Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yasubije ibibazo yabajijwe ku nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ibera mu Rwanda mu kwezi gutaha, ku nyeshyamba za FDLR n’imanza za Jenoside n’ibyerekeranye n’Abarundi birukanywe mu Rwanda n’imitungo yabo. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura kwakira inama ya […]Irambuye
Hagati y’itariki 24-26 Gicurasi, u Rwanda rurakira inama yiga ku buryo ibihugu bya Afurika byagira irangamuntu ikoranye ikoranabuhanga rigezwe nk’iyo u Rwanda rufite, abantu basaga 650 bayijemo ngo bazigira byinshi ku Rwanda. Iyi nama izwi nka ‘ID4Africa’ yitabiriwe n’abantu basaga 650 mu basaga 750 bari basabye kuyitabira, bakaba baraturutse mu bihugu 36 bya Afurika n’imiryango […]Irambuye
Ibicurane ni indwara Abanyarwanda benshi bafata nk’iyoroshye ndetse bamwe na bamwe ntibitabira kuyivuza uko bikwiye nyamara ari indwara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu cyane ku bana, abantu bari muzabukuru, ndetse no ku bantu barwaye indwara zikomeye nk’Umutima nk’uko inzego z’ubuzima mu Rwanda zibivuga. Kuri iri uyu wa gatatu tariki 09 Werurwe, mu Rwanda hateraniye […]Irambuye
Mu nama rusange ya 26 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union, AU) kuri uyu wa gatandatu i Addis-Abeba, Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yahaye ubuyobozi Idriss Déby wa Tchad, ku kuyobora uyu muryango mu ba Visi Perezida harimo Paul Kagame w’u Rwanda. Perezida Idriss Déby agitorwa yagize ati «Duhura kenshi, tuvuga byinshi, ariko ntidukora […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa kabiri, tariki 17 Ugushyingo i Kigali harimo kubera inama Nyafurika y’iminsi itatu yahuje abahanga n’abashakashatsi ku rwego rwa za Kaminuza iri kwiga ku buryo Afurika yakwihangira udushya tujyanye n’imiterere n’amateka yayo kugira ngo itere imbere. Iyi nama iri kubera ku kicaro cya Kaminuza y’u Rwanda, i Gikondo yahuje abantu bakabakaba 300, […]Irambuye
Umuryango mugari w’abanyeshuli biga Farumasi k’ubufatanye na Kaminuza y’u Rwanda uri gutegura inama mpuzamahanga nyafurika mu by’imiti izabera mu Rwanda guhera tariki 9 kugeza 14 Nyakanga 2015 igahuriza hamwe abakora n’abiga uyu mwuga barenga 300. Iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya kane iteranyiriza hamwe abanyenshuli biga Farumasi, abakora uwo mwuga ndetse n’abandi bakora mu […]Irambuye