo ni henshi

Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, byugarijwe n’intambaraba, inzara, indwara z’ibyorezo byanatumye ubukungu bwa bimwe muri ibi bihugu buzahara.

Gatete uvuga ko muri iyi myanzuro nta mwihariko washyiriweho ibi bihugu bifite ibibazo by’ubukungu, avuga ko hari uburyo bwinshi aya mafaraga azajya atangwa n’ibihugu bigize AU azabonekamo.

Ati “ Ahazajya hava iyi nkunga ni henshi, mbere na mbere dukeneye guteza imbere iby’iwacu, tukabyakaho igiciro kiri hejuru, ikindi tugomba kuba maso ko dufite ingamba zo gukuraho amafaranga yasohokaga ku mugabane wacu, bivuze ko buri wese azajya yishyura imisoro agomba kwishyura.”

Minisitiri Gatete avuga ko ibihano bigenerwa ibihugu bitatanze cyangwa byatinze gutanga uyu musanzu wo gushyira mu kigega AU byagumishijweho bityo ko bizakomeza gushyirwa mu bikorwa mu gihe hari igihugu cyagaragaweho aya makosa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Wamugabo we rwose kuki ugiye kubeshya abanyarwanda kandi benshi bazi gusoma? Ukifatira abantu uti ubu AU ntafaranga narimwe izongera gufata rivuye hanze ukiyibagizako abenshi budget yabo iri 30-60 bafashwa nabo mushaka kwiyomoraho kuko iyo nkunga bazajya batanga izaba inyuze murizo nkunga zibonwa kuri buri gihugu aho kunyura muri buri gihugu no kunyura muri AU (inzira 2, mufunze imwe).Ndabikunze njyewe ariko rero nimubishyire mu bikorwa aho kubivuga gusa.Uti gute?
    1.Abo bayobozi boreke gusesagura amafaranga babaho uko igihugu kitabayeho kandi ntibizababuza ibyubahiro kuko hari perezida wo muri america latine Boliya niba ntibeshye wabaye urugero kubandi bose yerekanye ko bishoboka kubaho kandiko bitagutesha icyubahiro.
    2.Nibareke gusahura babika imitungo yabo hanze aho kuyibika mu gihugu.
    3.Nibareke gukora nkabakoloni bategetse ibihugu byabo, babeho kinyafrica, bahe africa agaciro aho guhora bakopera abakoloni.
    Murakoze.

    • Biriya babyita INZOZI.COM

      Ibyo abayobozi b’ibihugu bananiwe gukorera ibihugu byabo ngo byitere inkunga 100%, nibyo se noneho bazashobora gukorera umuryango AU wa baringa?

      Dore aho ndi.

  • Ikibazo ntabwo nkibona muri Budget ikibazo kiri mu bikorwa! AU iyo witegereje usanga ntacyo abaturage bayungukiramo! Umubano w’ibihugu bya Afurika urutwa n’ubutwererane bw’igihugu cya Afurika n’ubuyapani, China Brazil…! Intumwa z’ibihugu bya Afurika zikora muri uriya muryango ntawumenya icyo zikora! Ikigaragara cyo nuko niyo bajya bishakamo ariya mafaranga nubundi hari ibihugu bitazayatanga bityo bidindize imirimo ya AU!

    • @Maombi, uvuze neza mwumve mwese disikuru Thomas Sankara yavuze ndumva ari munama ya OUA muri 1987.Avuga kukibazo cyabatanga umusanzu, hashize imyaka ingahe? 39 ntacyahindutse yewe ubumwe bwabo twabubonye ejobundi Sarkozy atangiye kurasa Kadhafi kuberako yanze kumugulira indege za Rafale bikaba byaragombaga kugurura amarembo yuruganda rukora izondege zintambara kwisi hose.Ese nibande bahagurutse ngo bamagane ibyo bitero? Abinwkakuzi bahise bafata iyambere bashyigikira iryo raswa rya Kadhafi: N°1: Abdulaye Wade wa Sénégal, N°2 Paul Kagame w’u Rwanda ibi byose biri muri za intervieuw zakozwe nabo bayobozi mu kinyamakuru cya jeune Afrique abashaka numero ndazifite nazibaha.Nashimiye abayobozi nka Zuma wa RSA,Ghana,Uganda bagize icyo bavuga nicyo bagerageza gukora, abandi baryumyweho ngiyo AU.

  • Murabura kuganira ku kibazo cya miliyari 80 z’amadorali zinyirezwa buri mwaka n’abayobozi ba Afika akajya kubitswa hanze ya Africa!
    Barashaka kongera ayo bajya kubitsa hanze! Mwabanje mukagarura ziriya miliyari 80 z’amadorali zinyerezwa buri mwaka zikajyanwa kubitswa hanze koko!Africa weee! Genda warakubititse pe! Ubundi bene izi nama mbona zimaze guhinduka nk’ubusabana bw’ayabozi bakuru ba Afrika, nuko gusa haba habura ibigori tu!

  • Murabura kuganira ku kibazo cya miliyari 80 z’amadorali zinyirezwa buri mwaka n’abayobozi ba Afika akajya kubitswa hanze ya Africa!
    Barashaka kongera ayo bajya kubitsa hanze! Mwabanje mukagarura ziriya miliyari 80 z’amadorali zinyerezwa buri mwaka koko!Africa weee! Genda warakubititse pe! Ubundi bene izi nama mbona zimaze guhinduka nk’ubusabana bw’ayabozi bakuru ba Afrika, nuko gusa haba habura ibigori tu!

    • ibyo uvuze nibyo Sule we ntibibahirwe kandi ko umwaka utaha hazaba gatanya ya abongereza na EU .

  • Sinari nzi ko abantu b’abagabo bashobora kumara iminsi 7 yose bakora ubusa ! Genda Magufuri uri umugabo wowe utaraje muri aya manjwe. Aba bategetsi mu kwezi kwa 01 2016 bagize inama hariya muri Addis Ababa, ni ibiki batigiye muri iyo nama byasabaga ko nyuma y’amezi 6 gusa basesagura frw angana gutya ngo bagiye mu yindi nama….none ngo bagiye kujya biter ainkunga ! Gute se ?

    Iki kintu kabisa nibongere bagihindurire izina nk’uko babigenje ubushize kikava ku kwitwa OUA kikitwa AU (Organization >< Union) kuko rwose tumaze gugitera icyizere. Nawe ndebera ubukene buri muri Africa, intambara, ubwicanyi, ubuhunzi, ruswa, inzara, ubusahuzi, indwa z'ibyorezo, ubushomeri, gutakaza umuco,abarohama mu nyanja bahunira i Buraya,…mwarangiza ngo muri ba perezida….njye nagira isoni ryo kwitwa iryo zina kabisa !

    • Zaninka umbaye kure.

  • M nama Thomas SANKARA yavugiyemo ijambo avuga ku bihugu bidatanga umusanzu ndibuka ko nka Perezida SASSU NGWESSU yari ayirimo kimwe na Museveni, Idriss Deby ndetse na Mugabe aba bari mu nama ya none bari muri iyo nama yo muri 87! Bakoze iki nyuma yaho!? Imvugo zo mu myaka isaga 30 ziracyari zazindi! Uyu munsi ngo agashya bazanye ni Passport ya Africa! Mama se izo Passport zizabanza guhabwa bariya barohama mu nyanja ya Mediterranee bambuka bajya iburayi, zizahabwa bariya bapfira mu butayu bwa Sahara bashaka kujya i Burayi, cyangwa bariya bagwa mu makamyo kubera kubura umwuka betekeza AFURIKA Y’EPFO?! Iriya nama iyo itaza kubaho hari kwangirika iki?! Twungutse iki nk’abanyafurika?! Maroco itakibarizwa muri uriya muryango yahombye iki?! Hakwiriye na AUEXIT rwose demukarasi igashinga imizi bien!h

  • Hagombye kubaho ibiganiro kuri radio rwanda abantu bose bagatanga ibitekerezo byabo abari mu Rwanda no hanze.Umuseke ndabashima cyane kuduha uru rubuga.thx beaucoup

  • Nkunda ivyiyumviro mutanga ku nkuru zitandukanye zica hano ku museke mwa banyarwanda mwe muransetsa sinshobora kurara na rimwe ntasomye umuseke hamwe na commentaires mushirako ndabarahiye , umuseke namwe ndabemera

  • Afurika igira theories nziza.Hahaha!Nibirire umungara I Kigali bitahire!Hari abazataha bajya gusaba imbabazi abanyaburayi z’ibyo bavugiyei Kigali!

Comments are closed.

en_USEnglish