Digiqole ad

Birakwiye ko duhinduka, twandike amateka mashya ya Africa – Kagame

 Birakwiye ko duhinduka, twandike amateka mashya ya Africa – Kagame

Perezida Paul Kagame amaze kuvuga ijambo ry’ikaze ku bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali,  atangira yavuze ko UBUMWE ari igisobanuro cy’uko Abanyafrica bameze kunyuranye, ko Abanyafrica nibagira ubumwe ibintu byose bizahinduka hakabaho amateka mashya.

Perezida Kagame avuga ijambo riha ikaze inama ya #AUSummit2016 mu Rwanda
Perezida Kagame avuga ijambo riha ikaze inama ya #AUSummit2016 mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko ibisubizo by’ibibazo bya Africa bizaboneka ari uko habanje kubaho ubumwe bw’ibihugu bya Africa kuko ngo n’ibibazo byoroshye gukemura usanga bigoranye mu gihe cyose bamwe baba babona abandi nk’abanyamahanga badasanzwe.

Perezida Kagame ati “Ubumwe bw’umugabane buzaduha ibisubizo birambye kuko bisaba ubufatanye bwa buri wese.

Mu myaka 22 ishize iki gihugu cyari hafi gusibangana kubera ingaruka za politiki yo gutanya abantu. Ubumwe  nibwo twahereyeho mu gutangira guhindura iki gihugu, n’ubu kiri kuzamuka neza.

Abanyarwanda bashakiye hamwe ibisubizo ku kugira ngo bagire ubumwe. Twahereye ku byacu dufite no ku mahitamo y’abanyarwanda ubwabo.

Ubu twemera ko umunyarwanda ari umunyafrica w’ahantu runaka. Twumva ko buri munyafrica wese ari umuvandimwe, niyo mpamvu duhuriye hano nka Africa yunze ubumwe ngo tuganire ku bintu bikomeye biha umusaruro Abanyafrica.”

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi nama bagiye kuganira ku bibazo by’amahoro n’umutekano kandi bagatora abayobozi bashya b’Umuryango w’ubumwe bwa Africa.

Yatangaje ko mu biganiro byabayeho ejo(kuwa gatandatu) babonye ko Umuryango wa Africa yunze ubumwe ushobora kwibeshaho mu bijyanye n’imari, asaba ko ibihugu byose bibishyiramo imbaraga bigakora ibyo bisabwa.

Ati “ Niba duhisemo guhora dukora ibintu uko bisanzwe ubwo twiyemeje guhera inyuma iteka ryose, birakwiye ko duhinduka…dukore amateka mashya ya Africa.”

Perezida Kagame yavuze ko hakwiye gukomeza kubaho inama nk’izi kugira ngo bamenye ibyihutirwa kuri Africa, ibibabuza kubigeraho no gushyiraho imirongo yo kubigeraho nta kabuza.

Ati “Bavandimwe, Africa iri kuzamuka, ariko si umusaruro w’umuntu umwe tudafiteho uruhare, akazi kacu ni ugukomeza kuyizamura hejuru kurushaho.

Ubumwe ni yo nzira yonyine izatugeza ku guha ubuzima bwiza Abanyafrica, ikintu cyose twakora kigaruka ku bumwe bwacu.”

Aha ni ahari hateguriwe gufatirwa ifoto rusange y'abayobozi ba Africa bitabiriye iyi nama
Aha ni ahari hateguriwe gufatirwa ifoto rusange y’abayobozi ba Africa bitabiriye iyi nama
Hateguwe ku buryo buri umwe aza ahagarara imbere y'ahanditse izina ry'igihugu cye
Hateguwe ku buryo buri umwe aza ahagarara imbere y’ahanditse izina ry’igihugu cye
Abanyamakuru amagana baje gutara amakuru kuri iyi nama
Abanyamakuru amagana baje gutara amakuru kuri iyi nama
Abatumirwa batandukanye batambuka ngo binjire mu cyumba cy'inama
Abatumirwa batandukanye batambuka ngo binjire mu cyumba cy’inama
yi nzira niyo bose banyuragamo, na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea niho yanyuze
yi nzira niyo bose banyuragamo, na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea (ubanza ibumoso ku murongo wa kabiri) niho yanyuze
Ifoto rusange y'abayobozi ba Africa bitabiriye iyi nama
Ifoto rusange y’abayobozi ba Africa bitabiriye iyi nama
Perezida Muhamoud Abbas wa Palestine yinjira mu cyumba cy'inama araramukanya n'umwe mu batumirwa bakuru
Perezida Muhamoud Abbas wa Palestine yinjira mu cyumba cy’inama araramukanya n’umwe mu batumirwa bakuru
Perezida Macky Sall wa Senegal mu byicaro bye ngo akurikira imirimo y'iyi nama
Perezida Macky Sall wa Senegal mu byicaro bye ngo akurikira imirimo y’iyi nama
Abayobozi batandukanye bari gufata ibyicaro ngo bakurikire inama
Abayobozi batandukanye bari gufata ibyicaro ngo bakurikire inama
Mu gihe baririmbaga indirimbo yubahiriza Umuryango wa Africa yunze ubumwe
Mu gihe baririmbaga indirimbo yubahiriza Umuryango wa Africa yunze ubumwe
Perezida Kagame na Idriss Deby bari bayoboye iyi nama bahagaze mu gihe cy'iyi ndirimbo
Perezida Kagame na Idriss Deby bari bayoboye iyi nama bahagaze mu gihe cy’iyi ndirimbo
Angel Uwamahoro acurangirwa na Sophie Nzayisenga yavuze umuvugo mwiza kuri Africa amateka n'icyerekezo ikwiye gufata
Angel Uwamahoro acurangirwa na Sophie Nzayisenga yavuze umuvugo mwiza kuri Africa amateka n’icyerekezo ikwiye gufata
Chorale y'ishuri rya muzika ryo ku Nyundo i Rubavu niyo yaririmbye indirimbo yubahiriza Umuryango w'Ubumwe bwa Africa
Chorale y’ishuri rya muzika ryo ku Nyundo i Rubavu niyo yaririmbye indirimbo yubahiriza Umuryango w’Ubumwe bwa Africa
Perezida Kagame avuga ijambo ry'ikaze ku bateraniye muri iyi nama
Perezida Kagame avuga ijambo ry’ikaze ku bateraniye muri iyi nama
Minisitiri Louise Mushikiwabo akurikiye ijambo rya Perezida Kagame
Minisitiri Louise Mushikiwabo akurikiye ijambo rya Perezida Kagame
Abatumiwe muri iyi nama bicaye bakurikiye ibivugwa n'abayoboye inama
Abatumiwe muri iyi nama bicaye bakurikiye ibivugwa n’abayoboye inama
Abatumirwa batandukanye bakurikiye ijambo rye
Abatumirwa batandukanye bakurikiye ijambo rye
Abayobozi barimo Perezida Ismaïl Omar Guellehwa Djibouti (wa kabiri uvuye ibumoso) na Perida Jacob Zuma wa South Africa (wa gatatu uvuye ibumoso)
Abayobozi barimo Perezida Ismaïl Omar Guellehwa Djibouti (wa kabiri uvuye ibumoso) na Perida Jacob Zuma wa South Africa (wa gatatu uvuye ibumoso)
Mu batumirwa harimo n'abahoze ari abakuru b'ibihugu bamwe nka Perezida Benjamin Mkapa (ubanza iburyo)
Mu batumirwa harimo n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bamwe nka Perezida Benjamin Mkapa (ubanza iburyo)
Dr Donald Kaberuka wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafrika itsura amajyambere ari mu batumirwa b'iyi nama
Dr Donald Kaberuka wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafrika itsura amajyambere ari mu batumirwa b’iyi nama
Kuri uyu murongo hariho kandi na Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w'u Burundi
Kuri uyu murongo hariho kandi na Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi
Nyuma ya Perezida Kagame hakurikiye Dr Dlamini Zuma wafunguye kumugaragaro ikoreshwa rya Passport imwe ku Banyafrica, iya mbere ayishyikiriza Idriss deby Itno umuyobozi wa African Union, iya kabiri ayiha Perezida Kagame w’igihugu cyakiriye iyi nama
Nyuma ya Perezida Kagame hakurikiye Dr Dlamini Zuma wafunguye kumugaragaro ikoreshwa rya Passport imwe ku Banyafrica, iya mbere ayishyikiriza Idriss deby Itno umuyobozi wa African Union, iya kabiri ayiha Perezida Kagame w’igihugu cyakiriye iyi nama
Perezida Idriss Deby yerekana Passport ya mbere y'abaturage ba Africa, ari nawe wa mbere wayihawe
Perezida Idriss Deby yerekana Passport ya mbere y’abaturage ba Africa, ari nawe wa mbere wayihawe
Perezida Kagame na Idriss Deby Itno nibo banyafrica ka mbere bahawe Passport y'umuturage wa Africa
Perezida Kagame na Idriss Deby Itno nibo banyafrica ka mbere bahawe Passport y’umuturage wa Africa

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Venuste KAMANZI & Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Byiza cyane rwoseH.E ni umushishozi kdi ibyo avuga ni ukuri pe.Twese dushyize hamwe nk’abanyafurica buri wese agashyiraho urwe ruhare byaba inzira y’iterambere ry’uyu mugabane wacu mwiza.

  • Bajye barebera ku Rwanda ruyobowe na Paul Kagame nk’uko abyivugiye. Amateka yarwo yaranditswe bundi bushya.

  • ba nyiribibazo bakagombye kuba bumva iri jambo nk’uburundi na sudan y’epho se barihe ko ntababona ,maroc se yo bavugaga ko yagarutse irahari?

  • U Rwanda ruyobowe n’Intore y’Indashyikirwa igaragiwe n’imbonezamihigo!
    Ni ryari se Igihugu cyacu kigeze gitumbagira mu bushorishori muri Africa?
    Ryari? Igihe se cy’ubukoloni bw’ababiligi?
    Igihe se cyayoborwaga na Parmehutu na MRND?
    DUSHATSE TWAKWEMERA!
    HARI UBUDASA!

  • ariko umuseke, mufite abafotozi beza kweri, uziko iyi nkuru nayibonye ku gihe, iriya foto y,abakuru b,ibihugu bari kumwe, ntushobora kumenya buri muntu ,iri bizar ukuntu. camera z,umuseke n,abazikoresha byose n,ibinyamwuga kabisa.

  • Abafotozi gusa? Umuseke urakoraaaa

Comments are closed.

en_USEnglish